UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | NEHEMIYA 12-13
Amasomo y’ingenzi tuvana kuri Nehemiya
Nehemiya yarwaniye ishyaka ugusenga k’ukuri
Umutambyi mukuru Eliyashibu yemeye kuyoborwa n’imitekerereze ya Tobiya utarizeraga Yehova kandi warwanyaga ugusenga k’ukuri.
Eliyashibu yahaye Tobiya ahantu ho kuba mu cyumba cyo kuriramo cy’urusengero.
Nehemiya yajugunye hanze ibikoresho byose bya Tobiya asukura icyumba, nuko ategeka ko bongera gukoreramo ibyo cyari cyaragenewe.
Nehemiya yakomeje gukuraho ibikorwa byose byanduye muri Yerusalemu.