Igice cya makumyabiri na gatandatu
“Nta muturage waho uzataka indwara”
1. Kuki amagambo ari muri Yesaya 33:24 atanga ihumure rikomeye?
INTUMWA Pawulo yaravuze ati “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). N’ubwo ubuvuzi bwateye imbere, indwara n’urupfu biracyakomeza kwibasira ikiremwamuntu. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu amagambo asoza iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya ari meza cyane! Tekereza nawe igihe ‘nta muturage uzataka indwara’ (Yesaya 33:24)! Iryo sezerano rizasohozwa ryari kandi rizasohozwa rite?
2, 3. (a) Ni mu buhe buryo ishyanga rya Isirayeli ryari ‘rirwaye’? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje Ashuri ngo ibe “inkoni” yo guhanisha ubwoko bwe?
2 Yesaya yanditse mu gihe ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwari burwaye mu buryo bw’umwuka (Yesaya 1:5, 6). Bari barashaye mu buhakanyi n’ubwiyandarike ku buryo byari ngombwa ko Yehova Imana abahana atajenjetse. Ashuri ni “inkoni” Yehova yakoresheje abahana (Yesaya 7:17; 10:5, 15). Ubwami bw’amajyaruguru bw’imiryango cumi ni bwo bwabanje kwigarurirwa n’Abashuri mu mwaka wa 740 M.I.C. (2 Abami 17:1-18; 18:9-11). Imyaka mike nyuma y’aho, Umwami wa Ashuri witwaga Senakeribu yagabye igitero cya simusiga ku bwami bwo mu majyepfo bwa Yuda (2 Abami 18:13; Yesaya 36:1). Igihe Abashuri birohaga muri icyo gihugu baca ibiti n’amabuye, byasaga n’aho ak’u Buyuda kari kashobotse.
3 Abashuri bari bategetswe guhana ubwoko bw’Imana, ariko umururumba bari bafite wo kwigarurira isi yose watumye barengera (Yesaya 10:7-11). Yehova se yari kureka kubahanira ubugome bagiriye ubwoko bwe? U Buyuda bwo se bwari kuzabona ikibukiza uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka? Muri Yesaya igice cya 33, dusangamo ibisubizo Yehova yatanze kuri ibyo bibazo.
Umunyazi na we aranyazwe
4, 5. (a) Ibya Ashuri byari guhinduka bite? (b) Ni iki Yesaya yasabiye abari bagize ubwoko bwa Yehova?
4 Ubwo buhanuzi butangira bugira buti “uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganyijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye” (Yesaya 33:1). Yesaya yatangiye abwira umunyazi, ari we Ashuri. Iryo shyanga ry’abagome rimaze kuba igihangange, wabonaga rwose nta cyarihangara. Ryari ‘ryaranyaze ntiryanyagwa’; ryiraye mu mijyi y’u Buyuda, rigera n’aho rinyaga ubutunzi bwari mu nzu ya Yehova, ibyo byose rikabikora risa n’aho ritazabiryozwa (2 Abami 18:14-16; 2 Ngoma 28:21)! Ariko ibintu byari guhinduka. Yesaya yaribwiye ashize amanga ati ‘uzanyagwa.’ Mbega ukuntu ubwo buhanuzi bwahumurije abantu bari abizerwa!
5 Muri icyo gihe cyari giteye ubwoba, abantu b’indahemuka basengaga Yehova bari gukenera cyane kumwiyambaza. Ni cyo cyatumye Yesaya asenga ati “Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko [imbaraga n’umutabazi] uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba. Amoko yirukanywe n’induru z’imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana” (Yesaya 33:2, 3). Yesaya yasenze asaba Yehova ngo akize ubwoko bwe nk’uko na kera yari yaragiye abukiza kenshi (Zaburi 44:4; 68:2). Yesaya akimara gusenga, yahise anahanura uko Yehova yari gusubiza isengesho rye!
6. Ashuri byari kuyigendekera bite, kandi se kuki ibyo byari bikwiriye rwose?
6 “Bazateranya iminyago mwanyaze [mwa Bashuri mwe] nk’uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk’inzige ziteye” (Yesaya 33:4). Mu Buyuda bari bamenyereye ibyorezo by’udukoko twangiza imyaka. Icyo gihe bwo ariko, abanzi b’u Buyuda ni bo bari guterwa. Ashuri yari gutsindwa ibi biteye isoni, abasirikare bayo bagahunga bagasiga iminyago myinshi maze abaturage b’i Buyuda bakayijyanira! Byari bikwiriye rwose ko Ashuri yari izwiho ubugome bwinshi na yo noneho inyagwa.—Yesaya 37:36.
Abashuri bo muri iki gihe
7. (a) Ni iki muri iki gihe twagereranya n’ishyanga rya Isirayeli ryari rirwaye mu buryo bw’umwuka? (b) Ni nde Yehova azagira “inkoni” yo kurimbura amadini yiyita aya Gikristo?
7 Ubuhanuzi bwa Yesaya busohozwa bute muri iki gihe? Ishyanga rya Isirayeli ryari rirwaye mu buryo bw’umwuka, twarigereranya n’amadini yiyita aya Gikristo yahemutse. Nk’uko Yehova yakoresheje Ashuri ikaba “inkoni” yo guhana Isirayeli, ni na ko n’ubundi azakoresha indi ‘nkoni’ ahana ayo madini, atibagiwe n’andi yose y’ibinyoma yibumbiye muri “Babuloni Ikomeye” (Yesaya 10:5; Ibyahishuwe 18:2-8). Iyo ‘nkoni’ izaba ari ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye, umuryango mu Byahishuwe ushushanywa n’inyamaswa itukura ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.—Ibyahishuwe 17:3, 15-17.
8. (a) Ni nde muri iki gihe twagereranya na Senakeribu? (b) Ashuri yo muri iki gihe izashaka gutera nde, kandi se ni izihe ngaruka ibyo bizagira?
8 Igihe Ashuri yo muri iki gihe izaba yiraye mu madini y’ibinyoma, bizaba bisa n’aho nta gishobora kuyihagarika. Kimwe na Senakeribu, Satani azumva ashobora kurimbagura byose, atari imiryango y’abahakanyi bakwiriye kurimbuka gusa, ahubwo azashaka no kurimbura Abakristo b’ukuri. Muri iki gihe, abantu babarirwa mu mamiriyoni bavuye mu isi ya Satani, hakubiyemo na Babuloni Ikomeye, bafatanya n’abasigaye bo mu bana ba Yehova basizwe, bagashyigikira Ubwami bwa Yehova. Satani, we ‘mana y’iki gihe,’ azarakazwa n’uko Abakristo b’ukuri banga kumuramya, maze abagabeho igitero cya simusiga (2 Abakorinto 4:4; Ezekiyeli 38:10-16). Nta gushidikanya ko icyo gitero kizaba giteye ubwoba; ariko nta mpamvu abagize ubwoko bwa Yehova bazaba bafite yo gutinya (Yesaya 10:24, 25). Bizeye badashidikanya ko Imana izababera ‘agakiza mu gihe baboneyemo amakuba.’ Izabatabara, irimbure Satani n’amashumi ye (Ezekiyeli 38:18-23). Kimwe n’uko byagenze mu gihe cya kera, abashaka kunyaga ubwoko bw’Imana ni bo bazanyagwa! (Gereranya n’Imigani 13:22b.) Izina ry’Imana rizezwa, kandi abazarokoka bazagororerwa kuko bashatse “ubwenge no kujijuka, [no] kubaha Uwiteka.”—Soma muri Yesaya 33:5, 6.
Umuburo ku bataragira ukwizera
9. (a) Ni iki “intwari” n’“intumwa zo gusaba amahoro” z’i Buyuda zari gukora? (b) Abashuri bari kwakira bate igitekerezo cy’u Buyuda cy’uko bagirana amasezerano y’amahoro?
9 Byari kugendekera bite abantu bo mu Buyuda batagiraga ukwizera? Yesaya yasobanuye mu buryo bubabaje ukuntu Abashuri bari bagiye kubarimbura. (Soma muri Yesaya 33:7.) Abasirikare b’i Buyuda b’“intwari” bari kuboroga batewe ubwoba n’ingabo z’Abashuri zisatira. Abashuri bari gukoba “intumwa zo gusaba amahoro,” zoherejwe kujya kubonana na bo bakazikoza isoni. Zari kurira cyane zikaboroga kuko nta cyo zagezeho. (Gereranya na Yeremiya 8:15.) Abashuri bari abagome ntibari kubagirira imbabazi. (Soma muri Yesaya 33:8, 9.) Bari kurenga ku masezerano bagiranye n’abaturage b’i Buyuda ntibabagirire imbabazi (2 Abami 18:14-16). Abashuri bari ‘gusuzugura imidugudu’ y’i Buyuda, bayireba nk’icyo imbwa ihaze, kandi nta we bari kurebera izuba. Hari kubaho ibintu bibi cyane ku buryo mu buryo bw’ikigereranyo n’igihugu ubwacyo cyari kurira. Lebanoni, Sharoni, Bashani na Karumeli na byo byari kurizwa n’uko bisigaye ari amatongo masa.
10. (a) Ni mu buhe buryo “intwari” zo mu madini yiyita aya Gikristo nta cyo zizamara? (b) Ni nde uzarinda Abakristo b’ukuri mu gihe amadini yiyita aya Gikristo azaba ari mu makuba?
10 Ibintu nk’ibyo ni byo bizongera kubaho vuba aha, ubwo amahanga azaba atangiye kugaba ibitero ku madini. Kimwe no mu gihe cya Hezekiya, kurwanya ayo mahanga nta cyo bizamara. “Intwari” zo mu madini yiyita aya Gikristo, ni ukuvuga abantu bayo bari muri politiki, abanyemari n’abandi bantu bakomeye, nta cyo bazayamarira. ‘Amasezerano’ ayo madini yagiranye n’abanyapolitiki ndetse n’abanyemari yo kuyarinda, nta cyo azaba akivuze (Yesaya 28:15-18). Nibanagerageza by’amaburakindi gukemurira ikibazo mu nzira y’ibiganiro ngo barebe ko batarimbuka, nta cyo bazageraho. Imirimo yayo y’ubucuruzi yose izahagarara, kuko imitungo n’amafaranga yayo bizafatirwa cyangwa se bikanangirika cyane. Umuntu wese uzaba acyumva ababariye amadini yiyita aya Gikristo, nta cyo azabasha gukora kitari uguhagarara kure yayo, ubundi akayaririra gusa (Ibyahishuwe 18:9-19). Abakristo b’ukuri se bazarimbukana n’ab’ikinyoma? Ntibishoboka, kuko Yehova we ubwe yivugiye ati “Uwiteka aravuga ati ‘ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha’” (Yesaya 33:10). Yehova azatabara abantu bizerwa nka Hezekiya kandi akumire ‘Abashuri.’—Zaburi 12:6.
11, 12. (a) Ni ryari kandi ni gute amagambo yo muri Yesaya 33:11-14 yasohoye? (b) Ni uwuhe muburo amagambo ya Yehova aha abayoboke b’amadini yiyita aya Gikristo?
11 Abantu b’abahemu ntibashoboraga kwiringira ko na bo Yehova azabarinda. Yehova yaravuze ati “muzatwara inda y’ibishushungwe, muzabyara ibikūri, umwuka wanjye ni wo muriro uzabatwika. Amahanga azatwikwa nk’uko batwika ishwagara, kandi nk’uko amahwa atemwa agatwikwa n’umuriro. Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko. Abanyabyaha b’i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzashobora guturana n’inkongi y’iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw’iteka” (Yesaya 33:11-14)? Ayo magambo agomba kuba yarasohoye igihe u Buyuda bwaterwaga n’undi mwanzi ari we Babuloni. Hezekiya amaze gupfa, u Buyuda bwarongeye bwishora mu bikorwa bibi. Mu myaka yakurikiyeho, ibintu byari byarabaye bibi cyane ku buryo ishyanga ryose ryagombaga gukongorwa n’uburakari bw’Imana.—Gutegeka 32:22.
12 Imigambi mibi abo bantu batumviraga bacuraga kugira ngo Yehova atazabasohorezaho urubanza, yari kuba imeze nk’ibikenyeri. Mu by’ukuri rero, kwibona no kwigomeka kw’iryo shyanga byari gutuma bakora ibintu bibarimbuza (Yeremiya 52:3-11). Ababi bari kumera nk’‘ishwagara batwitse,’ mbese bakarimbuka burundu! Iyo abo baturage b’i Buyuda bari barigometse batekerezaga kuri ako kaga kari kabugarije, bagiraga ubwoba bukabije. Amagambo Yehova yabwiye Abayuda batagiraga ukwizera agaragaza neza imimerere abayoboke b’amadini yiyita aya Gikristo barimo. Nibatumvira umuburo w’Imana, bazahura n’ingorane.
‘Kugendana gukiranuka’
13. “Ugendana gukiranuka” asezeranywa iki, kandi se ibyo byasohoreye kuri Yeremiya bite?
13 Yehova noneho yavuze ibintu bitandukanye n’ibyo yari yavuze mbere agira ati “ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi, uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n’amazi yo kunywa ntazayabura” (Yesaya 33:15, 16). Nk’uko nyuma y’aho intumwa Petero yaje kubivuga, Yehova ‘azi gukiza abamwubaha ibibagerageza, no kurinda abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe’ (2 Petero 2:9). Yehova yakijije Yeremiya. Igihe Abanyababuloni bari bagose Yerusalemu, abantu ‘baryaga ibyokurya bagerewe bahagaritse umutima’ (Ezekiyeli 4:16). Hari ndetse n’abagore bariye abana bibyariye (Amaganya 2:20). Nyamara ariko, Yehova yakomeje kurinda Yeremiya.
14. Ni mu buhe buryo Abakristo muri iki gihe bakomeza ‘kugendana gukiranuka’?
14 Muri iki gihe na bwo, Abakristo bagomba gukomeza ‘kugendana gukiranuka,’ bumvira amategeko ya Yehova buri munsi (Zaburi 15:1-5). Bagomba ‘kuvuga ibitunganye’ kandi bakirinda kubeshya n’ibinyoma byose (Imigani 3:32). Mu bihugu byinshi usanga forode na ruswa ari ibintu byogeye cyane, ariko umuntu ‘ugendana gukiranuka’ we abyanga urunuka. Abakristo bagomba no guhorana ‘umutima uticira urubanza’ mu bihereranye n’ubucuruzi, bakirinda gukora ibintu bikemangwa cyangwa bya forode iyo biva bikagera (Abaheburayo 13:18; 1 Timoteyo 6:9, 10). Ikindi nanone, umuntu ‘wipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,’ ntiyumva indirimbo zibonetse zose kandi ntiyirangaza mu buryo bubonetse bwose (Zaburi 119:37). Ku munsi w’urubanza, Yehova azarinda abamusenga bakurikiza ayo mahame kandi abakize.—Zefaniya 2:3.
Bareba Umwami wabo
15. Ni ibihe byiringiro byakomeje Abayahudi b’indahemuka bari barajyanywe mu bunyage?
15 Yesaya yakomeje avuga muri make ibintu bishimishije byo mu gihe kizaza, agira ati “amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure. Umutima wawe uzibuka ibyateraga ubwoba ubaze uti ‘uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi uwabaraga iminara ari hehe?’ Ntuzabona ishyanga ry’abanyamwaga, ry’imvugo inanirana utabasha kumva, n’ururimi rw’umunyamahanga utabasha kumenya” (Yesaya 33:17-19). Kuba Abayahudi b’indahemuka bari barasezeranyijwe ko Umwami Mesiya yari kuza mu Bwami bwe, byarabafashije cyane mu myaka mirongo bamaze i Babuloni mu bunyage, n’ubwo bwose babonaga ko ubwo Bwami bwari bukiri kure (Abaheburayo 11:13). Igihe rero Mesiya yatangiraga gutegeka, Babuloni n’ubugome bwayo bari kubyibagirwa. Abantu bari kurokoka igitero cy’‘Abashuri’ bari kubaza bishimye cyane bati ‘ba banyagitugu badusoreshaga, bakatwishyuza, bakatwaka n’ikoro bari he?’—Yesaya 33:18, Moffatt.
16. Ubwoko bw’Imana bwabonye Umwami Mesiya kuva ryari, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
16 N’ubwo amagambo ya Yesaya yabijeje ko bari kuva i Babuloni mu bunyage bagasubira iwabo, buri wese muri abo Bayahudi yagombaga kuzategereza ko azuka maze akabona isohozwa ryuzuye ry’icyo gice cy’ubuhanuzi. Bite se ku bagaragu b’Imana muri iki gihe? Kuva mu mwaka wa 1914, abagize ubwoko bwa Yehova bashoboye ‘kureba’ cyangwa kwiyumvisha ubwiza bwose bwo mu buryo bw’umwuka bw’Umwami Mesiya ari we Yesu Kristo (Zaburi 45:3; 118:22-26). Ibyo byatumye badakomeza gukandamizwa no gutegekwa n’iyi si mbi ya Satani. Kubera ko bayoborwa na Siyoni, ni ukuvuga intebe y’Ubwami bw’Imana, bafite umutekano mu buryo bw’umwuka.
17. (a) Siyoni yasezeranyijwe iki? (b) Ni mu buhe buryo ibyasezeranyijwe Siyoni bisohorera ku Bwami bwa Mesiya no ku bantu bari hano ku isi babushyigikiye?
17 Yesaya yakomeje agira ati “reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw’amahoro n’ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika. Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah’inzuzi n’imigezi bitanyurwamo n’ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y’icyubahiro” (Yesaya 33:20, 21). Aho ngaho, Yesaya yatwijeje ko Ubwami bw’Imana buzategekwa na Mesiya budashobora gukurwaho cyangwa ngo burimburwe. Ikindi kandi, n’abantu bizerwa bashyigikiye ubwo Bwami bari hano ku isi na bo bazarindwa. N’ubwo abenshi mu bayoboke b’Ubwami bw’Imana bahura n’ibigeragezo bikaze, bazi neza ko nta wuzashobora kubarimbura mu rwego rw’itorero (Yesaya 54:17). Yehova azarinda ubwoko bwe nk’uko umugende w’amazi urinda umurwa. Umwanzi wese uzabatera, yemwe n’uwaba akomeye nk’“ubwato bugashywa” cyangwa “inkuge y’icyubahiro,” azarimbuka ari we!
18. Yehova yiyemeje iki?
18 Ariko se, kuki abantu bakunda ubwami bw’Imana bashobora kwiringira rwose badashidikanya ko Imana izabarinda? Yesaya yaravuze ati “kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza” (Yesaya 33:22). Yehova yiyemeje ko azarinda kandi akayobora ubwoko bwe, bugizwe n’abantu bemera ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga. Abo bagandukira ku bushake amategeko atanga binyuriye ku Mwami Mesiya, bakemera ko Yehova adafite gusa uburenganzira bwo gushyiraho amategeko, ko ahubwo afite n’ubwo kureba ko akurikizwa. Ariko rero, bitewe n’uko Yehova akunda gukiranuka n’ubutabera, amategeko atanga binyuriye ku Mwana we ntabera umutwaro abamusenga. Ahubwo iyo bemeye ibyo abategeka, ni bo ‘bigirira akamaro’ (Yesaya 48:17). Ntazigera na rimwe atererana indahemuka ze.—Zaburi 37:28.
19. Yesaya yasobanuye ate ukuntu abanzi b’ubwoko bw’Imana bw’indahemuka batazagira icyo bageraho?
19 Yesaya yabwiye abanzi b’Abisirayeli ati “imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n’abacumbagira bajyana iminyago” (Yesaya 33:23). Umwanzi uwo ari we wese wari kubatera nta cyo yari kugeraho kandi ntiyari gukira Yehova; byari kumugendekera nk’uko bigendekera ubwato bw’intambara iyo imirunga yabwo yadohotse, igiti bamanikagaho ibendera kikajegajega, kandi bukaba butagifite amatanga (imyenda igendesha ubwato). Kurimbuka kw’abanzi b’Imana kwari gutuma habaho iminyago myinshi cyane ku buryo n’abamugaye bari kubona umugabane. Kubera iyo mpamvu rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko binyuriye ku Mwami Yesu Kristo, mu gihe cy’‘umubabaro mwinshi’ uri hafi kuza Yehova azatsinda abanzi be.—Ibyahishuwe 7:14.
Gukizwa
20. Mbere na mbere, abagize ubwoko bw’Imana bari gukizwa mu buhe buryo kandi ryari?
20 Iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya gisoza gitanga isezerano risusurutsa umutima rigira riti “nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo” (Yesaya 33:24). Uburwayi Yesaya yavugaga hano, mbere na mbere ni ubwo mu buryo bw’umwuka, kubera ko bufitanye isano n’icyaha cyangwa “gukiranirwa.” Mu isohozwa rya mbere ry’ayo magambo, Yehova yasezeranyije ishyanga rya Isirayeli ko niriva mu bunyage i Babuloni, ryari gukizwa mu buryo bw’umwuka. (Yesaya 35:5, 6; Yeremiya 33:6; Gereranya na Zaburi 103:1-5.) Kubera ko Abayahudi basubiye mu gihugu cyabo bari barababariwe ibyaha bari barakoze mbere, bashubijeho ugusenga k’ukuri i Yerusalemu.
21. Ni gute abasenga Yehova bakizwa mu buryo bw’umwuka?
21 Icyakora, ubwo buhanuzi bwa Yesaya no muri iki gihe burasohora. Abagize ubwoko bwa Yehova na bo bakijijwe mu buryo bw’umwuka. Babatuwe ku nyigisho z’ibinyoma, urugero nko kudapfa k’ubugingo, Ubutatu n’umuriro w’iteka. Babona ubuyobozi mu bihereranye n’umuco, bigatuma birinda ubwiyandarike kandi bikanabafasha gufata imyanzuro myiza. Ikindi kandi, igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo cyatumye Imana ibemera, none bafite umutima utabacira urubanza (Abakolosayi 1:13, 14; 1 Petero 2:24; 1 Yohana 4:10). Uko gukizwa ko mu buryo bw’umwuka bigira ingaruka nziza ku buzima bwabo. Wenda dufashe nk’urugero, kwirinda ubusambanyi no kunywa itabi birinda Abakristo kurwara indwara zandurira mu myanya ndangabitsina ndetse na za kanseri.—1 Abakorinto 6:18; 2 Abakorinto 7:1.
22, 23. (a) Mu gihe kiri imbere, ni mu buhe buryo ibiri muri Yesaya 33:24 bizasohozwa mu buryo bwagutse? (b) Ni iki abasenga by’ukuri byaba byiza ko biyemeza?
22 Ikindi kandi, amagambo yo muri Yesaya 33:24 azasohozwa mu buryo bwagutse kurushaho nyuma ya Harimagedoni, mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Mesiya, abantu bazakira mu buryo bukomeye mu buryo bw’umubiri kandi banakizwe mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ntitwakwirirwa dushidikanya ko nyuma gato yo kurimburwa kw’isi ya Satani, ku isi hose hazaba ibitangaza bimeze nka bya bindi Yesu yakoraga igihe yari hano ku isi. Impumyi zizabona, ibipfamatwi byumve, n’ibimuga bigende (Yesaya 35:5, 6)! Ibyo rero bizatuma abazarokoka umubabaro mwinshi bose bagira uruhare mu murimo ushimishije cyane wo kongera guhindura isi paradizo.
23 Nyuma y’aho, ubwo umuzuko uzaba utangiye, abazazuka bose bazaba bafite amagara mazima. Ariko uko igitambo cy’incungu kizagenda kigirira abantu akamaro kurushaho, ni na ko na bo bazagenda bakira ubumuga n’uburwayi bafite mu mubiri kugeza igihe bazatunganira burundu. Abakiranutsi ‘bazutse’ bazagira ubuzima nyabuzima (Ibyahishuwe 20:5, 6). Icyo gihe, ‘nta muturage uzataka indwara,’ mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Yewe, dushonje duhishiwe! Byaba byiza abantu bose basenga by’ukuri biyemeje kuba mu bazabona isohozwa ry’ibyo byose!
[Ifoto yo ku ipaji ya 344]
Yesaya yasenze Yehova amwiringiye
[Amafoto yo ku ipaji ya 353]
Igitambo cy’incungu gituma abagize ubwoko bwa Yehova bemerwa na we
[Ifoto yo ku ipaji ya 354]
Mu isi nshya, abantu bazakizwa indwara zo mu mubiri mu buryo butangaje