Indirimbo ya 64
Ukuri kugire ukwawe
Igicapye
1. Nyura mu nzira n’ukuri n’ubuzima;
Nta wundi wabiguko rera.
Bityo wumvire inama za
Yehova; wizere ibyo avuga
(INYIKIRIZO)
Kunda ukuri,
Ukugire ukwawe.
Bizaguhesha
Umunezero
Utangwa na Yehova.
2. Umwete wawe n’igihe ukoresha
Ukorera Yah n’Ubwami bwe
Bizaguhesha ubuzima bw’iteka,
Burangwa n’umunezero.
(INYIKIRIZO)
Kunda ukuri,
Ukugire ukwawe.
Bizaguhesha
Umunezero
Utangwa na Yehova.
3. Ku Mana turi abana bato cyane,
Dukeneye ubuyobozi.
Nitugendana na Yehova
Imana, Azaduha imigisha.
(INYIKIRIZO)
Kunda ukuri,
Ukugire ukwawe.
Bizaguhesha
Umunezero
Utangwa na Yehova.
(Reba nanone Zab 26:3; Imig 8:35; 15:31; Yoh 8:31, 32.)