ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jr igi. 6 pp. 67-80
  • “Ndakwinginze, umvira ijwi rya Yehova”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ndakwinginze, umvira ijwi rya Yehova”
  • Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UWO DUKWIRIYE KUMVIRA
  • KUMVIRA YEHOVA BIRIHUTIRWA
  • YEHOVA ABA YITEGUYE KUBABARIRA ARIKO NTAPFA KUBABARIRA
  • UMVIRA YEHOVA UMUGARUKIRE
  • KUMVIRA BISHOBORA KUKURINDA
  • YEHOVA NTATERERANA ABAMWUMVIRA
  • Ese buri munsi urabaza uti “Yehova ari he?”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Sinshobora guceceka”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Uzababwire” iri Jambo
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Ubugingo bunaniwe nzabuhaza”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
Reba ibindi
Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
jr igi. 6 pp. 67-80

IGICE CYA 6

“Ndakwinginze, umvira ijwi rya Yehova”

1, 2. Abagendera “mu nzira ya benshi” bakunze kwifata bate, kandi se kuki udakwiriye kumera nka bo?

ABANTU bo muri iki gihe ntibacyumvira. Abenshi bafata umwanzuro batabanje no kwibaza niba ari mwiza cyangwa mubi. Ahubwo usanga ibitekerezo byabo ari nk’ibi ngo ‘kora icyo ushaka’ cyangwa ngo ‘kora ibyo ubona bitazakugiraho ingaruka.’ Ibyo ubibona nk’iyo abashoferi batubahiriza ibyapa byo ku mihanda, abashoramari bakarenga ku mategeko agenga ubucuruzi cyangwa abategetsi bo mu nzego zo hejuru bakarenga ku mategeko kandi ari bo bagize uruhare mu kuyashyiraho. Uko gukabya kugendera “mu nzira ya benshi,” nubwo ari bibi kandi bigira ingaruka, byari byogeye no mu gihe cya Yeremiya.—Yer 8:6.

2 Uzabona neza ko abashaka kwemerwa n’Imana Ishoborabyose batagomba gukurikira ‘inzira ya benshi.’ Mu buryo bwumvikana, Yeremiya yagaragaje itandukaniro ryari hagati y’‘abatarumviraga ijwi rya Yehova’ n’abashakaga kumwumvira (Yer 3:25; 7:28; 26:13; 38:20; 43:4, 7). Buri wese yagombye kwisuzuma akareba aho ahagaze. Kubera iki? Satani yakajije umurego mu buryo bwihariye mu bitero agaba ku bantu basenga Imana by’ukuri, agamije kubaca intege. Ameze nk’inzoka yubikiriye umuhigo, ihita isimbuka ikagushinga amenyo yuzuye ubumara bwica. Iyo twiyemeje kumvira ijwi rya Yehova, biturinda imikaka y’iyo nzoka. Ariko se, twakora iki kugira ngo dukomere ku cyemezo twafashe cyo kumvira Yehova? Ibyo Yeremiya yanditse bizabidufashamo.

UWO DUKWIRIYE KUMVIRA

3. Kuki Yehova ari we dukwiriye kumvira?

3 Kuki Yehova ari we dukwiriye kumvira mu buryo bwuzuye? Yeremiya yagaragaje impamvu igihe yavugaga ko Yehova ari “we waremesheje isi imbaraga ze, ashimangiza ubutaka ubwenge bwe, kandi abambisha ijuru ubuhanga bwe” (Yer 10:12). Yehova ni Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Twagombye kumutinya kurusha abandi bategetsi bose. Afite uburenganzira busesuye bwo kudutegeka kumvira amategeko ye arangwa n’ubwenge, kuko ari twe agirira akamaro mu mibereho yacu yose.—Yer 10:6, 7.

Ifoto yo ku ipaji ya 69

Kunywa “amazi atanga ubuzima” aturuka kuri Yehova, bizatuma urushaho kumvira

4, 5. (a) Ni ukuhe kuri Abayahudi bamenyaga mu bihe by’amapfa? (b) Ni mu buhe buryo abaturage b’i Buyuda bapfushije ubusa “amazi atanga ubuzima” Yehova yabahaye? (c) Wanywa ute “amazi atanga ubuzima” Imana itanga?

4 Uretse kuba Yehova ari Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, ni na we utubeshaho. Ibyo byagaragaye cyane ku Bayahudi bo mu gihe cya Yeremiya. Igihugu cya Egiputa cyabeshwagaho n’amazi y’uruzi rwa Nili, ariko mu Gihugu cy’Isezerano ho si ko byari bimeze. Abagaragu b’Imana bo ahanini batungwaga n’amazi y’imvura. Amazi y’imvura yatembaga bayabikaga mu bigega babaga baracukuye mu butaka (Guteg 11:13-17). Yehova ni we wenyine wari kugusha imvura igatosa ubutaka kugira ngo bwere. Ariko nanone yashoboraga kubima iyo mvura bari bakeneye. Ni yo mpamvu mu gihe cya Yeremiya, Abayahudi batumviraga bagiye bagerwaho n’amapfa yasigaga imirima yabo n’inzabibu zabo byarumagaye, amariba yabo n’ibigega by’amazi byarakamye.—Yer 3:3; 5:24; 12:4; 14:1-4, 22; 23:10.

5 Nubwo abo Bayahudi bahaga agaciro amazi asanzwe, bari barirengagije “amazi atanga ubuzima” Yehova yari yarabahaye ku buntu. Ibyo babikoze igihe bangaga kumvira amategeko y’Imana babigambiriye, bakishingikiriza ku masezerano bari baragiranye n’amahanga yari abakikije. Kimwe n’abantu babura amazi, n’ayo babonye bakayabika mu bigega byatobotse bidashobora kuyabika, Abayahudi na bo biboneye ingaruka z’ibyo bakoze. (Soma muri Yeremiya 2:13; 17:13.) Natwe dufite impamvu zo kwirinda gukurikiza urwo rugero rwabo, kuko twagerwaho n’akaga. Yehova akomeza kuduha inama nyinshi zishingiye ku Ijambo rye ryahumetswe. Biragaragara neza ko “amazi atanga ubuzima” atugirira akamaro ari uko gusa twiyigisha buri gihe kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twize.

6. (a) Sobanura uko umwami Sedekiya yabonaga ibyo kumvira Yehova. (b) Kuki utekereza ko umwami yari umupfapfa?

6 Uko umunsi w’Imana wo kuryoza u Buyuda ibyo bwakoze wagendaga wegereza, kumvira byagiye birushaho kugira agaciro. Kugira ngo Yehova yemere Abayahudi kandi abarinde, bagombaga kwihana kandi bagatangira kumvira. Ibyo ni byo byabaye ku mwami Sedekiya. Ntiyagiraga ubutwari bwo gukora ibikwiriye. Igihe abari bamwungirije bamubwiraga ko bashaka kwica Yeremiya, ntiyagize ubutwari bwo kubabuza. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Ebedi-Meleki ni we warokoye ubuzima bw’uwo muhanuzi kandi nyuma yaho yinginga Sedekiya ati “ndakwinginze, umvira ijwi rya Yehova.” (Soma muri Yeremiya 38:4-6, 20.) Uko bigaragara, umwami yari akwiriye guhindura ibitekerezo amazi atararenga inkombe. Gusa ikibazo ni ukumenya niba yari kuzumvira Imana.

Kuki byari bikwiriye ko Yeremiya akomeza gushishikariza Abayahudi kumvira Imana?

KUMVIRA YEHOVA BIRIHUTIRWA

7. Ni iyihe mimerere imwe n’imwe ushobora kugaragazamo ko wumvira Imana?

7 Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yeremiya, no muri iki igihe kumvira ni iby’ingenzi. Wumva witeguye kumvira Imana mu rugero rungana iki? Tuvuge ko uri kuri interineti maze mu buryo butunguranye ukabona uguye ku muyoboro wa interineti werekana porunogarafiya. Ese uzarwanya icyo gishuko ufunge uwo muyoboro? Byagenda bite se igihe umuntu utizera mukorana cyangwa mwigana, akubwiye ko agukunda? Ese uzagira ubutwari bwo kumuhakanira? Ese inyandiko z’abahakanyi cyangwa imiyoboro yabo yo kuri interineti igutera amatsiko, cyangwa wumva iguteye ishozi? Nuhura n’ibyo bigeragezo cyangwa ibindi bisa na byo, uzazirikane amagambo aboneka muri Yeremiya 38:20.

8, 9. (a) Kuki ari byiza kumvira mu gihe abasaza bagerageza kugufasha? (b) Ukwiriye kwakira ute inama abasaza bakunze kukugira?

8 Yehova yagiye yohereza Yeremiya ku bwoko bwe akabuburira ati “ndabinginze, nimuhindukire buri wese areke inzira ye mbi kandi mugorore inzira zanyu n’imigenzereze yanyu.” (Yer 7:3; 18:11; 25:5; soma muri Yeremiya 35:15.) Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abasaza b’Abakristo bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuje ukwizera, bari mu kaga ko mu buryo bw’umwuka. Niba abasaza bakugiriye inama yo kwirinda inzira mbi urimo, batege amatwi. Intego yabo ni nk’iya Yeremiya.

9 Abasaza bashobora kukwibutsa amahame yo mu Byanditswe bashobora kuba barakweretse na mbere. Ujye uzirikana ko gusubiramo inama bitoroshye na busa. Ariko kuyitanga birushaho kugorana, iyo umuntu ukeneye gufashwa agaragaje imyifatire nk’iya benshi mu Bayahudi bumvise ibyo Yeremiya yavugaga. Gerageza kubona ko imihati abasaza bakomeza gushyiraho bagufasha, ari ikimenyetso kigaragaza ko Yehova agukunda. Zirikana nanone ko iyo Abayahudi baba barumviye imiburo Yeremiya yatanze, bitari kuba ngombwa ko ayisubiramo. Bityo rero, uburyo bwiza bwo kwirinda kugirwa inama kenshi ni ukuyikurikiza bakiyikubwira.

Ifoto yo ku ipaji ya 70

Igihe abasaza bagerageje kugufasha, batege amatwi

YEHOVA ABA YITEGUYE KUBABARIRA ARIKO NTAPFA KUBABARIRA

10. Kuki Yehova adapfa guhita atubabarira ibyaha?

10 Nubwo muri iki gihe tudashobora kumvira Yehova mu buryo butunganye, tugerageza gushyiraho imihati. Dushimira Yehova kuba agaragaza ko yiteguye kutubabarira ibyaha. Ariko nanone, ntapfa kutubabarira ibyaha gutya gusa. Kubera iki? Ni ukubera ko icyaha ari ikizira kuri Yehova (Yes 59:2). Bityo, aba ashaka kumenya neza ko dukwiriye kubabarirwa.

11. Kuki bidashoboka ko umuntu yakora ibyaha mu ibanga ngo yiringire ko atazahanwa?

11 Nk’uko twabibonye, Abayahudi benshi bo mu gihe cya Yeremiya bari bafite akamenyero ko gusuzugura Imana, bityo bagakerensa kwihangana kwayo n’imbabazi zayo. Ese umugaragu w’Imana wo muri iki gihe na we ashobora gusuzugura Imana bene ako kageni? Birashoboka, aramutse yirengagije ibyo Yehova atwibutsa, akagira akamenyero ko gukora ibyaha. Rimwe na rimwe, hari abagiye babikora mu buryo bweruye, urugero nk’umuntu washatse wishora mu busambanyi. Nubwo icyo cyaha cyaba kitazwi n’abandi bantu, iyo umuntu asuzuguye Yehova aba yishyira mu kaga. Umuntu ufite imibereho y’amaharakubiri ashobora kwibwira ati “nta wuzabimenya.” Ariko ukuri ni uko Imana ireba mu bitekerezo byacu no mu mitima yacu, kandi ishobora kureba n’ibibera ahantu hihishe. (Soma muri Yeremiya 32:19.) Hakorwa iki mu gihe hagize umuntu usuzugura Imana mu buryo bweruye?

12. Rimwe na rimwe, abasaza baba bagomba gukora iki kugira ngo barinde itorero?

12 Abayahudi benshi basuzuguye Yehova incuro nyinshi igihe yabatumagaho Yeremiya ngo abafashe. Kimwe n’abo Bayahudi, muri iki gihe umuntu wakoze icyaha gikomeye ashobora kwanga kwihana, akanga ko abasaza bamufasha. Icyo gihe, abasaza baba bagomba gukurikiza ubuyobozi bwo mu Byanditswe bagaca uwo munyabyaha, kugira ngo barinde itorero. (1 Kor 5:11-13; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ntibumviraga amategeko,” kari ku ipaji ya 73.) Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko uwo muntu aba adashobora kubabarirwa, ku buryo atazigera na rimwe yongera kwemerwa na Yehova? Oya. Abisirayeli bamaze igihe kinini cyane barigometse ku Mana, ariko yakomezaga kubabwira iti “nimungarukire mwa bana bigize ibyigomeke mwe, nanjye nzabakiza kwigomeka kwanyu” (Yer 3:22).a Yehova atumirira abanyabyaha kumugarukira. Mu by’ukuri arabibashishikariza.

NTIBUMVIRAGA AMATEGEKO

Abayahudi bari bamerewe bate Yerusalemu imaze kurimbuka? Mu gitabo cy’Amaganya 2:9, Yeremiya atubwira muri make uko icyo gihe byari byifashe. Inkuta z’umugi zari zarashenywe kandi birashoboka ko n’amarembo yarindaga umugi na yo ari uko. Ariko icyari kibabaje kurushaho ni uko “nta mategeko” yari agihari. Ese Yeremiyia yaba yarashakaga kuvuga ko abari barokotse bari barabaye nk’iyizimiza ikicyura? Birashoboka ko Yeremiya yavugaga ko batari bagifite uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka n’ihumure babonaga igihe bari bagifite abatambyi n’abahanuzi b’indahemuka, babigishaga amategeko y’Imana. Bari basigaye batega amatwi abahanuzi b’ibinyoma ‘baterekwaga’ ibintu by’ukuri cyangwa ngo bahabwe ubuyobozi buturuka kuri Yehova; ‘berekwaga’ ibintu bidafite icyo bimaze.—Amag 2:14.

Umuntu waciwe mu itorero rya gikristo ashobora kumva ari mu mimerere nk’iyo. Ntaba agiheruka gusabana n’abavandimwe na bashiki be bo mu itorero, kandi abasaza ntibaba bakimwitaho mu buryo bwuje urukundo. Nanone kandi, ntaba agishobora kubona inyigisho z’ingirakamaro yahabwaga zishingiye kuri Bibiliya. Kuba mu isi itagira ‘amategeko’ ya Yehova, bishobora gutuma yumva yarahombye byinshi. Icyakora ashobora kongera kwemerwa na Yehova kandi akabona imigisha myinshi (2 Kor 2:6-10). Rwose nawe uremera ko kumvira Yehova kandi ukiyemeza kubaho ukurikiza amategeko ye, ari ikintu buri wese yifuza.

Mu gihe twakoze icyaha, kuki ari iby’ubwenge ko dusaba Yehova imbabazi?

UMVIRA YEHOVA UMUGARUKIRE

13. Niba umuntu ashaka kugarukira Yehova, ni iki akwiriye kwemera?

13 Nk’uko Yeremiya yabivuze, kugira ngo umuntu agarukire Yehova, aba akwiriye kwibaza ati ‘ibyo nakoze ni ibiki?’ Hanyuma abifashijwemo n’amahame yo mu Byanditswe, akwiriye kwicisha bugufi akemera icyaha yakoze. Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya bari baranze kwihana, ntibigeze bibaza icyo kibazo. Banze kwemera uburemere bw’ibyaha byabo. Ni yo mpamvu Yehova na we atashoboraga kubababarira. (Soma muri Yeremiya 8:6.) Umunyabyaha ushaka kwihana, yemera ko igihe yasuzuguraga Yehova yashyize umugayo ku izina ry’Imana no ku itorero rya gikristo. Nanone umunyabyaha wihana by’ukuri, ababazwa cyane n’agahinda ashobora kuba yarateye abantu yahemukiye. Agomba kuzirikana ko iyo yemeye ingaruka zose z’imyitwarire ye mibi, ari bwo Yehova aba ashobora kumva imbabazi asaba. Ariko kandi, kongera kwemerwa n’Imana bisaba ibirenze ibyo.

14. Ni mu buhe buryo umuntu ‘agarukira Yehova’? (Ifashishe ibitekerezo byo mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kwicuza bisobanura iki?”)

14 Umuntu ushaka kwihana by’ukuri agenzura intego ze, ibyifuzo bye n’ingeso ze. (Soma mu Maganya 3:40, 41.) Arisuzuma akamenya aho afite intege nke, urugero nk’ubucuti agirana n’abo badahuje igitsina, kunywa inzoga cyangwa itabi, gukoresha interineti cyangwa uko yitwara mu birebana n’ubucuruzi. Nk’uko umugore ukora isuku mu rugo rwe akubura n’ahantu hihishe mu gikoni kugira ngo mu nzu ye habe isuku, umuntu wihana na we yagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo ahindure imitekerereze mibi yari afite n’ibikorwa bibi yakoreraga mu ibanga. Agomba ‘kugarukira Yehova’ agakora ibyo Imana ishaka kandi akagendera ku mahame yayo. Hari Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya bagarukiye Yehova ‘bamuryarya.’ Bigiraga nk’aho bababajwe n’ibyo bakoze, ariko mu mitima yabo ntibigeze bahinduka cyangwa ngo bahindure imibereho yabo (Yer 3:10). Icyakora, umuntu ushaka kubabarirwa abikuye ku mutima ntagerageza kuryarya Yehova n’itorero rye. Aho gushaka gusa kongera kuvugwa neza cyangwa kugirana imishyikirano na bene wabo cyangwa abavandimwe bari mu muteguro, aba agomba kuzibukira rwose ibikorwa bibi yakoze kugira ngo abone kubabarirwa n’Imana kandi yemerwe na yo.

KWICUZA BISOBANURA IKI?

Amagambo y’ikigiriki n’igiheburayo afitanye isano no kwicuza yo muri Bibiliya, yerekeza ku buryo umuntu abona ibintu; ahindura uko yabonaga igikorwa kibi arimo akora cyangwa icyo yari agiye gukora. Nanone ayo magambo yumvikanisha uko uwo muntu yiyumva. Yumva ababajwe n’ibyo yakoze no kuba akeneye guhumurizwa (2 Sam 13:39; Yobu 42:6). Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana ko kwicuza by’ukuri birangwa n’ibikorwa bihamye bivuye ku mutima. Uko kwicuza ni ko Yehova yiteze ku bantu bose bavuga ko bashaka kwihana ibyaha byabo.—Yer 31:18, 19.

15. Amasengesho umuntu wicuza by’ukuri atura Imana aba ameze ate?

15 Isengesho rigira uruhare rukomeye mu kwicuza. Mu bihe bya kera, byari bimenyerewe ko igihe abantu babaga basenga bazamuraga ibiganza babyerekeje ku ijuru. Muri iki gihe, iyo umuntu yicujije by’ukuri ‘yerekeza umutima we ku Mana kandi akayitegera ibiganza,’ nk’uko Yeremiya yabigenje (Amag 3:41, 42). Iyo uwakoze icyaha ababajwe n’ibyo yakoze, bituma agira icyo akora kugira ngo ababarirwe. Amasengesho ye aba avuye ku mutima, atarimo uburyarya.

Ifoto yo ku ipaji ya 75

‘Iyo mbimenya mba narumviye!’

16. Kuki bikwiriye ko umuntu wakoze icyaha agarukira Imana?

16 Usobanukiwe ko umunyabyaha wemera ibyaha yakoze, aba akwiriye kunesha ubwibone bwe. Gusa icyo dukwiriye kuzirikana ni iki: Yehova aba ashaka ko abanyabyaha bamugarukira. Iyo Yehova abonye ko umuntu yicujije mu mutima we by’ukuri, bimukora ku mutima. Amugirira “igishyika” kandi akumva amufitiye ubwuzu kuko aba yifuza kubabarira umuntu wese wihana ibyaha bye, nk’uko yabigenjereje Abisirayeli bari bagarutse bavuye mu bunyage (Yer 31:20). Dushimishwa cyane no kumenya ko Imana iteganya kuzaha abantu bayumvira amahoro n’ibyiringiro (Yer 29:11-14)! Bashobora kongera gukorera Imana bafatanyije n’abandi bagaragu bayo bayiyeguriye.

KUMVIRA BISHOBORA KUKURINDA

17, 18. (a) Abarekabu bari bantu ki? (b) Nk’uko bigaragara ku ipaji ya 77, bari bazwiho iki?

17 Kumvira Yehova tudaciye ku ruhande biraturinda. Ibyo dushobora kubisanga mu rugero rw’ibyabaye ku Barekabu bo mu gihe cya Yeremiya. Hari hashize ibinyejana bibiri umukurambere wabo Yehonadabu wari Umukeni, ashyigikiye Yehu mu budahemuka. Yari yarabategetse ibintu bagombaga kwirinda. Kimwe muri ibyo ni ukwirinda kunywa divayi. Nubwo hari hashize imyaka myinshi Yehonadabu apfuye, Abarekabu bakomeje kumwumvira. Kugira ngo Yeremiya abagerageze, yabajyanye mu cyumba cyo kuriramo cyabaga mu rusengero maze abashyira imbere divayi, abasaba kuyinywa. Baramushubije bati “ntitunywa divayi.”—Yer 35:1-10.

18 Abarekabu babonaga ko byari iby’ingenzi kumvira umukurambere wabo wari warapfuye kera. Abasenga Imana by’ukuri bakwiriye kumvira amategeko y’Imana nzima babyitondeye cyane. Uburyo Abarekabu bumviye bwakoze Yehova ku mutima, kuko byari bihabanye cyane n’agasuzuguro k’Abayahudi. Byatumye Imana isezeranya Abarekabu ko yari kuzabarinda amakuba yari yugarije icyo gihugu. Ese duhuje urwo rugero n’iki gihe turimo, ntibikwiriye ko abumvira Yehova badaciye ku ruhande bakwizera ko azabarinda mu gihe cy’umubabaro ukomeye?—Soma muri Yeremiya 35:19.

Ifoto yo ku ipaji ya 77

Kuki kwicuza icyaha gikomeye umuntu yakoze ari intambwe y’ingenzi igaragaza ko yumvira? Ni mu buhe buryo kumvira byafasha umuntu ku buryo bitazaba ngombwa ko yicuza?

YEHOVA NTATERERANA ABAMWUMVIRA

19. Ni mu buhe buryo kumvira Imana bizakurinda?

19 Ntidukwiriye kumva ko Imana yarindaga abagaragu bayo mu bihe bya kera gusa. No muri iki gihe, Yehova arinda abamwumvira kugira ngo batagerwaho n’akaga ko mu buryo bw’umwuka. Nk’uko inkuta ndende zarindaga imigi ya kera ibitero by’abanzi, ni ko n’amategeko y’Imana arinda abayiga kandi bagakomeza kuyashyira mu bikorwa. Ese uzakomeza gukurikiza amahame mbwirizamuco y’Imana agereranywa n’inkuta zikurinda akaga? Ushobora kwizera ko nubikora bizakugirira akamaro (Yer 7:23). Hari ibintu byinshi bigaragaza ko ibyo ari ukuri.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kumvira Yehova biraturinda.”

20, 21. (a) Ni iki ushobora kwiringira mu gihe ukorera Yehova? (b) Umwami Yehoyakimu yakiriye ate ubutumwa Imana yamugejejeho binyuze kuri Yeremiya?

20 Abakurwanya, baba abo mu muryango wawe, abo mukorana, abo mwigana cyangwa abategetsi b’aho utuye, batuma gukorera Imana bikugora. Icyakora, ushobora kwizera ko niwumvira Yehova muri byose udaciye ku ruhande, azagushyigikira no mu gihe uzaba uri mu bibazo bikomeye cyane. Zirikana ko Yehova yasezeranyije Yeremiya ko yari kuzamushyigikira mu bitotezo bikaze yari guhura na byo, kandi yarabikoze. (Soma muri Yeremiya 1:17-19.) Kimwe mu bihe Imana yagaragajemo ko ifasha abagaragu bayo, ni ku ngoma y’umwami Yehoyakimu.

21 Abami ba Isirayeli barwanyije intumwa z’Imana babigiranye ubugome nk’ubwa Yehoyakimu, ni bake cyane. Ibyo byagaragariye ku byabaye ku muhanuzi Uriya wahanuye mu gihe kimwe na Yeremiya. Umwami mubi Yehoyakimu yemeye ko bakurikirana Uriya hanze y’imipaka y’igihugu cyabo. Bamaze kugarura uwo muhanuzi wa Yehova mu gihugu, umwami yategetse ko bamwica (Yer 26:20-23). Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu, Yehova yategetse Yeremiya kwandika amagambo yose yari yaramubwiye kugeza icyo gihe, no kuyasomera mu rusengero mu ijwi riranguruye. Yehoyakimu yabonye umuzingo wa Yeremiya, ategeka umwe mu batware b’ibwami ngo awumusomere. Igihe uwo mutware yatangiraga kuwumusomera, umwami yarawumushikuje, arawucagagura awujugunya mu muriro, nubwo bamwe mu bikomangoma bari bamubujije. Nyuma yaho yohereje abantu bo gufata Yeremiya na Baruki. Byagenze bite? ‘Yehova yakomeje kubahisha.’ (Yer 36:1-6; soma muri Yeremiya 36:21-26.) Yehova ntiyemeye ko Yehoyakimu agira icyo atwara abo bagabo bombi b’indahemuka.

KUMVIRA YEHOVA BIRATURINDA

Hari Umuhamya wa Yehova ukiri muto uba muri Esipanye, wiboneye ko kumvira Yehova ari uburinzi. Yaranditse ati “ku ishuri hari umukobwa twiganaga wambwiye ko yifuza kuba incuti yanjye. Nubwo uwo mukobwa yari mwiza cyane, mu mutima wanjye nari nzi ko kugirana ubucuti n’umuntu udakunda Yehova bishobora kunkururira akaga.

“Hagati aho, abanyeshuri twiganaga bakomezaga kunyumvisha ko ntagomba kubura mu munsi mukuru wo gusoza igihembwe. Igihe nababwiraga impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma ntajya muri ibyo birori, bampimbye amazina baranserereza. Numvaga nigunze. Naje kubibwira umusaza w’itorero, maze arambaza ati ‘ese abantu batubaha imyanzuro yawe kandi ntibagendere ku mahame mbwirizamuco ugenderaho, bashobora kukubera incuti nziza?’ Ayo magambo yarankomeje kandi amfasha kunesha icyo kigeragezo.

“Nshimishwa no kuba naratsinze icyo kigeragezo. Muri uwo munsi mukuru hari umukobwa wafashwe ku ngufu kandi muri iryo joro abanyeshuri batatu twiganaga bakomerekeye cyane mu mpanuka y’imodoka, kuko umushoferi wari ubatwaye yari yasinze. Iyo nza kuba naragiye muri uwo munsi mukuru, birashoboka ko nari kuba ndi muri iyo modoka. Nshimira Yehova kuba yaramfashije kumwumvira igihe nari mpanganye n’amoshya y’urungano ku ishuri.”

22, 23. Ibyabaye ku Muhamya wo muri Aziya yo hagati, bigaragaza bite ko Imana ifasha abagaragu bayo?

22 Mu gihe Yehova abona ko bikwiriye, ashobora no kurinda akaga abagaragu be bo muri iki gihe. Icyakora, incuro nyinshi abaha imbaraga n’ubwenge kugira ngo bamwubahe kandi bakomeze kubwiriza ubutumwa bwiza. Mushiki wacu turi bwite Gulistan, arera abana bane ari wenyine. Yehova yaramufashije cyane. Yamaze igihe kirekire ari we Muhamya wenyine mu ntara nini yo muri Aziya yo hagati, aho abategetsi barwanyaga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Itorero riri hafi y’aho atuye riri mu birometero birenga 400, ku buryo uwo mushiki wacu adakunze kubona abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Nubwo atotezwa kandi agahura n’ibindi bibazo, abwiriza ku nzu n’inzu kandi abona abantu benshi bashimishijwe. Raporo ye ya vuba aha, igaragaza ko afasha abigishwa ba Bibiliya bagera kuri 20 kandi akomeza kwita kuri iryo tsinda ry’intama za Yehova rigenda ryiyongera.

23 Nk’uko Yehova yafashije Yeremiya ndetse n’abandi Bahamya nka Gulistan, nawe yiteguye kugufasha hamwe n’abandi bagaragu be bamwumvira. Iyemeze kumwumvira kuko ari we Mutegetsi, aho kumvira abantu. Nubigenza utyo, gutotezwa n’ibindi bigeragezo ntibizakubuza gusingiza Imana imwe y’ukuri ubwiriza mu gace utuyemo.—Yer 15:20, 21.

24. Ni iyihe migisha ukesha kuba wumvira?

24 Ntidushobora kugira ibyishimo nyabyo no kunyurwa, tutishingikirije ku Muremyi wacu (Yer 10:23). Ese umaze gusuzuma ibyo Yeremiya yanditse ku birebana no kumvira, haba hari aho wabonye ko ukwiriye kwemera ko Yehova ayobora intambwe zawe kurushaho? Amategeko ye ni yo yonyine umuntu yagenderaho akagira umunezero nyawo kandi akagira icyo ageraho. Yehova aratwinginga ati ‘mwumvire ijwi ryanjye kugira ngo mugubwe neza.’—Yer 7:23.

Mu mishyikirano ufitanye na Yehova, washyira mu bikorwa ute ibyo wize mu gitabo cya Yeremiya?

a Aha Yehova yabwiraga ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli. Igihe Yeremiya yatangaga ubwo butumwa, hari hashize imyaka igera ku 100 abaturage bo mu bwami bw’imiryango icumi bajyanywe mu bunyage. Yari azi neza ko kugeza icyo gihe, iryo shyanga ryari ritarihana (2 Abami 17:16-18, 24, 34, 35). Ariko kandi, abarigize bashoboraga kugarukira Imana kandi ikabemera, ndetse wenda bakavanwa no mu bunyage.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze