Indirimbo ya 106
Tugirane ubucuti na Yehova
Igicapye
1. Ni nde ncuti yawe?
Izaba iwawe?
Ni nde ukunda? Wiringira?
Wakumenya neza?
Ni abashikama
Mu byo ubigisha,
Ni abantu b’indahemuka,
Bakunda ukuri.
2. Ni nde ncuti yawe?
Yaba hafi yawe?
Ni nde ugushimisha cyane?
Uwo uzi ni nde?
Ni abakubaha
Bakanakumvira,
Ni abantu bizerwa bose,
Bavuga ukuri.
3. Tuguhishurire
Imitima yacu,
Twunge ubumwe mu rukundo.
Twumve utwiteho,
Twifuza cyane ko
Twaba hafi yawe.
Rwose nta ncuti ikuruta
Twakwishyikiraho.
(Reba nanone Zab 139:1; 1 Pet 5:6, 7.)