Indirimbo ya 76
Yehova ni incuti yacu iruta izindi zose
1. Yehova Imana yacu,
Ni we ncuti yacu.
Yaturemeye iyi si,
N’ubuzima bwiza.
N’ubwo ababyeyi bacu
Banze inzira ze,
Ni incuti y’abizerwa,
Bamutegereza.
2. Aburahamu yabaye
Incuti y’Imana.
Yakomeje gushikama,
Mu kigeragezo.
Yizeraga umuzuko,
Nuko arumvira.
Yakomeje gushikama,
Akundwa n’Imana.
3. Yesu yaje kuri iyi si
Kuko adukunda.
Yatanze ubuzima bwe
Ngo aducungure.
Satani yateje Yesu
Ibigeragezo,
Ariko yarashikamye,
Aba uwizerwa.
4. Nta ncuti twagira ubu
Nk’Imana na Yesu.
Berekanye urukundo,
Ngo twe kurimbuka.
Kuba incuti y’iyi si
Byazaturimbuza.
Tube incuti z’Imana,
Mu budahemuka.