Indirimbo ya 148
Dusingize Imana yacu Umwami wacu
1. Muririmbire Imana!
Muyisingize iteka.
Dukuze izina ryayo
Kandi tuyegere cyane.
Irambura ibiganza,
Yiteguye kudufasha.
Tube ab’indahemuka;
Yehova agira neza.
2. Tube abantu b’ukuri
Dusingize Ya iteka.
Kuko we akiranuka;
Turate gukomera kwe.
Arinda abamukunda;
Adufasha guhangana.
N’imihangayiko yose.
Tumusingize iteka.
3. Ubwami bwe buri hafi
Kutuzanira ibyiza.
Nimutangaze Ubwami,
Mwebwe abanyuzwe na bwo.
Ubu Yehova yimitse
Umwami udahangarwa.
Azavanaho ababi.
Maze Ubwami buganze.