Indirimbo ya 76
Yehova, Imana y’amahoro
Igicapye
1. Mana y’amahoro,
Urangwa n’urukundo.
Waduhaye amahoro,
Bityo twera imbuto.
Watanze incungu,
Ngo tubeho iteka.
Mana, duhe amahoro
Asendereye cyane.
2. Nta mahoro y’isi;
Irababaye cyane.
Ariko ubwoko bwawe,
Bufite amahoro.
Uko duhigura
Umuhigo twahize,
Jya uduha imigisha
N’amahoro nyakuri.
3. Ibyanditswe byera
Biratumurikira.
Ni na byo bituyobora
Mu mwijima w’iyi si.
Duhe amahoro
Kugira ngo dutuze,
Maze imitima yacu
Yumve iguwe neza.
(Reba nanone Zab 4:8; Fili 4:6, 7; 1 Tes 5:23.)