ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Werurwe p. 4
  • Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Umurava wa Yobu—Ugaragarira ku ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Umurava wa Yobu—Ni nde ushobora kuwigana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Werurwe p. 4

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 1-5

Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo

Satani yasuzuguye Yobu

Yobu yari atuye mu gihugu cya Usi, igihe Abisirayeli bari abacakara mu gihugu cya Egiputa. Nubwo Yobu atari Umwisirayeli, yasengaga Yehova mu budahemuka. Yari afite umuryango mugari, ubutunzi bwinshi kandi yarubahwaga mu gace yari atuyemo. Abantu bamufataga nk’umujyanama ukomeye kandi yacaga imanza zitabera. Yagiriraga ubuntu abakene n’abababaye. Yobu yari umugabo w’indahemuka.

Yobu yagaragaje neza ko Yehova ari we wari ufite agaciro kenshi mu buzima bwe

1:8-11, 22; 2:2-5

  • Satani na we yari azi ko Yobu ari indahemuka. Ntiyigeze ahakana ko Yobu yubahaga Yehova, ahubwo yashidikanyije ku mpamvu yabimuteraga

  • Satani yashinjaga Yobu ko akorera Imana abitewe n’inyungu zishingiye ku bwikunde

  • Kugira ngo Yehova anyomoze icyo kirego, yemereye Satani kugerageza uwo mugabo wizerwa. Satani yibasiye Yobu mu bice byose bigize imibereho ye

  • Satani amaze kubona ko Yobu akomeje kuba indahemuka, yashidikanyije no ku budahemuka bw’abantu bose

  • Yobu ntiyigeze akora icyaha cyangwa ngo agire ikindi kintu kibi agereka ku Mana

Yobu yatakaje ibyo yari atunze
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze