ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bt igi. 1 pp. 6-12
  • ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’
  • ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umurimo wakwiriye hose kandi umaze igihe kirekire
  • Incamake y’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe
  • Imfashanyigisho ya Bibiliya yagenewe kudufasha
  • “Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari Abahamya ba Yehova
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • ‘Sobanura ubyitondeye’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
bt igi. 1 pp. 6-12

IGICE CYA 1

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

Ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa n’aho bihuriye n’igihe turimo

1-6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Abahamya babwiriza mu mimerere itandukanye.

UMUHAMYA wa Yehova ukiri muto wo muri Gana witwa Rebeka, yabonaga ko ishuri yigaho ari ifasi agomba kubwirizamo. Buri gihe yabaga afite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu isakoshi ajyana ku ishuri. Mu gihe cy’ikiruhuko, yashakaga uko yabwiriza abanyeshuri bigana. Rebeka yatangiye kwigisha Bibiliya abanyeshuri benshi bigana.

2 Ku kirwa cya Madagasikari, ku nkombe y’uburasirazuba bwa Afurika, hari ababwiriza babiri b’igihe cyose bakoraga buri gihe urugendo rw’ibirometero 25 n’amaguru, bakagenda ku zuba bagiye kubwiriza mu mudugudu uri ahantu kure cyane. Muri uwo mudugudu bari bahafite abantu benshi bigisha Bibiliya.

3 Abahamya ba Yehova bo muri Paragwe bafatanyije n’abandi babwiriza bitangiye umurimo baturutse mu bihugu 15, bakora ubwato bushobora gucumbikira abantu 12, kugira ngo bashobore kugeza ubutumwa bwiza ku bantu baturiye inzuzi za Paragwe na Parana. Ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka baba muri ubwo bwato, bashoboye kugeza ubutumwa bwiza mu turere batari gupfa kugeramo iyo batagira ubwo bwato.

4 Mu majyaruguru y’isi, Abahamya bo muri Alasika bakoresheje neza uburyo bwihariye bwo kubwiriza buboneka mu mpeshyi, bakabwiriza ba mukerarugendo basura ako karere. Iyo habaga ari mu gihe cy’ubushyuhe, amato yazanaga abashyitsi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, kandi Abahamya bo muri ako karere na bo babaga babategerereje ku cyambu, bafite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi nyinshi. Nanone muri ako karere, indege ni igikoresho kitagereranywa cyifashishwa mu kugeza ubutumwa bwiza mu midugudu yitaruye, ibyo bikaba byaratumye ubutumwa bwiza bugera ku bantu bo mu bwoko bwa Aleut, Athabascan, Tsimshian na Tlingit.

5 Larry wo muri Tegizasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari afite ifasi yihariye. Yabwirizaga mu kigo abamo, cyita ku bageze mu za bukuru. Nubwo Larry yahoraga yicaye mu igare ry’abamugaye kubera impanuka yagize, buri gihe yabaga ahuze. Yagezaga ku bandi ubutumwa bw’Ubwami, akababwira ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya by’uko mu gihe Ubwami buzaba butegeka azongera akagenda.—Yes 35:5, 6.

6 Hari itsinda ry’Abahamya bakoze urugendo rw’iminsi itatu mu bwato baturutse i Mandalay, bagiye mu ikoraniro ryari kubera mu majyaruguru ya Miyanimari. Kubera ko bifuzaga cyane kubwiriza ubutumwa bwiza, bitwaje ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bagenda babiha abagenzi bari kumwe muri urwo rugendo. Buri gihe iyo ubwato bwahagararaga bugeze mu mugi cyangwa mu mudugudu, abo babwiriza barangwa n’ishyaka bahitaga basohoka mu bwato, bakajya gutanga ibitabo mu mazu yo hafi aho. Hagati aho, hari abandi bagenzi babaga binjiye mu bwato, bityo abo babwiriza b’Ubwami bagaruka bakabona “ifasi nshya” yo kubwirizamo.

7. Ni mu buhe buryo abasenga Yehova babwiriza iby’Ubwami bw’Imana, kandi se intego yabo ni iyihe?

7 Kimwe n’abo bavandimwe na bashiki bacu tumaze kuvuga, abasenga Yehova barangwa n’ishyaka bo hirya no hino ku isi ‘basobanura iby’ubwami bw’Imana babyitondeye’ (Ibyak 28:23). Bajya ku nzu n’inzu, bakabwiriza abantu mu muhanda, bakandika amabaruwa cyangwa bakababwiriza bakoresheje telefone. Bakoresha uburyo bwose babonye bakabwiriza Ubwami bw’Imana babishishikariye, baba bari muri bisi, bagiye gutembera cyangwa mu gihe cy’ikiruhuko ku kazi. Uburyo bakoresha bushobora gutandukana, ariko baba bafite intego imwe. Iyo ntego ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami aho abantu bashobora kuboneka hose.—Mat 10:11.

8, 9. (a) Kuki twavuga ko ari igitangaza kuba umurimo wo kubwiriza urushaho gutera imbere? (b) Ni ikihe kibazo gishishikaje twakwibaza, kandi se twakora iki kugira ngo tukibonere igisubizo?

8 Musomyi dukunda, ese waba uri umwe mu babwiriza b’Ubwami benshi, ubu babwiriza mu bihugu bisaga 235? Niba ari uko bimeze, ugira uruhare mu murimo wo kubwiriza Ubwami, ukomeza kwiyongera mu buryo butangaje. Ibyagezweho mu murimo wo kubwiriza mu isi yose ni igitangaza rwose. Nubwo Abahamya ba Yehova bahuye n’inzitizi n’ingorane zikaze, ndetse leta zimwe na zimwe zikabuzanya umurimo wabo wo kubwiriza kandi zikabatoteza mu buryo bweruye, bakomeza gusobanurira abantu bo mu bihugu byose iby’Ubwami bw’Imana babyitondeye.

9 Ikibazo gishishikaje umuntu yakwibaza ni iki: kuki inzitizi izo ari zo zose, ndetse no kurwanywa na Satani, bitashoboye kubuza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami gukomeza gutera imbere? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyabaye mu kinyejana cya mbere. N’ubundi kandi, twe Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe dukomeje gukora umurimo watangiye icyo gihe.

Umurimo wakwiriye hose kandi umaze igihe kirekire

10. Yesu yitangiraga gukora uwuhe murimo, kandi se ni iki yari awuziho?

10 Yesu Kristo, ari we watangije itorero rya gikristo, yaritangaga cyane mu murimo wo kubwiriza Ubwami bw’Imana. Ni wo wazaga mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Yigeze kuvuga ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Yesu yari azi ko atangije umurimo atashoboraga kuzarangiza wenyine. Mbere gato y’urupfu rwe, yari yaravuze ko ubutumwa bw’Ubwami bwagombaga kuzabwirizwa “mu mahanga yose” (Mar 13:10). Ubwo se uwo murimo wari gukorwa ute, kandi se wari gukorwa na nde?

Yesu avugana n’abigishwa be benshi.

“Nimugende muhindure abantu bo mu bihugu byose abigishwa.”

—Matayo 28:19

11. Ni iyihe nshingano iremereye Yesu yahaye abigishwa be, kandi se ni ubuhe bufasha bari guhabwa kugira ngo bayisohoze?

11 Yesu amaze gupfa hanyuma akazuka, yabonekeye abigishwa be abaha inshingano iremereye. Yarababwiye ati “nimugende muhindure abantu bo mu bihugu byose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera. Mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:19, 20). Amagambo ngo “ndi kumwe namwe” agaragaza ko Yesu yari gushyigikira abigishwa be muri uwo murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Bari gukenera ko abafasha, kubera ko yari yaravuze ko bari ‘kwangwa n’abantu bo mu bihugu byinshi’ (Mat 24:9). Nanone abigishwa bari guhabwa ubundi bufasha. Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yababwiye ko bari guhabwa imbaraga z’umwuka wera kugira ngo bashobore kumubera abahamya ‘kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.’—Ibyak 1:8.

12. Ni ibihe bibazo by’ingenzi twakwibaza, kandi se kuki ari ngombwa ko tumenya ibisubizo byabyo?

12 Hari ibibazo by’ingenzi twakwibaza: Ese intumwa za Yesu n’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bafatanye uburemere inshingano yabo? None se iryo tsinda rito ry’Abakristo n’Abakristokazi, ryabwirije mu buryo bwitondewe ibyerekeye Ubwami bw’Imana n’igihe bari bahanganye n’ibitotezo bikaze? Ese koko mu gihe bakoraga umurimo wabo wo guhindura abantu abigishwa, Yehova yarabashyigikiraga kandi akabaha ubufasha bw’umwuka wera? Ibyo bibazo ndetse n’ibindi bisa na byo bisubizwa mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe. Ni ngombwa ko tumenya ibisubizo byabyo. Kubera iki? Yesu yari yarasezeranyije ko uwo murimo yabashinze wagombaga gukomeza “kugeza ku mperuka.” Bityo rero, iyo nshingano ireba Abakristo bose b’ukuri, hakubiyemo natwe turiho mu minsi y’imperuka. Ni yo mpamvu dushishikazwa cyane n’inkuru y’amateka yanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe.

Incamake y’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe

13, 14. (a) Ni nde wanditse igitabo cy’Ibyakozwe, kandi se yakuye he ibyo yanditse? (b) Ni ibihe bintu bikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe?

13 Ni nde wanditse igitabo cy’Ibyakozwe? Icyo gitabo ubwacyo ntikivuga uwacyanditse, ariko amagambo agitangira agaragaza neza ko uwacyanditse ari na we wanditse Ivanjiri ya Luka (Luka 1:1-4; Ibyak 1:1, 2). Ubwo rero, Luka “umuganga ukundwa” akaba n’umuhanga mu kwandika amateka abyitondeye, kuva kera yabonwaga ko ari we wanditse igitabo cy’Ibyakozwe (Kolo 4:14). Icyo gitabo kivuga ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka 28, uhereye igihe Yesu yasubiriye mu ijuru mu mwaka wa 33 kugeza igihe intumwa Pawulo yafungirwaga i Roma, ahagana mu mwaka wa 61. Kuba Luka mu nkuru ze yarakoreshaga ngenga ya gatatu y’ubwinshi “ba,” ahandi agakoresha ngenga ya mbere y’ubwinshi “tu,” bigaragaza ko mu nkuru nyinshi yavuze yabaga ahibereye (Ibyak 16:8-10; 20:5; 27:1). Kubera ko Luka yakoraga ubushakashatsi abyitondeye, nta gushidikanya ko ibyo yanditse yabibwiwe na Pawulo, Barinaba, Filipo n’abandi avuga mu nkuru ze.

14 Ni ibihe bintu bikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe? Mu Ivanjiri Luka yanditse mbere, yanditse ibintu Yesu yavuze n’ibyo yakoze. Ariko mu gitabo cy’Ibyakozwe ho, Luka avuga ibyo abigishwa ba Yesu bavuze n’ibyo bakoze. Ubwo rero, igitabo cy’Ibyakozwe kivuga ibirebana n’abantu bakoze umurimo uhambaye, nubwo abenshi muri bo babonwaga ‘nk’abantu basanzwe kandi batize’ (Ibyak 4:13). Muri make, iyo nkuru yahumetswe itubwira uko itorero rya gikristo ryashinzwe n’uko ryagiye ryaguka. Igitabo cy’Ibyakozwe kitubwira uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirizaga, uburyo bakoreshaga n’imyitwarire yabarangaga (Ibyak 4:31; 5:42). Kigaragaza uruhare rw’umwuka wera mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza (Ibyak 8:29, 39, 40; 13:1-3; 16:6; 18:24, 25). Igitabo cy’Ibyakozwe gitsindagiriza umutwe rusange wa Bibiliya, ni ukuvuga kweza izina ry’Imana binyuze ku Bwami bwayo buyobowe na Kristo, kandi kikagaragaza ko ubutumwa bw’Ubwami bwakomeje gukwirakwizwa nubwo byakozwe hariho ibitotezo bikaze.—Ibyak 8:12; 19:8; 28:30, 31.

15. Ni mu buhe buryo gusuzuma igitabo cy’Ibyakozwe bizatugirira akamaro?

15 Koko rero, gusuzuma igitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe birashishikaje kandi bikomeza ukwizera. Nidutekereza ku bushizi bw’amanga n’ishyaka byarangaga abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere, bizadukora ku mutima. Bizadushishikariza kwigana ukwizera kwa bagenzi bacu bo mu kinyejana cya mbere. Ibyo bizatuma tuba abantu bujuje ibisabwa kugira ngo dusohoze inshingano yo ‘guhindura abantu abigishwa.’ Iki gitabo, cyagenewe kugufasha kwiga ubyitondeye ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe.

Imfashanyigisho ya Bibiliya yagenewe kudufasha

16. Ni ibihe bice bitatu bigize intego y’iki gitabo?

16 Muri rusange intego y’iki gitabo ni iyihe? Intego y’iki gitabo irimo ibice bitatu: (1) gushimangira icyizere dufite cy’uko Yehova ashyigikira umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa akoresheje umwuka wera, (2) kudushishikariza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza binyuze mu gusuzuma ingero z’abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere, no (3) gutuma turushaho kubaha umuryango wa Yehova n’abayobora umurimo wo kubwiriza, hamwe n’abagenzuzi b’amatorero.

17, 18. Iki gitabo giteye gite, kandi se ni ibihe bintu bindi birimo bizagufasha igihe uzaba wiyigisha Bibiliya?

17 Iki gitabo giteye gite? Uzabona ko kigabanyijemo imitwe umunani, buri mutwe ukaba uvuga ibintu bikubiye mu bice runaka by’igitabo cy’Ibyakozwe. Ibice bikurikira ntibigamije gusuzuma imirongo yo mu Byakozwe umurongo ku wundi, ahubwo bigamije kudufasha kuvana amasomo ku bintu bivugwa muri icyo gitabo cya Bibiliya no kudufasha kubona uko twashyira mu bikorwa izo ngingo tuba twize. Mu ntangiriro ya buri gice, hari interuro isobanura igitekerezo rusange gikubiye muri icyo gice, hakaba n’umurongo w’Ibyanditswe ugaragaza ibice byo mu gitabo cy’Ibyakozwe bigiye gusobanurwa.

18 Hari n’ibindi bintu biri muri iki gitabo bizagufasha igihe uzaba wiyigisha Bibiliya. Gikubiyemo amashusho meza agaragaza ibintu bishishikaje bivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe, azagufasha kurushaho kwiyumvisha uko ibintu byagenze mu gihe uzaba utekereza ku nkuru zo muri Bibiliya. Ibice byinshi bifite udusanduku dutanga ibisobanuro by’inyongera kandi by’ingirakamaro. Udusanduku tumwe dutanga ibisobanuro biranga umuntu uvugwa muri Bibiliya ufite ukwizera tugomba kwigana. Utundi dutanga ibisobanuro birambuye ku birebana n’ahantu, ibyabaye, imico cyangwa abandi bantu bavugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe.

Umuvandimwe uha amabwiriza umugabo n’umugore babwiriza mu karere katabwirijwemo.

Bwiriza mu ifasi yawe uzirikana ko ibintu byihutirwa

19. Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

19 Iki gitabo gishobora kugufasha kwisuzuma nta buryarya. Uko igihe umaze uri umubwiriza w’Ubwami cyaba kingana kose, ni byiza gufata umwanya ukagenzura ibyo ushyira mu mwanya wa mbere n’uko ubona umurimo wa gikristo (2 Kor 13:5). Ibaze uti ‘ese ndacyabona ko umurimo wo kubwiriza nkora wihutirwa (1 Kor 7:29-31)? Mbese mbwiriza ubutumwa bwiza maramaje kandi mfite ishyaka (1 Tes 1:5, 6)? Mbese nifatanya mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose?’—Kolo 3:23.

20, 21. Kuki inshingano dufite yihutirwa cyane, kandi se twagombye kwiyemeza iki?

20 Nimucyo tujye duhora tuzirikana ko twahawe inshingano yo gukora umurimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Uko umunsi uhise ni na ko iyo nshingano irushaho kwihutirwa. Imperuka y’iyi si iregereje cyane. Nta kindi gihe ubuzima bw’abantu bwigeze buba mu kaga nk’uko bimeze ubu. Ntituzi umubare w’abantu basigaye biteguye kwemera ubutumwa tubagezaho (Ibyak 13:48). Ariko dufite inshingano yo gufasha abo bantu amazi atararenga inkombe.—1 Tim 4:16.

21 Ni iby’ingenzi rero ko twigana urugero rw’ababwiriza b’Ubwami bo mu kinyejana cya mbere barangwaga n’ishyaka. Turifuza ko kwiga iki gitabo ubyitondeye byazatuma urushaho kubwirizanya ishyaka ryinshi n’ubutwari. Kandi turakwifuriza ko warushaho gukomera ku cyemezo wafashe cyo gukomeza ‘gusobanura iby’ubwami bw’Imana ubyitondeye.’—Ibyak 28:23.

AMATARIKI Y’INGENZI MU GUKWIRAKWIRA K’UBUKRISTO MU KINYEJANA CYA MBERE

  1. 33

    Yesu azuka

    Yesu aha abigishwa be inshingano yo guhindura abantu abigishwa

    Abigishwa basukwaho umwuka wera kuri Pentekote

    Itorero rya gikristo rishingwa

  2. ah. 33-34

    Sitefano yicwa

    Umunyetiyopiya w’inkone abatizwa

  3. ah. 34

    Sawuli w’i Taruso ahinduka

  4. ah. 34-36

    Sawuli abwiriza i Damasiko

  5. ah. 36

    Pawulo ajya i Yerusalemu bwa mbere ari umwigishwa wa Kristo

    Pawulo asura Petero i Yerusalemu (Gal 1:18)

  6. 36

    Koruneliyo ahinduka

    Abanyamahanga ba mbere bahinduka Abakristo

  7. ah. 41

    Ivanjiri ya Matayo yandikwa

    Pawulo yerekwa “ijuru rya gatatu” (2 Kor 12:2)

  8. ah. 44

    Agabo ahanura inzara

    Yakobo (mwene Zebedayo) yicwa

    Petero afungwa agafungurwa mu buryo bw’igitangaza

  9. 44

    Herode Agiripa wa I apfa

  10. ah. 46

    Inzara yari yarahanuwe itera

    Pawulo ajyana impano i Yerusalemu

  11. ah. 47-48

    Urugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari rwa Pawulo

  12. ah. 49

    Ikibazo cyo gukebwa kivuka muri Antiyokiya

    Inama yabereye i Yerusalemu

    Pawulo acyaha Petero (Gal 2:11-14)

  13. ah. 49-52

    Urugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari rwa Pawulo

    Barinaba na Mariko babwiriza muri Shipure

  14. ah. 49-50

    Kalawudiyo yirukana Abayahudi i Roma

  15. ah. 50

    Luka asanga Pawulo i Tirowa

    Pawulo abona umugabo w’Umunyamakedoniya mu iyerekwa

    Pawulo ajya i Filipi

    Itorero ry’i Filipi rishingwa

    Itorero ry’i Tesalonike rishingwa

    Pawulo ajya muri Atene

  16. ah. 50-52

    Pawulo ajya i Korinto

    Ibaruwa ya 1 y’Abatesalonike yandikwa

    Ibaruwa y’Abagalatiya yandikwa

  17. ah. 51

    Ibaruwa ya 2 y’Abatesalonike yandikwa

  18. ah. 52-56

    Urugendo rwa gatatu rw’ubumisiyonari rwa Pawulo

  19. ah. 52-55

    Pawulo ajya muri Efeso

  20. ah. 55

    Ibaruwa ya 1 y’Abakorinto yandikwa

    Tito atumwa i Korinto

    Ibaruwa ya 2 y’Abakorinto yandikwa

  21. ah. 56

    Ibaruwa y’Abaroma yandikwa

    Pawulo azura Utuko i Tirowa

    Pawulo na Luka bagumana na Filipo i Kayisariya

    Pawulo afatirwa i Yerusalemu

  22. ah. 56-58

    Pawulo afungirwa i Kayisariya

    Ivanjiri ya Luka yandikwa

  23. ah. 58

    Fesito asimbura Feligisi

  24. 58

    Herode Agiripa wa II atega amatwi Pawulo

  25. ah. 59-61

    Pawulo afungirwa i Roma bwa mbere

  26. ah. 60-61

    Ibaruwa y’Abakolosayi yandikwa

    Ibaruwa y’Abefeso yandikwa

    Ibaruwa ya Filemoni yandikwa

    Ibaruwa y’Abafilipi yandikwa

  27. ah. 60-65

    Ivanjiri ya Mariko yandikwa

  28. ah. 61

    Igitabo cy’Ibyakozwe cyandikwa

    Ibaruwa y’Abaheburayo yandikwa

  29. ah. 61-64

    Ibaruwa ya 1 ya Timoteyo yandikwa

    Tito asigara i Kirete (Tito 1:5)

    Ibaruwa ya Tito yandikwa

  30. mbere ya 62

    Ibaruwa ya Yakobo yandikwa

  31. ah. 62-64

    Ibaruwa ya 1 ya Petero yandikwa

  32. ah. 64

    Ibaruwa ya 2 ya Petero yandikwa

  33. ah. 65

    Pawulo afungirwa i Roma bwa kabiri

    Ibaruwa ya 2 ya Timoteyo yandikwa

    Tito ajya i Dalumatiya (2 Tim 4:10)

    Pawulo yicwa

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze