Indirimbo ya 135
Tujye twihangana kugeza ku mperuka
Igicapye
1. Ibyo Yah asezeranya
Biradukomeza.
Ibintu byose wamenye
Bifite ishingiro.
Jya ukomeza kwibuka
Umunsi wa Yehova.
Ntuzatezuke na rimwe,
Kuko uzatunganywa.
2. Rinda urukundo rwawe,
Ntutume rukonja.
Nubwo uzageragezwa,
Jya wihangana cyane.
Uko bizagenda kose,
Ntukagire ubwoba.
Yehova azakurinda,
Ntazagutererana.
3. Ukomeza kwihangana
Ni we uzakizwa.
Azandikwa mu gitabo
Ubudasibangana.
Iyemeze gushikama;
Komeza kwihangana.
Uzemerwa na Yehova;
Uzanezerwa cyane.
(Reba nanone Heb 6:19; Yak 1:4; 2 Pet 3:12; Ibyah 2:4.)