ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jr igi. 4 pp. 43-53
  • Ntukemere ko umutima wawe ugushuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntukemere ko umutima wawe ugushuka
  • Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMUTIMA USHUKANA USHOBORA KUKUYOBYA
  • UKO YEHOVA ATUBUMBA
  • TUJYE TWEMERA KO YEHOVA ATUBUMBA
  • Ese buri munsi urabaza uti “Yehova ari he?”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Sinshobora guceceka”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Uzababwire” iri Jambo
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Ni ba nde uzagira incuti?
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
Reba ibindi
Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
jr igi. 4 pp. 43-53

IGICE CYA 4

Ntukemere ko umutima wawe ugushuka

1, 2. Kuki kumenya uko umutima wacu w’ikigereranyo umeze bitoroshye?

NGAHO tekereza uramutse ubyutse mu gitondo maze ukumva ubabara cyane mu gituza, ndetse ukumva guhumeka bikugoye. Ushobora guhita wibaza uti ‘ese naba ndwaye umutima?’ Kwirengagiza icyo kibazo nta cyo byakumarira. Ahubwo byaba byiza uhise ugira icyo ukora mu maguru mashya. Ushobora nko kwihutira kujya kwa muganga. Uwo muganga ashobora kugusuzuma yitonze, wenda akoresheje icyuma gipima uko umutima ukora. Kwihutira kwisuzumisha no kuvurwa bishobora kurokora ubuzima bwawe.

2 Twavuga iki se ku birebana n’umutima wacu w’ikigereranyo? Kumenya uko umeze bishobora kutatworohera. Kubera iki? Bibiliya isubiza igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya” (Yer 17:9)? Umutima wacu ushobora kudushuka ukatwumvisha ko nta kibazo dufite mu buryo bw’umwuka, kandi abandi babona ibimenyetso bigaragaza ko dufite ikibazo, ndetse bikabatera guhangayika. Kuki dushobora gushukwa? Impamvu ni uko tubangukirwa no gukora icyaha, kandi Satani n’isi ye bigatuma tutabona neza ikibazo dufite. Ku birebana no gusuzuma umutima wacu, hari isomo dushobora kuvana ku byabaye kuri Yeremiya n’abantu b’i Buyuda bo mu gihe cye.

3. Ni ibihe bintu abantu benshi bahinduye imana?

3 Abayuda benshi bagaragaje ko imitima yabo yari irwaye mu buryo bw’umwuka. Bari barateye Imana y’ukuri umugongo bakurikira imana z’Abanyakanani kandi bakumva umutimanama wabo utabacira urubanza. Yehova yarababajije ati “ariko se imana zawe wiremeye ziri he? Nizihaguruke niba zishobora kugukiza amakuba. Kuko uko imigi yawe ingana ari ko n’imana zawe zingana” (Yer 2:28). Natwe dushobora kwibwira ko tudasenga ibigirwamana. Hari inkoranyamagambo yavuze ko ijambo “imana” risobanura “umuntu cyangwa ikintu cyose gihabwa agaciro mu rugero ruhanitse.” Abantu benshi muri iyi si baha agaciro cyane akazi, ubuzima, umuryango ndetse n’amatungo yo mu rugo. Hari n’abandi bumva ko siporo, ibyamamare, ikoranabuhanga, gutembera cyangwa imigenzo gakondo, ari byo bikwiriye guhabwa agaciro kurusha ibindi byose. Abenshi bita kuri ibyo bintu bakabiritusha imishyikirano bafitanye n’Umuremyi wabo. Ese n’Abakristo b’ukuri bishobora kubabaho, nk’uko byari bimeze ku baturage b’i Buyuda mu gihe cya Yeremiya?

UMUTIMA USHUKANA USHOBORA KUKUYOBYA

4. Ese koko abavuze bati “ijambo rya Yehova riri he? Ngaho nirisohore,” bari babikuye ku mutima?

4 Ushobora gushishikazwa n’ibisobanuro bitangwa n’imirongo ikikije uwo Yeremiya yavuzemo ko umutima ushukana. Yari yabonye ko abantu bavugaga bati “ijambo rya Yehova riri he? Ngaho nirisohore” (Yer 17:15)! Ariko se babivugaga babikuye ku mutima? Igice cya 17 cy’igitabo cya Yeremiya, gitangira kivuga kiti “icyaha cy’ab’i Buyuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma. Cyandikishijwe umusyi wa diyama ku mitima yabo.” Ikibazo gikomeye abo baturage b’i Buyuda bari bafite ni uko ‘biringiraga umuntu wakuwe mu mukungugu, bakiringira amaboko y’abantu, umutima wabo ukareka Yehova.’ Icyakora hari bake bizeraga Imana kandi bakayishakiraho ubuyobozi n’imigisha.—Yer 17:1, 5, 7.

5. Abantu bo mu gihe cya Yeremiya bitwaye bate bamaze kumva ibyo Yehova yabasabaga?

5 Ibyari mu mitima ya benshi byagaragajwe n’uko bakiriye amagambo y’Imana. (Soma muri Yeremiya 17:21, 22.) Urugero, Isabato yari yarashyizweho kugira ngo abantu baruhuke imirimo yabo ya buri munsi, kandi babone uko bifatanya muri gahunda z’iby’umwuka. Abantu bo mu gihe cya Yeremiya, ntibagombaga gucuruza cyangwa ngo bakore ingendo bajya kugira ibyo bagura ku munsi w’Isabato. Uko bitwaye byagaragaje icyari kibari ku mutima. Bibiliya igira iti “ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi; ahubwo bakomeje kugamika amajosi banga kumva kandi ntibemera guhanwa.” Nubwo bari bazi amategeko y’Imana, bo si uko babibonaga; bari bifitiye ibindi babaga bakora kuri uwo munsi.—Yer 17:23; Yes 58:13.

6, 7. (a) Nubwo muri iki gihe itsinda ry’umugaragu wizerwa ritugira inama, ni mu buhe buryo Umukristo ashobora kugira imitekerereze idakwiriye? (b) Ni mu buhe buryo ibyo bishobora no gutuma tutitabira amateraniro?

6 Muri iki gihe, ntitukigendera ku itegeko ry’Isabato. Ariko uburyo abo bantu bitwaye, ari na byo byagaragaje ibyari mu mitima yabo, dushobora kubikuramo isomo (Kolo 2:16). Kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka, twirinze ubwikunde no kwiruka inyuma y’ibitagira umumaro. Twabonye ko byaba ari ubupfapfa kwihitiramo uburyo bwo kubaho butunogeye, twibwira ko dushimisha Imana. Birashoboka ko tuzi abantu benshi bakoraga ibyo Imana ishaka babivanye ku mutima, bigatuma bumva banyuzwe kandi baguwe neza. None se ni mu buhe buryo natwe dushobora gushukwa?

7 Nk’uko byagendekeye abenshi mu bantu bo mu gihe cya Yeremiya, hari igihe Umukristo ashobora kwibeshya, akibwira ko umutima we udashobora kumushuka. Urugero, umutware w’umuryango ashobora kwibwira ati ‘ngomba kuguma kuri aka kazi kugira ngo mbone igitunga umuryango wanjye’ kandi ibyo birumvikana rwose. Ariko se byagenda bite aramutse atekereje ati ‘ngomba gukomeza kwiga kugira ngo ngume kuri aka kazi mfite cyangwa nzabone akandi kazi kampemba neza?’ Ibyo byose bishobora gusa n’ibishyize mu gaciro, bigatuma yibwira ati ‘ibihe byarahindutse! Muri iki gihe kugira ngo umuntu abeho, agomba kuba yarize kaminuza kugira ngo atirukanwa ku kazi.’ Buhoro buhoro, umuntu ashobora kudafatana uburemere inama zishyize mu gaciro zitangwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge zivuga ibirebana n’amashuri y’ikirenga, maze agatangira kujya asiba amateraniro. Mu birebana n’ibyo, hari abagiye bayoborwa n’uko isi ibona ibintu (Efe 2:2, 3). Bibiliya itanga umuburo ukwiriye ugira uti “ntimugakurikize imibereho y’ab’iki gihe.”—Rom 12:2, Bibiliya Ijambo ry’Imana.a

Amafoto yo ku ipaji ya 46

Ese umutima wawe waba waragushutse ukajya usiba amateraniro?

8. (a) Ni iki gishobora gutuma bamwe mu Bakristo birata? (b) Kuki kumenya Imana no kumenya ibyo yakoreye abagaragu bayo bidahagije?

8 Mu kinyejana cya mbere, hari Abakristo bari bakize kandi banafite icyubahiro runaka mu isi. Ibyo ni na ko bimeze kuri bamwe mu Bakristo muri iki gihe. None se bakwiriye kubona bate ibyo bagezeho, kandi se twe dukwiriye kubafata dute? Yehova yatanze igisubizo cy’icyo kibazo binyuze kuri Yeremiya. (Soma muri Yeremiya 9:23, 24.) Aho kugira ngo umuntu yirate ibyo yagezeho, byaba byiza azirikanye ko kumenya Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi ari byo bifite agaciro kenshi (1 Kor 1:31). Kumenya Yehova no kumusobanukirwa bishatse kuvuga iki? Abantu bo mu gihe cya Yeremiya bari bazi izina ry’Imana. Nanone kandi, bari bazi ibyo yakoze igakiza ba sekuruza ku Nyanja Itukura, ibyo yakoze binjira mu gihugu cy’isezerano, mu gihe cy’Abacamanza no mu gihe cy’abami babaye indahemuka. Ariko mu by’ukuri ntibari bazi Yehova kandi ntibamwizeraga babikuye ku mutima. Nyamara baravugaga bati ‘twakomeje kuba abere. Rwose [Imana] ntikiturakariye.’—Yer 2:35.

Kuki ari iby’ingenzi kuzirikana ko hari igihe umutima wacu ushobora kudushuka? Ni mu buhe buryo dushobora kwisuzuma, kandi tukamenya uko Yehova, we ugenzura imitima, atubona?

UKO YEHOVA ATUBUMBA

Ifoto yo ku ipaji ya 48

Ese wemera ko Yehova akubumba?

9. Kuki dushobora kwizera ko umutima wacu ushobora guhinduka, kandi se twabigeraho dute?

9 Abayahudi Yeremiya yagezagaho ubutumwa buturutse ku Mana, basabwaga guhindura umutima wabo. Guhindura umutima wabo byarashobokaga, kubera ko Imana yari yaravuze iby’abari kuzava mu bunyage igira iti “nzabaha umutima wo kumenya ko ndi Yehova, kandi bazaba ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo, kuko bazangarukira” (Yer 24:7). No muri iki gihe ihinduka nk’iryo rirashoboka. Nanone kandi, abenshi muri twe dushobora gutuma umutima wacu w’ikigereranyo urushaho gukora neza. Hari ibintu bitatu by’ingenzi dusabwa: kwiyigisha Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete, gusobanukirwa neza uko riyobora imibereho yacu no gushyira mu bikorwa ibyo tuzi ku byerekeye Imana. Aho kumera nk’abantu bo mu gihe cya Yeremiya, twagombye kwifuza ko Yehova, we ugenzura imitima, agenzura umutima wacu. Nanone kandi, dushobora gusuzuma umutima wacu twifashishije Bibiliya, tukanazirikana inama Imana itugira mu buzima bwacu (Zab 17:3). Birakwiriye rwose ko tubigenza dutyo!

10, 11. (a) Kuki Yeremiya yagiye kureba umubumbyi? (b) Ni iki kigena uko Yehova abumba abantu?

10 Satani aba yifuza kubumba abantu ku buryo bamera kimwe, ariko iyo Imana ibumba abantu izirikana imimerere buri wese arimo. Ibyo bigaragazwa n’urugero rw’ibyabaye kuri Yeremiya. Umunsi umwe, Imana yamutegetse kujya mu nzu y’umubumbyi. Uwo mubumbyi yakoreraga umurimo we ku ruziga rw’umubumbyi. Hanyuma igikoresho uwo mubumbyi yabumbaga cyangirikira mu ntoki ze, maze iryo bumba ryari rikiri ribisi ahita aribumbamo ikindi gikoresho. (Soma muri Yeremiya 18:1-4.) Kuki Imana yategetse Yeremiya kujya kureba ibyo uwo mubumbyi yakoraga, kandi se ibyo bitwigisha iki?

11 Yehova yashakaga kwereka Yeremiya n’Abisirayeli ko afite ubushobozi bwo kubumba abantu bo mu moko no mu mahanga atandukanye, akabakoramo icyo ashaka. Iyo Imana ifashe ibumba ibigenza ite? Yehova ntameze nk’abandi babumbyi, kuko we adashobora kwibeshya; ndetse nta n’ubwo apfa kumena icyo yabumbye nta mpamvu. Uko abantu bemera ko Yehova ababumba, ni byo bigena icyo ababumbamo.—Soma muri Yeremiya 18:6-10.

12. (a) Yehoyakimu yitwaye ate igihe Yehova yashakaga kumubumba? (b) Ni irihe somo wakura mu nkuru ivuga ibya Yehoyakimu?

12 None se, ni mu buhe buryo Yehova abumba abantu? Muri iki gihe, uburyo bw’ibanze Yehova akoresha kugira ngo atubumbe ni Bibiliya. Iyo umuntu asoma Ijambo ry’Imana, agashyira mu bikorwa ibyo asoma, aba agaragaje uwo ari we, bityo Imana ikabona uko imubumba. Reka dusuzume urugero rw’Umwami Yehoyakimu, turebe uburyo abantu bo mu gihe cya Yeremiya bagombye kuba baremeye kubumbwa na Yehova mu buzima bwabo bwa buri munsi. Bari bafite itegeko rivuga ko batagombaga ‘kuriganya umukozi ukorera ibihembo.’ Nyamara umwami ni byo yakoraga, kuko yaryaga imitsi Abisirayeli bagenzi be abakoresha nk’abagaragu yiyubakira “inzu nini” (Guteg 24:14; Yer 22:13, 14, 17). Imana yagerageje kubumba Yehoyakimu ikoresheje ijambo ryayo yagezwagaho n’abahanuzi. Nyamara umwami yemeye kuyobywa n’umutima we wamushukaga. Yaravuze ati “sinzumvira,” kandi akomeza inzira zo mu buto bwe. Imana yaravuze iti “[Yehoyakimu] azahambwa nk’uko indogobe zihambwa, bamukurubane maze bamujugunye hanze y’amarembo ya Yerusalemu” (Yer 22:19, 21). Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa umuntu aramutse avuze ati “jye ni uko nteye.” Nubwo muri iki gihe Imana itacyohereza abahanuzi nk’uko yohereje Yeremiya, iratuyobora. Itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, ridufasha kumenya amahame yo muri Bibiliya no kuyashyira mu bikorwa. Muri ayo mahame hakubiyemo areba ubuzima bwacu bwa buri munsi, urugero nk’imyambarire, uburyo bwo kwirimbisha, cyangwa umuzika no kubyina bibera mu bukwe no mu yindi minsi mikuru. Ese tuzemera ko Ijambo ry’Imana ritubumba?

13, 14. (a) Kuki abantu b’i Yerusalemu bari batunze abagaragu bemeye kubarekura? (b) Ni iki cyagaragaje icyari ku mutima w’abo bantu?

13 Reka dusuzume urundi rugero. Abanyababuloni bimitse Sedekiya ku ngoma y’u Buyuda maze bamugira umugaragu wabo. Sedekiya yirengagije inama Imana yamugiriye ibinyujije kuri Yeremiya, arigomeka (Yer 27:8, 12). Ibyo byatumye Abanyababuloni bagota Yerusalemu. Umwami n’ibikomangoma bye bumvaga ko hari icyo bari bakwiriye gukora kugira ngo bubahirize Amategeko ya Mose, bityo bemerwe n’Imana. Kubera ko bari bazi ko Abaheburayo bari baragizwe abagaragu bagombaga guhabwa umudendezo nyuma y’imyaka irindwi, Sedekiya yagiranye n’ibikomangoma bye isezerano ngo babahe umudendezo (Kuva 21:2; Yer 34:14). Nyumvira nawe! Igihe Yerusalemu yari igoswe n’abanzi, ni bwo bibutse guha umudendezo abo bagaragu.—Soma muri Yeremiya 34:8-10.

14 Nyuma yaho ingabo z’Abanyeputa zaje gutabara Yerusalemu, bituma Abanyababuloni badakomeza kuyigota (Yer 37:5). Ubwo se abari barekuye abagaragu bakoze iki? Bongeye kubafata babagira abagaragu (Yer 34:11). Ikigaragara aha, ni uko igihe Abayahudi bari mu kaga babaye nk’abubahiriza amategeko y’Imana, nk’aho ibyo byari gutwikira amakosa bari barakoze. Ariko babonye batacyugarijwe n’akaga, bongera gukora ibikorwa byabo bibi. Nubwo bigize nk’aho bakurikiza amategeko y’Imana, ibyo bakoze nyuma yaho byagaragaje ko mu mitima yabo batashakaga gukurikiza ubuyobozi bwo mu Ijambo ry’Imana, ngo bemere ko ribabumba.

Ni irihe somo wakura ku byo Yeremiya yanditse byerekeye umubumbyi? Ni mu buhe buryo Yehova atubumba muri iki gihe?

TUJYE TWEMERA KO YEHOVA ATUBUMBA

15. Ni mu rugero rungana iki witeguye kubumbwa na Yehova? Tanga urugero.

15 Binyuze ku matorero ya Yehova ari hirya no hino ku isi, dushobora kumenya amahame yo muri Bibiliya avuga ikibazo runaka. Urugero, dushobora kumenya uko twakwitwara mu gihe tugiranye ikibazo n’umuvandimwe wacu (Efe 4:32). Dukwiriye kwemera ko inama Bibiliya itanga zikwiriye kandi zishyize mu gaciro. Ariko se tuzagaragaza ko turi ibumba rimeze rite? Ese koko tuzemera ko Yehova atubumba? Niba umutima wacu umeze nk’ibumba ryoroshye, tuzahinduka maze Yehova, we Mubumbyi mukuru, atubumbemo igikoresho cyiza kandi gihuje n’ibyo ashaka kugikoresha. (Soma mu Baroma 9:20, 21; 2 Timoteyo 2:20, 21.) Aho kugira ngo tugire umutima nk’uwa Yehoyakimu cyangwa nk’uw’abantu bo mu gihe cya Sedekiya bari batunze abagaragu, dukwiriye kwemera kubumbwa na Yehova kugira ngo adukoreshe imirimo y’icyubahiro.

16. Ni ikihe kintu cy’ingenzi Yeremiya yazirikanaga?

16 Yeremiya na we yemeye ko Yehova amubumba. Ese uwo muhanuzi yabyitwayemo ate? Tubibwirwa n’amagambo yivugiye ati “nzi neza ko inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.” Hanyuma yasabye Yehova ‘kumukosora’ (Yer 10:23, 24). Rubyiruko, ese muzigana Yeremiya? Namwe muba mufite imyanzuro myinshi mugomba gufata. Hari abakiri bato bamwe na bamwe bashaka ‘kwiyoborera intambwe zabo.’ Ese uzemera ko Imana ikuyobora igihe ufata imyanzuro? Ese kimwe na Yeremiya, uzicisha bugufi wemere ko abantu badashoboye kuyobora intambwe zabo? Jya uzirikana ko iyo ushakiye ubuyobozi ku Mana, uba wemera ko ikubumba.

17-19. (a) Kuki Yeremiya yakoze urugendo rurerure ajya ku ruzi rwa Ufurate? (b) Ni mu buhe buryo kumvira bitari byoroheye Yeremiya? (c) Ibyo Imana yabwiye Yeremiya gukora birebana n’umukandara, byageze ku ki?

17 Inshingano Yeremiya yari afite yamusabaga kumvira ubuyobozi buturuka ku Mana. Ese iyo uza kuba mu mwanya wa Yeremiya, uba waremeye amabwiriza yose yahawe? Igihe kimwe Yehova yamutegetse gushaka umukandara w’ubudodo maze akawukenyera. Hanyuma Imana yamutegetse kujya ku ruzi rwa Ufurate. Nureba ku ikarita, urabona ko urwo rugendo rwareshyaga n’ibirometero hafi 500. Igihe Yeremiya yageragayo, Imana yamutegetse guhisha uwo mukandara mu isenga ryo mu rutare, hanyuma agasubira i Yerusalemu. Nyuma yaho Imana yamutegetse gusubirayo akazana uwo mukandara. (Soma muri Yeremiya 13:1-9.) Urwo rugendo rwose Yeremiya yakoze rwageraga ku birometero 2.000. Abantu bajora Bibiliya ntibemera ko Yeremiya yakoze urugendo rungana rutyo, rwamutwaye amezi menshi (Ezira 7:9).b Nyamara, ibyo ni byo Imana yategetse Yeremiya kandi ni ko yabigenje.

18 Ngaho sa n’ureba uwo muhanuzi arimo agenda ashakisha inzira mu misozi y’i Buyuda, wenda akambukiranya ubutayu kugira ngo agere ku ruzi rwa Ufurate. Ibaze nawe urwo rugendo rwose yakoze ajyanywe gusa no guhisha umukandara w’ubudodo! Birashoboka ko igihe cyose yamaze adahari, abaturanyi bibazaga aho yari yaragiye. Igihe yagarukaga, ntiyari agifite wa mukandara. Hanyuma Imana yamutegetse kongera gukora urwo rugendo, kugira ngo ajye kuzana uwo mukandara wari warangiritse, “nta cyo ukimaze.” Tekereza ukuntu byoroshye guhita uvuga uti ‘oya rwose, ubundi se bimaze iki?’ Icyakora kubera ko yemeye ko Imana imubumba, si uko yabigenje. Aho kugira ngo Yeremiya yitotombe, yakoze ibyo yategetswe.

Ifoto yo ku ipaji ya 53

Kuki dukwiriye kumvira amabwiriza duhabwa na Yehova, nubwo twaba tutazi impamvu zayo?

19 Yeremiya amaze gukora urwo rugendo ku ncuro ya kabiri, ni bwo Imana yamusobanuriye impamvu. Ibyo Yeremiya yakoze byatumye abona urugero akoresha atangaza ubutumwa bukomeye, agira ati “aba bantu babi banga kumvira amagambo yanjye bakagenda bakurikiza imitima yabo yinangiye, bagakomeza gukurikira izindi mana kugira ngo bazikorere kandi bazikubite imbere, na bo bazamera nk’uwo mukandara utagifite icyo umaze” (Yer 13:10). Mbega ukuntu Yehova yigisha abagize ubwoko bwe mu buryo buhebuje! Kuba Yeremiya yarumviye Yehova abikuye ku mutima, mu bintu bisa n’aho bidakomeye, byamufashije kugera abantu ku mutima.—Yer 13:11.

20. Kuki hari abashobora gutangazwa no kuba wumvira Imana, ariko se ni iki ushobora kwizera udashidikanya?

20 Muri iki gihe Imana ntisaba Abakristo kugenda ibirometero byinshi ishaka kugira amasomo ibigisha. Ese birashoboka ko kuba uri Umukristo, bituma abaturanyi bawe cyangwa abo mubana bakwibazaho cyangwa bakakunenga? Ibyo bishobora kuba bikubiyemo imyambarire yawe, uko wirimbisha, amashuri wahisemo kwiga, akazi wahisemo gukora ndetse n’uko ubona ibirebana no kunywa inzoga. Ese wiyemeje gukurikiza ubuyobozi buturuka ku Mana nk’uko Yeremiya yabigenje? Iyo wemeye ko Imana ikubumba, ibyo uhitamo byose bishobora gutuma ubera abandi urugero rwiza. Nukurikiza ibyo Yehova akubwira binyuze mu Ijambo rye, kandi ugakurikiza ubuyobozi duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa, bizakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose. Uzigane Yeremiya, aho gushukwa n’umutima wawe. Bityo rero, jya wemera ko Yehova akubumba, ureke akubumbemo igikoresho cyiza kizamara igihe kirekire gikoreshwa iby’icyubahiro.

Kuki ari iby’ingenzi kurwanya amoshya ya Satani, yaba aturutse ku mutima wacu ushukana cyangwa aturutse mu isi?

a Hari indi Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti “mureke kwishushanya n’iyi si” [NET Bible (2005)]. Mu bisobanuro bitangwa kuri uwo murongo ahagana hasi ku ipaji, iyo Bibiliya ivuga ko “kwishushanya” bishobora kuba ku muntu abizi cyangwa atabizi.

b Hari abavuga ko Yeremiya yagiye hafi aho, aho kujya ku ruzi rwa Ufurate. Kubera iki? Hari intiti yavuze iti “impamvu ni uko gukora urugendo hagati ya Yerusalemu na Ufurate incuro ebyiri, byari kunaniza uwo muhanuzi.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze