Indirimbo ya 97
Nimujye mbere mwebwe babwiriza b’Ubwami!
1. Ngaho mubwirize
Ubwami muri buri gihugu.
Nimukunde bagenzi banyu,
Mufashe abitonda.
Dukore umurimo wa Yah;
Dutangaze ijambo rye.
Jya ukomeza kubwiriza;
Utangaza izina rye.
(INYIKIRIZO)
Cyo jya mbere, bwiriza
Ubwami hirya no hino.
Tujye mbere, tugume
mu ruhande rwa Yehova.
2. Babwiriza nimujye mbere
Muhabwe ubuzima.
Dukurikire Databuja
N’imitima ikeye.
Ubutumwa bwiza bw’Ubwami
Bose bagomba kubwumva.
Yehova aradukomeza;
Ntabwo tugira ubwoba!
(INYIKIRIZO)
Cyo jya mbere, bwiriza
Ubwami hirya no hino.
Tujye mbere, tugume
mu ruhande rwa Yehova.
3. Twe n’abasutsweho umwuka,
Nitujye mbere twese.
Mwese abakuze n’abato.
Mugendere mu kuri.
Dufite inshingano yera
Yo gukorera Imana.
Dushake kwemerwa n’Imana
Mu bikorwa byacu byose.
(INYIKIRIZO)
Cyo jya mbere, bwiriza
Ubwami hirya no hino.
Tujye mbere, tugume
mu ruhande rwa Yehova.
(Reba nanone Zab 23:4; Ibyak 4:29, 31; 1 Pet 2:21.)