ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/8 pp. 20-22
  • “Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igisubizo ku kirego cya Satani
  • Impano Imana yaduhereye ubuntu
  • Ese impano y’ubuzima bw’iteka yaba idushishikariza kugira ubwikunde?
  • Intego nziza tuba tugamije iyo dukorera Imana
  • Kubaho mu buryo bushimisha Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ishimire impano yo kwihitiramo ibikunogeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Ikibazo cy’ingenzi Kikwerekeye
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Wakora iki ngo ube incuti y’Imana?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/8 pp. 20-22

“Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi”

“MWAHEREWE ubusa, namwe mujye mutangira ubundi” (Matayo 10:8). Yesu yahaye intumwa ze ayo mabwiriza igihe yazoherezaga kubwiriza ubutumwa bwiza. Intumwa se zaba zarayakurikije? Yego rwose, ndetse zakomeje kuyakurikiza na nyuma y’aho Yesu amariye kuva mu isi.

Urugero, igihe Simoni wahoze ari umukonikoni yabonaga ububasha intumwa Petero na Yohana bari bafite bwo gukora ibitangaza, yashatse kubaha amafaranga kugira ngo babumuheho na we. Icyakora, Petero yamucyashye agira ati “pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza.”—Ibyakozwe 8:18-20.

Intumwa Pawulo na we yagaragaje imyifatire nk’iyo ya Petero. Yashoboraga kwemera gutungwa n’abavandimwe be b’Abakristo b’i Korinto. Nyamara yakoresheje amaboko ye kugira ngo abone ikimutunga (Ibyakozwe 18:1-3). Ni yo mpamvu yashoboraga kuvugana icyizere ko yabwirije Abakorinto ubutumwa bwiza “ku buntu.”—1 Abakorinto 4:12; 9:18.

Ikibabaje ariko, ni uko abenshi mu biyita ko ari abigishwa ba Kristo batajya bagaragaza umutima nk’uwo wa Pawulo wo ‘gutangira ubusa.’ Koko rero, abenshi mu bayobozi b’amadini yiyita ko ari aya Gikristo “bigishiriza ibihembo” (Mika 3:11). Ndetse hari abayobozi b’amadini bakijijwe n’amafaranga bavana mu bayoboke babo. Mu mwaka wa 1989, hari umuvugabutumwa wo muri Amerika wakatiwe igifungo cy’imyaka 45. Yazize iki? Ni ukubera ko “yariganyije abayoboke be akayabo k’amadolari abarirwa muri za miriyoni, amwe akayagura amazu n’amamodoka, andi akayakoramo ingendo ajya kwiruhukira; bikagera n’aho yubakira imbwa ye inzu irimo bya byuma bizana ubukonje n’ubushyuhe”!—Ikinyamakuru People’s Daily Graphic, tariki ya 7 Ukwakira 1989.

Hari ikinyamakuru cyo muri Gana cyavuze iby’umupadiri w’Umugatolika waho wafashe amaturo abayoboke bari batuye ku munsi wa misa akayabajugunyira. Icyo kinyamakuru kivuga ko “impamvu yayabajugunyiye ari uko bari bitezweho gutanga amaturo atubutse kuko bari abantu bakuze” (Ghanaian Times, tariki ya 31 Werurwe 1990). Ntibitangaje rero kuba amadini menshi ashishikariza abayoboke bayo kugira umururumba binyuriye mu kubatera inkunga yo gukina urusimbi no gukoresha andi mayeri yose ashoboka kugira ngo yibonere amafaranga atubutse.

Abahamya ba Yehova bo bihatira kwigana Yesu n’abigishwa be ba mbere. Ntibagira itsinda ry’abayobozi b’idini bakorera umushahara. Buri Muhamya wese ashinzwe kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Hirya no hino ku isi, ubu hari Abahamya basaga miriyoni esheshatu bageza ku bandi “amazi y’ubugingo” ku buntu (Ibyahishuwe 22:17). Muri ubwo buryo, abantu bose ndetse n’ ‘abadafite ifeza’ bashobora kungukirwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya (Yesaya 55:1). N’ubwo umurimo wabo ukorwa ku isi hose ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake, ntibigera basaba abantu gutanga amafaranga. Kubera ko ari abakozi nyakuri b’Imana, ‘ntibafata Ijambo ry’Imana nk’igicuruzwa mu isoko,’ ahubwo barivuga ‘bataryarya, batumwe n’Imana.’—2 Abakorinto 2:17, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

None se, ni iki gituma Abahamya ba Yehova bishimira gufasha abandi bakoresheje umutungo wabo bwite? Babiterwa n’iki? Mbese kuba batangira ubuntu byaba bisobanura ko nta ngororano n’imwe bahabwa ku bw’imihati yabo?

Igisubizo ku kirego cya Satani

Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bakorera Yehova babitewe mbere na mbere no kuba bifuza kumushimisha, si ugushaka ubukire. Muri ubwo buryo, babona uko basubiza ikirego kimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi kizamuwe n’Umwanzi Satani. Ku birebana n’umukiranutsi witwaga Yobu, hari ikibazo gikomeye Satani yazamuye ubwo yabazaga Yehova ati “ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa?” Satani yashakaga kumvikanisha ko Yobu yakoreraga Imana kubera ko gusa yagiye imurinda. Yavuze ko ngo iyo Yobu aza gutakaza ibyo yari atunze byose, yari guhita yihakana Imana ari imbere yayo!—Yobu 1:7-11.

Kugira ngo Imana ikemure icyo kibazo, yemereye Satani kugerageza Yobu, igira iti “dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe” (Yobu 1:12). Amaherezo byaje kugenda bite? Yobu yagaragaje ko Satani ari umubeshyi. N’ubwo Yobu yagwiririwe n’ibyago byinshi, yakomeje kuba indahemuka. Yagize ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.”—Yobu 27:5, 6.

Muri iki gihe, abasenga Imana by’ukuri bagaragaza imyifatire imeze nk’iya Yobu. Ntibakorera Imana bagamije kwishakira ubutunzi.

Impano Imana yaduhereye ubuntu

Indi mpamvu ituma Abakristo b’ukuri bishimira ‘gutangira ubusa,’ ni uko na bo Imana ‘yabahereye ubundi.’ Abantu bose bari mu bubata bw’icyaha n’urupfu bitewe n’icyaha cy’umukurambere wacu Adamu (Abaroma 5:12). Kubera urukundo rwe, Yehova yafashe ingamba zo kugira ngo Umwana we apfe urupfu rw’igitambo; ibyo bikaba byarasabye Imana kwigomwa byinshi. Ubundi, abantu ntibari bakwiriye gukorerwa igikorwa nk’icyo. Mu by’ukuri, iyo ni impano y’Imana.—Abaroma 4:4; 5:8; 6:23.

Ni cyo cyatumye Pawulo abwira Abakristo basizwe amagambo yanditswe mu Baroma 3:23, 24, agira ati “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.” Abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi na bo bafite ibyo baherwa “ubuntu.” Muri ibyo bintu hakubiyemo no kuba babarwaho gukiranuka, bakaba incuti za Yehova.—Yakobo 2:23; Ibyahishuwe 7:14.

Igitambo cy’incungu cya Kristo gituma nanone Abakristo bose baba abakozi b’Imana. Intumwa Pawulo yaranditse ati “nanjye nahindutse umubwiriza wabwo [ubwiru bw’Imana] nk’uko impano iri y’ubuntu bw’Imana” (Abefeso 3:4-7). Kubera ko abakozi nyakuri b’Imana bahamagariwe uwo murimo babiheshejwe n’impano batari bakwiriye cyangwa batashoboraga kuronka ubwabo, ni yo mpamvu badashobora kwitega guhemberwa ko bageza ku bandi ubutumwa buvuga iby’iyo mpano.

Ese impano y’ubuzima bw’iteka yaba idushishikariza kugira ubwikunde?

None se, ibyo byaba bisobanura ko Imana yitega ko Abakristo bayikorera nta cyizere icyo ari cyo cyose bafite cyo kuzahabwa ingororano? Oya rwose, kuko n’intumwa Pawulo yabwiye bagenzi be bahuje ukwizera ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yabo n’urukundo berekanye ko bakunze izina ryayo’ (Abaheburayo 6:10). Nta n’ubwo Yehova arobanura ku butoni (Gutegeka 32:4). Ahubwo ‘agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Ariko se, isezerano ry’ubuzima bw’iteka muri Paradizo ahari ntiryaba rishishikariza abantu kugira ubwikunde?—Luka 23:43.

Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bakorera Yehova babitewe mbere na mbere no kuba bifuza kumushimisha, si ugushaka ubukire

Oya rwose. Icya mbere, icyifuzo cyo kuzabaho iteka muri Paradizo ku isi gikomoka ku Mana ubwayo. Ni yo yabwiye umugabo n’umugore ba mbere ibyo byiringiro (Itangiriro 1:28; 2:15-17). Yatumye n’abakomotse kuri Adamu na Eva bagira ibyo byiringiro, nyuma y’aho ababyeyi babo babibatakarije. Ni yo mpamvu Imana isezeranya mu Ijambo ryayo ko ‘[ibyaremwe] bizabaturwa ku bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ (Abaroma 8:21). Kimwe na Mose wabayeho kera, birakwiriye rwose ko Abakristo muri iki gihe ‘batumbira ingororano bazagororerwa’ (Abaheburayo 11:26). Imana ntizaduha iyo ngororano nk’impongano. Izayiha abayikorera, ibitewe n’urukundo ibakunda (2 Abatesalonike 2:16, 17). Ni yo mpamvu natwe ‘tuyikunda kuko ari yo yabanje kudukunda.’—1 Yohana 4:19.

Intego nziza tuba tugamije iyo dukorera Imana

Icyakora, muri iki gihe Abakristo bagomba guhora bagenzura icyo baba bagamije iyo bakorera Imana. Muri Yohana 6:10-13, havuga ko Yesu yakoze igitangaza cyo kugaburira abantu basaga ibihumbi bitanu. Byatumye rero bamwe batangira kumukurikira nta kindi bagamije uretse inyungu zabo bwite. Abo Yesu yarababwiye ati ‘igituma munshaka ni ya mitsima mwariye mugahaga’ (Yohana 6:26). Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, hari Abakristo bari bariyeguriye Imana bayikoreraga bafite “umutima ubarega” kuko bayikoreraga bagamije ibibi (Abafilipi 1:17). Hari ndetse n’abantu ‘batemeraga amagambo mazima ya Yesu Kristo’ bashakiraga inyungu mu mishyikirano bagiranaga n’Abakristo bagenzi babo.—1 Timoteyo 6:3-5.

Muri iki gihe, Umukristo wakorera Imana abitewe gusa n’uko yifuza kuzabaho iteka muri Paradizo, na we yaba ayikorera agamije inyungu zishingiye ku bwikunde. Amaherezo, bishobora gutuma agwa mu buryo bw’umwuka. Kubera ko aba abona ko iyi si ya Satani isa n’aho itinda kurangira, ashobora ‘kugwa isari’ yumva ko imperuka itakiri hafi (Abagalatiya 6:9). Ashobora ndetse no kubabazwa n’ibintu yigomwe. Yesu atwibutsa itegeko rigira riti “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Kandi koko, iyo impamvu y’ibanze idusunikira gukorera Imana ari urukundo tuyikunda, nta gihe ntarengwa twishyiriraho ngo ni cyo tuzayikoreramo. Iyo bimeze bityo, twiyemeza ko tuzakorera Yehova iteka ryose (Mika 4:5)! Ntitwicuza ibyo tuba twarigomwe kugira ngo dukorere Imana (Abaheburayo 13:15, 16). Urukundo dukunda Imana rutuma dushyira inyungu zayo mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—Matayo 6:33.

Muri iki gihe, hari abantu basaga miriyoni esheshatu basenga Imana by’ukuri “bitanga babikunze” mu murimo wa Yehova (Zaburi 110:3). Ese waba uri umwe muri bo? Niba atari ko biri, ngaho tekereza ku migisha ikurikira Imana iha abantu: ubumenyi bw’ukuri kuboneye (Yohana 17:3); kubaturwa bagaca ukubiri n’inyigisho z’ibinyoma zo mu madini (Yohana 8:32); n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Ibyahishuwe 21:3, 4). Abahamya ba Yehova bashobora kugufasha kumenya icyo wakora kugira ngo ubone kuri iyo migisha Imana itanga, kandi ku buntu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze