ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb11 pp. 39-72
  • Kubwiriza no kwigisha ku isi hose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubwiriza no kwigisha ku isi hose
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2011
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2011
yb11 pp. 39-72

Kubwiriza no kwigisha ku isi hose

AMAGAMBO Yesu yabwiye abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere, agomba kuba yarasaga naho yari ateye urujijo. Yababwiye ko bari kuzangwa n’amahanga yose; bari kwicwa kandi bagatangwa ngo bababazwe. Byongeye kandi, benshi bari kugwa bakagambanirana. Ariko Yesu yahise yongeraho ko ubutumwa bwiza bwari kuzabwirizwa mu isi yose (Mat 24:9-14). Ariko se uwo murimo wo kubwiriza ku isi hose wari kugera ku ntego yawo ute kandi hirya no hino ku isi wararwanywaga? Mu mapaji akurikira, uzabona igisubizo cy’icyo kibazo gishishikaje.

Igiteranyo cyose 2010

Ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova: 116

Umubare w’ibihugu byatanze raporo: 236

Amatorero yose: 107.210

Abateranye mu Rwibutso ku isi hose: 18.706.895

Abariye ku mugati bakanywa no kuri divayi ku Rwibutso ku isi hose: 11.202

Ababwiriza bose bakora umurimo w’Ubwami: 7.508.050

Mwayeni y’ababwiriza babwiriza buri kwezi: 7.224.930

Ijanisha ry’ukwiyongera ugereranyije n’umwaka wa 2009: 2,5

Ababatijwe bose hamwe: 294.368

Mwayeni y’ababwiriza bakoze ubupayiniya bw’ubufasha buri kwezi: 287.960

Mwayeni y’abapayiniya buri kwezi: 844.901

Amasaha yose bamaze babwiriza: 1.604.764.248

Mwayeni y’abigishijwe Bibiliya buri kwezi: 8.058.359

Mu mwaka w’umurimo wa 2010, Abahamya ba Yehova bakoresheje miriyoni zisaga 155 z’amadolari y’Amanyamerika bita ku bapayiniya ba bwite, abamisiyonari n’abagenzuzi basura amatorero mu gihe basohoza inshingano zabo mu murimo wo kubwiriza.

◼ Ku isi hose, hari abakozi 20.062 bakorera ku biro by’amashami. Bose bagize Umuryango w’abakozi b’igihe cyose bihariye b’Abahamya ba Yehova bo ku isi hose.

AFURIKA

IBIHUGU 57

ABATURAGE 888.219.101

ABABWIRIZA 1.222.352

ABIGISHIJWE BIBILIYA 2.596.614

ITSINDA RY’ABANTU BASHAKISHA UKURI. Mu mudugudu muto wo muri Madagasikari, abantu bagera kuri 80 biyemeje kuva mu idini ry’Abaporotesitanti ryo muri icyo gihugu. Biyubakiye urusengero batangira gushakisha idini ry’ukuri, bakajya bagenzura buri dini ukwaryo mu madini yose yo muri ako gace. Babonye ko Abagatolika batiga Bibiliya kandi ko mu Baluteriyani harimo amacakubiri. Bumvaga ko Abapentekote batigisha ukuri, naho Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bo bakagira imiziririzo myinshi. Hanyuma begereye umuvandimwe wacu bamubaza niba yabigisha Bibiliya. Uwo muvandimwe yahise abyemera.

Hari ababwiriza bashyizeho gahunda yo gusura abo bantu bari bashimishijwe. Abavandimwe basanze 26 muri bo mu rusengero bari bariyubakiye, kandi bari biteguye kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya. Abavandimwe babasobanuriye uko umuntu yabona idini ryemerwa n’Imana bakoresheje igice cya 15 cy’igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Abo bantu banyuzwe n’ibisobanuro bahawe. Igihe abavandimwe bagarukaga, babonanye na 73 muri bo. Ku ncuro ya gatatu, hari abantu 142!

UBUTUMWA BWAYOBYE. Umuhamya witwa Menen uba muri Etiyopiya, yifuzaga gutera inkunga umuntu biganaga Bibiliya, maze amwoherereza ubutumwa kuri telefoni bugizwe n’isomo ry’umwaka wa 2009. Ariko yibeshye inomero, maze ubwo butumwa bujya kuri telefoni y’undi muntu. Umugore wabwakiriye yabusomye incuro nyinshi, bukaba bwaragiraga buti “‘Jya ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’—Ibyak 20:24, NW.” Kubera ko uwo mugore atinya Imana, yemeye icyo ubwo butumwa bwavugaga ariko ntiyari azi uko yabishyira mu bikorwa. Nanone kandi inyuguti “NW” [Ubuhinduzi bw’isi nshya] zari ku iherezo ry’ubwo butumwa, zamuteye urujijo. Hashize ibyumweru byinshi, ariko icyo kibazo cyakomezaga kugaruka mu bwenge bwe. Amaherezo yahamagaye uwamwoherereje ubwo butumwa. Mushiki wacu yatangajwe no kumenya uko byagendekeye ubutumwa yohereje, ariko yaboneyeho gusubiza ikibazo uwo mugore yari yabajije abikuye ku mutima. Ibyo byatumye amutangiza icyigisho cya Bibiliya, bakaba barigaga kabiri mu cyumweru.

UMUPAYINIYA UKIRI MUTO. Persis uba muri Kameruni, yabaye umubwiriza utarabatizwa afite imyaka itandatu. Raporo ye ya mbere yatanze yagaragazaga ko yayoboraga ibyigisho bya Bibiliya icumi. Umwanditsi w’itorero yaketse ko yibeshye. Igihe yamubazaga, Persis yamusobanuriye ko ari ko bimeze, ko yigana Bibiliya n’abantu icumi. Yongeye kubaza ati “ubwirwa n’iki uko igihe watanzeho raporo kingana kandi nta saha ufite?” Yamushubije ko ikiruhuko cyo ku ishuri kimara isaha imwe. Yatangiraga kubwiriza basohotse agahagarika inzogera ivuze. Kuba yarabwirizaga ashize amanga byakoze ku mutima nyina na mubyara we, baza kuba ababwiriza batarabatizwa. Ubu Persis afite imyaka icumi, yarabatijwe kandi akora ubupayiniya bw’ubufasha ku ishuri. Incuti ye yitwa Aasy ufite imyaka umunani, na we ni umubwiriza utarabatizwa. Umwigishwa wa Bibiliya yavuze ibyerekeye abo bana agira ati “nashimishijwe no kubona ukuntu basuhuza buri wese mu materaniro, cyane cyane abakuze, mbere y’uko bajya kwicarana n’ababyeyi babo. Ibyo sinigeze mbibona mu rusengero rwacu. Nzi ko abana bakurana uburere nk’ubwo ari bo bazavamo abantu beza b’ejo hazaza.”

AMERIKA

IBIHUGU 55

ABATURAGE 918.834.998

ABABWIRIZA 3.673.750

ABIGISHIJWE BIBILIYA 3.967.184

NTIYAKOMANZE. Miriam wo muri Boliviya, yamaze icyumweru cyose asenga Imana. Isengesho rye ryari riteye ritya: “Mana, ndakwinginze mfasha nkumenye, ariko sinshaka ko Abahamya ba Yehova ari bo bamfasha. Sinshaka ko bakomanga iwanjye.”

Nyuma yaho muri icyo cyumweru, yumvise telefoni. Uwo yari umupayiniya wa bwite witwa Candy, wabwiraga Miriam ko ashaka kumuzanira amagazeti yacu mu gihe cy’isaha imwe. Yarabyemeye. Mu gihe cy’isaha imwe, Candy yari ageze ku muryango. Miriam yahise akingura urugi, abwira Candy ngo yinjire yicare. Miriam yatangiye kwikoza hirya no hino azunguza umutwe, bigaragara ko hari ikintu kimubujije amahwemo. Candy yamubajije ikibazo afite. Miriam yaramushubije ati “ubu numiwe! Nari maze icyumweru cyose nsenga Imana nyisaba ko yanyobora ikanyereka inzira, ariko mu masengesho yanjye nari nayibwiye mu buryo busobanutse neza ko ntashakaga ko Abahamya ba Yehova bahora bakomanga iwanjye ari bo bamfasha! None dore wanterefonnye aho gukomanga! Kuva igihe wampamagariye, isaha yose yashize nsenga nsaba ko utaza kundeba. None dore waje! Ubu numiwe! Birigaragaza rwose ko ishaka ko Abahamya ba Yehova ari mwe mumfasha.” Ako kanya icyigisho cya Bibiliya cyahise gitangira.

BAMUSIZE BIBWIRA KO YAPFUYE. Pasensi yahoze ari kapiten, ni ukuvuga umukuru w’umudugudu muri Suriname kandi yari incuti magara ya granman, ni ukuvuga umutware cyangwa umwami w’akarere kose k’uruzi. Pasensi yaterwaga ishema no kurengera imigenzo gakondo. Yarwanyaga Abahamya ba Yehova kubera ko yatekerezaga ko babangamiye imigenzo gakondo.

Nyuma y’igihe runaka, hari umusore wihandagaje avuga ko afite ubushobozi bwo kumenya abaturage bakoraga ibikorwa by’ubupfumu. Abayoboke be benshi baramuherekeje banyura mu ruzi bari mu bwato, bagenda bakubita abo bakekagaho ibikorwa by’ubupfumu kandi bakabambura ibyabo byose. Abakekwagaho gukora ibikorwa by’ubupfumu bagombaga kumwishyura amafaranga menshi kugira ngo “abahumanure” abakize umwuka mubi yavugaga ko wabahanzeho. Umwe muri izo nzirakarengane yari Pasensi, bakubise bakamusiga bibwira ko yapfuye. Ndetse n’incuti ye granman, ntiyashoboraga kumufasha, kuko yatinyaga ko aramutse afashije umuntu ushinjwa gukora ibikorwa by’ubupfumu na we yahasiga ubuzima, kandi bigatuma abantu badakomeza kumwubaha. Incuti n’abavandimwe ntibari bemerewe kugira icyo bamufasha. Icyakora, umukwe wa Pasensi yagize ubutwari aramufata amujyana mu mudugudu wari utuwe ahanini n’Abahamya ba Yehova. Abavandimwe baganiriye kuri icyo kibazo, bafata umwanzuro wo kumufasha nubwo bari bazi ko bishobora kubashyira mu kaga. Bafashe Pasensi bamushyira mu bwato bamujyana mu mudugudu wo hafi aho, warimo umuvandimwe wari umuyobozi w’ikibuga cy’indege. Uwo muntu wahoze arwanya Abahamya bamushyize mu ndege bamujyana mu mugi kuvurirwayo.

Pasensi yaje gukira ibikomere, kandi yakozwe ku mutima n’urukundo yagaragarijwe n’abantu yahoze arwanya. Yatangiye kwiga Bibiliya, kandi yabatijwe mu kwezi k’Ukuboza 2009. Ubu Pasensi ni umubwiriza w’ubutumwa bwiza urangwa n’ishyaka, kandi nubwo afite imyaka 80, yakoze ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata 2010.

YIBWIRAGA KO AZI BIBILIYA. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari umugabo witwa Eric wari warateretse ubwanwa, wagiye mu materaniro y’itorero afite Bibiliya mu ntoki. Igihe umuvandimwe yamusuhuzaga, Eric yatangiye kumubaza ibirebana n’imyizerere yacu. Yanze igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ahitamo gukoresha Bibiliya yonyine. Yari afite gahunda yo gusoma amapaji 20 ya Bibiliya ku munsi, kandi yari yarasomye Bibiliya yose uko yakabaye incuro na we atibuka umubare. Nyuma y’amateraniro, yakomeje kugirana ikiganiro na wa muvandimwe kimara amasaha asaga atatu. Eric agiye gutaha, yaravuze ati “ndashobewe.” Umuvandimwe yamubajije impamvu. Eric yaramushubije ati “numvaga nizeye ko nzi neza Ibyanditswe. Ariko nyuma yo kubasura, nsanze burya nta byo nzi.” Hanyuma yemeye igitabo Icyo Bibiliya yigisha.

Bukeye bwaho, batangiye kwiga Bibiliya. Eric yari yaraye asoma igitabo Icyo Bibiliya yigisha, asoma ibice icumi bibanza. Yageze ku wuhe mwanzuro? Yaravuze ati “amaherezo namenye ukuri!” Bigaga iminsi itanu mu cyumweru, bakiga amasaha atatu cyangwa ane ku munsi. Yatangiye kujya ategura amateraniro yose kandi akayajyamo ari kumwe n’umuryango we. Mu cyumweru cya mbere, yanditse amabaruwa asezera mu madini atatu anyuranye, yogosha ubwanwa kandi yiyemeza kutazongera kwizihiza iminsi mikuru. Mu byumweru bibiri gusa, yari yamaze kwiyandikisha mu Ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi, kandi mu byumweru bine gusa yabaye umubwiriza utarabatizwa. Yabatijwe muri Mata 2010, hashize amezi atandatu gusa ahuye n’Abahamya ba Yehova bwa mbere!

YABATIJWE AFITE IMYAKA IRINDWI. Paola uba mu burengerazuba bwa Megizike, arererwa kwa sekuru. Nyirakuru yatangiye kwigana n’Abahamya ba Yehova igihe Paola yari afite imyaka itanu. Paola yategaga amatwi igihe nyirakuru yayoborerwaga icyigisho, kandi ukuri kwashinze imizi mu mutima w’uwo mwana muto. Nubwo nyirakuru atigeze agira amajyambere, Paola we yatangiye kujya mu materaniro yijyanye. Yasabaga nyirakuru ngo amufashe kwambara no kwambuka umuhanda kugira ngo agere ku Nzu y’Ubwami.

Paola akimara kumenya gusoma no kwandika, yahise yiyandikisha mu Ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi. Kubera urukundo yakundaga Yehova, yabatijwe afite imyaka irindwi. Igihe babazaga Paola ubu ufite imyaka icumi impamvu ajya mu materaniro, akabwirizanya ishyaka kandi umuryango we utabimufashamo, yarashubije ati “nkunda za disikuru cyane kubera ko zintera inkunga yo gukomeza kwiga Bibiliya no kwirinda akaga. Nanone nkunda kubwiriza kubera ko nifuza kwigisha abantu ibyo Yehova azabakorera mu gihe kiri imbere, kandi nkaba nzi ko Bibiliya ishobora gutuma bagira ibyishimo uhereye ubu.”

YABWIRIJE UMUNTU WIBESHYE INOMERO. Muri République Dominicaine, hari mushiki wacu wagiye yakira telefone nyinshi z’abantu babaga bibeshye inomero, bikamurogoya mu kazi ke. Nyuma y’iminsi mike yaratekereje ati ‘nshobora kuboneraho uburyo bwo kubabwiriza.’ Yabigenzaga ate? Iyo yitabaga telefoni y’umuntu wabaga yibeshye inomero, yamubwiraga ko ababajwe n’uko yibeshye inomero ariko akongeraho ati “mwanyemerera se nkagira icyo mbabaza: ese uyu munsi mwasomye Bibiliya?” Nubwo hari abahitaga bamukupa, abatari bake bamusubizaga ko babaga batasomye Bibiliya. Hanyuma yarababazaga ati “mbese uzi impamvu gusoma Bibiliya ari iby’ingenzi?” Kugira ngo abahe igisubizo gishingiye ku Byanditswe, yabasomeraga muri Zaburi 1:1-3. Hari umuyobozi mukuru waganiriye umwanya munini na mushiki wacu hanyuma amubwira ko nta Bibiliya yagiraga. Hashyizweho gahunda yo kumushyira Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Hashize ibyumweru bibiri yaraterefonnye, hanyuma amushimira ukuntu yamwitayeho akamwoherereza ibitabo.

Ikindi gihe yitabye umukobwa wari wibeshye inomero, maze uwo mukobwa aramubaza ati “ese uri Umuhamya wa Yehova?” Igihe mushiki wacu yamusubizaga ko ari we, uwo mukobwa yatangiye kurira, amusobanurira ko yari umubwiriza wakonje. Mushiki wacu yamuteye inkunga kandi amushakira umuntu wo kumufasha mu buryo bw’umwuka. None ubu uwo mukobwa yongeye kuba umubwiriza urangwa n’ishyaka.

AZIYA NO MU BURASIRAZUBA BWO HAGATI

IBIHUGU 47

ABATURAGE 4.587.021.833

ABABWIRIZA 652.251

ABIGISHIJWE BIBILIYA 601.306

“UMUSAMARIYAKAZI.” Hari ku zuba ryo mu mpeshyi mu gihugu cya Kazakhstan. Umuvandimwe na mushiki wacu b’abapayiniya bari bagiye kubwiriza babonye umugore avoma amazi ku iriba. Umuvandimwe yamusabye amazi yo kunywa, noneho mu gihe yanywaga mushiki wacu abwiriza uwo mugore. Uwo mugore yarashimishijwe atumira abo bapayiniya kuza iwe, kugira ngo bakomeze bamwigishe byinshi ku byo bari baganiriyeho. Bamaze umwanya baganira, kandi abo bapayiniya bamusigiye igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya. Mushiki wacu yamusezeranyije ko yari kugaruka kumusura nyuma y’iminsi ibiri.

Uwo mushiki wacu yaragarutse nk’uko yari yabimusezeranyije, agaruka ari kumwe na nyina na we w’Umuhamya. Basanze wa mugore yabategerereje hanze, afite na cya gitabo bari bamusigiye. Yagishubije mushiki wacu, hanyuma aramubwira ati “iki gitabo ni icy’Abahamya ba Yehova! Idini ryanyu ni iry’Abarusiya!”

Hanyuma nyina w’uwo mupayiniya yamusabye niba yamusomera umurongo w’Ibyanditswe mbere y’uko bagenda. Yashakaga kwereka uwo mugore aho izina ry’Imana riboneka mu Byanditswe, maze arambura mu Kuva 3:15, aramusomera ati “Yehova Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho.” Abo bashiki bacu batangajwe n’uko yabahaye ikaze mu nzu ye. Ni iki cyatumye ahita ahindura uko yabonaga ibintu? Mu gisekuru cy’uwo mugore harimo abitwaga Aburahamu, Isaka na Yakobo. Yatekereje ko ubwo Yehova ari Imana ya ba sekuruza, atagombaga kwirukana Abahamya. Igihe bagarukaga kumusura, bahise bamutangiza icyigisho cya Bibiliya. Yari ashishikajwe cyane no kumenya ukuri, ku buryo yigaga kabiri mu cyumweru. Nubwo abahungu be bamutoteje, yakomeje gukura mu buryo bw’umwuka, kandi ubu ni umubwiriza utarabatizwa. Byongeye kandi, umukazana we na ba mwana we na bo ubu biga Bibiliya, kandi bajya mu materaniro buri gihe. Kubera ko imimerere yabwirijwemo bwa mbere isa n’ivugwa muri Yohana 4:3-15, ubu mu itorero bamwita “Umusamariyakazi.”

“MFITE IBIBAZO NSHAKA KUKUBAZA.” Umukecuru w’umupayiniya wo mu kirwa cya Chypre yaranditse ati “kuwa Gatatu mu gitondo, numvaga ntameze neza, ariko aho kugira ngo ngume mu rugo nifuzaga cyane kujya kubwiriza mu muhanda. Ku bw’ibyo, nasenze Yehova musaba ko yanyoherereza umuntu ufite igihe akaza akicara iruhande rwanjye ku ntebe, ku buryo namutangiza icyigisho cya Bibiliya. Bidatinze umusore wo muri Nepali yansanze aho. Nari mfite amagazeti mu ntoki, ariko na mbere y’uko ngira icyo mubwira, yahise ambaza iby’ayo magazeti. Namubwiye ko ashingiye kuri Bibiliya, na we arambwira ati ‘ubu mfite igihe gihagije, none se nshobora kwicara iruhande rwawe? Mfite ibibazo nshaka kukubaza ku birebana na Bibiliya.’

“Birumvikana nyine ko nabyemeye kuko ari byo nari nasabye Yehova! Uwo musore yakomeje agira ati ‘ikibazo cya mbere mfite ni iki: ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?’ Icyo kibazo cyarantangaje cyane ku buryo kumusubiza byangoye! Navanye mu isakoshi igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? ndakimwereka. Yitegereje icyo gitabo, arongera aranyitegereza, arambwira ati ‘cyo re, umutwe w’iki gitabo uhuje na cya kibazo nari maze kukubaza!’ Nahise ntangiza icyigisho cya Bibiliya twicaye kuri iyo ntebe! Ubu ayoborerwa icyigisho cya Bibiliya buri gihe, kandi yavuze ko yifuza kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Niringira rwose ko ari iby’agaciro kwishingikiriza ku mbaraga za Yehova n’ubuyobozi atanga mu gihe nkora umurimo wa gikristo, nubwo rimwe na rimwe mba numva nanegekaye.”

UMUSAZA WIGISHIJE UWISHE UMWUZUKURU WE. Hashize imyaka myinshi umwuzukuru wa Miguel yishwe. Esmeraldo wamwishe yarafashwe ariko yanga kwemera icyaha igihe yari imbere y’urukiko. Icyakora, urukiko rwashingiye ku bimenyetso ruramukatira.

Nyuma yaho, umusaza w’itorero yatumiye Miguel ngo bajyane kubwiriza muri gereza yo muri Filipine Esmeraldo yari afungiwemo. Miguel yarajijinganyije, kubera ko yari azi ko uwishe umwuzukuru we ari ho yari afungiwe. Icyakora yaramuherekeje, amufasha kwigisha imfungwa zari zisanzwe ziyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Mu gihe bigaga, yubuye amaso abona Esmeraldo aje amusanga. Kugira ngo Miguel yirinde impagarara zashoboraga kuvuka, yamuvugishije atuje, aramubwira ati “Esmeraldo we, sinazanywe no gutongana, ahubwo naje kugaragariza urukundo abantu nka we. Dore turimo turaganira kuri Bibiliya n’uyu mugabo. Ibyakubayeho, ntibyari kukubaho iyo uza kuba waramenye Ijambo ry’Imana. Rwose wakwemeye tukigana Bibiliya.” Miguel yatunguwe n’uko Esmeraldo yagumye aho kugeza igihe icyigisho cyarangiriye. Ibyo yumvise byamukoze ku mutima, yerurira Miguel ko ari we wishe umwuzukuru we, hanyuma amusaba imbabazi.

Kubera ko wa musaza w’itorero atari yumvise ikiganiro bagiranye bombi, we yabonaga ko basaga naho bahuje urugwiro, maze asaba Miguel kwigana Bibiliya na Esmeraldo. Mu mizo ya mbere, Miguel yumvise atinye, kubera ko yari azi ko umwuzukuru we atari we wenyine uwo mugabo yari yarishe, ariko yarabyemeye. Esmeraldo yamaze igihe kirekire arwana intambara yo gukurikiza amahame y’Imana; ariko imihati yashyizeho yihanganye yagize icyo igeraho, kuko ku itariki ya 1 Gashyantare 2010 yagaragaje ko yiyeguriye Yehova abatizwa. Kugira ngo Miguel agaragarize Esmeraldo imbabazi za gikristo, ubu arakora uko ashoboye kugira ngo Esmeraldo agabanyirizwe igifungo, bityo ashobore kugeza ku bandi ukuri kwa Bibiliya mu buryo bwuzuye kurushaho.

U BURAYI

IBIHUGU 47

ABATURAGE 739.193.855

ABABWIRIZA 1.575.094

ABIGISHIJWE BIBILIYA 830.888

IBYIFUZO BYE BIBIRI YABIGEZEHO. Nelena ufite imyaka 19 akaba atuye muri Bulugariya, yari afite ibyifuzo bibiri: yifuzaga kubatizwa no gukora ubupayiniya bw’ubufasha. Icyakora, yavukanye indwara ifata imyakura igatuma atabasha kugenda, kandi kugeza ubu nta muti wayo uraboneka. Afite akamashini kamufasha guhumeka, kandi ibyo bituma adashobora kujya aho ashaka hose. Kugera ku cyifuzo cye cya mbere cyo kubatizwa, byari ikibazo kuko imimerere yari arimo itamwemereraga kuva aho atuye ngo ajye mu ikoraniro. Bityo, igihe yari afite imyaka 18, yaherewe disikuru ishingiye ku Byanditswe mu rugo, hanyuma abatirizwa mu kintu bogeramo.

Bite se ku birebana n’icyifuzo cye cya kabiri cyo kuba umupayiniya w’umufasha? Iyo ikirere kimeze neza, ashobora kumara isaha cyangwa irenga ahumeka adakoresheje ka kamashini. Icyo gihe akora ubupayiniya bw’ubufasha, maze umubwiriza akamusunika mu kagare k’ibimuga akajya kubwiriza ku nzu n’inzu. Nanone Nelena ayobora icyigisho cya Bibiliya akoresheje interineti. Rimwe na rimwe bashiki bacu bo mu itorero bayoborera ibyigisho bya Bibiliya kwa Nelena, kugira ngo na we ashobore kwifatanya. Ibyo byatumye Nelena ashobora gukora ubupayiniya incuro eshatu mu mwaka ushize. Agira ati “nshimishwa n’uko nashoboye kugera ku byifuzo byanjye bibiri. Ibyo byatumye ndushaho kwegera Umuremyi wanjye nkunda cyane, ari we Yehova.”

UBU ASIGAYE YAMBARA KARUVATI. Mushiki wacu wo muri Arumeniya, aho yakoraga bahoraga bamukoba kubera ko ari Umuhamya wa Yehova. Hari umuntu bakoranaga wahoraga amunnyega avuga ko “abantu bambara amakaruvati” ari bo bamushutse akemera idini ryabo. Yagerageje kumusobanurira incuro nyinshi ariko ntibyagira icyo bitanga, na we yiyemeza kwirengagiza ibyo yamubwiraga, yigana Yesu Kristo, “ntiyasubiza” (Mat 27:12). Amaherezo uwo mukozi yarirukanywe azira imyifatire ye mibi no kubuza amahwemo mushiki wacu. Hashize amezi menshi nyuma yaho, hari umugabo waje ku kazi amushaka. Ni wa mukozi bahoze bakorana wajyaga amubuza amahwemo cyane. Mushiki wacu amubonye yaratangaye. Nubwo yajyaga aseka Abahamya ba Yehova kubera ko bambara karuvati, icyo gihe na we yari ayambaye kandi afite isakoshi y’ibitabo. Yabwiye mushiki wacu ati “umbabarire rwose kubera amagambo mabi nakubwiraga. Ubu nzi ko nabonye ukuri.” Uwo musore yari yariganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, kandi nubwo abagize umuryango we bamutoteje, yari yarabatijwe kandi aba umupayiniya w’igihe cyose.

“MBESE UZI NADIA?” Nadia ni umupayiniya mu itorero ryo mu majyaruguru y’u Butaliyani. Muri Nzeri 2009, yavuganiye n’umugabo kuri telefoni yo ku muryango, ahita amuca mu ijambo, amubwira ko yari yapfushije umugore, kandi ko atashakaga kuvugana na we. Ku cyumweru cyakurikiyeho, Nadia yasubiyeyo kugira ngo amuhumurize kandi amugezeho ibyiringiro bya Bibiliya by’umuzuko, ariko nanone uwo mugabo yanze kumwakira. Mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi bize kuri icyo cyumweru nyuma ya saa sita, harimo urugero rwa mushiki wacu wandikiye umuntu wari wapfushije uwo yakundaga. Ibyo byatumye Nadia atekereza wa mugabo bavuganiye kuri telefoni yo ku muryango, yiyemeza kumwandikira ibaruwa yo kumuhumuriza, ashyiramo n’ibisobanuro byose byerekeranye n’ibyiringiro by’umuzuko. Hashize iminsi ibiri, yashyize iyo baruwa mu gasanduku k’uwo mugabo.

Hashize iminsi myinshi nyuma yaho, igihe Nadia yabwirizaga mu muhanda, yahagaritse umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 70 kugira ngo amusomere umurongo wa Bibiliya. Uwo mugabo yamubajije niba ari Umuhamya wa Yehova, Nadia amusubiza ko ari we. Uwo mugabo yamusobanuriye ko hari Umuhamya wa Yehova wigeze kumusura akamusigira ibaruwa nziza yamukoze ku mutima cyane. Hanyuma yaramubajije ati “mbese uzi Nadia?” Bombi baratangaye cyane hanyuma Nadia aramwibwira kandi ashyiraho gahunda yo kuzamusura ari kumwe n’umugabo we. Uwo mugabo yatangiye kwiga Bibiliya, kandi ubu ajya mu materaniro buri gihe.

NTIBASHOBORA KWIGANA N’ABANTU BOSE. Hari Abahamya bane babatijwe batuye mu mugi wa Bujanovac mu majyepfo ya Seribiya. Abo babwiriza b’Ubwami barishimye cyane igihe abantu 460 bazaga mu Rwibutso rwo mu mwaka wa 2010! Abasaza bo mu itorero ryo hafi aho bashyizeho gahunda yo kugira amateraniro buri gihe i Bujanovac yaberaga ahantu bakodeshaga. Ugereranyije, haterana abantu basaga 50, abenshi muri bo bakaba bakomoka mu bwoko bw’Abatsigane. Kubera ko abitabira ubutumwa bw’Ubwami ari benshi, abapayiniya ba bwite boherejwe muri ako karere ntibashobora kuyoborera icyigisho cya Bibiliya abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe. Ubwo rero, bigana gusa n’abantu baza mu materaniro yose biteguye neza.

UMUBWIRIZA URENGEJE IMYAKA IJANA! Elin ni we mubwiriza ukuze kuruta abandi bose muri Suwede, akaba afite imyaka 110, nk’iyo Yosuwa yaramye (Yos 24:29). Aba mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru, kandi akoresha uburyo bwose abonye kugira ngo abwirize abantu bose baza kumusura n’abandi bose ahura na bo. Atanga ibitabo byinshi. Igihe umusaza w’itorero n’umukobwa we babwirizaga ku nzu n’inzu muri ako gace, bahuye n’umukobwa wababwiye ko Elin yamubwirije kandi akamusigira igitabo. Ibyo byatumye bagirana ikiganiro gishimishije.a

YABONYE IBITABO MU RUSENGERO. Tatyana wo muri Bélarus yatangajwe no kumva umugore ukiri muto atari azi amuterefona. Uwo mugore yifuzaga ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya by’ibibazo yibazaga. Bagiranye ikiganiro gishishikaje. Inomero za telefoni za Tatyana yazibwiwe n’iki? Uwo mugore yamubwiye ko igihe yajyaga mu rusengero, yabonye igitabo Icyo Bibiliya yigisha na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya biri munsi y’intebe, kandi hari handitsemo inomero za Tatyana. Ariko se ibyo bitabo byageze mu rusengero bite? Byari byajyanywe na nyina w’umukobwa wiganaga Bibiliya na Tatyana. Uko bigaragara, nyina w’uwo mukobwa yari yaje kubyereka pasiteri kugira ngo barebe niba umukobwa we yagombye kubisoma cyangwa kutabisoma. Kubera impamvu runaka tutazi, ibyo bitabo byari byasigaye munsi y’intebe aho uwo mugore yabisanze akabijyana iwe. Yaramuterefonnye maze bagirana ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya.

IKOTI RYATAKAYE RYATANZE UBURYO BWO KUBWIRIZA. Elena, akaba ari mushiki wacu w’umupayiniya wa bwite, yabonye ikoti mu muhanda i Minsk ho muri Bélarus. Iryo koti ryari rifite isuku, ritagaragara nk’iryo umuntu yataye abishaka. Yararitoraguye, abona amadolari y’amanyamerika 1.200 mu mufuka. Yitegereje abantu banyuraga aho, ahita abona umugabo wasaga n’aho ari we wari wataye iryo koti. Yirukaga akora hirya no hino asa n’ushaka ikintu yataye. Elena yamwirutseho aramufata. Yari umucuruzi ukomoka muri Bangaladeshi, uba i Mosiku. Uwo mugabo yarishimye cyane abonye ikoti rye n’amafaranga yarimo. Ariko nanone yashakaga kumenya impamvu mushiki wacu yamugaruriye iryo koti, ndetse akagomba no kumwirukaho ngo arimuhe. Yamusobanuriye ko yabitewe n’uko ari Umuhamya wa Yehova. Uwo mugabo yamubwiye ko hari hashize iminsi mike aganiriye n’Abahamya babiri. Bamaze iminota 30 abagisha impaka atsimbaraye ku myizerere y’idini rye. Uwo mugabo yamubajije icyo yakora ngo amushimire ko yamugaruriye ikoti. Yamubwiye ko nta ngororano yindi yashakaga, ko ahubwo uburyo bwiza bwo gushimira ari uko yari kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova amaze gusubira i Mosiku. Uwo mugabo yemeye ko azabikora.

Oseyaniya

IBIHUGU 30

ABATURAGE 39.384.408

ABABWIRIZA 101.483

ABIGISHIJWE BIBILIYA 62.367

YAHANGANYE N’IKIBAZO CYO KUDEDEMANGA. Umuvandimwe ufite imyaka 23 wo muri Ositaraliya witwa Hamish, afite ikibazo gikomeye cyo kudedemanga, gituma amagambo ye atumvikana cyangwa ntihagire n’ijambo risohoka rwose. Icyakora ubwo bumuga ntibwatumye agabanya ishyaka agira ryo gutanga disikuru, cyangwa kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Urugero, kugira ngo Hamish atange disikuru mu Nzu y’Ubwami, afite akuma yandikamo disikuru ye kagahindura inyandiko mo amajwi. Iyo atanga disikuru, ashyira ako kuma kuri mikoro, noneho akajya atoranya interuro ako kuma kakazivuga. Ijwi ry’ako kuma ryinjira muri mikoro rikumvikanira mu ndangururamajwi. Iyo ikiganiro cye gisaba ko abateranye bagira icyo bavuga, akoresha ako kuma abasaba gusubiza akanagakoresha abashimira. Iyo ari mu murimo wo kubwiriza avugana n’abantu muri ubwo buryo, agakoresha interuro n’imirongo y’Ibyanditswe yateguye, ibindi akabyandika muri ako kuma! Ibyo byatumye agira abantu benshi bashimishijwe aba agomba gusubira gusura. Kuva mu mwaka wa 2007, igihe Hamish yabaga umukozi w’itorero, yagiye aba umupayiniya w’umufasha incuro nyinshi buri mwaka.

IMASHINI YE ICAPA YARI YAGIZE IKIBAZO. Uwitwa David wo muri Nouvelle-Calédonie, akaba akora za orudinateri, yaterefonwe n’umugore wari ufite ikibazo cy’imashini ye icapa itarashoboraga gusohora urupapuro. David yahise ajyayo akemura icyo kibazo, ariko yaratangaye igihe yabonaga ko urwo rupapuro rwari rwanditsweho amagambo agira ati “NTIMUDUSURE. Yesu ari mu rugo rwacu. Nta rindi dini dukeneye.”

David yabwiye nyir’urugo ati “igihe nakoraga imashini yanyu icapa, nasomye ubutumwa bwari ku rupapuro. Mbese mwambwira impamvu mwabwanditse?”

Yaramushubije ati “uzi ko Abahamya ba Yehova baza hano buri gihe mu mpera z’icyumweru. Turambiwe kubabona muri aka karere. Umva nkubwire, nta n’umwe muri bo uzinjira mu nzu yacu.”

David yaramubajije ati “none se wari uzi ko wamaze kumutumira mu nzu yawe?”

Uwo mugore yaramushubije ati “ibyo ntibishoboka. Ibyo ntibizanabaho!”

David yaramubwiye ati “ndi Umuhamya wa Yehova! Kandi wantumiye iwawe!” Uwo mugore yaratangaye kandi yumva agize isoni. David yamusobanuriye mu bugwaneza impamvu Abahamya ba Yehova basura abantu mu ngo zabo. Bamaze amasaha abiri yose baganira. Hashize iminsi mike, David yongeye gusura uwo mugore n’umugabo we. Bamubwiye ko bamaze gutekereza ku byari byabaye, bemeye badashidikanya ko ari Imana yari yatumye David abageraho. Bityo, ntibashoboraga kumusubiza inyuma! Ubu bakira amagazeti yacu buri gihe.

YITWAZA INKURU Z’UBWAMI. Nathan ufite imyaka 12, aba muri Ositaraliya. Yitwaza inkuru z’Ubwami zishingiye kuri Bibiliya mu gikapu cye cy’ishuri, kandi akabwiriza incuti ze ku ishuri buri gihe. Umunsi umwe, igihe yavaga mu rugo agiye ku ishuri, yabonye umugore ukuze ahagaze mu mbuga. Uwo mugore yaramwenyuye, Nathan na we aramusekera ahita amuha inkuru y’Ubwami. Uwo mugore yamubwiye ko hashize imyaka itatu umugabo we apfuye. Nathan abyumvise yahise avana mu gikapu cye inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Hari ibihe byiringiro ku bantu bacu twakundaga bapfuye? Igihe Nathan yabwiraga uwo mugore ko abapfuye nibazuka azongera kubona umugabo we muri paradizo, amarira yamubunze mu maso. Uwo mugore yaramubajije ati “ariko se imibabaro izarangira ryari?” Nathan yamuhaye indi nkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Imibabaro yose iri hafi kurangira! Hanyuma uwo mugore yabajije Nathan ibindi yizera. Yamuhaye indi nkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Abahamya ba Yehova bizera iki? Hanyuma Nathan aragenda. Nyuma y’ibyumweru, yongeye kubona uwo mugore ahagaze mu mbuga y’inzu ye. Yahamagaye Nathan aramuhobera, maze aramubwira ati “Nathan, wari uzi n’ikindi? Nyuma y’aho unsigiye za nkuru z’Ubwami, abagore babiri b’Abahamya baransuye, none ubu twigana Bibiliya!”

BARI BAFITE URUPAPURO RUMWE GUSA RUTUMIRA ABANTU KU RWIBUTSO. Michael yafashije mu mirimo yo kubaka ibiro bishya by’ishami byo mu Birwa bya Salomo. Nyuma y’ibyo, yiyemeje kubwiriza abantu bo ku kirwa kitaruye cya Mbanika, aho yari yarabaye akiri umwana kandi akaba ari ho n’abavandimwe be babaga. Kuri icyo kirwa nta Bahamya bahabaga. Nanone kuri icyo kirwa nta bwato buhakora buri gihe, nta biro by’iposita kandi haba telefoni imwe gusa.

Yagiye i Mbanika ari kumwe n’undi mupayiniya ukiri muto witwa Hansly. Bagezeyo bahise batangira kubaka Inzu y’Ubwami nto y’imikindo no gutumira abantu ngo baze ku Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Kubera ko bari bafite urupapuro rw’itumira rumwe gusa, abo bavandimwe babiri barwerekaga abantu hanyuma bakabasobanurira akamaro k’Urwibutso.

Hasigaye umunsi umwe ngo Urwibutso rube, abo bavandimwe bagiye ku igare amasaha abiri bajya ku rundi ruhande rw’ikirwa gutumira umuryango wari uhatuye. Icyakora basanzeyo abana gusa. Michael yiyemeje kubasigira urwo rupapuro rumwe rw’itumira yari afite. Yaruhaye umukobwa wari mukuru muri bo, hanyuma amusaba kuza kuruha se.

Bukeye bwaho ari nyuma ya saa sita, igihe Michael na Hansly biteguraga Urwibutso, babonye wa muryango uje mu bwato. Se yari yasomye rwa rupapuro rw’itumira abona ko Urwibutso rugomba kuba ari umunsi mukuru ukomeye, ni yo mpamvu yazanye n’umuryango we wose. Kuri uwo mugoroba, abantu 52 bateranye ku Rwibutso. Michael na Hansly bakomeje kubwiriza no kuyoborera icyigisho cya Bibiliya abateranye icyo gihe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Elin yapfuye mu gihe iki gitabo cyari kigitegurwa.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 40-47]

RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 2010

(Reba mu gitabo)

[Amakarita yo ku ipaji ya 48-50]

(Reba mu gitabo)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze