Indirimbo ya 8
Tugandukire gahunda ya gitewokarasi mu budahemuka
1. Abazi Yehova baratangaza
Ukuri k’Ubwami bwe bw’agaciro,
Bumvira gahunda ya tewokrasi
Kandi bakomeza, kunga ubumwe.
Inyikirizo
2. Yesu Kristo ni we, utuyobora;
Aduha intwaro twebwe ngabo ze.
Tujye ku rugamba, mu ntambara ye
Mu mutwe w’ingabo wunze ubumwe.
Inyikirizo
3. Dufite Yehova n’igisonga cye.
Tuyoborwa na bo bya buri munsi.
Tugire intego yo gushikama,
Dutangaze hose amateka ye!
Inyikirizo
Tugandukira Imana yacu,
Nk’uko tubisabwa.
Iraturinda, iradukunda.
Duhora tuyumvira.