Indirimbo ya 111
Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi
1. Urya mucyo w’Ijambo rya Yehova
Ugenda urushaho kugwira cyane.
Tumenyeshwa iby’ukuri k’Ubwami;
Ya aravuga ati ‘tega amatwi.’
Ntitukiri mu mwijima
W’amadini y’ibinyoma.
Nguku ukuri.
Ku munsi wa Ya.
Uwo mucyo umurika nk’izuba,
Riha abakiranutsi umucyo mwinshi,
Uva ku Mana.
2. Uyu mucyo w’abizerwa ku Mana
Yehova awutanga abyishimiye.
Anatanga ubumenyi nyakuri;
Ubwoko bwe abuha ibikenewe.
Kubera kudatungana
Bishobora kutugora;
Ukuri ko
Kuradufasha.
Mana yacu uradukunda cyane
Utwoherereza umucyo uhebuje,
Umucyo mwinshi.
3. Uwo mucyo tubona umurika
Nk’izuba ricanye ku manywa y’ihangu.
Uwo mucyo uva kuri Yehova;
Izatumurikira mu nzira zacu.
Twe kujya duhangayika,
Ngo twihutishe ukuri.
Jya mu nzira,
Uyihamemo.
Uyu mucyo uhora umurika.
Abakiranutsi bishimiye umucyo.
Umucyo mwinshi.