Ni Irihe Zina Wihesha?
Rimwe na rimwe, Bibiliya ikoresha ijambo “izina” yerekeza ku buryo umuntu azwi n’abandi bantu. Urugero, Umwami w’umunyabwenge Salomo yanditse agira ati “kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi; kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo.” (Umubwiriza 7:1; gereranya no mu Migani 22:1.) Dukurikije uko Salomo yabivuze, nta bwo umuntu avukana izina ryiza. Ahubwo, mu gihe cy’imibereho ye ni bwo amenyakana mu buryo nyakuri. Izina rye rigaragaza imico ye bwite, yaba ari umunyabuntu cyangwa arangwa n’ubwikunde, yaba umunyampuhwe cyangwa umuntu utagondeka, yaba umuntu wicisha bugufi cyangwa wishyira hejuru, yaba umukiranutsi cyangwa umugome.
Dufate urugero rwa Dawidi. Mu gihe yari umwami, yaragaje ko yari umunyambaraga akaba n’umuntu utarahuzagurikaga. Nanone kandi, Dawidi yemeye amakosa ye maze yicuza ibyaha bikomeye yakoze. Umuhanuzi wa Yehova yari afite impamvu nziza zo kugaragaza ko Dawidi yari “umuntu umeze nk’uko umutima [w’Imana] ushaka” (1 Samweli 13:14). Uwo musore Dawidi yari yaramaze kwihesha izina ryiza imbere y’Imana.
Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Umwami w’u Buyuda, ari we Yoramu, yihesheje izina ribi. Yatumye abaturage be batera umuganga gahunda yo gusenga ya Yehova, ndetse aza no kwivugana bene nyina batandatu hamwe na bamwe mu bikomangoma by’i Buyuda. Amaherezo, Yoramu yaje guhitanwa n’indwara ikomeye yatejwe na Yehova. Bibiliya ivuga ko Yoramu ‘yatanze akagenda nta wamwifuzaga,’ cyangwa nk’uko Bibiliya yitwa Today’s English Version ibivuga, “nta muntu n’umwe wababajwe n’urupfu rwe.”—2 Ngoma 21:20.
Imibereho ya Dawidi n’iya Yoramu, igaragaza ukuri k’umugani wo muri Bibiliya ugira uti “kwibuka kuzana umugisha; ariko izina ry’umunyabyaha ryo rizabora” (Imigani 10:7). Ku bw’ibyo, buri wese muri twe yagombye kwibaza abigiranye ubwitonzi ati ‘ni irihe zina nihesha imbere y’Imana n’imbere ya bagenzi banjye?’