-
Impamvu Bakoresha UrugomoUmunara w’Umurinzi—1998 | 1 Ugushyingo
-
-
ibihereranye na rwo ku mapaji ya mbere y’ibinyamakuru byacu. Kimwe cya gatatu, cyangwa kimwe cya kane cya porogaramu zihita kuri televiziyo zacu, zirukoresha mu gushimisha abana bacu. Ntiturworora byonyine! Bagenzi banjye, ahubwo turanarwishimira.”
Ubushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi bwa vuba aha, buvuga ko imikorere y’ubwonko hamwe n’ibidukikije, bifitanye isano ikomeye n’urugomo ruba mu bantu. Dr. Markus J. Kruesi wo muri Kaminuza y’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Myifatire y’Urubyiruko cyo muri Leta ya Illinois, yagize ati “icyo twese dutangiye guhurizaho, ni uko imimerere mibi idukikije abana benshi cyane bagenda barushaho gushyirwamo, mu by’ukuri irimo ituma habaho icyorezo cy’urugomo. Ibintu bidukikije birimo biba, mu by’ukuri birimo biratuma mu miterere y’ubwonko habamo ihinduka, rituma abantu barushaho gukora ibintu bahubutse.” Igitabo cyitwa Inside the Brain kivuga ko hari ibintu runaka, urugero nko “gusenyuka kw’imiryango, ukwiyongera kw’imiryango igizwe n’umubyeyi umwe, ubukene bwabaye akarande, hamwe no gusabikwa n’ibiyobyabwenge, bishobora mu by’ukuri gutuma imikorere yo mu rwego rwa shimi y’ubwonko ihinduka imyifatire y’urugomo—ibyo bikaba ari ibintu abantu bajyaga batekereza ko bidashoboka.”
Bavuga ko ihinduka riba mu bwonko rikubiyemo no kugabanuka kw’igipimo cy’imisemburo yitwa sérotonine iba mu bwonko, itekerezwaho ko icubya amahane. Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga zishobora kugabanya igipimo cy’imisemburo ya sérotonine mu bwonko, ibyo bikaba bituma isano izwi kuva kera, iri hagati y’urugomo no kunywa inzoga nyinshi, igira ishingiro ryo mu rwego rwa siyansi.
Ariko kandi, hari ikindi kintu gituma urugomo rwiyongera muri iki gihe. Bibiliya, igitabo cyiringirwa cy’ubuhanuzi, kiduha umuburo kigira kiti “wibuke yuko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe birushya. Abantu bazaba bikunda, ari abanyamururumba, biyemera kandi birarira; . . . bazaba batagira ineza, ari indashima, basebanya, bagira urugomo, kandi bafite umutima wa kinyamaswa; bazanga ibyiza; bazaba bagambana, nta cyo bitayeho kandi buzuye ubwibone . . . Ujye utera umugongo bene abo bantu.” (2 Timoteyo 3:1-5, Today’s English Version.) Koko rero, urugomo tubona muri iki gihe, ni isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya buhereranye n’ ‘iminsi y’imperuka.’
Hari n’ikindi kintu gituma iki gihe kibamo urugomo mu buryo bwihariye. Bibiliya igira iti “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Diyabule hamwe n’ikivunge cy’abadayimoni be benshi, birukanwe mu ijuru, none ubu barimo barasuka ubugome bwabo bwose ku bantu. Diyabule, “umwami utegeka ikirere,” arimo arakoresha ‘umwuka ukorera mu batumvira,’ bigatuma isi igenda irushaho kuba ahantu huzuye urugomo.—Abefeso 2:2.
None se, ni gute twahangana n’ “ikirere” cy’isi ya none cyuzuye urugomo? Kandi se, ni gute twakemura ibibazo nta rugomo?
-
-
Uburyo bwo Gukemura Ibibazo mu MahoroUmunara w’Umurinzi—1998 | 1 Ugushyingo
-
-
Uburyo bwo Gukemura Ibibazo mu Mahoro
URUGOMO rw’abantu rwatangiriye hafi igihe kimwe n’umuryango wa kimuntu. Bibiliya igaragaza ko urugomo rwatangiriye kuri Kayini, mukuru w’Abeli, akaba ari na we mwana w’imfura w’umugabo n’umugore ba mbere. Igihe Imana yishimiraga ituro ry’Abeli ikarirutisha irye, Kayini ‘yararakaye cyane.’ Ni gute yabyifashemo? ‘Kayini yahagurukiye Abeli murumuna we, aramwica.’ Nyuma y’aho, yagize atya asanga afitanye n’Imana amakimbirane akomeye (Itangiriro 4:5, 8-12). Urugomo ntirwakemuye ikibazo cya Kayini cyo kuba yari afite igihagararo kibi imbere y’Umuremyi we.
Ni gute twakwirinda imyifatire ya Kayini yo kwitabaza imbaraga mu gukemura ibibazo?
Kureka Urugomo Ukagira Umuco wo Koroherana
Reka turebe iby’umugabo wahagarikiye iyicwa rya Sitefano, Umukristo wa mbere wahowe imyizerere ye (Ibyakozwe 7:58; 8:1). Uwo mugabo Sawuli w’i Taruso, ntiyemeraga ibitekerezo bya Sitefano mu birebana n’idini, kandi yashyigikiye ko yicwa muri ubwo buryo bw’urugomo, yumva ko ari bwo buryo bukwiriye bwo guhagarika ibikorwa bya Sitefano. Koko rero, Sawuli ashobora kuba atararangwaga n’urugomo muri buri ruhande rw’imibereho ye. Ariko kandi, yabaga yiteguye kwemera ko hakoreshwa urugomo mu buryo bwo gukemura ibibazo. Nyuma gato y’urupfu rwa Sitefano, Sawuli ‘yakomeje guca igikuba mu itorero [rya Gikristo], no kuryonona cyane; akinjira mu mazu yose, agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe.’—Ibyakozwe 8:3.
Dukurikije intiti mu bya Bibiliya yitwa Albert Barnes, ijambo ry’Ikigiriki aha ngaha ryahinduwemo “guca igikuba,” ryumvikanisha igikorwa cyo kwangiza gishobora gukorwa n’inyamaswa z’inkazi, urugero nk’intare n’ibirura. Bernes yagize ati “Sawuli yibasiye itorero arirakariye nk’inyamaswa y’inkazi—ayo akaba ari amagambo akomeye yumvikanisha ishyaka n’ubukana yari afite mu kuritoteza.” Igihe Sawuli yari agiye i Damasiko gusakuma abandi bigishwa ba Kristo, yari “a[gi]komeza gukangisha abigishwa b’Umwami [Kristo] ko bicwa.” Ubwo yari mu nzira, yavuganye na Yesu wazutse, maze ibyo bituma Sawuli ahindukirira Ubukristo.—Ibyakozwe 9:1-19.
Sawuli amaze guhinduka Umukristo, uburyo yabanaga n’abandi bwarahindutse. Ibintu byabayeho hashize imyaka igera kuri 16 nyuma y’aho, byagaragaje iryo hinduka. Hari agatsiko k’abantu baje mu itorero yabagamo muri Antiyokiya, maze basaba Abakristo baho gukurikiza Amategeko ya Mose. Habayeho “impaka nyinshi.” Sawuli, icyo gihe wari usigaye azwi cyane ku izina rya Pawulo, yagize uruhare muri izo mpaka. Uko bigaragara, habayeho impaka zikaze. Ariko Pawulo ntiyitabaje urugomo. Ahubwo, yemeye umwanzuro wafashwe n’itorero wo gushyikiriza icyo kibazo intumwa n’abasaza bo mu itorero ry’i Yerusalemu.—Ibyakozwe 15:1, 2.
I Yerusalemu, nanone hongeye kubaho “imburanya nyinshi” mu nama y’abasaza. Pawulo yarategereje ageza igihe “abahateraniye bose bahora,” maze abona kubatekerereza iby’imirimo ikomeye umwuka w’Imana wakoreye mu bizera batakebwe. Nyuma y’impaka zishingiye ku Byanditswe, intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bose ‘bahuje inama’ yo kutarushya abizera batakebwe mu buryo butari ngombwa, ahubwo ko babagira inama yo “kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana” (Ibyakozwe 15:3-29). Mu by’ukuri, Pawulo yari yarahindutse. Yitoje gukemura ibibazo adakoresheje urugomo.
Duhangane na Kamere Ibogamira ku Rugomo
Nyuma y’aho, Pawulo yaje gutanga inama igira iti “umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka” (2 Timoteyo 2:24, 25). Pawulo yasabye Timoteyo wari umugenzuzi ukiri muto, kujya asuzuma imimerere igoye atuje. Pawulo yashyiraga mu gaciro. Yari azi ko no mu Bakristo hashobora kuzamuka ibyiyumvo bikaze (Ibyakozwe 15:37-41). Yari afite impamvu nziza yo gutanga inama igira iti “nimurakara ntimugakore icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Uburyo bukwiriye bwo guhangana na bene ibyo byiyumvo, ni ugutegeka uburakari, ntibugere mu mimerere y’umujinya w’umuranduranzuzi. Ariko se, ni gute ibyo byagerwaho?
Muri iki gihe, gutegeka uburakari ntibyoroshye. Dr. Deborah Prothrow-Stith, akaba ari uwungirije umuyobozi w’Ishuri Ryita ku Buzima bw’Abaturage ry’i Harvard, yagize ati “kuba umugome birogeye. Mu by’ukuri, ubushobozi bwo kubana neza n’abandi—ni ukuvuga kungurana ibitekerezo, kugira ibyo umuntu yigomwa, kwishyira mu mwanya w’abandi, kubabarira—ubusanzwe bavuga ko bufitwe n’abanyantege nke.” Nyamara kandi, iyo ni imico ikwiriye umuntu wese, kandi ni rwo rufunguzo rwatuma dutegeka kamere yo kubogamira ku rugomo ishobora kutwadukamo.
Pawulo amaze kuba Umukristo, yitoje uburyo bwiza kurushaho bwo gukemura ibibazo bihereranye no kudahuza ibitekerezo. Bwari bushingiye ku nyigisho za Bibiliya. Kubera ko Pawulo yari intiti yazobereye mu by’idini rya Kiyahudi, yari azi neza Ibyanditswe bya Giheburayo. Agomba kuba yari azi imirongo y’Ibyanditswe, urugero nk’iyi ivuga ngo “ntukagirire umunyarugomo ishyari; mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza.” “Utihutira kurakara aruta intwari; kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.” “Umuntu utitangīra mu mutima ameze nk’umudugudu usenyutse, utagira inkike” (Imigani 3:31; 16:32; 25:28). Ariko kandi, mbere y’uko Pawulo ahinduka Umukristo, ubwo bumenyi ntibwari bwaramubujije gukoresha urugomo ku Bakristo (Abagalatiya 1:13, 14). Ariko se, igihe Pawulo yari Umukristo, ni iki cyamufashije gukemura ibibazo byabaga byashyuhije imitwe, akoresheje uburyo bwo gutekereza hamwe n’ubushobozi bwo kwemeza abantu aho gukoresha urugomo?
Pawulo yaduhishuriye ibanga ubwo yagiraga ati “mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo” (1 Abakorinto 11:1). Yishimiraga mu buryo bukomeye ibyo Yesu Kristo yari yaramukoreye (1 Timoteyo 1:13, 14). Kristo yamubereye icyitegererezo. Yari azi ukuntu Yesu yababarijwe abantu b’abanyabyaha (Abaheburayo 2:18; 5:8-10). Pawulo yashoboraga kwibonera ko ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye na Mesiya bwari bwarasohoreye kuri Yesu, ubuhanuzi bugira buti “yararenganye, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke, amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke” (Yesaya 53:7). Intumwa Petero yanditse igira iti “[Yesu] yaratutswe, ntiyabasubiza; yarababajwe, ntiyabakangisha; ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.”—1 Petero 2:23, 24.
Kuba Pawulo yarishimiye uburyo Yesu Kristo yifataga mu mimerere igoye, byamusunikiye kugira ihinduka. Yagiriye bagenzi be bahuje ukwizera inama igira iti ‘mwihanganirane, kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu ya[ba]babariye, abe ari ko namwe mubabarirana’ (Abakolosayi 3:13). Kwemera ko ari ngombwa kutagira urugomo ntibihagije. Gufatana uburemere ibyo Yehova hamwe na Yesu Kristo badukoreye, bituma tubona imbaraga zikenewe zidusunikira kunesha kamere ibogamira ku rugomo.
Mbese, Birashoboka?
Umugabo umwe wo mu Buyapani, yari akeneye bene izo mbaraga nyinshi. Se wari umusirikare w’ikirahu, yatwazaga umuryango we urugomo. Kubera ko yari yaribasiwe n’ibikorwa by’urugomo, kandi akaba yarabonaga nyina na we ababara mu buryo nk’ubwo, uwo mugabo yaje kugira kamere ibogamira ku rugomo. Yitwazaga inkota ebyiri za gisirikare zitareshya, akaba yarazikoreshaga mu gukemura ibibazo hamwe no gushyira iterabwoba ku bantu.
Igihe umugore we yatangiraga kwiga Bibiliya, yakurikiranaga icyigisho ariko ntagifatane uburemere. Ariko kandi, aho amariye gusoma agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ubu Butumwa Bgiza bg’Ubgami,a yarahindutse. Kubera iki? Yagize ati “igihe nasomaga ibikubiye munsi y’udutwe duto tuvuga ngo ‘Yesu Kristo’ na ‘Inshungu’ numvise nigaye. N’ubwo nari mfite imibereho itagira rutangira, nari ngikunda kugirira neza abo twabanaga. Nishimiraga gushimisha incuti zanjye, ariko nkabikora gusa mu rugero rutari gutuma bigira ingaruka ku mibereho yanjye bwite. Umwana w’Imana Yesu, we yari yiteguye gutanga ubuzima bwe ku bw’abantu bose, harimo n’abameze nkanjye. Numvise nshenjaguritse nk’uwo bakubise ubuhiri.”
Yaretse kwifatanya n’incuti ze za mbere, maze bidatinze yiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu itorero ry’Abahamya ba Yehova. Iryo shuri rifasha abaryiyandikishijemo kugira ubuhanga bwo kwigisha abandi Bibiliya. Inyigisho zaryo zazaniye uwo mugabo inyungu z’inyongera. Yagize ati “igihe nari nkiri muto, nitabazaga iterabwoba n’urugomo bitewe n’uko ntashoboraga kugeza ku bandi ibyiyumvo byanjye. Igihe nari maze kumenya uburyo bwo kugeza ku bandi ibitekerezo byanjye, natangiye kujya mbafasha gutekereza ku bintu nkabibumvisha, aho gukoresha urugomo.”
Mbese, kimwe na Pawulo, yaba yarafashe inzira ya Kristo y’ubuzima akayigira iye? Ukwizera kwe kwageragejwe igihe uwahoze ari incuti ye bari baragiranye amasezerano yo kutazahemukirana, yageragezaga kumubuza kuba Umukristo. Iyo ‘ncuti’ ye yaramukubise kandi ituka Imana ye Yehova. Uwo mugabo wahoze ari umunyarugomo yarifashe, kandi asaba imbabazi z’uko adashobora gukomeza ayo masezerano. Uwo ‘muvandimwe’ we yabuze uko agira aramureka arigendera.
Binyuriye mu kunesha kamere ye yo kubogamira ku rugomo, uwo mugabo wahoze ari umunyamujinya yabonye abavandimwe na bashiki be benshi bo mu buryo bw’umwuka, bahujwe n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo (Abakolosayi 3:14). Mu by’ukuri, nyuma y’imyaka isaga 20 amaze abaye Umukristo witanze, ubu ni umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Mbega ukuntu ashimishwa no kuba ashobora kugaragaza yifashishije Bibiliya, ko abantu bafite imyifatire imeze nk’iy’inyamaswa bashobora kwitoza gukemura ibibazo badakoresheje urugomo, nk’uko na we yabyitoje! Kandi se, mbega igikundiro afite cyo kuba ashobora kuvuga ukuntu hazabaho isohozwa rikomeye ry’amagambo y’ubuhanuzi agira ati “ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose”!—Yesaya 11:9.
Kimwe n’intumwa Pawulo hamwe n’uwo mugabo wahoze agira urugomo, nawe ushobora kwitoza gusuzuma imimerere ikurakaza, ugakemura ibibazo mu mahoro. Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bazishimira kubigufashamo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Pawulo yashyiraga mu gaciro. Yari azi ko no mu Bakristo hashobora kuzamuka ibyiyumvo bikaze
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Gushimira ku bw’ibyo Imana yadukoreye, bituma tugirana n’abandi imishyikirano y’amahoro
-