ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/11 p. 28
  • Mwirinde Ubusimoni!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mwirinde Ubusimoni!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/11 p. 28

Mwirinde Ubusimoni!

Simoni w’i Samariya yari umuntu wubahwa cyane mu karere yari atuyemo. Yabayeho mu kinyejana cya mbereI.C., kandi abantu bari barabaswe cyane n’ibikorwa bye by’ubumaji ku buryo bamwerekezagaho bagira bati “uyu muntu ni we Mbaraga y’Imana yitwa ikomeye.”​—Ibyakozwe 8:9-11.

Ariko kandi, Simoni amaze kuba Umukristo wabatijwe, yabonye ko hariho ubundi bubasha bukomeye cyane kurusha ubwo yahoranye. Bwari ububasha bwari bwarahawe intumwa za Yesu, bwatumaga zishobora guha abandi ku mpano z’igitangaza z’umwuka wera. Ibyo byatangaje Simoni cyane, ku buryo yahaye intumwa amafaranga maze akazisaba ati “nanjye nimumpe ubwo bubasha, ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe [u]mwuka [w]era.”​—Ibyakozwe 8:13-19.

Intumwa Petero yacyashye Simoni igira iti “pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza. Nta mugabane, haba n’urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.”​—Ibyakozwe 8:20,21.

Kuri iyo nkuru ya Bibiliya ni ho haturutse ijambo “ubusimoni,” rikaba ryarasobanuwe ko ari “icyaha cyo kugura cyangwa kugurisha umwanya wo hejuru cyangwa igikundiro cyo kuzamurwa mu ntera mu idini.” Igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia, cyemeza ko cyane cyane guhera mu kinyejana cya 9 kugeza mu cya 11, “ubusimoni bwakwirakwiye mu bigo by’abihaye Imana, mu bayobozi b’idini bo mu rwego rwo hasi, mu bepisikopi, ndetse no mu bapapa.” Umubumbe wa cyenda w’igitabo cyitwa The Encyclopedia Britannica, (1878) ugira uti “iyo umuntu asuzumye amateka yaranze inama zaberaga mu ibanga zo gutora ba papa, asigara yemeye rwose ko nta matora yigeze abaho atarimo iyo ngeso y’ubusimoni, mu gihe incuro nyinshi cyane ubusimoni bwagiye bukorerwa muri izo nama z’ibanga bwakorwaga mu buryo bweruye, nta kugira isoni namba , kandi bugakorwa ku mugaragaro kurusha ubundi bwose.” Muri iki gihe Abakristo b’ukuri bagomba kwirinda ubusimoni. Urugero, hari abantu bashobora gushimagiza mu buryo bw’agakabyo, cyangwa guhundagaza impano ku bashobora kubaha igikundiro cy’inyongera. Ku rundi ruhande, abo bashobora gutanga icyo gikindiro na bo, bashobora gutonesha abashobora​—kandi bahora bashaka​—kubahundagazaho impano. Iyo mimerere yombi ikubiyemo ubusimoni, kandi Ibyanditswe biciraho iteka iyo myifatire mu buryo bugaragara. Petero yagiriye Simoni inama agira ati “nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami, kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira wawe [“ubwo butiriganya bwawe,” New Jerusalemu Bible], ubibabarirwe. Ndakureba uri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.”​—Ibyakozwe 8:22, 23.

Igishimishije ariko, ni uko Simoni yabonye ko ibyifuzo bye bidakwiriye byari bibi rwose. Yingize intumwa agira ati “munsabire Umwami, kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze” (Ibyakozwe 8:24). Mu kwita ku isomo ry’ingirakamaro rikubiye muri iyi nkuru, Abakristo b’ukuri bihatira kwirinda ikintu cyose gifitanye isano n’ubusimoni.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze