Kwiga agatabo Mukomeze kuba maso!
Guhera mu cyumweru gitangira ku itariki 23 Gicurasi kugeza mu gitangira ku itariki ya 20 Kamena 2005, amatorero yo ku isi hose azaba yiga agatabo Mukomeze kuba maso! mu cyigisho cy’igitabo cy’itorero. Musabwe kuzifashisha ibibazo bikurikira mu gihe muzaba mutegura iryo teraniro no mu gihe muzaba muriyobora. Mu gihe cy’icyigisho, muzajye musoma za paragarafu zo muri ako gatabo hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe yashyizwemo, mukurikije uko igihe kibibemerera.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 23 Gicurasi
◼ Ipaji ya 3-4: Mu bintu byavuzwe hano, ni ikihe cyakugizeho ingaruka mu buryo bwihariye mu mibereho yawe? Ni iki kikwemeza ko ibyo bintu bifite icyo bisobanura kandi bikaba bitabera mu gace k’iwanyu gusa?
◼ Ipaji ya 5: Ni iki kikwemeza ko Imana ikwitaho koko? Ni iki kigaragaza ko twita ku Mana no ku byo ikora?
◼ Ipaji ya 6-8: Muri Matayo 24:1-8, 14 havuga ko ibintu bibera ku isi muri iki gihe bisobanura iki? Nk’uko muri 2 Timoteyo 3:1-5 habigaragaza, ni ibihe bihe turimo muri iki gihe? Iyi ni iminsi y’imperuka y’iki? Ni iki kikwemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko? Ni ubuhe Bwami tuba tuvuga iyo tubwiriza?
◼ Ipaji ya 9-10: Kuki twagombye gusuzumana ubwitonzi imyanzuro dufata buri munsi, hamwe n’ibyo dushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Rom 2:6; Gal 6:7)? Mu gihe usuzuma ibibazo biri ku ipaji ya 10, ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe ihita ikuza mu bwenge ku buryo yagombye kugira ingaruka ku byo ukora?
Icyumweru gitangira ku itariki ya 30 Gicurasi
◼ Ipaji ya 11: Kuki buri wese muri twe yagombye gusuzuma ibibazo biri kuri iyi paji (1 Kor 10:12; Ef 6:10-18)? Kuki ibisubizo dutanga kuri ibi bibazo ari byo bishobora kugaragaza niba dufatana uburemere inama ya Yesu iboneka muri Matayo 24:44?
◼ Ipaji ya 12-14: “Igihe cyo gucira abantu urubanza” kivugwa mu Byahishuwe 14:6, 7, gisobanura iki? ‘Kubaha Imana no kuyihimbaza’ bisobanura iki? Babuloni Ikomeye ni iki kandi se bizayigendekera bite? Muri iki gihe, ni iki tugomba gukora ku bihereranye na Babuloni Ikomeye? Ni ikihe kintu kindi gikubiye mu gihe cy’urubanza cyahanuwe? Kuba tutazi “umunsi cyangwa igihe” Imana izasohorezaho urubanza rwayo rwahanuwe bitugiraho izihe ngaruka (Mat 25:13)?
◼ Ipaji ya 15: Ni ikihe kibazo gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga, kandi se ni gute kigira ingaruka kuri buri wese muri twe?
◼ Ipaji ya 16-19: “Ijuru rishya n’isi nshya” ni iki (2 Pet. 3:13)? Ni nde wasezeranyije ibyo bintu? Ni irihe hinduka ijuru rishya n’isi nshya bizazana? Mbese koko ibyo bintu tuzabibona?
Icyumweru gitangira ku itariki ya 6 Kamena
◼ Ipaji ya 20-21: Ni uwuhe muburo uhereranye no guhunga Yesu yahaye abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere (Luka 21:20, 21)? Ni ryari bashoboraga guhunga? Kuki bagombaga guhunga batazuyaje (Mat 24:16-18, 21)? Kuki abantu benshi birengagiza imiburo? Ni gute abantu babarirwa mu bihumbi bo mu Bushinwa no muri Filipine bungukiwe no kumvira imiburo? Kuki kumvira umuburo Bibiliya iduha ku birebana n’imperuka y’isi byihutirwa cyane? Dukurikije uko ibintu byihutirwa cyane, ni iyihe nshingano dufite (Imig 24:11, 12)?
◼ Ipaji ya 22-23: Ni iyihe mpamvu yatumye abantu benshi bo muri Ositaraliya birengagiza umuburo mu mwaka wa 1974, n’abo muri Kolombiya bakawirengagiza mu wa 1985? Ibyo byagize izihe ngaruka? Ni gute wari kwakira iyo miburo, kandi se kuki usubije utyo? Ni iki gishobora kugaragaza ko twari kumvira umuburo watanzwe mu gihe cya Nowa? Kuki abantu bifuzaga kuba muri Sodomu cyangwa mu nkengero zayo? Kuki gutekereza cyane ku byabereye muri Sodomu bishobora kutugirira akamaro?
Icyumweru gitangira ku itariki ya 13 Kamena
◼ Ipaji ya 24-27: Koresha “Ibibazo bijyanye n’icyigisho” biri ku ipaji ya 27.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 20 Kamena
◼ Ipaji ya 28-31: Koresha “Ibibazo bijyanye n’icyigisho” biri ku ipaji ya 31.
Gusuzuma aka gatabo bizadufasha ‘gukomeza kuba maso’ no kugaragaza ko twiteguye. Turifuza ko umurimo wacu wo kubwiriza dukorera mu ruhame wahora ugaragaza ko ibintu byihutirwa nk’uko marayika yabivuze agira ati “nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”—Mat 24:42, 44; Ibyah 14:7.