Indirimbo ya 109
Nimwishimire Umwana w’Imfura wa Yehova!
Igicapye
1. Mwese mwishimire
Uwashyizweho na Yah.
Yamuhaye ubwami
Butanga imigisha
Kandi bukiranuka.
Azavuganira
Yehova Imana ye,
N’ubutegetsi bwe.
(INYIKIRIZO)
Mwese mwishimire
Uwimitswe n’Imana.
Yashyizwe i Siyoni,
Ubu arategeka!
2. Mwese mwishimire
Kristo waducunguye
Kugira ngo tubeho.
Kristo n’umugeni we
Bagiye gutegeka.
Ugukiranuka
K’ubutegetsi bwa Yah
Kuzagaragazwa.
(INYIKIRIZO)
Mwese mwishimire
Uwimitswe n’Imana.
Yashyizwe i Siyoni,
Ubu arategeka!
(Reba nanone Zab 2:6; 45:4, 5; Ibyah 19:8.)