‘Umuntu mwiza azabona ihirwe k’Uwiteka’
UBUZIMA bwose buturuka kuri Yehova (Zaburi 36:10). Ni koko, ‘ni muri we dufite ubugingo, tugenda kandi turiho’ (Ibyakozwe 17:28). None se, umutima wacu ntiwuzura ugushimira iyo turebye imigisha ahundagaza ku bantu bafitanye imishyikirano ya bugufi na we? N’ikimenyimenyi, ‘impano atanga ni ubugingo buhoraho’ (Abaroma 6:23). Mbega ukuntu ari iby’agaciro ko twashaka uko Yehova atwemera!
Umwanditsi wa Zaburi atwizeza ko ‘Uwiteka atanga ubuntu n’icyubahiro’ (Zaburi 84:12). Ariko se, abiha nde? Akenshi, usanga muri iki gihe abantu bubaha abandi bashingiye ku mashuri, ubukungu, ibara ry’uruhu, ubwoko n’ibindi nk’ibyo. None se, ni nde wemerwa n’Imana? Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yashubije agira ati “umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka, ariko azatsinda ugambirira ibibi.”—Imigani 12:2.
Uko bigaragara, Yehova yishimira umuntu mwiza, ni ukuvuga umunyangeso nziza. Mu ngeso nziza z’umuntu mwiza hakubiyemo nk’iyi mico: kwicyaha, kutabogama, kwicisha bugufi, kubabarira no kugira amakenga. Uwo muntu aba afite ibitekerezo bikiranuka, amagambo ye agatera inkunga, ibikorwa bye bikarangwa n’ubutabera kandi bikagirira abandi akamaro. Imirongo ibanza y’igice cya 12 cy’igitabo cy’Imigani 12:1-12, itugaragariza ukuntu ingeso nziza zagombye kugira uruhare mu mibereho yacu ya buri munsi kandi ikagaragaza inyungu zituruka mu kugaragaza iyo mico. Gusuzuma ibivugwamo bizaduha ‘ubwenge bwo gukora ibyiza’ (Zaburi 36:4). Gushyira mu bikorwa inama zikubiyemo bizatuma twemerwa n’Imana.
Guhugurwa ni ngombwa
Salomo yagize ati “ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge, ariko uwanga guhanwa aba asa n’inka” (Imigani 12:1). Kubera ko umuntu mwiza ahora ashaka kugira ibyo anonosora, yemera guhugurwa abikuye ku mutima. Yihutira gushyira mu bikorwa inama avana mu materaniro ya Gikristo cyangwa mu biganiro agirana n’abandi. Amagambo yo mu Byanditswe no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya amusunikira gukurikira inzira itunganye. Ashakisha ubumenyi kandi akabukoresha kugira ngo agorore inzira ye. Ni koko, umuntu ukunda guhugurwa, anakunda ubumenyi.
Mbega ukuntu guhugurwa, ariko cyane cyane kwicyaha, ari ngombwa ku basenga by’ukuri! Dushobora kwifuza kugira ubumenyi bwimbitse bw’Ijambo ry’Imana. Dushobora kuba twifuza kurushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza kandi tukifuza kuba abigisha bashoboye b’Ijambo ry’Imana (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ariko kugira ngo ibyo bintu tubigereho, bisaba kwicyaha. Kwicyaha binakenewe mu bindi bice by’imibereho. Urugero, ibintu bigamije kubyutsa ibyifuzo bibi muri iki gihe birogeye. Mbese koko, ntibisaba kwicyaha kugira ngo umuntu abuze ijisho kurangarira ibintu bibi? Byongeye kandi, kubera ko “gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi,” igitekerezo cy’ubwiyandarike gishobora kuza mu bwenge (Itangiriro 8:21). Kwicyaha ni ngombwa kugira ngo tudakomeza kwerekeza ibitekerezo kuri icyo kintu.
Ku rundi ruhande, umuntu wanga guhanwa, ntakunda guhugurwa cyangwa ubumenyi. Aganzwa na kamere muntu ibogamira ku byaha yo kwanga guhanwa, ariyonona kugeza ubwo agereranywa n’inka idatekereza, ntabe agikozwa ibyo kugira imico myiza. Tugomba kwirinda iyo myifatire twivuye inyuma.
“Umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa”
Birumvikana ko umuntu mwiza adakiranirwa. Bityo rero, gukiranuka na byo ni ngombwa kugira ngo umuntu yemerwe na Yehova. Umwami Dawidi yaririmbye agira ati “uzaha umukiranutsi umugisha, Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk’ingabo” (Zaburi 5:13). Salomo yashyize itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umuntu mubi agira ati “nta muntu ukomezwa no gukora ibibi, kandi umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa.”—Imigani 12:3.
Umuntu mubi ashobora gusa n’aho amerewe neza. Ariko reka turebe ibyabaye kuri Asafu, umwanditsi wa zaburi. Yagize ati “ariko jyeweho, ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera.” Kubera iki? Asafu yashubije agira ati “nagiriraga ishyari abibone, ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza” (Zaburi 73:2, 3). Ariko uko yakomezaga kujya mu rusengero rw’Imana, yaje kumenya ko burya Yehova yabashyize ahantu hanyerera (Zaburi 73:17, 18). Ibintu byiza abantu babi bashobora gusa n’aho bagezeho ibyo ari byo byose, biba ari iby’akanya gato. Urumva se hari impamvu yagombye gutuma tubagirira ishyari?
Ibinyuranye n’ibyo, umuntu wemerwa n’Imana, we ntajegajega. Salomo yamugereranyije n’igiti gifite imizi ikomeye, maze aravuga ati “umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa” (Imigani 12:3). Imizi yo mu butaka y’igiti cy’inganzamarumbo, ishobora kugera kure cyane, kandi ishobora gukomeza gufata igiti nubwo haba hari imvura y’amahindu n’umuyaga mwinshi. Icyo giti kinini gishobora kurokoka n’umutingito ukaze.
Nk’uko iyo mizi igaburira igiti ibivuye mu butaka bukungahaye, ubwenge n’umutima byacu bigomba gucengera mu Ijambo ry’Imana maze bikavomamo amazi atanga ubuzima. Ku bw’ibyo, ukwizera kwacu gushinga imizi neza kandi kugakomera, tukagira ibyiringiro nyakuri kandi bitajegajega (Abaheburayo 6:19). ‘Ntituzajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize y’ibinyoma’ (Abefeso 4:14). Birumvikana ko tuzababazwa n’ingaruka z’ibigeragezo bikaze, ndetse n’amakuba ashobora gutuma duhinda umushyitsi. Ariko kandi, ‘umuzi wacu ntuzarandurwa.’
“Umugore ushiritse ubute ni ikamba ry’umugabo we”
Abantu benshi bazi umugani ugira uti “ukurusha umugore mwiza akurusha urugo.” Salomo yagaragaje akamaro ko kugira umugore ugushyigikira agira ati “umugore ushiritse ubute ni ikamba ry’umugabo we, ariko utagira isoni aba ari nk’imungu mu magufa ye” (Imigani 12:4, Bibiliya Ntagatifu). Amagambo ngo “ushiritse ubute,” yumvikanisha ibintu byinshi bigize ingeso nziza. Ingeso nziza z’umugore mwiza, nk’uko zivugwa mu buryo burambuye mu Migani igice cya 31, zikubiyemo kugira umwete, kuba uwizerwa no kugira ubwenge. Umugore ufite iyo mico ni ikamba ry’umugabo we, kubera ko imyifatire ye myiza yubahisha umugabo we kandi ikamuhesha agaciro mu bandi. Ntaba ingare cyangwa ngo agire umugabo we inganzwa. Ahubwo abera umugabo we icyuzuzo.
Ni gute umugore yakoza umugabo we isoni, kandi se, bigira izihe ngaruka? Iyo myifatire iteye isoni ishobora guhera ku kuba ingare ikagera no ku busambanyi (Imigani 7:10-23; 19:13). Umugore ukora ibyo, nta kindi bimugezaho kitari ukwangiza umugabo we. Hari igitabo kivuga ko bene uwo mugore aba ari nk’ “ikimungu kiri mu magufwa ye,” mu buryo bw’uko “amwangiza, wenda amuzanira indwara imunegekaza.” Ikindi gitabo kigira kiti “indi mvugo ihuye n’iyo muri iki gihe ishobora kuba ‘kanseri,’ iyo akaba ari indwara ishegesha ubuzima bw’umuntu.” Twiringiye ko abagore b’Abakristokazi bazihatira kwemerwa n’Imana binyuriye mu kugaragaza ingeso ziranga umugore ushiritse ubute.
Ibitekerezo bituma habaho ibikorwa; ibikorwa bigatuma habaho ingaruka
Ibitekerezo bituma habaho ibikorwa, ibikorwa na byo bigatuma habaho ingaruka. Hanyuma, Salomo yakomeje agereranya abakiranutsi n’abanyabyaha kugira ngo yerekane uko ibitekerezo bivamo ibikorwa. Yagize ati “ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye, ariko inama z’umunyabyaha ni uburiganya. Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso, ariko akanwa k’utunganye kazabarokora.”—Imigani 12:5, 6.
Ibitekerezo by’abantu beza bizira amakemwa mu by’umuco kandi byerekeza ku kintu kitabogamye kandi gitunganye. Kubera ko abakiranutsi basunikwa n’urukundo bakunda Imana n’abantu, bagira intego nziza. Ariko abanyabyaha bo, basunikwa n’ubwikunde. Ibyo bituma imigambi y’abanyabyaha, ni ukuvuga uburyo bakoresha bashaka kugera ku ntego zabo, iba yuzuyemo ubushukanyi. Ibikorwa byabo birangwa n’uburiganya. Ntibatinya no gutega inzirakarengane, wenda nko mu rukiko, binyuriye mu kubashinja ibinyoma. Amagambo yabo ‘ni ayo kubikira kuvusha amaraso’ kubera ko baba bifuza kugirira nabi inzirakarengane. Iyo abakiranutsi bamenye imigambi y’ababi kandi bakagira ubwenge bwo kugira amakenga, bashobora kwirinda akaga babateza. Ndetse bashobora kuburira abataba maso, bakabakura mu migambi iyobya y’ababi.
Ni iki kizagera ku bakiranutsi n’abanyabyaha? Salomo yashubije agira ati “abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho, ariko urugo rw’umukiranutsi ruzakomera” (Imigani 12:7). Hari igitabo kimwe kivuga ko urugo ari “abantu barurimo na buri kintu cyose cy’agaciro umuntu agira gituma abaho neza.” Ndetse rushobora kwerekeza ku muryango w’umukiranutsi n’abamukomokaho. Icyakora, icyo uwo mugani ushaka kumvikanisha kiragaragara: umukiranutsi azahagarara ashikamye mu gihe cy’ingorane.
Uwicisha bugufi ni we uzagubwa neza
Mu gutsindagiriza agaciro ko kugira ubushishozi, umwami wa Isirayeli yagize ati “umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri, ariko ufite umutima ugoramye azagawa” (Imigani 12:8). Umuntu uzi gushishoza, ntahubuka mu magambo. Aratekereza mbere yo kuvuga, kandi agirana n’abandi imishyikirano irangwa n’amahoro, kubera ko “ubwenge bwe” butuma atoranya yitonze amagambo akoresha. Iyo umuntu uzi gushishoza ahuye n’ikintu atazi neza, ashobora ‘kwifata mu magambo’ (Imigani 17:27). Bene uwo muntu arashimwa kandi ashimisha Yehova. Mbega ukuntu atandukanye n’umuntu ufite ibitekerezo bigoramye, biva mu ‘mutima we ugoramye!’
Ni koko, umunyamakenga arashimwa, ariko umugani ukurikiraho utumenyesha agaciro ko kwicisha bugufi. Uragira uti “umuntu woroheje ariko afite akagaragu, aruta umwirasi utagira ikimutunga” (Imigani 12:9). Salomo arasa n’aho avuga ko ibyiza ari ukwibera umuntu woroheje udatunze cyane, ufite umugaragu umwe rudori, aho kugira ngo umuntu asesagure utwagombaga kumutunga ngo aha arahatanira kwitwa uwo mu rwego rwo hejuru. Mbega ukuntu iyo ari inama nziza ituma tumenya kubaho mu duke dufite!
Uko umuhinzi abaho bitanga amasomo mu bihereranye no kugira ingeso nziza
Salomo afatiye ku mibereho y’umuhinzi, atwigisha ibintu bibiri mu bihereranye no kugira ingeso nziza. Agira ati “umukiranutsi yita ku matungo ye, ariko imbabazi z’umunyabyaha ni umwaga” (Imigani 12:10). Umukiranutsi afata neza amatungo ye. Amenya ibyo akeneye kandi akayakenura. Umunyabyaha ashobora kuvuga ko yita ku matungo, ariko kandi ntiyiyumvishe neza ibyo akeneye. Ubwikunde ni bwo yimiriza imbere, kandi uburyo afata amatungo bushingiye ku nyungu ashobora kuyavanaho. Ibyo bene uwo muntu ashobora kubona ko ari ugufata neza amatungo bishobora kuba mu by’ukuri kuyagirira nabi.
Ihame ryo gufata neza amatungo rireba n’inyamaswa ziba mu rugo, urugero nk’imbwa n’injangwe. Mbega ukuntu byaba ari ubugome gucirira imbwa cyangwa injangwe maze hanyuma ukazicisha umukeno! Mu gihe imbwa cyangwa injangwe yaba irwaye cyane cyangwa yarakomeretse bikomeye, hari igihe kuyisonga byaba ari ukuyigirira neza.
Nanone Salomo yakoresheje urundi rugero rw’umuhinzi, maze agira ati “uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije.” Mu by’ukuri gukorana umwete bizana inyungu. Yongeyeho ati “ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima” (Imigani 12:11). Kubera ko umuntu ‘utagira umutima’ aba nta bushishozi agira cyangwa ngo asobanukirwe ibintu, yishora mu bintu bimutesha igihe, atazi neza uko bizagenda kandi bitagira umumaro. Amasomo akubiye muri iyo mirongo uko ari ibiri, aragaragara: ba umunyebambe kandi ukorane umwete.
Umukiranutsi arasagamba
Umwami w’umunyabwenge yagize ati “umunyabyaha yifuza gutungwa n’iminyago y’ababi” (Imigani 12:12a). Ni gute uwo munyabyaha abikora? Uko bigaragara abikora binyuriye mu kwifuza kugira inyungu zabonetse mu buryo bubi.
Ni iki gishobora kuvugwa ku muntu mwiza? Bene uwo muntu akunda guhugurwa kandi kwizera kwe gushinga imizi cyane. Arakiranuka, agira ubwenge kandi yicisha bugufi; agira impuhwe kandi agakorana umwete. Byongeye kandi, Salomo yagize ati “imizi y’umukiranutsi ituma yera imbuto” (Imigani 12:12b). Umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa. Bene uwo muntu ntajegajega kandi agira umutekano. Mu by’ukuri ‘umuntu mwiza yemerwa n’Imana.’ Ku bw’ibyo, nimucyo ‘twiringire Uwiteka kandi dukore ibyiza.’—Zaburi 37:3.
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Kimwe n’igiti kimeze neza, ukwizera k’umukiranutsi gushinga imizi