Ubu koko Imana irakora iki?
“Uwiteka [Yehova, NW], ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago?”—ZABURI 10:1.
IYO dutereye akajisho mu binyamakuru, twibonera ko turi “mu bihe by’amakuba.” Mu gihe tugezweho n’ingorane, urugero nk’ubugizi bwa nabi, impanuka ikomeye cyangwa tugapfusha uwo twakundaga, dushobora kwibaza niba Imana ibibona, tukibaza niba itwitaho cyangwa se niba inahari.
Burya rero, hari igihe dushobora kwitega ko Imana ikora ibintu mu buryo budahuje n’uko yo ibiteganya. Reka tuvuge ko umwana muto ababajwe n’uko se yagiye ku kazi. Uwo mwana yabuze se, kandi arifuza ko se yagaruka mu rugo. Arumva yatereranywe, ku buryo umunsi wose awumaze abaza ati “Papa ari he?”
Biragaragara ko ibyo uwo mwana atekereza bidakwiriye. N’ubundi kandi, igihe uwo mwana aba atekereza ko yatereranywe, se aba ashaka ibitunga umuryango. Ese aho natwe ntituba dufite imitekerereze nk’iy’uwo mwana, iyo tubaza tuti “Imana iri he”?
Nk’ubu hari abantu bifuza ko Imana yajya ihita ihana inkozi z’ibibi. Abandi bo bumva ko Imana yajya yihera abantu ibyiza gusa, ikabaha akazi, ikabaha uwo bazabana cyangwa ikabihera amahirwe yo gutsinda muri tombora.
Abantu batekereza batyo, bumva ko niba Imana itabahaye ibyo bayisaba cyangwa ngo ihite ihana abanyabyaha, iba itiyumvisha imibabaro yacu, kandi ko iba ititaye ku byo dukeneye. Ariko kandi, ibyo si ko bimeze. Icyo tugomba kumenya cyo, ni uko ubu Yehova arimo yita ku bagize umuryango w’abantu, nubwo abikora mu buryo abenshi batiteze.
None se, Imana irimo irakora iki? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, nimucyo twongere dusuzume ibyabaye abantu bakimara kuremwa, ubwo imishyikirano bari bafitanye n’Imana yangirikaga bikomeye, nubwo ibyo bidashatse kuvuga ko nta garuriro byari bifite.
Ingaruka z’icyaha
Tekereza inzu imaze imyaka myinshi yarabaye umusaka. Igisenge cyararobotse, inzugi zarakutse, kandi hanze harangiritse. Iyo nzu yigeze kuba nziza, ariko ubu si ko bimeze. Urebye ukuntu iyo nzu yangiritse, kuyisana ntibizaba byoroshye; bizatwara igihe.
Ngaho noneho tekereza ku ngaruka zageze ku bantu, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 6.000, ubwo ikiremwa cy’umwuka kitagaragara, ari cyo Satani, cyoshyaga Adamu na Eva bakigomeka ku Mana. Mbere yuko ibyo biba, umugabo n’umugore ba mbere bari bafite amagara mazima, kandi bafite ibyiringiro byo kubaho iteka bari kumwe n’abari kuzabakomokaho (Itangiriro 1:28). Icyakora igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, babaye nk’aho bangije umuryango w’abantu wari kuzabaho.
Ntitugomba gupfobya ingaruka zatewe n’ubwo bwigomeke, kubera ko Bibiliya igira iti ‘icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe [Adamu], n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha’ (Abaroma 5:12). Uretse kuba icyaha cyaratumye tugerwaho n’urupfu, cyanangije imishyikirano dufitanye n’Umuremyi wacu, kandi kitugiraho ingaruka mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu byiyumvo. Ubwo rero, tumeze nka ya nzu yangiritse cyane. Umukiranutsi Yobu yagaragaje neza ingorane twahuye na zo, agira ati “umuntu arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho.”—Yobu 14:1.
Ariko se Imana yigeze itererana abantu igihe Adamu na Eva bari bamaze gukora icyaha? Oya rwose. Ahubwo kuva icyo gihe kugeza ubu, hari ibintu Data wo mu ijuru yagiye akorera abantu. Kugira ngo dusobanukirwe neza ibyo adukorera, reka dusuzume ibintu bitatu bya ngombwa kugira ngo inzu isanwe, maze turebe aho bihuriye n’icyo Imana yakoze kugira ngo abantu bongere kubaho batunganye.
1 Iyo nyir’inzu amaze kugenzura uko inzu ye yangiritse, aba agomba gufata umwanzuro wo kuyisana cyangwa kuyisenya.
Adamu na Eva bakimara kwigomeka mu busitani bwa Edeni, Yehova yahise atangaza ko yari afite umugambi wo gusubiza abantu ubuzima butunganye. Yabwiye cya kiremwa cy’umwuka kitagaragara cyari cyatumye abantu bigomeka ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”—Itangiriro 3:15.
Ayo magambo agaragaza ko Yehova yatanze isezerano ry’uko azarimbura nyirabayazana w’ubwigomeke bwo muri Edeni (Abaroma 16:20; Ibyahishuwe 12:9). Byongeye kandi, Yehova yavuze ko hari kubaho “urubyaro” rwari kuvana abantu mu bubata bw’icyaha (1 Yohana 3:8).a Ayo masezerano yagaragaje ko Yehova atari kurimbura abantu, ahubwo ko yari kubasubiza ubuzima butunganye. Icyakora, ibyo byari gutwara igihe.
2 Umwubatsi ategura igishushanyo mbonera kigaragaza neza imirimo yo gusana ikeneye gukorwa.
Yehova yahaye Abisirayeli amategeko, kandi abaha igishushanyo mbonera kigaragaza uko urusengero bari kujya bamusengeramo rwari kuba rumeze. Bibiliya ivuga ko ‘ibyo byari igicucu cy’ibintu bizaza’ (Abakolosayi 2:17). Kimwe n’igishushanyo mbonera, ibyo na byo byari bifite ikintu gikomeye byashushanyaga.
Urugero, Abisirayeli batangaga ibitambo by’amatungo kugira ngo bababarirwe ibyaha (Abalewi 17:11). Icyo gikorwa cyashushanyaga igitambo gikomeye kurushaho cyari kuzatambwa mu binyejana byinshi nyuma yaho, kikaba cyari gutuma abantu bacungurwa mu buryo bwuzuye.b Imiterere y’ihema ry’ibonaniro n’iy’urusengero Abisirayeli bari gusengeramo byashushanyaga ibyo Mesiya wasezeranyijwe yari gukora, uhereye igihe yitangaga akadupfira kugeza asubiye mu ijuru.—Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 7.
3 Gushaka undi mwubatsi uzakurikiza igishushanyo mbonera, maze agakora imirimo yo gusana.
Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe wagombaga gukurikiza ibyakorwaga mu gihe Abisirayeli batambaga ibitambo, maze agatanga ubuzima bwe kugira ngo acungure abantu. N’ubundi kandi, Yohana Umubatiza yavuze ko Yesu yari “Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi” (Yohana 1:29). Yesu yemeye iyo nshingano abikunze, kuko yagize ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.”—Yohana 6:38.
Imana yashakaga ko Yesu ‘atanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi,’ kandi akagirana isezerano ry’Ubwami n’abigishwa be (Matayo 20:28; Luka 22:29, 30). Ubwo Bwami ni bwo Imana izakoresha, kugira ngo isohoze umugambi ifitiye abantu. Ubwo butumwa bw’Ubwami bw’Imana bwitwa ‘ubutumwa bwiza’ kubera ko busobanurira abantu ko Imana yashyizeho ubutegetsi mu ijuru kugira ngo buzayobore ibibera ku isi!—Matayo 24:14; Daniyeli 2:44.c
Imirimo yo gusana irakomeje
Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yategetse abigishwa be ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera . . . Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”—Matayo 28:19, 20.
Bityo rero, imirimo yo gusubiza abantu ubutungane, ntiyari kurangirana n’urupfu rwa Yesu. Yari gukomeza gukorwa no mu gihe cy’“imperuka y’isi,” ubwo Ubwami bw’Imana bwari gutangira kugenzura ibibera ku isi. Icyo ni cyo gihe turimo, kandi ibyo tubibwirwa n’uko ibintu bigize ikimenyetso Yesu yavuze ko cyari kuranga “imperuka y’isi” birimo bisohozwa muri iki gihe.d—Matayo 24:3-14; Luka 21:7-11; 2 Timoteyo 3:1-5.
Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu 236 bumvira itegeko rya Yesu ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Iyi gazeti urimo usoma igamije kugufasha kumenya byinshi ku birebana n’ubwo Bwami ndetse n’icyo buzakora. Ku ipaji ya 2 ya buri gazeti y’Umunara w’Umurinzi, hari amagambo agira ati “iyi gazeti . . . ihumuriza abantu ibagezaho ubutumwa bwiza buvuga ko vuba aha Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi nyakuri bwo mu ijuru, buzavanaho ububi bwose kandi bukazahindura isi paradizo. Itera abantu inkunga yo kwizera Yesu Kristo wadupfiriye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Muri iki gihe Yesu Kristo arategeka akaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana.”
Ni iby’ukuri ko muri iki gihe wumva inkuru zivuga iby’ibitero by’iterabwoba, impanuka kamere, cyangwa nawe ubwawe ukaba wagerwaho n’ingorane. Ariko kandi, niwiga Bibiliya uzibonera ko Imana itigeze itererana abantu. Ahubwo, uzibonera ko “itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:27). Nanone kandi, isezerano ryayo ryo kongera kuduha icyo ababyeyi bacu ba mbere batakaje rizasohozwa.—Yesaya 55:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’umurongo wo mu Itangiriro 3:15, reba igice cya 19 cy’igitabo Egera Yehova, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 5 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
c Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’Ubwami bw’Imana, reba igice cya 8 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
d Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 9 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 7]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
“Hashushanyaga ah’ukuri”—Icyo ihema ry’ibonaniro ryashushanyaga
IGICANIRO
Kuba Imana yari yiteguye kwemera igitambo cya Yesu.—ABAHEBURAYO 13:10-12.
UMUTAMBYI MUKURU
Yesu.—ABAHEBURAYO 9:11.
1 Ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru yatambaga igitambo cy’ibyaha by’abantu.—ABALEWI 16:15, 29-31.
1 Ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, Yesu yatanze ubuzima bwe ku bwacu.—ABAHEBURAYO 10:5-10; 1 YOHANA 2:1, 2.
AHERA
Ubuzima Yesu yagize amaze kubyatwa n’umwuka.—MATAYO 3:16, 17; ABAROMA 8:14-17; ABAHEBURAYO 5:4-6.
UMWENDA UKINGIRIZA
Umubiri wa Yesu wari nk’umwenda watandukanyaga ubuzima bwo ku isi n’ubwo mu ijuru.—1 ABAKORINTO 15:44, 50; ABAHEBURAYO 6:19, 20; 10:19, 20.
2 Umutambyi mukuru yinjiraga inyuma y’umwenda ukingiriza watandukanyaga Ahera n’Ahera cyane.
2 Yesu amaze kuzuka yinjiye ‘inyuma y’umwenda ukingiriza,’ ubwo yazamukaga akajya mu ijuru ‘kugira ngo ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.’—ABAHEBURAYO 9:24-28.
AHERA CYANE
Mu ijuru.—ABAHEBURAYO 9:24.
3 Iyo umutambyi mukuru yinjiraga Ahera Cyane yaminjagiraga amaraso y’igitambo imbere y’isanduku y’isezerano.—ABALEWI 16:12-14.
3 Igihe Yesu yamurikiraga Imana agaciro k’amaraso ye, yatanze impongano nyayo y’ibyaha byacu.—ABAHEBURAYO 9:12, 24; 1 PETERO 3:21, 22.