ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/3 p. 22
  • “Uzifuza cyane”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Uzifuza cyane”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Jya ‘wiringira Yehova’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yobu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Umugabo w’intangarugero wemeye gukosorwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/3 p. 22

Egera Imana

“Uzifuza cyane”

NTA gitera agahinda nko kubona umuntu wakundaga abababara hanyuma agapfa. Ni ibisanzwe ko iyo dupfushije tubabara. Icyakora, duhumurizwa no kumenya ko Umuremyi wacu Yehova Imana yiyumvisha neza agahinda tuba dufite. Uretse n’ibyo, yifuza cyane gukoresha imbaraga ze zitagira akagero, kugira ngo azure abapfuye. Reka turebe ukuntu amagambo Yobu yavuze, aboneka muri Yobu 14:13-15, atuma tugira ibyiringiro.

Nimucyo dusuzume uko byagenze kugira ngo Yobu avuge ayo magambo. Icyo gihe, Yobu wari ufite ukwizera kudasanzwe, yari ahanganye n’ibigeragezo bikomeye. Muri byo harimo gutakaza ubutunzi bwe bwose, gupfusha abana be bose yakundaga no kurwara indwara yatumaga aribwa cyane. Igihe yari afite agahinda kenshi, yatakiye Imana ati “icyampa ukampisha mu mva” (umurongo wa 13). Yobu yumvaga ko kuba mu mva ari byo byari kumumara agahinda. Yumvaga ko igihe yari kuba ari mu mva atari guhura n’imibabaro n’ingorane, kuko yari kuba ameze nk’ubutunzi bw’agaciro bwahishwe n’Imana.a

Ese Yobu yari kuguma mu mva iteka ryose? Yobu ntiyabibonaga atyo. Yakomeje isengesho rye agira ati “icyampa . . . ukanshyiriraho igihe ntarengwa, hanyuma ukanyibuka!” Yari yiringiye ko yari kuzamara mu mva igihe gito kandi ko Yehova atari kuzamwibagirwa. Yobu yagereranyije igihe yari kumara mu mva n’‘imirimo y’agahato,’ ashaka kuvuga ko yari guhatirwa kumara igihe runaka ategereje. Yari gutegereza igihe kingana iki? Yaravuze ati “kugeza igihe nzabonera ihumure” (umurongo wa 14). Iryo humure ryumvikanisha ko azavanwa mu mva, cyangwa ko azazurwa.

Kuki Yobu yizeraga ko azabona ihumure yifuzaga? Ni ukubera ko yari azi ukuntu Umuremyi wacu wuje urukundo abona abagaragu be b’indahemuka bapfuye. Yobu yaravuze ati “uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe” (umurongo wa 15). Yobu yari azi ko yaremwe n’Imana. Nta gushidikanya ko Utanga ubuzima, ari na we waremeye Yobu mu nda ya nyina, afite n’ubushobozi bwo kumuzura.—Yobu 10:8, 9; 31:15.

Ibyo Yobu yavuze bitwereka ukuntu Yehova adukunda. Akunda cyane abantu bameze nka Yobu, bishyira mu maboko ye, bakemera ko ababumba kugira ngo bakore ibimushimisha (Yesaya 64:8). Yehova aha agaciro abagaragu be b’indahemuka. ‘Yifuza cyane’ kongera kubona abagaragu be b’indahemuka bapfuye. Hari umuhanga wavuze ati “nta gushidikanya ko [ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aho], ari rimwe mu magambo akomeye umuntu akoresha ashaka kugaragaza ko afite icyifuzo kidasanzwe cyo gukora ikintu runaka.” Koko rero, Yehova ntiyibuka abagaragu be gusa, ahubwo anifuza kubazura.

Birashimishije kuba mu gitabo cya Yobu, kikaba ari kimwe mu bitabo bya Bibiliya byanditswe mbere y’ibindi, Yehova yarahishuye umugambi we wo kuzura abapfuye.b Yifuza kuguhuza n’abawe bapfuye. Iyo umuntu yiringiye ko hazabaho umuzuko, kwihanganira gupfusha birushaho kumworohera. Turagutera inkunga yo kwiga byinshi ku byerekeye iyo Mana yuje urukundo, no kumenya icyo wakora kugira ngo ikubumbe maze iguhindure, bityo uzibonere isohozwa ry’umugambi wayo.

Ibice bya bibiliya wasoma muri werurwe:

Esiteri 1–Yobu 15

a Hari igitabo cyavuze ko amagambo Yobu yavuze agira ati ‘umpishe,’ ashobora gusobanura ngo “unshyire ahantu hari umutekano, nk’uko umuntu abitsa amafaranga menshi.” Hari ikindi gitabo cyavuze ko ayo magambo asobanura ngo “umpishe nk’uko umuntu ahisha ubutunzi.”

b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’amasezerano y’Imana arebana n’umuzuko, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze