Dushobora kugira icyo duha Yehova
1 Wari uzi ko hari ikintu abantu bashobora guha Imana? Abeli yatoranyije itungo ryiza mu matungo ye maze aritambira Yehova. Nowa na Yobu na bo babigenje batyo (Itang 4:4; 8:20; Yobu 1:5). Birumvikana ko ibyo bitambo bitatumye Umuremyi wacu aba umukire kuko n’ubundi ibintu byose bisanzwe ari ibye. Ariko ibyo bitambo byagaragaje ko abo bagabo b’indahemuka bakundaga Imana mu buryo bwimbitse. Muri iki gihe, dushobora gutambira Yehova “igitambo cy’ishimwe” dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu.—Heb 13:15.
2 Igihe cyacu: Mbega ukuntu byaba byiza tugiye ‘ducungura’ igihe twakoreshaga mu bintu bitari iby’ingenzi kugira ngo tubone uko twongera igihe tumara mu murimo wo kubwiriza (Efe 5:15, 16)! Dushobora kugira icyo duhindura kuri gahunda zacu kugira ngo tubashe gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, haba mu kwezi kumwe cyangwa mu mezi menshi mu mwaka. Dushobora kongera igihe twari dusanzwe tumara mu murimo wo kubwiriza. Buri cyumweru tugiye twongera iminota 30 ku gihe twamaraga tubwiriza, bishobora gutuma icyo gihe cyiyongeraho nibura amasaha abiri mu kwezi.
3 Imbaraga zacu: Kugira ngo tubone imbaraga zihagije twakoresha mu murimo wo kubwiriza, tugomba kwirinda imyidagaduro n’akazi bishobora kutunaniza cyane bikaba byatuma tudaha Yehova ibyiza kurusha ibindi. Nanone tugomba kwirinda imihangayiko ishobora gutuma ‘twiheba’ maze ikadutwara imbaraga twashoboraga gukoresha dukorera Imana (Imig 12:25, NW). Nubwo twaba dufite impamvu ifatika ituma duhangayika, byarushaho kuba byiza ‘twikoreje Uwiteka umutwaro wacu.’—Zab 55:23; Fili 4:6, 7.
4 Ubutunzi bwacu: Nanone dushobora gukoresha ubutunzi bwacu dushyigikira umurimo wo kubwiriza. Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kugira ‘icyo bashyira ku ruhande’ buri gihe kugira ngo babe bafite icyo gufashisha abafite ibyo bakeneye (1 Kor 16:1, 2). Natwe dushobora kugira amafaranga tubika kugira ngo tuzayatangeho impano z’itorero n’impano z’umurimo ukorerwa ku isi hose. Yehova yishimira ibyo dutanga tubikuye ku mutima, kabone n’iyo byaba ari bike.—Luka 21:1-4.
5 Yehova yaduhaye ibintu byinshi (Yak 1:17). Iyo dutanga ku gihe cyacu, imbaraga zacu no ku butunzi bwacu, tuba tugaragaza ko dushimira. Iyo tubigenje dutyo bishimisha Yehova kuko ‘akunda utanga yishimye.’—2 Kor 9:7.