Indirimbo ya 169
Indirimbo nshya
1. Nimuririmbe indirimbo y’ibyishimo;
Mubwire abantu iby’Imana yacu.
Mushimagize iby’ukuboko kwe kwera.
Yaciye imanza imbere ya bose.
Inyikirizo
2. Murangurure amajwi munezerewe;
Nimuririmbire Yehova mwishimye.
Ni musingize Yehova Imana yanyu.
Inanga n’impanda nibirangurure.
Inyikirizo
3. Inyanja nini n’ibirimo nibyishime.
Abo kuri iyi si nibamusingize.
Inzuzi hamwe n’imigezi nibyishime.
Imisozi yose na yo niririmbe.
Inyikirizo
Ririmba!
Irya ndirimbo nshya.
Ririmba!
Yehova araganje.