ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/09 pp. 3-5
  • Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe nyir’inzu avuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Tugaragaze ko Tutarobanura ku Butoni mu Murimo Wacu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye​—Ubwiriza umuntu uvuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
km 11/09 pp. 3-5

Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi

1. Ni ubuhe buryo buboneka iyo tubwiriza mu mafasi yacu?

1 Yesu Kristo yahanuye ko ubutumwa bwiza bwari kubwirizwa ku isi hose “kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya.” Abantu bose bifatanya mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, bumva ko ayo magambo ari ay’ingenzi cyane (Mat 24:14; 28:19, 20). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, dushobora guhura n’abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye kandi bavuga ururimi rutandukanye n’urwacu. Abo na bo bakeneye kumva ubutumwa bw’Ubwami kugira ngo bashyigikire ukuri mbere y’uko umunsi uteye ubwoba wa Yehova uza (Mal 3:18). Ni gute twabwiriza abantu bo mu ifasi yacu bavuga urundi rurimi?

2. Ni mu buhe buryo tuba twigana Yehova iyo tubwiriza abantu bavuga urundi rurimi?

2 Jya ubona abantu bavuga urundi rurumi nk’uko Yehova ababona: Kugira ngo tugaragarize abantu bo mu ifasi yacu bose urukundo rwa Yehova tutarobanura ku butoni, tugomba kugira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubafasha kugira ubumenyi nyakuri ku Mana y’ukuri Yehova, uko ururimi baba bavuga rwaba ruri kose (Zab 83:19; Ibyak 10:34, 35). Nubwo twibanda mbere na mbere ku bavuga ururimi itorero twifatanya na ryo rikoresha, tugomba no kwita ku byo abavuga urundi rurimi bakeneye kandi tugashakisha uko twabagezaho ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana. Kutita ku bavuga urundi rurimi ntibyaba bihuje n’umugambi wa Yehova wo kubwiriza abantu bo mu mahanga yose. Ni gute twafasha abantu bavuga urundi rurimi?

3. Ni ikihe gikoresho cy’ingirakamaro twahawe, kandi se ni gute twakwitegura kugikoresha?

3 Jya ukoresha agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose: Ako gatabo kagenewe gukoreshwa mu gihe duhuye n’abantu bavuga urundi rurimi. Jya witwaza ako gatabo buri gihe, umenye neza ibirimo kandi ube witeguye kugakoresha. Jya ushyira akamenyetso ku ndimi zikunze gukoreshwa mu ifasi yawe, kugira ngo ujye uhita ubona aho ziherereye. Niba hari ibitabo n’amagazeti byo muri izo ndimi bihari, byaba byiza ufashe bike kugira ngo ubitange mu gihe umaze kwifashisha ubutumwa bukubiye muri ako gatabo.

4. Ni gute agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose kakoreshwa mu murimo wo kubwiriza?

4 Mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza ugahura n’umuntu uvuga urundi rurimi kandi ukaba utazi urwo ari rwo, jya ubanza umwereke igifubiko cy’agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose. Jya urambura ako gatabo imbere ku gifubiko ahari ikarita y’isi, witunge urutoki maze urutunge no ku gihugu ubamo, hanyuma umwereke ko nawe wifuza kumenya igihugu akomokamo n’ururimi avuga. Numara kumenya ururimi avuga, ujye ureba muri ako gatabo ahanditse ngo “Ibirimo,” maze urebe ipaji iriho urwo rurimi. Mwereke interuro yanditswe mu nyuguti zitose ahagana haruguru ku ipaji, maze umwereke ko wifuza ko asoma ubutumwa bwanditswe kuri iyo paji. Uwo muntu namara gusoma ubwo butumwa, umuhe inkuru y’Ubwami iri mu rurimi rwe cyangwa umwereke interuro iri mu ibara ry’ikijuju ivuga ko uzamuzanira igitabo kiri mu rurimi avuga. Hanyuma, mwereke amagambo avuga ati “izina ryanjye” yanditswe mu nyuguti zitose, maze uvuge izina ryawe mu buryo bwumvikana neza. Mwereke amagambo agira ati “izina ryawe” yanditswe mu nyuguti zitose, maze utegereze arikubwire, hanyuma ushyireho gahunda ihamye yo gusubira kumusura.

5. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyakorwa kugira ngo abantu bavuga urundi rurimi bashimishijwe bakomeze kwitabwaho mu buryo bukwiriye?

5 Gahunda yo gukomeza kwita ku bantu bashimishijwe: Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dusubire gusura abagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami, uko ururimi baba bavuga rwaba ruri kose. Mu gihe tumaze kubona ko hari umuntu ushimishijwe n’iby’Imana hamwe n’Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya, twagombye kuzuza S-43 kandi tugahita tuyiha umwanditsi w’itorero kugira ngo azayishyikirize ibiro by’ishami, bityo uwo muntu ushimishijwe azasurwe n’umuntu uzi ururimi rwe. Icyo gihe ibiro by’ishami bizahita byohereza iyo fomu mu itsinda rikoresha urwo rurimi. Iryo tsinda nirimara kubona iyo fomu, uwo muntu azahita asurwa bidatinze. Umwanditsi ashobora guha umugenzuzi w’umurimo kopi y’iyo fomu kugira ngo amenye ko hari abantu bashimishijwe bavuga ururimi runaka. Iyo fomu igomba gukoreshwa ari uko gusa umuntu yagaragaje ko ashimishijwe by’ukuri.

6. Ni iyihe nshingano tuba dufite iyo duhuye n’umuntu ushimishijwe uvuga urundi rurimi?

6 Kuva igihe S-43 yohererejwe kugeza igihe umuntu ushimishijwe azasurirwa n’umubwiriza uvuga ururimi rwe, hashobora gushira igihe runaka. Ku bw’ibyo, kugira ngo uwo muntu wagaragaje ko ashimishijwe akomeze kwitabwaho, umubwiriza wujuje S-43 ashobora kuba akomeje kumwitaho kugeza igihe uwo muntu azasurirwa n’umubwiriza uvuga ururimi rwe. Hari ubwo uwo muntu ushimishijwe ashobora kuba atangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ni gute umubwiriza yabona ibitabo n’amagazeti byo mu rurimi rw’uwo muntu ushimishijwe, mu gihe hataraboneka uvuga urwo rurimi?

7. Ni ubuhe buryo twateganyirijwe bwadufasha kubona ibitabo n’amagazeti byo mu rurimi rw’abo dushobora guhura na bo?

7 Ibitabo byo mu zindi ndimi: Amatorero ntiyagombye kugira mu bubiko bwayo umubare munini w’ibitabo n’amagazeti byo mu zindi ndimi. Ariko kandi, mu gihe umugenzuzi w’umurimo amaze kubona ko hari abantu bavuga urundi rurimi batangiye gushimishwa n’ukuri, ashobora gushyira mu bubiko umubare ushyize mu gaciro w’ibitabo n’amagazeti byo muri urwo rurimi, kugira ngo ababwiriza bazabikoreshe. Iyo itorero ridafite ibyo bitabo, rishobora kubitumiza. Kugira ngo ibitabo byo mu rurimi runaka bibagereho bishobora gufata igihe. Ku bw’ibyo, hari uburyo bwateganyijwe bwo gukura ibitabo kuri interineti ukoresheje umuyoboro wa interineti ari wo www.watchtower.org. Umubwiriza cyangwa uwo muntu ushimishijwe ashobora kuhabona ibitabo n’amagazeti biboneka mu ndimi zibarirwa mu magana. Nta gushidikanya ko ubwo buryo buzadufasha mu gihe tuzaba twita ku bantu bavuga urundi rurimi bagaragaje ko bashimishijwe.

8. Ni uruhe ruhare itorero rigira mu gufasha abavuga urundi rurimi kugira ngo barusheho gushimishwa?

8 Uruhare rw’itorero: Hari igihe mu gace runaka haba hari abantu benshi bavuga urundi rurimi, ariko hafi aho hakaba hatari itorero rikoresha urwo rurimi. Ku bw’ibyo, mushobora gutumirira abashimishijwe bavuga urundi rurimi kuza mu materaniro yanyu. Kubakirana ubwuzu no kubagaragariza ko tubitayeho bishobora kubashishikariza kujya baza mu materaniro buri gihe. Nubwo mu mizo ya mbere ururimi n’umuco bishobora kubabera inzitizi, nta cyakoma imbere urukundo rwa gikristo mu muteguro w’Abahamya ba Yehova ku isi hose (Zef 3:9; Yoh 13:35). Ese haba hari urundi rurimi uzi kuvuga neza udategwa? Niba ari uko bimeze kandi ukaba wifuza kwita ku bantu bavuga urwo rurimi bashimishijwe, uzabimenyeshe umwanditsi w’itorero ryanyu kugira ngo bimenyeshwe ibiro by’ishami. Ibyo bizafasha ibiro by’ishami igihe hazaba hakenewe umubwiriza wo kwita ku bavuga urwo rurimi kugira ngo abafashe kurushaho gushimishwa n’ukuri.

9. Ni ryari hashyirwaho gahunda yo kwigisha ababwiriza urundi rurimi, kandi se ni gute ibyo bikorwa?

9 Kwiga urundi rurimi: Mu gihe ufasha abantu bavuga urundi rurimi, byaba byiza ubateye inkunga yo kwifatanya n’itorero rikoresha ururimi rwabo niba ritari kure. Icyakora niba ibyo bidashoboka, ababwiriza bamwe na bamwe bashobora kwiyemeza kwiga urwo rurimi kugira ngo bite kuri abo bantu bashimishijwe. Niba nta torero rikoresha urwo rurimi riri hafi aho kandi hakaba hari abanyamahanga benshi, ibiro by’ishami bishobora gufata umwanzuro w’uko hashyirwaho ishuri ryigisha urwo rurimi. Iyo bigenze bityo, ibiro by’ishami bishobora kumenyesha amatorero ari hafi aho ko hakenewe ishuri ryigisha urwo rurimi kandi bigategura itangazo rivuga ibirebana n’iryo shuri. Abasaba kwifatanya muri iryo shuri bagombye kuba bafite intego yo kuva mu itorero bari basanzwemo bakajya kwifatanya n’irindi torero cyangwa itsinda rikoresha urwo rurimi kugira ngo bite ku bantu baruvuga.

10. Ni ryari hashingwa itsinda rikoresha urundi rurimi, kandi se bikorwa bite?

10 Gutangiza itsinda: Kugira ngo hashingwe itsinda rikoresha ururimi runaka, hari ibintu bine bigomba kwitabwaho. (1) Hagomba kuba hari abantu benshi bashimishijwe bavuga urundi rurimi. (2) Hagomba kuba hari itsinda ry’ababwiriza bazi urwo rurimi cyangwa barwiga. (3) Hagomba kuba hari umusaza cyangwa umukozi w’itorero wujuje ibisabwa kugira ngo buri cyumweru azajye ayobora nibura iteraniro rimwe muri urwo rurimi. (4) Inteko y’abasaza yagombye kuba yiteguye gufasha iryo tsinda. Niba mu rugero runaka iryo tsinda ryujuje ibyo bintu, abagize inteko y’abasaza bagombye kwandikira ibiro by’ishami babimenyesha ibintu byose bifitanye isano n’iryo tsinda kandi bagasaba ko itorero ryabo ryemererwa gushyigikira iryo tsinda rikoresha urundi rurimi. (Reba igitabo Twagizwe umuteguro, ku ipaji ya 106-107.) Umusaza cyangwa umukozi w’itorero uzajya wita kuri iryo tsinda azitwa “umugenzuzi w’itsinda” cyangwa “umukozi w’itsinda.”

11. Kuki kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi bari mu ifasi yacu ari igikundiro?

11 Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi bari mu ifasi yacu, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose watangijwe n’uwatubereye icyitegererezo ari we Yesu Kristo. Nimucyo dushyireho akacu maze twirebere ukuntu Yehova akomeza guhindisha amahanga umushyitsi akazana ibyifuzwa (Hag 2:7). Mbega ukuntu dushimishwa no kwifatanya mu buryo bwuzuye muri uwo murimo! Twifuza ko Yehova yaduha imigisha ku bw’imihati dushyiraho kugira ngo tubwirize abantu bavuga urundi rurimi bo mu mafasi yacu, ari na ko tuzirikana ko Imana izatuma bagira amajyambere uko indimi bavuga zaba ziri kose.—1 Kor 3:6-9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze