Indirimbo ya 114
Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
1. Hari ‘gitabo cy’amapaji menshi,
Giha abantu ibyiringiro.
Ibirimo bifite imbaraga;
Biha ubuzima abapfuye.
Icyo gitabo ni Bibliya Yera.
Cyanditswe gihumetswe n’Imana.
Cyanditswe n’abakundaga Imana,
Bayoborwaga n’umwuka wayo.
2. Banditse ukuri ku byo yaremye,
Uko yaremye ijuru n’isi.
Ikarema n’umuntu atunganye,
N’ukuntu Paradizo yabuze.
Banavuze iby’umumarayika
Warwanyije ubutware bwayo.
Ibyo byatumye habaho icyaha,
Ariko Yehova azatsinda.
3. Turiho mu bihe by’umunezero.
Ubwami bw’Imana bwaravutse.
Yehova ‘giye guha agakiza
Abunze ubumwe na we bose.
Igitabo cye kirimo inkuru
Z’ibirori by’ibyokurya byera.
Kinatanga amahoro nyakuri;
Ubutunzi burimo ni bwinshi.
(Reba nanone 2 Tim 3:16; 2 Pet 1:21.)