Indirimbo ya 94
Tunyurwe n’impano nziza zituruka ku Mana
Igicapye
1. Buri mpano yose nziza,
Ibintu dukunda,
Bikwiriye mu buzima,
Bitangwa n’Imana.
Yah Yehova ntahinyuka,
Ntajya ahinduka.
Ni Nyir’ugutanga Mukuru,
We soko y’umucyo.
2. Ntitugahangayikire
Ibya buri munsi;
Ugaburira inyoni,
Ntazatwibagirwa.
Ntiduta igihe cyacu
Turushywa n’ubusa.
Tunyurwa n’ibyo Yah aduha,
Ntiduhangayika.
3. Ibyo abantu bashima
Si byo by’agaciro.
Nimucyo twibande cyane
Ku bizahoraho.
Ubutunzi tubitsa Yah
Burarinzwe cyane.
Nitugire ijisho ryiza,
Rituma tunyurwa.
(Reba nanone Yer 45:5; Mat 6:25-34; 1 Tim 6:8; Heb 13:5.)