Indirimbo ya 111
Azahamagara
Igicapye
1. Ubuzima bumeze nk’igicu
Kitamara kabiri.
Natwe duhita mu kanya gato,
Dusize amarira.
Umuntu napfa azagaruka?
Byarasezeranyijwe:
(INYIKIRIZO)
Abapfa Bazagarurwa.
Nivuga bazabaho.
Na yo irabyifuza
ku bw’umurimo wayo.
Kubw’ibyo wizere rwose,
Izaduhagurutsa.
Tuzabaho iteka,
Ku bw’umurimo wayo.
2. Incuti za Yehova nizipfa,
Ntizizatereranwa.
Abapfuye Imana yibuka,
Bazakanguka rwose.
Tubone ubuzima nyakuri:
Paradizo y’iteka.
(INYIKIRIZO)
Abapfa Bazagarurwa.
Nivuga bazabaho.
Na yo irabyifuza
ku bw’umurimo wayo.
Kubw’ibyo wizere rwose,
Izaduhagurutsa.
Tuzabaho iteka,
Ku bw’umurimo wayo.