ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be p. 56-p. 61 par. 3
  • Ihingemo ubushobozi bwo kwigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ihingemo ubushobozi bwo kwigisha
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ishingikirize kuri Yehova
  • Hesha Yehova ikuzo
  • ‘Tandukanya’
  • Shishikariza abateze amatwi gutekereza
  • Ihatire kugera umwigishwa ku mutima
  • Garagaza uko byashyirwa mu bikorwa
  • Tanga urugero rwiza
  • Ihatire kugera abantu ku mutima
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Garagaza Ubushishozi n’Ubushobozi bwo Kwemeza Abantu mu Gihe Wigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • ‘Ikizanye n’abakumva’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ubutumwa Tugomba Gutangaza
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be p. 56-p. 61 par. 3

Ihingemo ubushobozi bwo kwigisha

WWIGISHA ufite iyihe ntego? Niba umaze igihe gito ubaye umubwiriza w’Ubwami, nta gushidikanya ko wifuza kumenya uko wayobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, kubera ko Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Niba umaze kuba inararibonye muri uwo murimo, birashoboka ko ufite intego yo kurushaho kugera ku mitima y’abo ushaka gufasha. Niba uri umubyeyi, nta gushidikanya ko wifuza kwigisha abana bawe ubashishikariza kwiyegurira Imana (3 Yoh 4). Niba uri umusaza cyangwa ukaba wihatira kumuba, birashoboka ko wifuza kuzajya utanga disikuru zishobora gusunikira abakumva kurushaho gushimira Yehova no guha agaciro inzira ze. Ni gute wagera kuri izo ntego?

Vana isomo ku Mwigisha Mukuru, ari we Yesu Kristo (Luka 6:40). Iyo Yesu yabaga abwira imbaga y’abantu ku musozi cyangwa avugana n’abantu bake babaga bagenda mu nzira, ibyo yavugaga n’ukuntu yabivugaga byagiraga ingaruka zirambye. Yesu yakanguraga ubwenge n’imitima by’abamwumvaga, kandi yatangaga ingero zifatika bashoboraga kumva. Mbese, nawe ushobora kubigenza utyo?

Ishingikirize kuri Yehova

Kuba Yesu yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Se wo mu ijuru no kuba yari afite umwuka w’Imana, ni byo byongereye ubushobozi bwe bwo kwigisha. Mbese, waba usengana umwete usaba Yehova kugufasha kuyobora neza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo? Niba se uri umubyeyi, waba buri gihe usenga Imana uyisaba ubuyobozi mu birebana n’uko wakwigisha abana bawe? Mbese, waba usenga ubivanye ku mutima iyo ugiye gutanga disikuru cyangwa kuyobora amateraniro? Uko kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho, bizagufasha kurushaho kuba umwigisha mwiza.

Nanone kwishingikiriza kuri Yehova bigaragarira mu kwisunga Ijambo rye, Bibiliya. Mu isengesho Yesu yabwiye Se mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe ari umuntu utunganye, yagize ati “nabahaye ijambo ryawe” (Yoh 17:14). Nubwo Yesu yari inararibonye, nta na rimwe yigeze avuga ibye ubwe. Buri gihe yavugaga ibyo Se yamwigishije, bityo akaba yaradusigiye urugero dukwiriye gukurikiza (Yoh 12:49, 50). Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, rifite imbaraga zo kugira ingaruka ku bantu, ni ukuvuga ku bikorwa, ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo byabo (Heb 4:12). Uko ugenda urushaho kumenya Ijambo ry’Imana ari na ko witoza kurikoresha neza mu murimo, ni na ko ugenda wihingamo ubushobozi bwo kwigisha burehereza abantu ku Mana.—2 Tim 3:16, 17.

Hesha Yehova ikuzo

Kuba umwigisha wigana Kristo birenze ibi byo kuba ushobora gutanga disikuru ishishikaje gusa. Ni iby’ukuri ko abantu batangazwaga n’“amagambo meza” Yesu yavugaga (Luka 4:22). Ariko se, ni iyihe ntego Yesu yabaga agamije mu kuvuga amagambo meza? Yari iyo guhesha Yehova ikuzo, nta bwo yari iyo gutuma abantu bamwitaho we ubwe (Yoh 7:16-18). Nanone kandi, yateye abigishwa be inkunga agira ati ‘umucyo wanyu ubonekere imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru’ (Mat 5:16). Iyo nama yagombye kugira ingaruka ku buryo bwacu bwo kwigisha. Twagombye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tutagera kuri iyo ntego. Bityo, igihe duhitamo ibyo turi buvuge cyangwa uko turi bubivuge, byaba byiza tugiye twibaza tuti ‘mbese, ibi bizatuma abantu basobanukirwa Yehova mu buryo bwimbitse kurushaho, cyangwa bizatuma banyitaho?’

Urugero, ingero n’inkuru z’ibyabaye bishobora gukoreshwa neza mu kwigisha. Ariko kandi, iyo utanze urugero rurerure cyangwa ukabara inkuru ndende uyitangaho ibisobanuro bikabije kuba byinshi, inyigisho wari ugamije ishobora guta agaciro. Mu buryo nk’ubwo, kuvuga inkuru zishimisha abantu gusa bituma batamenya intego umurimo wacu ugamije. Mu by’ukuri, umwigisha aba atuma abantu bamwerekezaho ibitekerezo aho gusohoza intego nyayo inyigisho za gitewokarasi zigamije.

‘Tandukanya’

Kugira ngo umuntu abe umwigishwa nyakuri, agomba gusobanukirwa neza ibyo yigishwa. Agomba kumva ukuri kandi akabona aho gutandukaniye n’indi myizerere. Kugaragaza itandukaniro bifasha umwigisha kugera kuri iyo ntego.

Yehova yasabye ubwoko bwe ‘gutandukanya’ ibyera n’ibitari ibyera (Lewi 10:9-11). Yavuze ko abari kuzamukorera mu rusengero rwe rukuru rwo mu buryo bw’umwuka bari kuzigisha abantu “gutandukanya ibyera n’ibitejejwe” (Ezek 44:23). Igitabo cy’Imigani cyuzuyemo amagambo agaragaza itandukaniro riri hagati yo gukiranuka no gukiranirwa no hagati y’ubwenge n’ubupfapfa. Ndetse n’ibintu bidahabanye bishobora gutandukanywa. Nk’uko bigaragara mu Baroma 5:7, intumwa Pawulo yashyize itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyangeso nziza. Mu gitabo cy’Abaheburayo, yagaragaje ko umurimo w’ubutambyi bukuru bwa Kristo uruta uwa Aroni. Koko rero, nk’uko umwarimu wo mu kinyejana cya 17 witwa John Amos Comenius yabyanditse, “nta kindi kwigisha bisobanura uretse kugaragaza aho ibintu bitandukaniye n’ibindi mu bihereranye n’icyo bimara, imiterere yabyo, n’aho bikomoka. . . . Bityo umuntu ugaragaza neza aho ibintu bitandukaniye, ni we wigisha neza.”

Reka tuvuge ko ugiye kwigisha umuntu ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Niba atumva icyo Ubwami ari cyo, ushobora kumwereka itandukaniro riri hagati y’icyo Bibiliya ibuvugaho n’igitekerezo cy’uko Ubwami ari imimerere yo mu mutima w’umuntu. Cyangwa se ushobora kumwereka aho Ubwami butandukaniye n’ubutegetsi bw’abantu. Icyakora, ku bantu bazi uko kuri kw’ibanze, ushobora kubaha ibisobanuro byimbitse kurushaho. Ushobora kubereka aho Ubwami bwa Mesiya butandukaniye n’ubwami bw’ikirenga bw’ijuru n’isi bwa Yehova, buvugwa muri Zaburi ya 103:19, cyangwa aho butandukaniye n’‘ubwami bw’Umwana w’Imana ikunda,’ buvugwa mu Bakolosayi 1:13, cyangwa nanone ukabereka aho butandukaniye n’igikorwa cyo guteranyiriza hamwe ibintu byose muri Kristo, kivugwa mu Befeso 1:10. Ubwo buryo bwo gushyira itandukaniro hagati y’ibintu bushobora kugufasha gusobanurira neza abaguteze amatwi iyo nyigisho y’ingenzi ya Bibiliya.

Incuro nyinshi, Yesu yagiye akoresha ubwo buryo bwo kwigisha. Yashyize itandukaniro hagati y’ukuntu abantu bumvaga Amategeko ya Mose n’icyo Amategeko yasobanuraga by’ukuri (Mat 5:21-48). Yanagaragaje aho kubaha Imana by’ukuri bitandukaniye n’ibikorwa by’Abafarisayo byarangwaga n’uburyarya (Mat 6:1-18). Nanone yashyize itandukaniro hagati y’umwuka w’abantu ‘batwaza igitugu’ abandi n’umwuka wo kwitanga abigishwa be bagombaga kugaragaza (Mat 20:25-28). Ikindi gihe, nk’uko byanditswe muri Matayo 21:28-32, Yesu yatumiye abari bamuteze amatwi kwishyirira itandukaniro hagati yo kwigira umukiranutsi no kwicuza by’ukuri. Ibyo bitumye tugera ku kindi kintu cy’agaciro kiranga uburyo bwiza bwo kwigisha.

Shishikariza abateze amatwi gutekereza

Muri Matayo 21:28, dusoma ko Yesu yatangiye atanga urugero, abaza ati “ariko ibi mubitekereza mute?” Umwigisha ushoboye ntavuga ibintu gusa cyangwa ngo atange ibisubizo gusa. Ahubwo, ashishikariza abamuteze amatwi kwihingamo ubushobozi bwo gutekereza (Imig 3:21; Rom 12:1). Uburyo bumwe ibyo bigerwaho ni ukubaza ibibazo. Nk’uko tubisanga muri Matayo 17:25, Yesu yarabajije ati ‘utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?’ Ibyo bibazo bikangura ibitekerezo Yesu yabajije, byafashije Petero kwifatira umwanzuro ukwiriye ku bihereranye no gutanga umusoro w’urusengero. Mu buryo nk’ubwo, igihe yasubizaga wa muntu wabajije ati “harya mugenzi wanjye ni nde?”, Yesu yagaragaje itandukaniro ryari hagati y’ibyo umutambyi w’Umulewi hamwe n’Umusamariya bakoze. Hanyuma, yarabajije ati “noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi” (Luka 10:29-36)? Aho ngaho nanone, aho kugira ngo Yesu atekerereze uwo muntu, yamutumiriye gusubiza ikibazo we ubwe yari yibarije.—Luka 7:41-43.

Ihatire kugera umwigishwa ku mutima

Abigisha basobanukiwe neza icyo Ijambo ry’Imana ari cyo, bibonera ko ugusenga k’ukuri nta ho guhuriye no gufata ibintu runaka mu mutwe no kwizirika ku mahame runaka byonyine. Ugusenga k’ukuri gushingiye ku mishyikirano myiza umuntu aba afitanye na Yehova no ku gaciro aha inzira ze. Bene uko gusenga kuva imbere mu mutima (Guteg 10:12, 13; Luka 10:25-27). Mu Byanditswe, akenshi ijambo “umutima” ryerekeza ku muntu w’imbere wese, hakubiyemo ibyifuzo byacu, ibyo dukunda, ibyiyumvo byacu hamwe n’intego zacu.

Yesu yari azi ko nubwo abantu bareba uko umuntu ateye inyuma, Imana yo ireba mu mutima (1 Sam 16:7). Urukundo dukunda Imana ni rwo rwagombye kudusunikira kuyikorera, aho gushaka kwibonekeza kuri bagenzi bacu (Mat 6:5-8). Abafarisayo bo, hari ibintu byinshi bakoraga bagamije kwibonekeza. Bumvaga ko gukurikiza utuntu duto duto twari tugize Amategeko no gukurikiza amategeko bari barishyiriyeho, byari iby’agaciro cyane. Ariko kandi, mu mibereho yabo, bananiwe kugaragaza imico yari kugaragaza ko bari abayoboke b’Imana bihandagazaga bavuga ko basenga (Mat 9:13; Luka 11:42). Yesu yigishije ko nubwo ari ngombwa kumvira ibyo Imana isaba, uko kumvira kugira agaciro bitewe n’ibiri mu mutima wacu (Mat 15:7-9; Mar 7:20-23; Yoh 3:36). Inyigisho zacu zizagira ingaruka nziza cyane ari uko dukurikije urugero rwa Yesu. Ni iby’ingenzi ko dufasha abandi kumenya icyo Imana ibasaba. Ariko kandi, nanone ni iby’ingenzi ko bamenya Yehova kandi bakamukunda, bamubona ko ari Imana iriho koko, ku buryo imyifatire yabo izagaragaza neza agaciro baha imishyikirano yemewe bafitanye n’Imana y’ukuri.

Birumvikana ariko ko kugira ngo abantu bungukirwe n’izo nyigisho, bagomba gusuzuma neza ibiri mu mitima yabo. Yesu yateraga abantu inkunga yo gusuzuma intego zabo no kugenzura ibyiyumvo byabo. Iyo yabaga ashaka gukosora imitekerereze ikocamye y’abantu, yababazaga impamvu yabateraga gutekereza, kuvuga cyangwa gukora ibintu runaka. Ariko kandi, kugira ngo Yesu atareka ibintu ngo bikomeze bityo, ku kibazo cye yongeragaho igitekerezo, urugero cyangwa igikorwa runaka cyabashishikarizaga kubona ibintu uko bikwiriye (Mar 2:8; 4:40; 8:17; Luka 6:41, 46). Muri ubwo buryo, natwe dushobora gufasha abaduteze amatwi binyuriye mu kubatera inkunga yo kwibaza ibibazo runaka, urugero nk’ibi ngo ‘kuki ubu buryo bwo gukora ibintu bunshishikaza? Kuki nitabira imimerere runaka mu buryo ubu n’ubu?’ Hanyuma, batere inkunga yo kubona ibintu nk’uko Yehova abibona.

Garagaza uko byashyirwa mu bikorwa

Umwigisha mwiza azi neza ko ‘ubwenge muri byose ari bwo ngenzi’ (Imig 4:7). Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi neza mu gukemura ibibazo, kwirinda akaga, kugera ku ntego runaka cyangwa gufasha abandi. Umwigisha afite inshingano yo gufasha abigishwa kubigenza batyo, ariko ntagomba kubafatira imyanzuro. Igihe usobanurira umwigishwa amahame anyuranye ya Bibiliya, jya umufasha gutekereza. Ushobora kumubwira ikibazo kibaho mu buzima bwa buri munsi, hanyuma ukamubaza uko ihame rya Bibiliya mumaze kwiga ryamufasha aramutse ahuye n’icyo kibazo.—Heb 5:14.

Muri disikuru intumwa Petero yatanze kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., yatanze urugero rufatika rwagize ingaruka ku mibereho y’abantu (Ibyak 2:14-36). Nyuma y’aho Petero amariye kuvuga ku mirongo itatu y’Ibyanditswe rubanda bavugaga ko bizera, yayihuje n’ibintu bose bari bariboneye. Ingaruka zabaye iz’uko rubanda bumvise bagomba gushyira mu bikorwa ibyo bari bumvise. Mbese, inyigisho zawe zaba zigira ingaruka nk’izo ku bantu? Mbese, waba ukora ibirenze ibi byo kuvuga ibintu gusa, ahubwo ugafasha abantu gusobanukirwa impamvu ibintu runaka bimeze bityo? Waba se ubatera inkunga yo kureba uko ibyo biga byagombye kugira ingaruka ku mibereho yabo? Bashobora kutarangurura ijwi babaza bati “tugire dute?” nk’uko rubanda babigenje kuri Pentekote. Icyakora, nugaragaza neza uko imirongo y’Ibyanditswe yashyirwa mu bikorwa, bazumva basunikiwe kugira icyo bakora gikwiriye.—Ibyak 2:37.

Babyeyi, igihe musoma Bibiliya muri hamwe n’abana banyu, muba mubonye uburyo bwiza bwo kubatoza gutekereza ku kuntu bashyira amahame yayo mu bikorwa (Ef 6:4). Urugero, ushobora nko gutoranya imirongo mike muri gahunda yo gusoma Bibiliya y’icyo cyumweru, ukayisobanura, hanyuma wenda ukabaza uti ‘ni gute ibikubiye muri iyi mirongo byatuyobora? Ni gute dushobora gukoresha iyi mirongo mu murimo? Ni iki ihishura kuri Yehova no ku buryo akoramo ibintu, kandi se, ni gute ibyo bituma turushaho gusobanukirwa kamere ye?’ Tera abagize umuryango wawe inkunga yo kuzagira icyo bavuga kuri iyo mirongo igihe hazasuzumwa ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Birashoboka ko imirongo bazatangaho ibitekerezo ari yo bazakomeza kwibuka.

Tanga urugero rwiza

Burya wigisha bitanyuriye gusa mu magambo, ahubwo nanone wigisha binyuriye mu bikorwa. Ibyo ukora bitanga urugero rufatika rw’ukuntu ibyo uvuga byashyirwa mu bikorwa. Ubwo ni bwo buryo abana bigamo. Iyo bigana ababyeyi babo, baba batanga igihamya cy’uko bifuza kuba nka bo. Baba bashaka kumenya uko bakora nk’ibyo ababyeyi babo bakora. Mu buryo nk’ubwo, iyo abo wigisha ‘bagera ikirenge mu cyawe nk’uko nawe ukigera mu cya Kristo,’ batangira kugerwaho n’imigisha ibonerwa mu kugendera mu nzira za Yehova (1 Kor 11:1). Batangira kugirana n’Imana imishyikirano.

Hari ikintu gikomeye kitwibutsa akamaro ko gutanga urugero rwiza. Niba turi ‘abantu bera kandi bubaha Imana mu ngeso zacu,’ ibyo bizagira uruhare rukomeye cyane mu kwereka abo twigisha uko bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya (2 Pet 3:11). Niba uteye umwigishwa wa Bibiliya inkunga yo gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, jya ugira umwete wo kurisoma nawe ubwawe. Kandi niba ushaka ko abana bawe bitoza kugendera ku mahame ya Bibiliya, jya ubanza ubereke ko ibikorwa byawe bihuje n’ibyo Imana ishaka. Nanone nubwira abagize itorero ko bagomba kugira umwete mu murimo, urebe neza ko nawe uwifatanyamo mu buryo bwuzuye. Iyo ukora ibihuje n’ibyo wigisha, uba ushobora gushishikariza abandi kugira icyo bakora.—Rom 2:21-23.

Mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwawe bwo kwigisha, ibaze uti ‘iyo nigisha, mbese, naba mbikora mu buryo butuma ibyo mvuga bigira ingaruka ku myifatire, imvugo cyangwa ibikorwa by’abanteze amatwi? Kugira ngo ibintu bisobanuke neza, mbese, naba ngaragaza aho igitekerezo cyangwa igikorwa iki n’iki gitandukaniye n’ikindi? Ni iki nkora kugira ngo mfashe abigishwa banjye, abana banjye cyangwa abanteze amatwi mu materaniro kwibuka ibyo mvuga? Mbese, naba ngaragariza neza abanyumva uko bashyira mu bikorwa ibyo biga? Baba babibonera mu rugero ntanga? Mbese, baba basobanukiwe neza ko uko bazitabira ibyo mvuga bishobora kuzagira ingaruka ku mishyikirano bafitanye na Yehova’ (Imig 9:10)? Komeza wite kuri ibyo bintu mu gihe ugerageza guteza imbere ubushobozi bwawe bwo kwigisha. Jya ‘wirinda ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva.’—1 Tim 4:16.

NIBA USHAKA KWIGISHA NEZA

  • Ishingikirize kuri Yehova, ntiwishingikirize ku buhanga bwawe

  • Menya ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga, kandi urikoreshe neza

  • Ishyirireho intego yo guhesha Yehova ikuzo, ntushake kwibonekeza

  • Fasha abandi gusobanukirwa neza ugaragaza aho ibintu bitandukaniye

  • Shishikariza abaguteze amatwi gutekereza

  • Tera abandi inkunga yo gusuzuma intego zabo n’ibyiyumvo byabo

  • Shishikariza abaguteze amatwi kureba uko ubumenyi bwa Bibiliya bwagombye kugira ingaruka ku mibereho yabo

  • Bera abandi urugero bakwiriye kwigana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze