Indirimbo ya 88
Abana ni ikibitsanyo Imana yahaye ababyeyi
Igicapye
1. Umugabo n’umugore,
Iyo bombi bagize umwana,
Bamwitaho bafatanyije;
Bibuka ko iyo mpano
Yaturutse kuri Yehova,
We Soko y’ubuzima nyakuri.
Anayobora ababyeyi
Mu nzira iruta izindi.
(INYIKIRIZO)
Yabahaye ikibitsanyo;
Ubuzima bw’agaciro.
Mumwiteho igihe cyose,
Mumwigisha Ibyanditswe.
2. Amategeko y’Imana,
Muyahoze ku mutima wanyu.
Muyabwire abana banyu;
Ikibitsanyo mwahawe.
Mujye muyavuga mugenda,
Muryamye cyangwa muhagurutse.
Wenda bazayazirikana,
Bizabaheshe imigisha.
(INYKIRIZO)
Yabahaye ikibitsanyo;
Ubuzima bw’agaciro.
Mumwiteho igihe cyose,
Mumwigisha Ibyanditswe.
(Reba nanone Guteg 6:6, 7; Efe 6:4; 1 Tim 4:16.)