ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/10 pp. 28-31
  • Komeza Kugira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza Kugira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kugira Amajyambere Binyuriye ku Cyigisho cya Bwite
  • Ni Ngombwa Kugirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana
  • Kugirana na Yehova Imishyikirano Yimbitse
  • Amajyambere yo mu Buryo bw’Umwuka mu Murimo Wawe
  • Rubyiruko, mukomeze kugira amajyambere na nyuma yo kubatizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ishyirireho Intego yo Gukorera Imana Iteka Ryose
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Komeza Kugenda Ugira Amajyambere mu Kamenyero Watoye Karangwamo Gahunda
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ese Abahamya ba Yehova bizera Yesu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/10 pp. 28-31

Komeza Kugira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka!

Umunsi twabatirijweho, ni umunsi twagombye guhora tuzirikana kandi twibuka buri gihe. n’ubundi kandi, ni wo munsi tugaragariza mu ruhame ko twitangiye gukorera imana.

KU BANTU benshi, kugera kuri iyo ntera bisaba gushyiraho imihati ikomeye cyane​—ni ukuvuga kureka ingeso mbi baba bamaranye igihe kirekire zarababase, kwitandukanya n’incuti mbi, guhindura imitekerereze n’imyifatire iba yarashinze imizi mu buryo bwimbitse.

Icyakora, n’ubwo umubatizo ari ikintu gishimishije kandi cy’ingenzi mu buzima bw’Umukristo, biba bikiri intangiriro gusa. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo babatijwe b’i Yudaya iti “dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa rwose” (Abaheburayo 6:1). Koko rero, Abakristo bose bagomba ‘kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi bakaba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo’ (Abefeso 4:13). Kugira amajyambere tugakura mu buryo bw’umwuka, ni bwo gusa mu by’ukuri dushobora ‘gukomezwa no kwizera.’​—Abakolosayi 2:7.

Mu myaka mike ishize, hari abantu bashya bitanze basenga Imana babarirwa mu bihumbi amagana, baje mu itorero rya Gikristo. Wenda waba uri umwe muri abo. Kimwe n’abavandimwe bawe bo mu kinyejana cya mbere, ntushaka gukomeza kuba uruhinja mu buryo bw’umwuka. Urifuza gukura, ukajya mbere! Ariko se ni gute wabigeraho? Kandi se, ni mu buhe buryo bumwe na bumwe ushobora kugiramo ayo majyambere?

Kugira Amajyambere Binyuriye ku Cyigisho cya Bwite

Pawulo yabwiye Abakristo b’i Filipi ati “iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose [“ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwuzuye,” NW ]” (Abafilipi 1:9). Kugwiza “ubumenyi nyakuri” ni iby’ingenzi cyane kugira ngo ugire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. ‘Gukomeza kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova Imana na Yesu Kristo,’ ni ibintu bikomeza, si ikintu kirangirana n’umubatizo.​—Yohana 17:3, NW.

Mushiki wacu umwe w’Umukristo turi bwite Alexandra, yaje kubyibonera mu myaka icumi nyuma y’aho abatirijwe afite imyaka 16. Yari yararerewe mu kuri, kandi yari yaragiye aterana amateraniro ya Gikristo buri gihe, akanifatanya mu murimo wo kubwiriza. Yanditse agira ati “mu mezi make ashize, nabonye ko hari ikintu gikomeye kitagenda neza. Nafashe umwanzuro wo kwisuzuma mu buryo butajenjetse kandi nta buryarya, ngasuzuma uko numva ukuri, n’impamvu nkiri mu kuri.” Yasanze byifashe bite? Yakomeje agira ati “nasanze impamvu zatumaga mba mu kuri zihangayikishije kuri jye. Nibutse ko igihe nari nkiri umwana, amateraniro n’umurimo wo kubwiriza ari byo byibandwagaho cyane. Byasaga n’aho akamenyero ko kugira icyigisho cya bwite no gusenga byari gutuma mu buryo runaka nyurwa. Ariko igihe nasuzumaga imimerere nari ndimo, nasanze ibyo atari ko byagenze.”

Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “ukuri dusohoyemo, abe ari ko dukurikiza” (Abafilipi 3:16). Gahunda y’umuntu ya buri gihe, ishobora kumutegurira inzira yo kujya mbere. Nta gushidikanya, mbere y’uko ubatizwa wari ufite gahunda ya buri cyumweru yo kwigana Bibiliya n’umwigisha ubishoboye. Uko wagendaga urushaho kwishimira iyo gahunda, ni nako waje gutangira kujya utegura isomo ryabaga riteganyijwe buri cyumweru, ugashaka muri Bibiliya imirongo yabaga yatanzwe, n’ibindi n’ibindi. None se ubu ko wabatijwe, mbese wakomeje ‘gukurikiza’ iyo gahunda?

Niba utarakomeje, ushobora kuba ugomba kongera gusuzuma ibyo wimiriza imbere, kugira ngo ‘urobanure ibinyuranye [“ibintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi,” NW ]’ (Abafilipi 1:10). Mu mibereho yacu irangwa n’imihihibikano myinshi, kugira ngo umuntu agene igihe cyo gusoma Bibiliya no kwiyigisha, bisaba gushobora kwitegeka. Ariko kandi, inyungu zibonerwamo zituma iyo mihati itaba imfabusa. Reka twongere turebe ibyabaye kuri Alexandra. Yagize ati “ndahamya ko mu myaka 20 ishize, cyangwa hafi yayo, kuba mu kuri kwanjye byari ukujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza gusa.” Ariko kandi, akomeza agira ati “naje kubona ko n’ubwo ibyo bintu ari iby’ingenzi, ubwabyo byonyine bidashobora kunkomeza mu gihe ibintu biba bitangiye gukomera. Ibi byose byagaragaye bitewe n’uko icyigisho cyanjye cya bwite gisa n’ikitakibaho rwose, kandi nkaba ntasenga buri gihe, n’amasengesho yanjye akaba ari ay’urwiyerurutso. Ubu mbona ko ngomba guhindura imitekerereze yanjye kandi ngatangira porogaramu y’icyigisho ifite ireme, kugira ngo mu by’ukuri nshobore kumenya Yehova kandi mukunde, nafatane uburemere icyo Umwana we yaduhaye.”

Niba ukeneye ubufasha kugira ngo wishyirireho gahunda y’icyigisho cya bwite cy’ingirakamaro, abasaza hamwe n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu itorero ryawe, bazishimira kubigufashamo. Byongeye kandi, ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1995, uwo ku itariki ya 15 Kanama 1993, n’uwo ku itariki ya 15 Gicurasi 1986 [mu Gifaransa], zikubiyemo inama nyinshi z’ingirakamaro.

Ni Ngombwa Kugirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana

Ahandi hantu wagombye kwihatira kugira amajyambere, ni mu mishyikirano ugirana n’Imana. Ndetse mu mimerere imwe n’imwe, bishobora kuba ngombwa cyane kugira amajyambere muri urwo ruhande. Reka turebe ibyabaye kuri Anthony, wabatijwe akiri muto. Yagize ati “ni jye mwana w’iwacu wabatijwe mbere y’abandi. Maze kubatizwa, mama yampoberanye ibyishimo. Nari ntarigera mubona yishimye cyane atyo. Cyari igihe cy’ibyishimo byinshi cyane, kandi numvaga nkomeye cyane. Icyakora byaje guhinduka. Anthony akomeza agira ati “hashize igihe runaka mu itorero ryacu nta bandi bakiri bato babatizwa. Bityo numvaga mfite ishema ryinshi cyane. Nanone kandi, numvaga mfite ishema ku bihereranye n’ibisobanuro hamwe na za disikuru natangaga mu materaniro. Gushimagizwa n’abantu hamwe no kwemerwa na bo, ni byo byambereye ibintu by’ingenzi cyane kurusha guhesha ishimwe Yehova. Mu by’ukuri, nta mishyikirano ya bugufi nari mfitanye na we.”

Kimwe na Anthony, hari bamwe bashobora kuba baritanze babitewe cyane cyane n’icyifuzo cyo gushimisha abandi, kurusha uko baba barabitewe n’icyifuzo cyo gushimisha Yehova. N’ubwo byaba ari uko byagenze, abo na bo Imana ishaka ko babaho mu buryo buhuje n’umuhigo bahize wo kuyikorera. (Gereranya n’Umubwiriza 5:4.) Ariko kandi, iyo nta mishyikirano ya bwite bafitanye n’Imana, akenshi usanga kubikora bibakomereye. Anthony yagize ati “ibyishimo byinshi nagize mbatizwa ntibyateye kabiri. Mu gihe nari ntaramara n’umwaka mbatijwe, naguye mu ikosa rikomeye, maze biba ngombwa ko abasaza b’itorero bancyaha. Guhora nitwara nabi byatumye ncibwa mu itorero. Hashize imyaka itandatu kuva niyeguriye Yehova, narafashwe ndafungwa nzira icyaha cyo kwica.”

Kugirana na Yehova Imishyikirano Yimbitse

Uko imimerere yawe bwite yaba iri kose, Abakristo bose bashobora kwitabira itumira ryo muri Bibiliya rigira riti “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Nta gushidikanya, igihe wigaga Bibiliya bwa mbere wihinzemo kwegera Imana mu rugero runaka. Wamenye ko Imana atari ya yindi yo mu bitekerezo gusa idafite kamere, isengwa muri Kristendomu, ko ahubwo ari umuntu ufite izina, ari ryo Yehova. Nanone kandi, wamenye ko ifite imico ihebuje cyane, ko ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi.”​—Kuva 34:6.

Ariko kandi, kugira ngo ubeho mu buryo buhuje no kuba waritangiye gukorera Imana, ugomba kurushaho kuyegera! Mu buhe buryo? Umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “Uwiteka, nyereka inzira zawe. Unyigishe imigenzereze yawe” (Zaburi 25:4). Icyigisho cya bwite cya Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Sosayiti, bishobora kugufasha kurushaho kumenya Yehova. Gusenga buri gihe ubikuye ku mutima, na byo ni iby’ingenzi. Umwanditsi wa Zaburi adutera inkunga agira ati ‘ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere ye.’ (Zaburi 62:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Uko uzagenda wibonera ukuntu amasengesho yawe asubizwa, ni nako uzagenda wiyumvisha ukuntu Imana ubwayo ikwitaho. Ibyo bizatuma wumva ko mufitanye imishyikirano ya bugufi cyane.

Ibigeragezo n’ibibazo, na byo bitanga ubundi buryo bwo kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Ushobora guhura n’ibibazo by’ingorabahizi hamwe n’ibigerageza ukwizera kwawe, urugero nk’indwara, ibitotezo ku ishuri no ku kazi, cyangwa ingorane mu by’ubukungu. Bishobora ndetse no kugera aho gahunda isanzwe ya gitewokarasi yo kwifatanya mu murimo, kujya mu materaniro cyangwa kwigana Bibiliya n’abana bawe igukomerera. Ibyo bibazo ntukabyihererane! Takambira Imana kugira ngo igufashe, uyisaba kuguha ubuyobozi bwayo (Imigani 3:5, 6). Yisabe umwuka wayo wera (Luka 11:13). Uko uzagenda ubona ubufasha bwuje urukundo bw’Imana, ni nako uzarushaho kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze, ‘sogongera, umenye yuko Uwiteka agira neza: hahirwa umuhungiraho.’​—Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.

Bite ku bihereranye n’Anthony? Yagize ati “natangiye gutekereza ku gihe nari mfite intego nyinshi cyane z’iby’umwuka zishingiye ku gukora ibyo Yehova ashaka. Ibyo byarambabaje. Ariko kandi, binyuriye muri uwo mubabaro wose no kumanjirwa, nibutse urukundo rwa Yehova. Byafashe igihe runaka kugira ngo nshobore gusenga Yehova, ariko narasenze, maze ibyari ku mutima wanjye byose mbimusuka imbere musaba ko yambabarira. Nanone kandi, natangiye gusoma Bibiliya, maze ntangazwa n’ukuntu hari byinshi nari naribagiwe ku bihereranye na Yehova, n’ukuntu mu by’ukuri nari muziho bike.” N’ubwo Anthony agomba kurangiza igifungo cye yakatiwe muri gereza, abona ubufasha buturutse ku Bahamya bo muri ako karere, kandi arimo aragarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Mu buryo burangwa no gushimira, Anthony yagize ati “ku bwa Yehova n’umuteguro we, nashoboye kwiyambura umuntu wa kera, kandi buri munsi mpatanira kwambara umushya. Imishyikirano mfitanye na Yehova, ubu ni iy’ingenzi cyane kuri jye kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose.”

Amajyambere yo mu Buryo bw’Umwuka mu Murimo Wawe

Yesu Kristo yategetse abigishwa be kuba ababwiriza b’ ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Niba ukiri umubwiriza mushya w’ubutumwa bwiza ugereranyije, ubuhanga bwawe mu murimo bushobora kuba ari ngerere. None se, ni gute ushobora kugira amajyambere kugira ngo ubone uko “usohoz[a] umurimo wawe” mu buryo bwuzuye?​—2 Timoteyo 4:5.

Uburyo bumwe, ni ukwihingamo kurangwa n’icyizere. Itoze kubona ko umurimo wo kubwiriza ari ‘ubutunzi,’ cyangwa igikundiro (2 Abakorinto 4:7). Ni uburyo bwo kugaragariza Yehova urukundo rwacu, ubudahemuka bwacu n’ugushikama kwacu. Nanone kandi, utuma dushobora kugaragariza abaturanyi bacu ko tubitaho. Kwitanga mu buryo buzira ubwikunde mu bihereranye n’ibyo, bishobora kuba isoko y’ibyishimo nyakuri.​—Ibyakozwe 20:35.

Yesu ubwe yarangwaga n’icyizere mu murimo wo kubwiriza. Kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi, yabifataga nk’ “ibyokurya” bye (Yohana 4:34). Ku bw’ibyo rero, icyamusunikiraga gufasha abandi gishobora kuvugwa neza mu buryo buhinnye mu ijambo yavuze agira ati “ndabishaka” (Matayo 8:3). Yesu yagiriraga abantu impuhwe, cyane cyane ababaga “barushye cyane, basandaye” bitewe n’isi ya Satani (Matayo 9:35, 36). Mbese mu buryo nk’ubwo, nawe ujya ‘ushaka’ gufasha abantu bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka kandi bakeneye kubona umucyo wo mu Ijambo ry’Imana? Niba ari ko biri, uzumva usuninikiwe kwitabira itegeko rya Yesu rigira riti “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa” (Matayo 28:19). Koko rero, uzumva usunikiwe kwifatanya muri uwo murimo mu buryo bwuzuye uko ubuzima n’imimerere byawe bizaba bibikwemerera kose.

Irindi banga ryo kugira amajyambere, ni ukwifatanya mu murimo buri gihe​—buri cyumweru niba bishoboka. Kubigenza utyo bishobora kugabanya ubwoba bushobora kubera inzitizi umuntu ubwiriza rimwe na rimwe gusa. Nanone kandi, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe bizakugirira akamaro no mu bundi buryo. Bizatuma urushaho kwishimira ukuri, bikomeze urukundo ukunda Yehova na bagenzi bawe, kandi bigufashe gukomeza guhanga amaso ku byiringiro by’Ubwami.

Ariko se, byagenda bite mu gihe imimerere urimo yaba ikuzitira cyane mu murimo wo kubwiriza? Niba udashobora kugira icyo wabihinduraho, icyo gihe wahumurizwa no kumenya ko Imana ishimishwa n’icyo ari cyo cyose ushobora gukora mu murimo wawe, upfa gusa kuba uwukorana ubugingo bwawe bwose (Matayo 13:23). Wenda ushobora kugira amajyambere mu bundi buryo, urugero nko mu kunoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza. Mu itorero, Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi hamwe n’Iteraniro ry’Umurimo, bitanga imyitozo ihebuje mu bihereranye n’ibyo. Ubusanzwe, uko tuzarushaho kuba abantu bashoboye mu murimo, ni nako tuzarushaho kuwishimira no kubona ingaruka zawo nziza.

Biragaragara rero ko kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, bitagomba kurangirana n’umunsi umuntu abatirijweho. Intumwa Pawulo yanditse ku bihereranye n’ibyiringiro byayo byo kuzahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, igira iti “bene Data, sinibwira yuko maze ku[bu]fata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima; kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.”​—Abafilipi 3:13-15.

Ni koko, Abakristo bose, baba bafite ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima budapfa mu ijuru cyangwa ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi, bagomba ‘gusingira ibiri imbere’​—bakihatira mu buryo bw’ikigereranyo kugera ku ntego y’ubuzima! Kubatizwa kwawe kwari intangiriro nziza, ariko kandi, ni intangiriro gusa. Komeza kwihatira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Binyuriye ku materaniro no ku cyigisho cya bwite, ‘ba mukuru [ku bwenge]’ (1 Abakorinto 14:20). ‘Habwa imbaraga zo kumenya, ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo’ by’ukuri (Abefeso 3:18). Amajyambere ugira ntazagufasha gukomeza kugira ibyishimo muri iki gihe gusa, ahubwo azanagufasha kubona ahantu h’umutekano mu isi nshya y’Imana, aho uzashobora kugira amajyambere iteka ryose uyobowe n’Ubwami bwayo bwo mu ijuru!

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kugira ngo ubone igihe cyo kwiyigisha bisaba gushobora kwitegeka

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Kurangwa n’icyizere bishobora kudufasha kubonera ibyishimo mu murimo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze