-
Kuki Tugomba Kuba Abantu Bashimira?Umunara w’Umurinzi—1998 | 15 Gashyantare
-
-
Akenshi ndetse, usanga abantu batanavuga iri jambo ryoroheje ngo “murakoze.” Umuco wo gushimira, urimo uragenda urushaho gusimburwa n’ingeso ya reka mbanze. Iyo mimerere, ni kimwe mu bimenyetso biranga iminsi y’imperuka. Intumwa Pawulo yatanze umuburo igira iti “ugomba kumenya ko mu minsi y’imperuka, ibihe bizaba byuzuyemo akaga. Abantu bazaba abikunde mu buryo bwimazeyo . . . Bazaba ari indashima mu buryo bwimazeyo.”—2 Timoteyo 3:1, 2, Phillips.
Mu yindi mimerere, umuco wo gushimira usimburwa n’uwo gushyeshyenga. Amagambo yo gushimira, aturuka ku mutima utarimo igitekerezo cyo kwifuza indamu za bwite. Ariko kandi, amagambo ashyeshyenga, ubusanzwe akaba yuzuye uburyarya kandi akaba arangwa no gukabya, ashobora guturuka ku zindi mpamvu zo gushaka gushyirwa hejuru cyangwa kubona inyungu runaka za bwite (Yuda 16). Uretse no kuba bene utwo tugambo turyohereye twoshyoshya nyir’ukutubwirwa, tunakunda guterwa n’ubwibone no kwibonekeza. None se, ni nde wakwifuza kubwirwa utugambo dushyeshyenga two kumuryarya? Ariko kandi, gushimira umuntu ubikuye ku mutima, bituma mu by’ukuri agarura ubuyanja.
Umuntu urangwa n’umuco wo gushimira, bimugirira akamaro. Kuba yumva asusurutse bitewe no kugira umutima ushimira, bituma agira ibyishimo n’amahoro. (Gereranya n’Imigani 15:13, 15.) Kandi kubera ko gushimira ari umuco mwiza, umurinda ibyiyumvo bibi, urugero nk’umujinya, ishyari, no kubika inzika.
“Mugire Imitima Ishima”
Bibiliya itugira inama yo kwihingamo umutima ushima, cyangwa umuco wo gushimira. Pawulo yanditse agira ati “mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu” (1 Abatesalonike 5:18). Kandi Pawulo yagiriye Abakolosayi inama igira iti “mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, . . . kandi mugire imitima ishima” (Abakolosayi 3:15). Za zaburi nyinshi, zirimo amagambo yo gushimira, agaragaza ko gushimira ubikuye ku mutima, ari umuco urangwa no kubaha Imana. (Zaburi 27:4; 75:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Uko bigaragara, Yehova Imana arishima iyo tugaragaje umuco wo gushimira mu bintu birebana n’imibereho ya buri munsi.
Ariko se muri iyi si irangwa no kudashimira, ni ibihe bintu bituma kwihingamo umutima wo gushimira bitugora? Ni gute dushobora kugaragaza imyifatire yo gushimira, mu mibereho yacu ya buri munsi? Ibyo bibazo biri busuzumwe mu gice gikurikira.
-
-
Ihingemo Umutima wo GushimiraUmunara w’Umurinzi—1998 | 15 Gashyantare
-
-
Ihingemo Umutima wo Gushimira
UMUHANGA mu bya fizike wo muri Leta ya New York, yarokoye ubuzima bwa Mariya wari uri mu mimerere isaba ubutabazi bwihutirwa. Ariko kandi, Mariya uwo ufite imyaka 50 ntiyigeze ashimira uwo muganga, cyangwa ngo anishyure amafaranga y’ibitaro. Mbega umuntu w’indashima!
Bibiliya ivuga ko igihe kimwe, ubwo Yesu yinjiraga mu mudugudu, yahuye n’abantu icumi bari barwaye indwara ikomeye y’ibibembe. Nuko baramutakira n’ijwi rirenga, bavuga bati “Mutware Yesu, tubabarire.” Yesu yarabategetse ati “nimugende mwiyereke umutambyi.” Abo babembe bemeye iyo nama, maze bakigenda, batangira kubona no kumva ari bazima.
Ababembe icyenda muri abo bakize, barakomeje barigendera. Ariko undi mubembe, wari Umusamariya, yagarutse gushaka Yesu. Uwo wahoze ari umubembe, yasingije Imana, maze abonye Yesu yikubita imbere y’ibirenge bye, aramushimira. Mu kumusubiza, Yesu yaravuze ati “ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”—Luka 17:11-19.
Hari isomo ry’ingenzi rikubiye mu kibazo kigira kiti “ba bandi cyenda bari he?” Kimwe na Mariya, abo babembe icyenda bari bafite inenge ikomeye—ntibagaragaje umuco wo gushimira. Bene iyo ngeso yo kuba indashima, irogeye cyane muri iki gihe. Ni iyihe mpamvu ibitera?
Impamvu y’Ibanze Itera Ingeso yo Kuba Indashima
Mu buryo bw’ibanze, ingeso yo kuba indashima ikomoka ku bwikunde. Reka turebe ibyerekeranye n’ababyeyi bacu ba mbere ba kimuntu, ari bo Adamu na Eva. Yehova yabaremanye imico y’Imana, kandi abaha ikintu cyose cyashoboraga gutuma bagira ibyishimo, hakubiyemo ubuturo bwiza bw’ubusitani, imimerere itunganye yari ibakikije, n’akazi gafite agaciro kandi kabanyuze (Itangiriro 1:26-29; 2:16, 17). Ariko kandi, uwo mugabo n’umugore bohejwe n’amagambo ya Satani yabakanguriraga kwishakira inyungu zabo, maze baha urwaho imyifatire yo kutumvira, bapfobya ubuntu bwa Yehova.—Itangiriro 3:1-5; Ibyahishuwe 12:9.
Reka nanone turebe ibyabaye ku bantu bo muri Isirayeli ya kera, abo Imana yari yarahisemo kugira ngo babe umwandu wayo wihariye. Mbega ukuntu ababyeyi b’Abisirayeli bose bagomba kuba barashimiye mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani 1513 M.I.C.! Muri iryo joro rikomeye cyane, umumarayika w’Imana yishe “abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa,” ariko anyura ku mazu y’Abisirayeli yari ariho ikimenyetso kigaragara neza (Kuva 12:12, 21-24, 30). Kandi bakimara kurokoka ingabo za Farawo mu Nyanja Itukura, ‘Mose n’Abisirayeli baririmbiye Uwiteka [“Yehova,” NW ] ,’ bafite imitima yo gushimira.—Kuva 14:19-28; 15:1-21.
Nyamara kandi, hashize ibyumweru bike gusa bavuye mu Egiputa, ‘iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryarivovose.’ Mbega ukuntu bahise baba indashima! Bakumbuye ‘kwicara ku nkono z’inyama, bakarya ibyokurya bagahaga,’ ibyo bari barahoze barya mu Egiputa, igihugu bakoragamo uburetwa (Kuva 16:1-3). Uko bigaragara, ubwikunde burwanya ibyo kwihingamo umuco wo gushimira no kuwugaragaza.
Kubera ko abantu bose bakomotse kuri Adamu w’umunyabyaha, bavukana inenge y’ubwikunde n’ingeso yo kubogamira ku kudashimira (Abaroma 5:12). Nanone kandi, kudashimira ni kimwe mu biranga umwuka w’ubwikunde wiganje mu bantu b’iyi si. Kimwe n’umwuka duhumeka, uwo mwuka uri ahantu hose, kandi utugiraho ingaruka (Abefeso 2:1, 2). Bityo rero, tugomba kwihingamo akamenyero ko gushimira. Ibyo twabigeraho dute?
Kubitekerezaho Ni Ngombwa!
Inkoranyamagambo yitwa Webster’s Third New International Dictionary, isobanura ko umuco wo gushimira ari “imimerere yo kuba umuntu ushimira: kugirira undi ibyiyumvo by’igishyuhirane kandi bya gicuti, bigusunikira kumwitura ineza.” Ibyiyumvo ntibishobora guhita biza no guhita bigenda nk’uko umuntu akoresha imashini; bigomba guturuka mu bitekerezo by’umuntu. Umuco wo gushimira, urenze kure ibyo kugaragaza ingeso nziza cyangwa ikinyabupfura, uturuka mu mutima.
Ni gute dushobora kwitoza kugira umutima ushimira? Bibiliya igaragaza ko ibyinshi mu byiyumvo tugira, bikomoka ku mahitamo y’ibitekerezo byacu (Abefeso 4:22-24). Kwitoza kugira ibyiyumvo byo gushimira, bitangirira mu gutekereza ku bikorwa by’ineza tugirirwa, tukabyishimira. Mu buryo buhuje n’ibyo, Dr. Wayne W. Dyer, ukora mu bihereranye n’indwara zo mu mutwe, yaravuze ati “ntushobora kugira ibyiyumvo utabanje mbere na mbere kugira ibitekerezo.”
Urugero, reka turebe ibihereranye n’umuco wo gushimira ku bw’ibyaremwe bidukikije. Iyo witegereje ijuru rihunze inyenyeri mu ijoro rikeye, wumva umeze ute ku byerekeranye n’ibyo urimo ureba? Umwami Dawidi yagaragaje ukuntu yumvaga atinye agira ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?” Kandi igihe igicuku cyari kinishye nta kintu gikoma, inyenyeri zagize icyo zibwira Dawidi ziranguruye, maze bituma yandika ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.” Kuki ijuru rihunze inyenyeri ryakoze Dawidi ku mutima rityo? We ubwe yashubije agira ati ‘nibwiye ibyo [“natekereje ku byo,” NW ] wakoze byose: ntekereza umurimo w’intoki zawe.’—Zaburi 8:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera; 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; 143:5.
Salomo, umwana wa Dawidi, na we yafatanye uburemere akamaro ko gutekereza ku bihereranye n’ibintu bitangaje byerekeranye n’ibyaremwe. Urugero, ku bihereranye n’uruhare ibicu bivamo imvura bigira mu guhehereza isi yacu, yanditse agira ati “imivu yose y’itumba yisuka mu nyanja, nyamara inyanja ubwayo ntiyuzura. Aho imivu y’itumba inyura, ni ho isubira kunyura” (Umubwiriza 1:7, NW). Ibyo bikorwa mu buryo bw’uko iyo imvura n’imigezi bimaze guhehereza ubutaka, amazi yabyo yongera gukora umwikubo ava mu nyanja, agahinduka ibicu. Mbese, isi yamera ite haramutse hatariho ubwo buryo bwo gusukura amazi n’umwikubo wayo? Mbega ukuntu Salomo agomba kuba yarumvise ashimiye, igihe yatekerezaga ibyo bintu!
Nanone kandi, umuntu ushimira afatana uburemere imishyikirano afitanye n’abagize umuryango, incuti, n’abo baziranye. Azirikana ibikorwa byabo by’ineza. Iyo atekereje ku bikorwa byabo by’ineza abyitayeho, yumva afite umutima wo gushimira.
Tugaragaze Umuco wo Gushimira
Mbega ukuntu ijambo ngo “murakoze” ryoroheje! Biroroshye cyane kuvuga ijambo nk’iryo. Kandi imimerere yatuma turivuga, iboneka kenshi. Mbega ukuntu kuvuga ngo urakoze, tubivuganye igishyuhirane kandi tubikuye ku mutima, tubibwira umuntu udukinguriye urugi cyangwa udutoraguriye ikintu twari twataye, bituma agarura ubuyanja! Kumva ako kajambo, bishobora gutuma akazi k’umukozi wo mu iduka cyangwa uwakira abantu muri resitora, cyangwa umukozi w’iposita ushinzwe kohereza amabaruwa, karushaho kumworohera no kumushimisha.
Kohereza amakarita yanditsweho amagambo yo gushimira, ni uburyo bukwiriye bwo kugaragaza ko dushimira ku bw’ibikorwa by’ineza. Amenshi mu makarita aboneka mu maduka, agaragaza ibyiyumvo mu buryo bwiza. Ariko se, uramutse wongeyeho amagambo agaragaza gushimira yanditswe mu mukono wawe, ntibyaba ari ukugaragaza ibyiyumvo byawe bwite byuje urukundo? Hari ndetse n’abahitamo kudakoresha amakarita acapwe, ahubwo bakohereza utwandiko twabo bwite.—Gereranya n’Imigani 25:11.
Birashoboka ko abo dukwiriye kujya dushimira cyane kurusha abandi, ari abo tubana imuhira. Bibiliya ivuga ibihereranye n’umugore ushoboye, igira iti ‘umugabo we aramushima’ (Imigani 31:28). Mbese, amagambo avuye ku mutima y’umugabo ushimira umugore we, ntatuma mu rugo harangwa umwuka w’amahoro no kunyurwa? Kandi se, umugabo na we ntiyishimira kugera mu rugo, maze umugore we akamusanganiza indamukanyo irangwa n’igishyuhirane no kumwishimira? Muri iki gihe, ibikandamiza ishyingiranwa ni byinshi, kandi iyo ibikandamiza abantu byiyongereye, uburakari buzamuka vuba. Umuntu urangwa n’umuco wo gushimira, aba yiteguye kugira ibyo yihanganira, kandi yihutira kwirengagiza amakosa no kubabarira.
Abakiri bato na bo, bagomba kumva neza ko bakwiriye kubwira ababyeyi babo amagambo avuye ku mutima yo kubashimira. Birumvikana ko ababyeyi badatunganye, ariko iyo si impamvu yatuma ubabera indashima ku byo bagukoreye byose. Urukundo bakugaragarije n’ukuntu bakwitayeho kuva ukivuka, nta cyo wabigura. Niba barakwigishije ubumenyi bw’iby’Imana, ufite impamvu y’inyongera yo kubashimira.
Muri Zaburi 127:3 hagira hati “abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka.” Bityo rero, ababyeyi bagombye kujya bashaka uburyo bwo gushima abana babo, aho guhora binubira udukosa duto duto bakora (Abefeso 6:4). Kandi se, mbega igikundiro bafite cyo gufasha abakiri bato bashinzwe kwitaho, kugira ngo bihingemo umutima wo gushimira!—Gereranya n’Imigani 29:21.
Gushimira Imana
Yehova Imana ni we Soko yo “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” (Yakobo 1:17). Ikintu cy’ingenzi mu buryo bwihariye, ni impano y’ubuzima, kubera ko buri kintu cyose dufite cyangwa dushobora guteganya, kizaba imfabusa nituramuka dutakaje ubuzima. Ibyanditswe bitugira inama yo kwibuka ko ‘aho [Yehova Imana] ari ari ho hari isoko y’ubugingo’ (Zaburi 36:6, 8, 10, umurongo wa 5, uwa 7 n’uwa 9 muri Biblia Yera; Ibyakozwe 17:28). Kugira ngo twihingemo umutima wo gushimira Imana, tugomba gutekereza ku bintu yaduteganyirije bigaragaza ubuntu bwayo, bitunga ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umubiri n’ubwo mu buryo bw’umwuka (Zaburi 1:1-3; 77:11, 12). Bene uwo mutima, uzadusunikira gushimira, ari mu magambo no mu bikorwa.
Isengesho ni uburyo bumwe bugaragara bwo kwerekana ukuntu dushimira Imana. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yaravuze ati “Uwiteka, Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi; ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyatura no kubirondora, byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.” (Zaburi 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Nimucyo natwe dusunikirwe kugira icyo dukora muri ubwo buryo.
Nanone kandi, Dawidi yari yariyemeje kugaragariza Imana ko ayishimira, binyuriye mu magambo yabwiraga abandi. Yaravuze ati “ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.” (Zaburi 9:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Kubwira abandi ibihereranye n’Imana, kuvuga ibituri ku mutima tubagezaho ukuri ko mu Ijambo ryayo, bishobora kuba ari bwo buryo bwiza kurusha ubundi bwose bwo kuyigaragariza ko tuyishimira. Kandi ibyo bizadufasha kurushaho kuba abantu bashimira no mu bindi bigize imibereho yacu.
Yehova yaravuze ati “untambira ishimwe wese aba anyubahiriza: kandi utunganya ingeso ze nzamwereka agakiza.” Tukwifurije kugira ibyishimo bibonerwa mu kumushimira ubikuye ku mutima.—Zaburi 50:23; 100:2.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ubuzima ni impano ituruka ku Mana Ongeraho amagambo yawe bwite.
-