Indirimbo ya 20
Ha umugisha amateraniro yacu
Igicapye
1. Yehova turagusabye,
Uduhe umugisha.
Udutoze kubwiriza;
Turangwe n’urukundo.
2. Tubane n’umwuka wera
Mu gihe duteranye.
Amateraniro yacu
Uyahe umugisha.
3. Dukeneye kugusenga;
Duhe Ijambo ryawe,
Dukomeze kwamamaza
Ubutegetsi bwawe.
(Reba nanone Zab 22:23; 34:4; Yes 50:4.)