Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
6-12 Kamena
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 34-37
“Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”
“Ntugirire ishyari abakiranirwa”
3 Turi mu ‘bihe birushya’ kandi ubugome bwaragwiriye. Twibonera ukuntu amagambo ya Pawulo asohora, amagambo agira ati “abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:1, 13). Biroroshye cyane ko twakumva tugiriye ishyari abantu babi kubera ko usanga basa n’aho baguwe neza kandi barageze kuri byinshi! Ibyo bishobora kuturangaza, bigatuma tudakomeza kwibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Iyumvire nawe ukuntu amagambo abimburira Zaburi ya 37 aduha umuburo kuri ako kaga dushobora guhura na ko agira ati “ntugahagarikwe umutima n’abakora ibyaha, kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.”
4 Buri munsi twumva mu itangazamakuru ibikorwa byinshi by’akarengane. Abacuruzi badatinya umugayo bakora forode ntibabihanirwe. Abagizi ba nabi babonerana abantu batagira kirengera. Hari abicanyi batajya bamenyekana ngo bafatwe, banafatwa ntibahanwe. Izo ngero zose zigaragaza ukuntu ubutabera budakurikizwa zishobora kuturakaza bikatubuza amahoro yo mu mutima. Iyo tubona ukuntu abantu babi basa n’aho bagashize, dushobora no kumva tubagiriye ishyari. Ariko se hari icyo twakunguka dukomeje guteshwa umutwe n’uko basa n’aho bamerewe neza? Kubagirira ishyari kubera ko hari ibintu basa n’aho bagezeho se hari icyo byahindura ku rubategereje? Nta na kimwe! Kandi ntitugomba ‘guhagarika umutima.’ Kubera iki?
5 Dawidi yarashubije ati “bazacibwa vuba nk’ubwatsi, bazuma nk’igisambu kibisi” (Zaburi 37:2). Ubwatsi bubisi usanga busa neza ariko bidatinze amababi araraba akuma. Nguko uko abantu babi bamera. Ubutunzi basa n’aho bagezeho ntibuzahoraho iteka. Iyo bapfuye, indonke babonye binyuze mu nzira mbi nta cyo ziba zikibamariye. Iminsi y’igisambo irabaze. Pawulo yaranditse ati ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu’ (Abaroma 6:23). Ababi bose n’abakora ibyo gukiranirwa bazabona “ibihembo” byabo kandi ntibazongera kubaho ukundi. Imibereho yabo nta cyo ibamariye rwose!—Zaburi 37:35, 36; 49:16, 17.
6 None se ubwo twagombye kwemera ngo ibintu byiza abakora ibibi bagezeho bitazamara kabiri biduteshe umutwe? Isomo twakura mu mirongo ibiri ya mbere ya Zaburi ya 37 ni iri: ntukemere ko ibyo bagezeho bituma uteshuka inzira wahisemo yo gukorera Yehova. Ahubwo komeza kwibanda ku migisha n’intego byo mu buryo bw’umwuka.—Imigani 23:17.
“Wiringire Uwiteka ukore ibyiza”
7 Umwanditsi wa Zaburi yaduteye inkunga agira ati “wiringire Uwiteka ukore ibyiza” (Zaburi 37:3a). Iyo dufite ibintu biduhangayikishije, cyangwa dufite ibyo dushidikanyaho, ni bwo tuba dukeneye kurushaho kwiringira Yehova. Ni we ushobora kuduha umutekano wuzuye wo mu buryo bw’umwuka. Mose yaranditse ati “uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose” (Zaburi 91:1). Iyo twumva tubujijwe amahwemo n’uko amategeko adakurikizwa muri iyi si, ni bwo tuba tugomba kurushaho kwishingikiriza kuri Yehova. Iyo dutsikiye umutsi ukikanga, dushimishwa no kubona incuti idusindagiza. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe twihatira kugendera mu nzira yo gukiranuka, tuba dukeneye kwishingikiriza kuri Yehova.—Yesaya 50:10.
8 Ikintu kizadufasha kudakomeza guteshwa umutwe n’ibyo abantu babi basa n’aho bagezeho, ni ugukomeza guhugira mu murimo wo gushaka abantu bagereranywa n’intama tukabafasha kumenya by’ukuri umugambi wa Yehova. Kubera ko ubugizi bwa nabi bukomeza kwiyongera, natwe tugomba guhora duhugiye mu murimo wo gufasha abandi. Intumwa Pawulo yaravuze ati “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” Ikintu ‘cyiza’ kurusha ibindi byose dushobora gukorera abantu, ni ukubagezaho ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Ubwami bw’Imana. Umurimo wacu wo kubwiriza, ni “igitambo cy’ishimwe” rwose.—Abaheburayo 13:15, 16; Abagalatiya 6:10.
9 Dawidi yakomeje agira ati “guma mu gihugu ukurikize umurava” (Zaburi 37:3b). Icyo Dawidi yise ‘igihugu’ ni akarere Yehova yari yarahaye Isirayeli, ni ukuvuga cya Gihugu cy’Isezerano. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo ingabano zacyo zaheraga i Dani mu majyaruguru zikagera i Berisheba mu majyepfo. Icyo ni cyo gihugu Isirayeli yari ituyemo (1 Abami 4:25). Muri iki gihe, aho twaba dutuye hose, dutegerezanyije amatsiko igihe isi yose izaba yahindutse paradizo, yahindutse isi nshya irangwa no gukiranuka. Hagati aho ariko, dufite umutekano wo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 65:13, 14.
10 ‘Nidukurikiza umurava’ bizatwungura iki? Amagambo yahumetswe yo mu Migani atwibutsa ko “umunyamurava agwiza imigisha myinshi” (Imigani 28:20). Nidukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza mu budahemuka aho twaba dutuye hose kandi tukabwiriza abo dushobora kubona bose, nta gushidikanya ko Yehova azaduha imigisha. Urugero, Frank n’umugore we Rose bamaze imyaka igera kuri 40 batangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, bakaba baratangiriye mu mudugudu wo mu majyaruguru ya Ecosse. Basanze abantu bake mu bari baremeye ukuri muri ako gace, barakuretse. Uwo mugabo n’umugore we b’abapayiniya ntibacitse intege, ahubwo bahise batangira kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Ubu muri ako karere hari itorero rihagaze neza. Yehova yahaye uwo mugabo n’umugore we imigisha kubera ko bakomeje kuba abizerwa. Frank yavuze yiyoroheje cyane ati “umugisha ukomeye kurusha indi yose, ni uko na n’ubu tukiri mu kuri kandi Yehova akaba akidukoresha.” Koko rero, iyo ‘dukurikije umurava’ tubona imigisha myinshi.
“Wishimire Uwiteka”
11 Kugira ngo dushimangire imishyikirano dufitanye na Yehova kandi dukomeze kumwiringira, tugomba ‘kumwishimira’ (Zaburi 37:4a). Twabigeraho dute? Aho gukomeza gutekereza ku bibazo byacu, n’ubwo byaba bikomeye, twibanda kuri Yehova. Uburyo bumwe twabikoramo ni ugusoma ijambo rye (Zaburi 1:1, 2). Mbese gusoma Bibiliya biragushimisha? Bizagushimisha niba usoma ugamije kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye Yehova. Kuki se utagenda ufata akanya gato mu gihe usoma maze ukibaza uti ‘aya magambo anyigishije iki kuri Yehova?’ Niba mu gihe usoma uba ufite agakaye cyangwa se agapapuro, bizagufasha cyane. Uko uruhutse gato kugira ngo utekereze ku cyo ibyo usomye bisobanura, andika ijambo rikwibutsa umuco w’Imana ubonye ushimishije. Hari indi Zaburi Dawidi yaririmbyemo ati “amagambo yo mu kanwa kanjye, n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye” (Zaburi 19:14). Iyo dusuzumye Ijambo ry’Imana tubyitondeye gutyo, ‘bishimisha’ Yehova kandi natwe biradushimisha.
12 Twakora iki kugira ngo tubonere ibyishimo mu kwiyigisha no gutekereza ku byo twiga? Dushobora kwishyiriraho intego yo kumenya byinshi kurushaho uko bishoboka kose ku byerekeranye na Yehova n’inzira ze. Ibitabo urugero nk’Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose na Egera Yehova bikubiyemo ibintu byinshi dushobora gutekerezaho dufite umutima ushima. Dawidi yizeza buri mukiranutsi wese ko nabigenza atyo, Yehova na we ‘azamuha ibyo umutima we usaba’ (Zaburi 37:4b). Intumwa Yohana agomba na we kuba yarabyizeraga kuko yanditse ati “kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.”—1 Yohana 5:14, 15.
13 Twese abiyemeje gukomeza gushikama, twifuza cyane kuzabona ukuntu Yehova azagaragaza ko ari we ukwiriye gutegeka (Imigani 27:11). Mbese ntitwumva imitima yacu isazwe n’ibyishimo iyo twumvise ukuntu abavandimwe bacu bo mu bihugu byahoze biyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu, ubu noneho bagera ku bintu bitangaje mu murimo wo kubwiriza? Dutegerezanyije amatsiko kuzareba niba hari ahandi hazaboneka umudendezo mbere y’uko imperuka y’iyi si iza. Abenshi mu bagaragu ba Yehova baba mu bihugu birimo umudendezo bakorana umwete umurimo wo kubwiriza, bakabwiriza abanyeshuri, impunzi n’abandi bantu baba bazamara igihe gito muri ibyo bihugu, aho baba bashobora gusenga Imana mu mudendezo. Twifuza rwose ko mu gihe abo bantu basubiye iwabo bakomeza kureka umucyo w’ukuri ukamurikira mu bihugu bisa n’aho umucyo utabona aho umenera.—Matayo 5:14-16.
“Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose”
14 Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko imihangayiko yacu n’ibindi bintu bishobora kuba bisa n’aho bituremereye bishobora gukurwaho! Mu buhe buryo? Dawidi yaravuze ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira,” yongeraho ati “na we azabisohoza” (Zaburi 37:5). Mu matorero yacu tuhabonera ibihamya byinshi bigaragaza ko Yehova ari uwo kwiringirwa (Zaburi 55:23). Abari mu murimo w’igihe cyose, baba abapayiniya, abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari cyangwa abakora kuri za Beteli, bose bashobora gutanga ubuhamya ko Yehova atajya atenguha abamwiringiye. Kuki se utaganira n’abo uzi, hanyuma ukababaza uko Yehova yagiye abafasha? Nta gushidikanya ko uziyumvira inkuru nyinshi zigaragaza ko ukuboko kwa Yehova kutajya kuba kugufi. Buri gihe abaha iby’ibanze bakenera mu buzima.—Zaburi 37:25; Matayo 6:25-34.
15 Iyo twiringiye Yehova mu buryo busesuye, dusohorerwaho n’amagambo uwo mwanditsi wa Zaburi yakomeje avuga agira ati “azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo, n’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu” (Zaburi 37:6). Twe Abahamya ba Yehova, abantu bakunda kudusebya. Ariko Yehova ahumura amaso abantu bafite imitima itaryarya, bakabona ko umurimo dukora tuwukora dusunitswe n’urukundo dukunda Yehova na bagenzi bacu. Nanone kandi, n’ubwo abantu benshi badusebya birengagije imyifatire yacu izira amakemwa, abantu barayibona. Yehova aradushyigikira mu bitotezo no kurwanywa k’uburyo bwose, ibyo bigatuma gukiranuka k’ubwoko bw’Imana kumurika nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu.—1 Petero 2:12.
‘Tuza, utegereze wihanganye’
16 Umwanditsi wa Zaburi yakomeje agira ati “turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, n’umuntu usohoza inama mbi” (Zaburi 37:7). Aha ngaha, Dawidi yatsindagirije akamaro ko gutegereza twihanganye ko Yehova agira icyo akora. N’ubwo imperuka y’iyi si itaraza, ibyo ntibyagombye gutuma twitotomba. Mbese ntitwamaze kubona ko Yehova afite imbabazi nyinshi no kwihangana kurusha uko twabitekerezaga? Ubwo se natwe ntitwagombye kugaragaza ko dutegereza twihanganye, dukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mbere y’uko imperuka iza (Mariko 13:10)? Iki si igihe cyo guhubuka ngo dukore ibintu bishobora kutubuza ibyishimo n’umutekano wo mu buryo bw’umwuka. Ahubwo iki ni igihe cyo kurushaho kurwanya dushikamye ibishuko by’isi ya Satani bishobora kutwangiza. Nanone iki ni igihe cyo gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco, tudakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tutaba abakiranutsi imbere ya Yehova. Nimucyo dukomeze kurwanya ibitekerezo by’ubwiyandarike kandi twirinde gukorera abo tudahuje igitsina, yemwe n’abo tugihuje, ibintu bidakwiriye.—Abakolosayi 3:5.
17 Dawidi yatugiriye inama igira iti “reka umujinya, va mu burakari, ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa. Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu” (Zaburi 37:8, 9). Koko rero, dushobora gutegerezanya amatsiko dufite icyizere, igihe Yehova azakura ku isi ibintu bibi byose hamwe n’ababikora, kandi rero icyo gihe ubu kiregereje cyane.
“Hazabaho igihe gito”
18 “Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ni koko uzitegereza ahe umubure” (Zaburi 37:10). Mbega ukuntu ayo magambo adutera inkunga muri iki gihe twegereje imperuka y’isi n’iherezo ry’igihe cyaranzwe n’amakuba bitewe n’uko abantu bigometse kuri Yehova! Ubutegetsi bwose abantu bagerageje, bwarananiwe mu buryo bukojeje isoni. None ubu, ubutegetsi bw’Imana buri hafi kongera gutegeka, ubwo bukazaba ari Ubwami bwa Yehova buyobowe na Yesu Kristo. Buzategeka isi yose kandi buzarimbura abarwanya Ubwami bw’Imana bose.—Daniyeli 2:44.
19 Mu isi nshya izaba itegekwa n’Ubutegetsi bw’Imana, n’iyo wagira ute ntuzahabona “umunyabyaha.” Koko rero, icyo gihe umuntu wese uzanga gukora ibyo Yehova ashaka azahita arimbuka ako kanya. Nta muntu n’umwe urwanya ubutegetsi bwe bw’ikirenga cyangwa wanga kugandukira ubuyobozi bw’Imana uzaba uhari. Abaturanyi bawe bose bazaba ari abantu bafite icyifuzo cyo gushimisha Imana. Mbega ukuntu ibyo bizatuma habaho umutekano! Nta ngufuri n’inzugi z’imitamenwa bizongera kubaho, kandi nta kintu na kimwe kizabuza abantu kwizerana no kwishima cyane.—Yesaya 65:20; Mika 4:4; 2 Petero 3:13.
20 Hanyuma, “abagwaneza bazaragwa igihugu” (Zaburi 37:11a). Ariko se, abo ‘bagwaneza’ ni bande? Ijambo ryahinduwemo “ubugwaneza” rituruka ku ijambo risobanura “kubabaza, gucisha bugufi no gukoza isoni.” Koko rero, “abagwaneza” ni ba bandi bategereza bicishije bugufi ko Uwiteka akosora ibikorwa by’akarengane byose bakorewe. “Bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11b). Ndetse no muri iki gihe tubonera amahoro menshi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka twifatanya n’itorero ry’ukuri rya Gikristo.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 34:18)
Egera Imana
Ihumure ku bafite imitima imenetse
HARI Umukristokazi umaze imyaka myinshi arwaye indwara yo kwiheba, wavuze ati “Yehova ntashobora kunkunda.” Uwo Mukristokazi yumvaga rwose ko Yehova ari kure ye. Ese koko Yehova ari kure y’abagaragu be bashobora kuba barihebye? Igisubizo gihumuriza kiboneka mu magambo yahumetswe yanditswe na Dawidi umwanditsi wa zaburi, aboneka muri Zaburi 34:18.
Dawidi yari azi ingaruka agahinda kenshi gashobora kugira ku mugaragu w’indahemuka wa Yehova. Igihe Dawidi yari umusore, yahoraga ahunga umwami w’umunyeshyari witwaga Sawuli wahoraga amuhiga ashaka kumwica. Dawidi yahungiye mu mugi witwaga Gati w’Abafilisitiya bari abanzi ba Isirayeli, kuko yumvaga ko Sawuli atashoboraga kuhamushakira. Ariko igihe Dawidi yari amaze gutahurwa, yabacitse nta nkuru akijijwe n’uko yari yigize umusazi. Dawidi yavuze ko Imana ari yo yamurokoye, maze ashingiye ku byamubayeho, yandika Zaburi ya 34.
Ese Dawidi yemeraga ko Imana iba kure y’abantu bishwe n’agahinda, maze bakumva bihebye cyangwa bakumva ko idashobora kubitaho? Yaranditse ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe” (umurongo wa 18). Reka turebe ukuntu ayo magambo aduhumuriza kandi akatugarurira icyizere.
“Yehova aba hafi.” Hari igitabo cyavuze ko iyo nteruro “yumvikanisha ko Nyagasani yita ku bagaragu be kandi akabakurikiranira hafi, yiteguye buri gihe kubafasha no kubarokora.” Duhumurizwa no kumenya ko Yehova akurikiranira hafi abagize ubwoko bwe. Abona ingorane bahanganye na zo muri ibi ‘bihe biruhije,’ kandi akamenya neza uko bamerewe.—2 Timoteyo 3:1; Ibyakozwe 17:27.
“Abafite umutima umenetse.” Mu mico imwe n’imwe, umuntu ufite “umutima umenetse” ni wa wundi ukunda abandi ariko ntibamukunde. Icyakora, hari intiti yavuze ko amagambo y’uwo mwanditsi wa Zaburi yo yerekeza ku “gahinda n’intimba muri rusange.” Koko rero, hari igihe abagaragu b’Imana bizerwa na bo bahura n’ingorane zikomeye ku buryo zibashengura umutima.
“Abafite umutima ushenjaguwe.” Abantu bacitse intege bashobora kumva nta gaciro bagifite, ku buryo bagira batya bagatakaza icyizere cyose bari bafite. Hari igitabo gifasha abahinduzi ba Bibiliya cyavuze ko ayo magambo ashobora nanone guhindurwa ngo “abantu badafite icyizere cyo kuzabona ibyiza.”
None se Yehova akora iki iyo abonye abantu bafite ‘umutima umenetse’ kandi ‘ushenjaguwe’? Ese yaba abitarura, kubera ko yumva ko badakwiriye gukundwa no kwitabwaho? Ahubwo akora ibinyuranye n’ibyo. Yehova aba hafi y’abagaragu be bamusenga bamutakira, nk’uko umubyeyi aterura umwana we akunda ufite agahinda, akamuhumuriza. Aba yiteguye guhumuriza abo bantu b’imitima imenetse kandi ishenjaguwe. Ashobora kubaha ubwenge n’imbaraga bakeneye, kugira ngo bahangane n’ibigeragezo ibyo ari byo byose bashobora guhura na byo.—2 Abakorinto 4:7; Yakobo 1:5.
Turagutera inkunga yo gushaka uko warushaho kwegera Yehova. Iyo Mana irangwa n’imbabazi, iduha isezerano rigira riti “mbana n’ushenjaguwe n’uwiyoroshya mu mutima kugira ngo mpembure abiyoroshya, mpembure n’umutima w’abashenjaguwe.”—Yesaya 57:15.
‘Uzababere urwibutso’
19 Igihe Abisirayeli babagaga umwana w’intama wo kurya kuri Pasika, ntibagombaga kugira igufwa ryawo bavuna (Kuva 12:46; Kub 9:11, 12). Bite se ku birebana n’“Umwana w’Intama w’Imana” waje gutanga incungu (Yoh 1:29)? Yamanikanywe n’abagizi ba nabi babiri, umwe ibumoso bwe undi iburyo bwe. Abayahudi basabye Pilato ko bavuna amagufwa y’abari bamanitswe. Ibyo byari gutuma bapfa vuba kugira ngo bataguma ku biti ku itariki ya 15 Nisani, kuko yari Isabato ikomeye. Abasirikare bavunnye amaguru ya ba bagizi ba nabi babiri bari bamanikanywe na Yesu, “ariko bageze kuri Yesu, basanga yamaze gupfa, ntibamuvuna amaguru” (Yoh 19:31-34). Ibyo bihuje n’ibyo Abisirayeli bakoze igihe babagaga umwana w’intama wa Pasika. Ku bw’ibyo, uwo mwana w’intama wari “igicucu” cy’ibyari kuzaba ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33 (Heb 10:1). Ikindi kandi, ibyabaye byashohoje ibivugwa muri Zaburi ya 34:20, ibyo bikaba byagombye gutuma turushaho kwiringira ubuhanuzi.
13-19 Kamena
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 38-44
Yehova azakwiyegamiza (Zaburi 41:1, 2)
7 Icyakora mu gihe turwaye, dushobora kwiringira ko Imana izaduhumuriza, ikaduha ubwenge kandi ikadufasha nk’uko yabikoreye abagaragu bayo bo mu gihe cyahise. Umwami Dawidi yaranditse ati “hahirwa uwita ku woroheje. Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza. Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho” (Zab 41:1, 2). Birumvikana ko Dawidi atashakaga kuvuga ko umuntu wariho mu gihe cye witaga ku woroheje, atari kuzigera apfa. None se Yehova yari gufasha ate umuntu mwiza? Dawidi yabisobanuye agira ati ‘Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho, [kandi] ni we uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye’ (Zab 41:3). Koko rero, umuntu wagaragaje ko yita ku woroheje yari kwizera ko Imana imuzi kandi ko izi imigenzereze ye ikiranuka. Nanone kandi, ubushobozi bwo kwikiza Yehova yaremanye umubiri w’umuntu bwari gutuma uwo muntu yoroherwa, agakira indwara ye.
w91 1/10 14 ¶6
Reka amaboko y’iteka ryose ya Yehova agushyigikire
6 Umuntu wita ku bandi abaha ibyo bakeneye. ‘Umunsi w’ibyago’ ushobora kuba igihe umuntu ahuye n’ingorane ikomeye cyane cyangwa se igihe ahuye n’ikigeragezo cy’igihe kirekire kimuca intege. Yiringira ko Imana izamurinda mu gihe cy’uburwayi bwe, kandi abandi bazavuga ko ‘ahirwa mu isi’ bamumenyesha imbabazi Imana izamugirira. Birashoboka ko igihe Imana yakomejemo Dawidi “ahondobereye ku buriri,” ari igihe yari mu kababaro kenshi, ubwo umuhungu we Abusalomu yashakaga kwigarurira intebe y’ubwami bw’Isirayeli.—2 Samweli 15:1-6.
Yehova yabaye “umukiza” mu bihe bya Bibiliya
12 Dawidi yiringiraga “umukiza” we buri gihe. Dawidi yerekeje ku gihe umugaragu wa Yehova yaba arwaye agira ati “Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye” (Zab 41:2, 4). Aha nanone, zirikana ukuntu Dawidi yagaragaje icyizere mu magambo yavuze agira ati ‘Uwiteka azamwiyegamiza.’ Dawidi yari yizeye adashidikanya ko Yehova yari kumukiza. Yari kumukiza ate?
13 Dawidi ntiyari yiteze ko Yehova yari kumukiza indwara ye mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo yizeraga adashidikanya ko Yehova ‘yari kumwiyegamiza,’ ni ukuvuga ko yari kumushyigikira kandi akamuha imbaraga igihe yari kuba arwaye ari mu buriri. Dawidi yari akeneye ubufasha nk’ubwo rwose. Uretse kuba uburwayi bwari bwaramunegekaje, yari akikijwe n’abanzi be bamwifurizaga ibibi (umurongo wa 6, 7). Birashoboka ko Yehova yaba yarahaye Dawidi imbaraga amufasha kwibuka ibitekerezo bimuhumuriza. Birashishikaje kuba Dawidi yaravuze ati “unkomereza gukiranuka kwanjye” (umurongo wa 13). Nanone Dawidi ashobora kuba yarakomejwe no gutekereza ko, nubwo yari afite intege nke kandi abanzi be bakaba baramwifurizaga ibibi, Yehova yabonaga ko ari umukiranutsi. Amaherezo Dawidi yarakize. Ese kumenya ko Yehova ashobora gufasha abarwayi ntibihumuriza?—2 Kor 1:3.
Yehova azakwiyegamiza
18 Kubera ko turi abantu badatunganye, turarwara. Muri iki gihe ntidushobora kwitega gukira mu buryo bw’igitangaza. Icyakora, mu Byahishuwe 22:1, 2 hagaragaza ko hari igihe abantu bazagira amagara mazima. Intumwa Yohana yeretswe “uruzi rw’amazi y’ubuzima” n’“ibiti by’ubuzima” bifite ibibabi ‘byo gukiza amahanga.’ Ibyo ntibyerekeza ku muti uwo ari wo wose w’ibimera ushobora gukoreshwa muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza. Ahubwo byerekeza ku byo Yehova na Yesu bazakora byose kugira ngo tubone ubuzima bw’iteka.—Yes 35:5, 6.
19 Mu gihe tugitegereje icyo gihe gishimishije, tuzirikana ko Yehova yita kuri buri wese muri twe, ndetse n’iyo twaba turwaye. Kimwe na Dawidi, twiringira ko Imana izatwiyegamiza igihe cyose tuzaba turwaye. Buri wese muri twe ashobora kuvuga nka Dawidi ati ‘ubudahemuka bwanjye ni bwo butuma unshyigikira, kandi uzanshyira imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka.’—Zab 41:12.
Kuki wagombye gukomeza kuba indahemuka?
3. Ni bwo ibyiringiro byacu bishingiyeho
15 Kubera ko ubudahemuka bwacu ari bwo Yehova ashingiraho aducira urubanza, ni bwo ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bishingiyeho. Dawidi yari azi ko ibyo ari ukuri. (Soma muri Zaburi ya 41:12.) Yahoraga azirikana ibyiringiro by’uko Imana yari kumwemera kandi ikamwitaho iteka. Kimwe n’Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe, Dawidi yari afite ibyiringiro byo kubaho iteka ryose, agakomeza kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana, ari na ko amukorera. Dawidi yari azi ko yagombaga gukomeza kuba indahemuka kugira ngo ibyo byiringiro bye byo kubaho iteka bizasohozwe. Mu buryo nk’ubwo, Yehova aradushyigikira, akatwigisha, akatuyobora kandi akaduha imigisha mu gihe cyose dukomeje kuba indahemuka.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 39:1, 2)
“Igihe cyo guceceka”
Ni iby’ubwenge ko turinda ururimi rwacu mu gihe turi kumwe n’abantu babi. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza tugahura n’abantu badukoba, byaba byiza twicecekeye. Byongeye kandi, mu gihe abanyeshuri bagenzi bacu cyangwa abakozi dukorana bateye urwenya rudakwiriye cyangwa bagakoresha imvugo y’urukozasoni, byaba byiza twicecekeye kugira ngo tubereke ko tutabishyigikiye (Efe 5:3). Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “nzajya mfata ururimi rwanjye, umunyabyaha akiri imbere yanjye.”—Zab 39:2.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi
39:2, 3. Mu gihe abantu babi bashakisha amakuru bagamije kugirira nabi bagenzi bacu duhuje ukwizera, ni byiza ko ‘dufata ururimi rwacu,’ tukaryumaho.
Babonye Mesiya
Yaragambaniwe kandi baramutererana
5 Mesiya yari kugambanirwa n’umuntu witwaga ko ari incuti ye. Dawidi yarahanuye ati “umuntu twari tubanye amahoro, uwo niringiraga, wajyaga arya ku byokurya byanjye, ni we wambanguriye agatsinsino” (Zab 41:9). Iyo abantu basangiraga byagaragazaga ko ari incuti (Intang 31:54). Ku bw’ibyo, kuba Yuda Isikariyota yaragambaniye Yesu cyari igikorwa cy’ubuhemu bukabije. Yesu yerekeje kuri uwo mugambanyi ubwo yabwiraga intumwa ze ati “simvuze mwese; abo natoranyije ndabazi. Ahubwo ni ukugira ngo Ibyanditswe bisohore, ngo ‘uwajyaga arya ku byokurya byanjye ni we wambanguriye agatsinsino.’”—Yoh 13:18.
Yehova yabaye “umukiza” mu bihe bya Bibiliya
11 Urugero, muri iyo zaburi Dawidi yerekeje ku ncuti ye y’inkoramutima basangiraga, avuga ko yamugambaniye (umurongo wa 10). Ibyo bishobora kutwibutsa ikintu cyabaye mu mibereho ya Dawidi. Igihe Abusalomu yigomekaga, Ahitofeli wari umujyanama wa Dawidi w’inkoramutima, yaramugambaniye maze yifatanya na Abusalomu mu kwigomeka ku mwami (2 Sam 15:31; 16:15). Tekereza uko uwo mwami yumvaga ameze. Yari yaranegekajwe n’indwara imuheza mu buriri, nta kabaraga ko kubyuka yari afite kandi yari azi ko hari abantu bamugambaniraga bifuza ko apfa kugira ngo basohoze imigambi yabo mibisha! Umurongo wa 6.
20-26 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 45-51
“Yehova ntazasuzugura umutima ushenjaguwe” (Zaburi 51:1-4)
w93 15/3 10-11 ¶9-13
Imbabazi za Yehova Zidukiza Kwiheba
9 Dawidi na Batisheba bari bafite icyo baryozwa na Yehova Imana bitewe n’icyaha bari bakoze. N’ubwo bashoboraga kwicwa bazize ibyaha byabo, Imana yarabababariye. Mu buryo bwihariye, yababariye Dawidi bitewe n’isezerano ry’Ubwami (2 Samweli 7:11-16). Imyifatire Dawidi yagize yo kwicuza ku bihereranye n’ibyaha yakoranye na Batisheba tuyisanga muri Zaburi 51. Iyo Zaburi ikora ku mutima yanditswe n’umwami wicujije ubwo umuhanuzi Natani yari amaze gukangura umutimanama we maze akiyumvisha uburemere bw’ibicumuro bye byo kurenga ku mategeko y’Imana. Kugira ngo Natani abashe kumvisha Dawidi ibyaha bye, byamusabye kugira ubutwari kimwe n’uko muri iki gihe abasaza b’Abakristo bashyizweho bagomba kugira ubutwari nk’ubwo kugira ngo bashobore gukora ibintu nk’ibyo. Aho guhakana icyaha cyamubarwagaho maze ngo ategeke ko Natani yicwa, uwo mwami yicishije bugufi aricuza (2 Samweli 12:1-14). Zaburi ya 51 igaragaza ibyo yabwiye Imana mu isengesho ku bihereranye n’ibikorwa bye by’urukozasoni, kandi koko iyo Zaburi ihuje n’isengesho rivuye ku mutima dushobora kuvuga, cyane cyane nk’igihe twaba twacumuye tukaba twifuza ko Yehova yatubabarira.
Imana Ifite Icyo Ituryoza
10 Dawidi ntiyashatse kwigira umwere, ahubwo yatakambye agira ati “Mana, umbabarire kubg’imbabazi zawe: Kubg’imbabazi zawe nyinsh’ usibangany’ ibicumuro byanjye” (Zaburi 51:1). Mu gucumura kwe, Dawidi yarengereye imipaka y’amategeko y’Imana. Nyamara kandi, yari agifite icyizere cyo kongera gusubira mu mimerere y’iby’umwuka yahoranye, mu gihe Imana yari kuba imubabariye nk’uko ubuntu bwayo, cyangwa urukundo rwayo rudahemuka ruri. Imbabazi nyinshi Imana yari yarerekanye mbere zabaye urufatiro rwatumye uwo mwami wicuzaga yizera ko Umuremyi we yari guhanagura ibicumuro bye.
11 Binyuriye ku Munsi w’Impongano wari igicucu cy’ubuhanuzi, Yehova yamenyekanishije ko yari yaragennye uburyo bwo kuzeza abihana akabahanaguraho ibyaha byabo. Ubu tuzi ko imbabazi ze zagutse zikatugeraho tubikesha kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Niba Dawidi yarashoboraga kwiringira ko Yehova amugirira ubuntu n’imbabazi binyuriye gusa ku bitambo byari ikigereranyo n’igicucu, mbega ukuntu abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bizera incungu yatangiwe kubahesha agakiza bashobora kwiringira ibyo kurushaho!—Abaroma 5:8; Abaheburayo 10:1.
12 Mu kwinginga Imana, Dawidi yakomeje agira ati “Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyez’ unkurehw ibyaha byanjye. Kuko nz’ ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye bir’ imbere yanjy’ iteka” (Zaburi 51:2, 3). Gukora icyaha ni ukudasohoza intego amategeko ya Yehova agamije kugeraho. Nta gushidikanya, ibyo ni ko Dawidi yabigenje. Ariko kandi, nta bwo yari ameze nk’umwicanyi cyangwa umusambanyi utababazwa n’icyaha cye, ahubwo akumva gusa atewe impungenge no kuba yahanwa cyangwa akandura indwara. Dawidi yangaga ibibi bitewe n’urukundo yakundaga Yehova (Zaburi 97:10). Yari yarazinutswe icyaha cye kandi yifuzaga ko Imana ikimwezaho burundu. Dawidi yari azi neza ibicumuro bye kandi yababajwe cyane no kuba yaremeye kuganzwa n’irari ryo gukiranirwa kwe. Icyaha cye cyari imbere ye iteka, bitewe n’uko umutimanama wishinja icyaha w’umuntu utinya Imana udashobora gutuza na rimwe hatabayeho kwihana, kwicuza no kubabarirwa na Yehova.
13 Mu kwemera ko yari afite icyo aryozwa na Yehova, Dawidi yaravuze ati “Ni wowe, ni wow’ ubgawe, nacumuyeho, nakoz’ icyangwa n’amaso yawe: Byabereye bityo kugira ng’ uboneke k’ ukiranuka n’ uvuga, kand’ uboneke k’ uboneye n’ uc’ urubanza” (Zaburi 51:4). Dawidi yari yarishe amategeko y’Imana, atesha agaciro umurimo wa cyami, kandi aha “abanzi b’Uwiteka [Yehova, MN] urwitwazo runini rwo kumutuka,” aramugayisha (2 Samweli 12:14; Kuva 20:13, 14, 17). Nanone kandi, ibyaha bya Dawidi byababaje Abisirayeli bose hamwe n’abagize umuryango we, kimwe n’uko muri iki gihe iyo umuntu wabatijwe akoze icyaha ateza agahinda cyangwa umubabaro itorero rya Gikristo n’Abakristo b’incuti ze. N’ubwo uwo mwami wicujije yamenye ko yacumuye ku muntu mugenzi we, nka Uria, yanemeye ko yacumuye kuri Yehova mu buryo bukomeye kurushaho. (Gereranya na Itangiriro 39:7-9.) Dawidi yemeye ko urubanza rwa Yehova rukiranuka (Abaroma 3:4). Abakristo bakoze ibyaha na bo bakwiriye kugira imitekerereze nk’iyo.
w93 15/3 12-13 ¶18-20
Imbabazi za Yehova zidukiza kwiheba
Dusabe gusubizwamo intege
18 Umukristo wese wigeze kubabazwa n’umutimanama umucira urubanza, ashobora kumva icyo Dawidi yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “Unyumvish’ umunezero n’ibyishimo, kugira ngw amagufka wavunnye yishīme” (Zaburi 51:8). Mbere y’uko Dawidi yihana akatura ibyaha bye, umutimanama we uvurunganye wari waramubujije amahwemo. Nta n’ubwo yari akinezezwa n’indirimbo zo guhimbaza no gushimisha zaririmbwaga n’abaririmbyi beza n’abanyamuzika b’abahanga. Bityo rero, uwo munyabyaha Dawidi yari afite agahinda kenshi ko kutemerwa n’Imana ku buryo yari ameze nk’umuntu ubabazwa n’amagufa yavunaguritse. Yifuzaga cyane kubabarirwa, kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka no kongera kugira ibyishimo yahoranye mbere. Muri iki gihe na bwo, uwakoze icyaha aba akeneye imbabazi za Yehova kugira ngo yongere kugira ibyishimo yahoranye atarakora ibibangamira imishyikirano yari afitanye n’Imana. Kongera kugira “ibyishimo by’[u]mwuka [w]era” ni ikimenyetso kigaragariza uwo muntu wicujije ko Yehova yamubabariye kandi ko amukunda (1 Abatesalonike 1:6). Mbega ukuntu ibyo bitanga ihumure!
19 Dawidi yakomeje gusenga agira ati “Hish’ amaso yaw’ ibyaha byanjye, usibangany’ ibyo nakiraniwe byose” (Zaburi 51:9). Ntabwo Yehova yari kubona ibyaha maze ngo abyishimire. Ni yo mpamvu yasabwaga guhisha amaso ye ibyaha bya Dawidi. Nanone kandi, uwo mwami yasabye Imana guhanagura ibicumuro bye byose no gusibanganya ibyo yakiraniwe byose. Mbega ukuntu ari Yehova wenyine washoboraga kumukorera ibyo! Ibyo byari gutuma Dawidi agira ibitekerezo bituje, agaturwa umutwaro wo kugira umutimanama uvurunganye, noneho kandi ibyo bigatuma uwo mwami wihana amenya ko yababariwe n’Imana ye imukunda.
Niba warakoze icyaha wabigenza ute?
20 Zaburi 51 igaragaza ko uwo ari we wese mu bagaragu ba Yehova bitanze wakora icyaha gikomeye ariko akaba yicuza ashobora kumusaba yiringiye ko amugirira imbabazi kandi akamwezaho ibyaha bye. Niba uri Umukristo wakiraniwe muri ubwo buryo, ni kuki utasaba imbabazi Data wo mu ijuru wicishije bugufi mu isengesho? Emera ko ukeneye ubufasha bw’Imana kugira ngo ushobore kwemerwa imbere yayo, kandi uyisabe kukugarurira ibyishimo wahoranye. Abakristo bicujije bashobora kwegera Yehova mu isengesho bamutakambira batyo, kuko ‘azabababarira rwose pe’ (Yesaya 55:7; Zaburi 103:10-14). Birumvikana ko abasaza b’itorero bashobora gutumirwa kugira ngo batange ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bukenewe.—Yakobo 5:13-15.
Dushobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco
6 Mbere y’uko tumenya Yehova, dushobora kuba twarakundaga gukora ibintu yanga, kandi dushobora kuba tukirwana n’ibyifuzo bibi. Nubwo byaba bimeze bityo, ashobora kudufasha kugira ihinduka rikenewe kugira ngo dukomeze kumukorera mu buryo yemera. Ibyo Umwami Dawidi yari abizi neza. Igihe yari amaze gusambana na Batisheba, yinginze Yehova ati “undememo umutima uboneye, kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama” (Zab 51:10, 12). Umubiri wacu udatunganye ushobora gutuma dushaka gukora icyaha, ariko Yehova ashobora gutuma tugira umutima umwumvira. Nubwo ibyifuzo bibi byaba byarashinze imizi mu mutima wacu bigatangira kuganza ibitekerezo biboneye, Yehova ashobora kuyobora intambwe zacu tukumvira amategeko ye kandi tukabaho mu buryo buhuje na yo. Ashobora kudufasha ntihagire ikibi icyo ari cyo cyose kidutegeka.—Zab 119:133.
Yehova Ntasuzugura Umutima Umenetse
Umutima Wera Urakenewe
4 Mu gihe Umukristo witanze ari mu mimerere mibi mu by’umwuka bitewe n’icyaha yakoze, ni iki aba akeneye uretse imbabazi za Yehova? Dawidi yatakambye agira ati “Mana, undememwo umutima wera: Unsubizemwo umutima ukomeye” (Zaburi 51:10). Uko bigaragara, Dawidi yavuze iryo sengesho bitewe n’uko ibyiyumvo bimusunikira gukora icyaha gikomeye byari bikiri mu mutima we. Dushobora kuba tutarigeze kurangwaho icyaha kimeze nk’icyo Dawidi yaguyemo gihereranye na Batisheba na Uria, ariko kandi dukeneye ubufasha bwa Yehova kugira ngo twirinde guha urwaho icyatwoshyoshya kugira imyifatire iyo ari yo yose yatuma dukora icyaha gikomeye. Byongeye kandi, dushobora kuba dukeneye ubufasha bwa bwite kugira ngo dushobore kuvana mu mitima yacu kamere nk’iyo ibogamiye ku cyaha irangwa n’umururumba n’inzangano—ubugizi bwa nabi bwo kwiba no kwica.—Abakolosai 3:5, 6; 1 Yohana 3:15.
5 Yehova ashaka ko abagaragu be bagira “umutima wera,” ni ukuvuga ibyiyumvo biboneye. Bitewe n’uko Dawidi yumvaga ko ataboneye atyo, yasenze Imana ayisaba kweza umutima we maze ikawuhuza n’amahame y’Imana. Umwanditsi wa zaburi na we yashakaga kugira umutima mushya, utunganye, cyangwa kutinangira mu bitekerezo. Yari akeneye umutima wari gutuma ashobora kunanira amoshya kandi agashobora kwizirika ku mategeko ya Yehova n’amahame ye.
Umwuka Wera Ntangabuzima
Mu gihe twihebye bitewe n’amakosa yacu cyangwa icyaha, dushobora kumva ko Imana igiye kutureka maze ikatuvanaho umwuka wayo wera cyangwa imbaraga zayo. Dawidi yagize ibyiyumvo nk’ibyo, kuko yinginze Yehova agira ati “Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureh’ [u]mwuka wawe [w]era” (Zaburi 51:11). Dawidi yaricujije kandi yicisha bugufi yumva ko adakwiriye gukorera Yehova bitewe n’ibyaha bye. Gutabwa kure y’amaso y’Imana byasobanuraga kutongera kwemerwa na yo, kuyiboneraho inkunga n’umugisha. Kugira ngo Dawidi agarure ubuyanja mu buryo bw’umwuka, yari akeneye umwuka wera wa Yehova. Ku bw’uwo mwuka, uwo mwami yashoboraga gushakashaka ubuyobozi bw’Imana abishyize mu isengesho kugira ngo ashobore gushimisha Yehova, kwirinda icyaha no gutegekesha ubwenge. Kubera ko Dawidi yari azi neza ko yacumuye kuri Nyir’ugutanga umwuka wera, byari bikwiriye ko atakambira Yehova kugira ngo atawumukuraho.
7 Na ho se kuri twe bimeze bite? Tugomba gusenga dusaba umwuka wera kandi tukirinda kuwubabaza bitewe no kudakurikiza ubuyobozi bwawo (Luka 11:13; Abefeso 4:30). Bitagenze bityo, twatakaza uwo mwuka, kandi nta bwo twashobora kwera imbuto zawo zitangwa n’Imana. Izo mbuto ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ineza, kwizera, kwicisha bugufi no kwirinda. Yehova Imana ashobora kutuvanaho umwuka we wera mu gihe cyane cyane tutihannye tugakomeza kumucumuraho.
Kunezezwa n’Agakiza
8 Umunyabyaha wihannye akagarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka ashobora kongera kunezezwa n’agakiza kava kuri Yehova. Kubera ko Dawidi yari afite icyo cyifuzo, yingize Imana agira ati “Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe; unkomeresh’ umutima wemera” (Zaburi 51:12). Mbega ukuntu byari byiza cyane kunezezwa n’icyiringiro kidahinyuka cy’agakiza kava kuri Yehova Imana! (Zaburi 3:8). Nyuma yo gucumura ku Mana, Dawidi yashakishije uko yakongera kunezezwa n’agakiza kava kuri yo. Mu bihe byakurikiyeho, Yehova yaje gutanga agakiza binyuriye ku gitambo cy’incungu cy’Umwana we, Yesu Kristo. Mu gihe, twe abagaragu b’Imana bayiyeguriye turamutse dukoze icyaha gikomeye ariko tukaba dushaka kongera kunezezwa n’agakiza, tugomba kwihana kandi tukirinda gucumura ku mwuka wera.—Matayo 12:31, 32; Abaheburayo 6:4-6.
9 Dawidi yasabye Yehova kumukomeresha “umutima wemera.” Uko bigaragara, nta bwo Dawidi yasabaga ko Imana igira ubushake bwo kumukomeza cyangwa ngo abe yarasabaga umwuka wayo, ahubwo yasabaga ko yasunikirwa kutinangira mu bitekerezo. Dawidi yashakaga ko Imana imukomeza imuha kugira umutima wemera gukora ibyo gukiranuka kugira ngo atongera kugwa mu cyaha. Yehova Imana ahora akomeza abagaragu be kandi akemesha abahetamishijwe n’ibigeragezo binyuranye (Zaburi 145:14). Mbega ukuntu kumenya ibyo biduhumuriza, cyane cyane nko mu gihe twaba twarateshutse inzira ariko tukaba twicuza kandi dushaka kongera gukorera Yehova mu budahemuka iteka!
Ni iki cyigishwa abacumura?
10 Mu gihe Imana yari kuba ibimwemereye, Dawidi yashakaga kugira icyo akora kugira ngo agaragaze ko yishimira imbabazi za Yehova, kandi yari gufasha abandi atizigamye. Mu byiyumvo yagaragarije mu isengesho yatuye Yehova, uwo mwami wicujije yakomeje agira ati “Nzigish’ inzira yaw’ abacumura, abanyabyaha baguhindukirire” (Zaburi 51:13). Ni gute umunyabyaha Dawidi yari kwigisha abacumura Amategeko y’Imana? Ni iki yashoboraga kubabwira? Kandi se, ni ibihe byiza byajyaga kugerwaho bitewe n’ibyo?
11 Mu gihe abacumura bo muri Isirayeli Dawidi yari kuba abereka inzira za Yehova agamije kubavana mu nzira mbi, yari kuvuga ububi bw’icyaha, agasobanura icyo kwihana bivuga n’uburyo bwo kubabarirwa n’Imana. Kubera ko Dawidi yari yarigeze kugira intimba itewe no kutemerwa na Yehova no kugira umutimanama wicira urubanza, nta gushidikanya ko yari kuba umwigisha w’umunyempuhwe w’abanyabyaha bicuza kandi bakagira umutima umenetse. Birumvikana ariko ko mbere y’uko yitangaho urugero yigisha abandi, na we ubwe yari kubanza kwemera amahame ya Yehova no kubabarirwa na We, kuko abanga gukurikiza ibyo basabwa n’Imana badafite uburenganzira bwo ‘kuvuga amategeko yayo.’—Zaburi 50:16, 17.
12 Yongera kuvuga ibyo yari agambiriye mu bundi buryo, Dawidi yagize ati “Mana, ni wowe Mana y’agakiza kanjye, unkize urubanza rw’inyama y’umuntu; ni bg’ ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe” (Zaburi 51:14). Urubanza rw’inyama y’umuntu rugendana no gukatirwa urwo gupfa (Itangiriro 9:5, 6). Bityo rero, kuba Dawidi yari azi ko Imana y’agakiza ke yari yaramukijije urubanza rw’inyama y’umuntu ruhereranye na Uria byatumaga agira amahoro mu mutima no mu bitekerezo. Ku bw’ibyo, ururimi rwe rwashoboraga kuririmbana ibyishimo ibihereranye no gukiranuka kw’Imana, aho kuririmba ugukiranuka kwe bwite (Umubgiriza 7:20; Abaroma 3:10). Ntabwo Dawidi yashoboraga gusibanganya ubusambanyi bwe cyangwa ngo azure Uria, kimwe n’uko muri iki gihe nta muntu ushobora gusubiza ubusugi uwo yoheje akabumuvutsa nk’uko ntawashobora kuzura uwo yishe. Nonese, ntitwari dukwiriye kuzirikana ibyo mu gihe haba hagize ikitwoshyoshya? Kandi se mbega ukuntu twagombye kwishimira imbabazi twagiriwe na Yehova zihuje no gukiranuka! Koko rero, ugushimira kwagombye kudutera kuyobora abandi kuri iyo Soko nkuru yo gukiranuka n’imbabazi.
13 Nta munyabyaha wabasha kubumbura iminwa ye mu buryo bukwiriye ngo asingize Yehova atabishobojwe n’Imana ku bw’imbabazi zayo kugira ngo, mu buryo runaka, ayibumburire kuvuga ukuri kwayo. Ni yo mpamvu Dawidi yaririmbye ati “Mwami [Yehova, MN], bumbur’ iminwa yanjye; ni bg’ akanwa kanjye kazerekan’ ishimwe ryawe” (Zaburi 51:15). Abigiranye umutima ukeye bitewe n’imbabazi z’Imana, Dawidi yari gusunikirwa kwigisha inzira za Yehova abacumura kandi yashoboraga kumusingiza ntacyo yishisha. Abababariwe ibyaha byabo kimwe na Dawidi bose bagombye kwishimira ubuntu Yehova yabagiriye, kandi bagombye gukoresha akanya kose babonye mu gutangaza ukuri kw’Imana no ‘kwerekana ishimwe ryayo.’—Zaburi 43:3.
Ibitambo Byemewe Bitambirwa Imana
14 Dawidi yari afite ubushishozi bwimbitse bwatumye avuga ati “N’uk’ utishimir’ ibitambo, mba mbiguhaye: Ntunezererw’ ibitambo byokeje” (Zaburi 51:16). Amategeko y’isezerano yasabaga ko Imana itambirwa ibitambo by’amatungo. Ariko kandi, ibyaha bya Dawidi by’ubusambanyi n’ubwicanyi, ibyaha byahanishwaga igihano cyo kwicwa, ntibyari gutangirwa impongano z’ibitambo nk’ibyo. Iyo biba ibyo, ntiyari kubura gutambira Yehova ibitambo by’amatungo yimazeyo. Hatabayeho ukwicuza kuvuye ku mutima, nta gaciro ibitambo byaba bifite. Ku bw’ibyo rero, kwibwira ko twakomeza gukora ibyaha hanyuma tukajya tubitwikiriza ibikorwa bimwe na bimwe byiza byaba ari ukwibeshya.
15 Dawidi yongeyeho ati “Ibitamb’ Imana ishima n’ umutim’ umenetse; umutim’ umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura” (Zaburi 51:17). Ku munyabyaha wihannye, “ibitamb’ Imana ishima n’ umutim’ umenetse.” Umuntu nk’uwo nta bwo arangwaho amahane. Umuntu witanze ufite umutima umenetse ababazwa cyane n’icyaha cye, yicisha bugufi bitewe no kumva ko atemewe n’Imana, kandi akagira ubushake bwo gukora ikintu cyose cyatuma yongera kwemerwa na yo. Nta kintu cy’agaciro dushobora gutura Imana kiruta kwihana ibyaha byacu no kuyiha imitima yacu tuyiyegurira burundu.—Nahumu 1:2.
16 Ntabwo Imana yanga igitambo nk’icyo cy’umutima umenetse kandi ushenjaguwe. Kubw’ibyo rero, twe ubwoko bwayo, ntiduhe urwaho icyatuma twiheba. Niba twarateshutse inzira y’ubuzima bityo mu buryo runaka umutima wacu ukaba ukeneye imbabazi z’Imana, twe kwiheba ngo twumve ko ibintu byaturangiranye. N’ubwo twaba twarakoze icyaha gikomeye ariko tukaba twicuza, nta bwo Yehova azirengagiza imitima yacu imenetse. Azatubabarira ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo kandi azatuma twongera kwemerwa na We (Yesaya 57:15; Abaheburayo 4:16; 1 Yohana 2:1). Kimwe na Dawidi ariko, twagombye gusenga dusaba kwemerwa n’Imana aho kuba twakwihunza gucyahwa cyangwa guhabwa igihano kidukwiriye. Imana yababariye Dawidi, ariko kandi yanamuhaye igihano.—2 Samweli 12:11-14.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 45:4)
Musingize Kristo, Umwami ufite ikuzo
UMWAMI YURIRA IFARASHI KUGIRA NGO ‘ARWANIRIRE UKURI’
11 Soma muri Zaburi 45:4. Uwo Mwami w’intwari ku rugamba ntarwana intambara agamije kwigarurira ibihugu no gukandamiza abaturage. Arwana intambara ikiranuka afite intego nziza. Yurira ifarashi ‘akarwanirira ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka.’ Yehova ni we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Uko ni ko kuri kw’ingenzi cyane agomba kurwanirira. Igihe Satani yigomekaga kuri Yehova, yashidikanyije ku burenganzira afite bwo gutegeka. Kuva icyo gihe, uko kuri kw’ibanze kwashidikanyijweho n’abadayimoni hamwe n’abantu. Igihe kirageze ngo Umwami wasutsweho amavuta na Yehova yurire ifarashi kugira ngo agaragaze mu buryo budasubirwaho ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.
Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?
13 Abakristo b’ukuri bose bagomba kubwira abandi ibirebana n’umuryango wa Yehova. Kuba turi mu muryango w’abavandimwe babana amahoro kandi bunze ubumwe muri iyi si yononekaye kandi itarangwa n’urukundo, ni igitangaza rwose! Tuzishimira kubwira “ab’igihe kizaza” ibintu bitangaje birebana n’umuryango wa Yehova, cyangwa “Siyoni,” n’ibirebana na paradizo turimo.—Soma muri Zaburi ya 48:12-14.
27 KAMENA–3 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 52-59
“Ikoreze Yehova Imana umutwaro wawe” (Zaburi 55:2; 55:4, 5; 55:16-18)
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi
55:4, 5, 12-14, 16-18. Dawidi yababajwe cyane n’ubugambanyi bw’umuhungu we yibyariye Abusalomu ndetse n’ubuhemu bw’umujyanama we wiringirwaga Ahitofeli. Nyamara, Dawidi yakomeje kwiringira Yehova nka mbere. Natwe ntitugomba kureka ngo agahinda gatume tureka kwiringira Imana.
Jya wikoreza Yehova umutwaro wawe
Hari igihe Dawidi umwami wa Isirayeli yigeze kumva aremerewe, adashobora kwihangana. Zaburi 55 igaragaza ko yari ahangayitse kuko yari yugarijwe n’abanzi be. Yari afite ubwoba bwinshi kandi ahagaritse umutima. Agahinda yari afite katumaga ahora aboroga (Zaburi 55:2, 5, 17). Nubwo yabaga ahangayitse, yashoboraga kwihangana. Ni iki cyabimufashagamo? Yasabaga Imana kugira ngo imufashe. Yagiriye inama abantu bahangayitse nka we igira iti “ikoreze Yehova umutwaro wawe.”—Zaburi 55:22.
Jya wikoreza Yehova umutwaro wawe
Icyo wakora mu gihe wagambaniwe
Ibi bitwibutsa ibintu byabaye bigatuma Dawidi yandika Zaburi 55. Yari ahangayitse cyane. Yagize ati “umutima wanjye urababaye cyane, ubwoba bwo gutinya urupfu bwarantashye” (Zaburi 55:4). Ni iki cyari cyatumye ababara cyane bigeze aho? Umuhungu wa Dawidi witwa Abusalomu yari yacuze umugambi wo kumukura ku bwami (2 Samweli 15:1-6). Kwihanganira ubugambanyi bw’umuhungu we yibyariye, byaramugoye. Ariko icyarushijeho kumubabaza ni uko Ahitofeli, umujyanama we yiringiraga yifatanyije na Abusalomu muri ubwo bugambanyi. Ibya Ahitofeli Dawidi yabivuze muri Zaburi 55:12-14. Ubwo bugambanyi bwatumye Dawidi ahunga ava i Yerusalemu (2 Samweli 15:13, 14). Ibyo byaramubabaje cyane.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi
55:22. Ni gute twikoreza Yehova imitwaro yacu? Ibyo tubikora (1) tumubwira ibiduhangayikisha byose mu isengesho, (2) dushakira ubuyobozi n’ubufasha mu Ijambo rye no mu muteguro we, (3) dukora ibyo dushoboye ariko bishyize mu gaciro kugira ngo dukemure ikibazo.—Imigani 3:5, 6; 11:14; 15:22; Abafilipi 4:6, 7.
Ntukaneshwe n’Imihangayiko
Uko bigaragara, hari ibibazo runaka byari bihangayikishije Mose. Yabajije Yehova ati “ningera ku Bisirayeli, nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’; bakambaza bati ‘yitwa nde?’ Nzabasubiza iki?” Yehova yamuhaye igisubizo (Kuva 3:13, 14). Nanone kandi, Mose yari ahangayikishijwe n’ukuntu byashoboraga kumera, mu gihe Farawo yari kuba yanze kwemera ibyo amusaba. Nanone Yehova yashubije uwo muhanuzi. Ikibazo cyari gisigaye—Mose yivugiye ko ‘atari intyoza mu magambo.’ Ni gute icyo kibazo cyari gukemurwa? Yehova yatanze Aroni ho umuvugizi wa Mose.—Kuva 4:1-5, 10-16.
Kubera ko ibisubizo Mose yahawe ku bibazo bye byamufashije kumva yiteguye, kandi akaba yari yizeye Imana, yatangiye kugenza nk’uko Yehova yari yamutegetse. Aho kugira ngo Mose yibabaze atekereza ibintu biteye ubwoba bihereranye n’ibyashoboraga kumubaho igihe yari kuba ahanganye na Farawo, ahubwo ‘yabigenje atyo’ (Kuva 7:6). Iyo areka imihangayiko ikamunesha, ibyo rwose biba byaracogoje ukwizera n’ubushizi bw’amanga yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano ye.
Ukuntu Mose yitwaye mu gusohoza inshingano ye mu buryo burangwa no gushyira mu gaciro, ni urugero rw’ibyo intumwa Pawulo yise ‘kuba muzima mu bwenge’ (2 Timoteyo 1:7, NW; Tito 2:2-6, NW ). Iyo Mose ataza kugaragaza ko ari umuntu ufite mu bwenge hazima, yashoboraga mu buryo bworoshye kumva aremerewe cyane n’ibintu byinshi inshingano ye yari ikubiyemo, ku buryo wenda atari no kuyemera.
Tegeka Ibitekerezo Byawe
Iyo mu mibereho ya buri munsi uhuye n’ibigerageza ukwizera kwawe cyangwa ibigeragezo, ubyifatamo ute? Mbese, usanga wataye umutwe, utekereza gusa ku nzitizi n’ibibazo by’ingorabahizi bikugarije? Cyangwa ubibona mu buryo bushyize mu gaciro? Nk’uko bamwe bavuga, ‘ntukambuke ikiraro utarakigeraho.’ N’ubundi kandi, bishobora no kutaba ngombwa kwambuka icyo kiraro cyo mu bitekerezo! Bityo se, kuki wabuzwa amahwemo n’ikintu gishobora no kutazigera kibaho? Bibiliya igira iti “amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro” (Imigani 12:25). Akenshi ibyo bituma umuntu asubika imyanzuro runaka, ibyo gukora ibintu runaka akagenda abirindiriza ikindi gihe, kugeza ubwo azaba yarakerewe cyane.
Igikomeye kurusha ibyo byose, ni akaga ko mu buryo bw’umwuka imihangayiko itari ngombwa ishobora guteza. Yesu Kristo yagaragaje ko ibyo gufatana uburemere “ijambo ry’ubwami” bishobora mu buryo budasubirwaho kuzibiranywa n’ibihendo by’ubutunzi hamwe n’“amaganya y’iyi si” (Matayo 13:19, 22). Kimwe n’uko amahwa ashobora gutuma ingemwe zidakura ngo zere imbuto, ni na ko imihangayiko itagira rutangira ishobora kutubuza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka no kwera imbuto zituma Imana ihabwa ikuzo. Imibabaro umuntu yikururira kandi irimbura, yagiye ibuza abantu bamwe na bamwe kwiyegurira Yehova. Usanga bahangayitse bagira bati ‘none se, byagenda bite ndamutse ntasohoje ibihuje n’ukwitanga kwanjye?’
Intumwa Pawulo yatubwiye ko mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka, tuba twihatira gufata “mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomōrere Kristo” (2 Abakorinto 10:5). Umwanzi wacu mukuru, ari we Satani Diyabule, yashimishwa cyane no gufatira ku biduhangayikishije, kugira ngo aduce intege kandi aducogoze mu buryo bw’umubiri, ubw’ibyiyumvo, no mu buryo bw’umwuka. Ni kabuhariwe mu kwifashisha ugushidikanya kugira ngo afatire mu mutego abatari maso. Iyo ni yo mpamvu yatumye intumwa Pawulo inaburira Abakristo, ibasaba ‘kutabererekera Satani’ (Abefeso 4:27). Kubera ko Satani ari we ‘mana y’iki gihe,’ yashoboye rwose ‘guhuma imitima [y’]abatizera’ (2 Abakorinto 4:4). Nimucyo twe kuzigera tumwemerera gutegeka imitekerereze yacu!
Ubufasha Burahari
Iyo umwana ahanganye n’ibibazo, ashobora gusanga se wuje urukundo maze akamuha ubuyobozi n’ihumure. Mu buryo nk’ubwo, dushobora gusanga Data wo mu ijuru, Yehova, tukamutura ibibazo byacu. Koko rero, Yehova adutumirira kumwikoreza ibituremerera n’ibiduhangayikisha. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Kimwe n’umwana utongera guhangayikishwa n’ibibazo bye iyo yamaze guhumurizwa na se, ntitwagombye gusa kwikoreza Yehova ibituremerera, ahubwo twagombye no kubimusigira.—Yakobo 1:6.
Ni gute twikoreza Yehova ibiduhangayikishije? Mu Bafilipi 4:6, 7 hatanga igisubizo hagira hati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko Amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.” Koko rero, mu gusubiza amasengesho yacu hamwe no kwinginga kwacu bya buri gihe, Yehova ashobora kuduha amahoro yo mu mutima arinda ubwenge bwacu kubuzwa amahwemo n’imihangayiko itari ngombwa.—Yeremiya 17:7, 8; Matayo 6:25-34.
Ariko kandi, kugira ngo dukore ibihuje n’amasengesho yacu, ntitugomba kwitandukanya n’abandi, haba mu buryo bw’umubiri cyangwa mu bwenge (Imigani 18:1). Ahubwo, byaba byiza dusuzumye amahame ya Bibiliya n’inama zayo bikomoza ku kibazo cyacu, bityo tukirinda kwishingikiriza ku bwenge bwacu (Imigani 3:5, 6). Abakiri bato kimwe n’abakuze, bashobora kwifashisha Bibiliya hamwe n’ibitabo bya Watch Tower, kugira ngo babone ibisobanuro byinshi ku bihereranye n’ukuntu bafata imyanzuro hamwe n’ukuntu bakwitwara mu bibazo. Byongeye kandi, mu itorero rya Gikristo, dufite umugisha wo kugira abasaza hamwe n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka b’abanyabwenge kandi b’inararibonye, bahora biteguye kuganira natwe (Imigani 11:14; 15:22). Abantu badafite aho babogamiye mu bibazo byacu mu buryo bw’ibyiyumvo kandi bakaba babona ibintu nk’uko Imana ibibona, akenshi bashobora kudufasha gusuzuma ibyo bibazo mu bundi buryo. Kandi n’ubwo batazadufatira imyanzuro, bashobora kutubera isoko ikomeye y’inkunga kandi bakadushyigikira.
“Ujye Utegereza Imana”
Nta muntu ushobora guhakana ko guhangana n’ibibazo byacu nyakuri bya buri munsi, tutabyongeraho imihangayiko iterwa n’ibibazo umuntu yitekerereza, na byo ubwabyo bihangayikisha cyane. Mu gihe guhangayikira ibintu bishobora kubaho bitumye twumva tugize ubwoba kandi tukumva tutamerewe neza, icyo gihe nimucyo tujye twiyambaza Yehova mu isengesho kandi tumwinginge. Dushakire ubuyobozi, ubwenge no gushyira mu gaciro mu Ijambo rye no ku muteguro we. Tuzibonera ko uko imimerere ishobora kuvuka yaba iri kose, haba hari ubufasha bwo guhangana na yo.
Igihe umwanditsi wa Zaburi yumvaga akubiswe hasi mu mutima kandi abuze amahwemo, yaririmbye agira ati “mutima wanjye, ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana: kuko nzongera kuyishima, ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.” (Zaburi 42:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Nimucyo natwe tugire ibyiyumvo nk’ibyo.
Koko rero, tujye duteganyiriza ibyo dushobora kwitega mu buryo bushyize mu gaciro, maze ibyo tutiteze tubirekere Yehova. “Mu[mw]ikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”—1 Petero 5:7.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 56:8)
Ese koko hari umuntu unyitaho?
Mu gitabo cya Bibiliya cya Zaburi, dusangamo amagambo menshi akora ku mutima yanditswe n’abanditsi ba zaburi b’Abaheburayo, urugero nk’Umwami Dawidi. Ayo magambo agaragaza ukuntu Yehova yita ku bagaragu be abigiranye urukundo. Muri Zaburi ya 56:9, tuhabona amagambo Umwami Dawidi yavuze yinginga Imana, agira ati “ubara kurorongotana kwanjye, ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” Nk’uko urwo rugero rwo gushyira amarira mu icupa rubigaragaza, Dawidi yari azi ko Yehova azi neza imibabaro ye n’ingaruka yamugiragaho. Yehova yari azi neza imibabaro ya Dawidi, kandi yazirikanaga ukuntu yari amerewe mu gihe cyose yamaze ahura n’iyo mibabaro yatumaga arira. Koko rero, Umuremyi wacu yita ku bantu bose bihatira gukora ibyo ashaka, ‘bafite imitima imutunganiye.’
Amarira mu mufuka w’uruhu
Amagambo akora ku mutima Dawidi yavuze yerekeza kuri uwo mufuka w’uruhu natwe yatugirira akamaro. Mu buhe buryo? Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko Satani ari we ugenga iyi si, kandi ko muri iki gihe afite “uburakari bwinshi.” Ku bw’ibyo, isi yagushije ishyano rikomeye (Ibyahishuwe 12:12). Kubera iyo mpamvu, hari abantu benshi bahanganye n’imibabaro yo mu byiyumvo, mu bwenge no mu mubiri, nk’uko byari bimeze kuri Dawidi. Kandi abenshi muri abo bantu ni abagerageza gushimisha Imana. Ese nawe ufite imibabaro nk’iyo? Abo bantu bizerwa ntibahwema kugerageza kubaho mu budahemuka kandi bafite ubutwari, nubwo ‘barira’ (Zaburi 126:6). Bashobora kwiringira ko Se wo mu ijuru abona ibigeragezo bahanganye na byo, ndetse n’ingaruka ibyo bigeragezo bigira ku byiyumvo byabo. Asobanukiwe rwose agahinda abagaragu be bafite, kandi yibuka amarira yabo n’imibabaro yabo. Mbese ni nk’aho abishyira mu mufuka we w’uruhu.
Yehova yumva gutaka kwacu
13 Ese birahagije gusa ko tubwira Yehova ibibazo byacu mu isengesho? Oya. Hari ibindi bikenewe. Dukeneye gukora ibihuje n’amasengesho yacu. Igihe Umwami Sawuli yoherezaga abantu mu rugo rwa Dawidi ngo bajye kumwica, Dawidi yasenze agira ati “Mana yanjye, unkize abanzi banjye, unshyire hejuru y’abampagurukira. Unkize inkozi z’ibibi, undinde abicanyi” (Zab 59:2, 3). Uretse gusenga, Dawidi yanategeye amatwi ibyo umugore we yamubwiye maze akora ibyari bikenewe kugira ngo ahunge (1 Sam 19:11, 12). Natwe dushobora gusenga dusaba ubwenge bwadufasha guhangana n’imimerere igoranye turimo kandi bukadufasha gutuma imimerere twarimo iba myiza.—Yak 1:5.