Indirimbo ya 63
Turi indahemuka
Igicapye
1. Twebwe turi abizerwa,
Turi indahemuka.
Tuzumvira Yah Yehova,
Uwo twiyeguriye.
Ntabwo azadutenguha,
Twu mvira inama ze.
Arizerwa cyane rwose,
Tuzagumana na we.
2.Tujye tuba abizerwa
Ku bavandimwe bacu.
Tubiteho buri gihe,
Tube abagwaneza.
Twubaha abavandimwe
Bivuye ku mutima.
Twifuza ko Bibiliya
Yaduhuriza hamwe.
3. Tujye tuba abizerwa
Ku buyobozi bwabo.
Tuzemera kubumvira
No kubagandukira.
Tuzabona imigisha
Ituruka ku Mana.
Abizerwa kuri Data
Bazaba abantu be.
(Reba nanone Zab 149:1; 1 Tim 2:8; Heb 13:17.)