Ntukaneshwe n’Imihangayiko
“NTIMUKIGANYIRE mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo” (Matayo 6:34). Iyo nama yatanzwe na Yesu Kristo, nta gushidikanya ko ari ingirakamaro kuri twe twese turiho mu muryango w’abantu wo muri iki gihe urangwa no gucuragana kandi uruhije cyane.
None se mu buryo buhuje n’ukuri, birashoboka ko tutahangayikishwa n’ibibazo byacu, imyanzuro yacu, ibintu tugomba gukora hamwe n’inshingano zacu? Abantu babarirwa muri za miriyoni bumva bihebye, bahangayitse kandi bafite ibibaremereye. Ni yo mpamvu ubucuruzi bw’imiti yoroshya imihangayiko n’isinziriza, busigaye bufite isoko ryinjiza amadolari abarirwa muri za miriyoni nyinshi.
Aho Washyira Imipaka
Tugomba guteganya kandi tukitegura ku bihereranye n’ibyo tuba tugomba gukora, inshingano zacu, imyanzuro tugomba gufata hamwe n’ibibazo byacu—byaba byihutirwa cyangwa se bitihutirwa. Bibiliya idutera inkunga y’uko mbere yo gutangira umushinga uwo ari wo wose ukomeye, tugomba ‘kwicara tukabara’ ibyo uzadusaba (Luka 14:28-30). Ibyo bikubiyemo no gusuzumana ubwitonzi amahitamo ahari, gusuzuma ingaruka zishobora guturuka kuri uwo mushinga, no kubara ibyo uzatwara mu bihereranye n’igihe, imbaraga hamwe n’amafaranga.
N’ubwo umuntu agomba gusuzumana ubwitonzi ibintu bishobora kubaho, kugerageza gutekereza kuri buri kintu cyose cyazabaho ntibishoboka kandi ntibyubaka. Urugero, mu birebana n’umutekano w’umuryango, ushobora gusuzuma ibyakorwa mu gihe inzu yawe yaba ifashwe n’inkongi y’umuriro. Ushobora kugura ibikoresho bitahura umwotsi hamwe n’ibizimya umuriro, maze ukabishyira mu nzu. Ushobora guteganya uburyo bw’ingoboka bwo gusohoka hanze uturutse mu duce dutandukanye tw’inzu, kandi ukanitoza uko bwakoreshwa. Ariko se, ni ryari guteganya mu buryo bushyize mu gaciro kandi bw’ingirakamaro bihagarara, maze hagatangira ibyo guhangayika mu buryo burenze urugero kandi nta mpamvu? Bene iyo mihangayiko itangira iyo utangiye guhagarika umutima uhangayikira ibintu by’uruhererekane rutarangira bitanafite ishingiro nyaryo, ibyinshi muri byo bikaba bishobora kuba ari ibyo witekerereza gusa. Ibitekerezo bikubuza amahwemo bishobora kukunesha, bikakwemeza ko hagomba kuba hari ikintu runaka wirengagije, cyangwa ko utakoze ibintu bihagije kugira ngo urinde umuryango wawe. Iyo mibabaro wikururira, ishobora kukuremerera cyane mu bwenge ku buryo ishobora no gutuma utagoheka.
Mose Imbere ya Farawo
Yehova Imana yahaye umuhanuzi we Mose inshingano iruhije. Mbere na mbere, Mose yagombaga kujya imbere y’Abisirayeli maze akabumvisha ko Yehova yari yaramushyizeho kugira ngo abayobore abakura mu Misiri. Hanyuma, Mose yagombaga kujya imbere ya Farawo, maze akamusaba kureka Abisirayeli bakagenda. Amaherezo, Mose yagombaga kuyobora imbaga y’abantu babarirwa muri za miriyoni akabanyuza mu butayu, abajyana mu gihugu cyari gituwe n’abantu babafitiye urwango (Kuva 3:1-10). Ibyo byose byashoboraga gutera ubwoba cyane; ariko se, Mose yaba yararetse iyo nshingano ikuzuza mu bwenge bwe imihangayiko itari ngombwa?
Uko bigaragara, hari ibibazo runaka byari bihangayikishije Mose. Yabajije Yehova ati “ningera ku Bisirayeli, nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’; bakambaza bati ‘yitwa nde?’ Nzabasubiza iki?” Yehova yamuhaye igisubizo (Kuva 3:13, 14). Nanone kandi, Mose yari ahangayikishijwe n’ukuntu byashoboraga kumera, mu gihe Farawo yari kuba yanze kwemera ibyo amusaba. Nanone Yehova yashubije uwo muhanuzi. Ikibazo cyari gisigaye—Mose yivugiye ko ‘atari intyoza mu magambo.’ Ni gute icyo kibazo cyari gukemurwa? Yehova yatanze Aroni ho umuvugizi wa Mose.—Kuva 4:1-5, 10-16.
Kubera ko ibisubizo Mose yahawe ku bibazo bye byamufashije kumva yiteguye, kandi akaba yari yizeye Imana, yatangiye kugenza nk’uko Yehova yari yamutegetse. Aho kugira ngo Mose yibabaze atekereza ibintu biteye ubwoba bihereranye n’ibyashoboraga kumubaho igihe yari kuba ahanganye na Farawo, ahubwo ‘yabigenje atyo’ (Kuva 7:6). Iyo areka imihangayiko ikamunesha, ibyo rwose biba byaracogoje ukwizera n’ubushizi bw’amanga yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano ye.
Ukuntu Mose yitwaye mu gusohoza inshingano ye mu buryo burangwa no gushyira mu gaciro, ni urugero rw’ibyo intumwa Pawulo yise ‘kuba muzima mu bwenge’ (2 Timoteyo 1:7, NW; Tito 2:2-6, NW ). Iyo Mose ataza kugaragaza ko ari umuntu ufite mu bwenge hazima, yashoboraga mu buryo bworoshye kumva aremerewe cyane n’ibintu byinshi inshingano ye yari ikubiyemo, ku buryo wenda atari no kuyemera.
Tegeka Ibitekerezo Byawe
Iyo mu mibereho ya buri munsi uhuye n’ibigerageza ukwizera kwawe cyangwa ibigeragezo, ubyifatamo ute? Mbese, usanga wataye umutwe, utekereza gusa ku nzitizi n’ibibazo by’ingorabahizi bikugarije? Cyangwa ubibona mu buryo bushyize mu gaciro? Nk’uko bamwe bavuga, ‘ntukambuke ikiraro utarakigeraho.’ N’ubundi kandi, bishobora no kutaba ngombwa kwambuka icyo kiraro cyo mu bitekerezo! Bityo se, kuki wabuzwa amahwemo n’ikintu gishobora no kutazigera kibaho? Bibiliya igira iti “amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro” (Imigani 12:25). Akenshi ibyo bituma umuntu asubika imyanzuro runaka, ibyo gukora ibintu runaka akagenda abirindiriza ikindi gihe, kugeza ubwo azaba yarakerewe cyane.
Igikomeye kurusha ibyo byose, ni akaga ko mu buryo bw’umwuka imihangayiko itari ngombwa ishobora guteza. Yesu Kristo yagaragaje ko ibyo gufatana uburemere “ijambo ry’ubwami” bishobora mu buryo budasubirwaho kuzibiranywa n’ibihendo by’ubutunzi hamwe n’“amaganya y’iyi si” (Matayo 13:19, 22). Kimwe n’uko amahwa ashobora gutuma ingemwe zidakura ngo zere imbuto, ni na ko imihangayiko itagira rutangira ishobora kutubuza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka no kwera imbuto zituma Imana ihabwa ikuzo. Imibabaro umuntu yikururira kandi irimbura, yagiye ibuza abantu bamwe na bamwe kwiyegurira Yehova. Usanga bahangayitse bagira bati ‘none se, byagenda bite ndamutse ntasohoje ibihuje n’ukwitanga kwanjye?’
Intumwa Pawulo yatubwiye ko mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka, tuba twihatira gufata “mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomōrere Kristo” (2 Abakorinto 10:5). Umwanzi wacu mukuru, ari we Satani Diyabule, yashimishwa cyane no gufatira ku biduhangayikishije, kugira ngo aduce intege kandi aducogoze mu buryo bw’umubiri, ubw’ibyiyumvo, no mu buryo bw’umwuka. Ni kabuhariwe mu kwifashisha ugushidikanya kugira ngo afatire mu mutego abatari maso. Iyo ni yo mpamvu yatumye intumwa Pawulo inaburira Abakristo, ibasaba ‘kutabererekera Satani’ (Abefeso 4:27). Kubera ko Satani ari we ‘mana y’iki gihe,’ yashoboye rwose ‘guhuma imitima [y’]abatizera’ (2 Abakorinto 4:4). Nimucyo twe kuzigera tumwemerera gutegeka imitekerereze yacu!
Ubufasha Burahari
Iyo umwana ahanganye n’ibibazo, ashobora gusanga se wuje urukundo maze akamuha ubuyobozi n’ihumure. Mu buryo nk’ubwo, dushobora gusanga Data wo mu ijuru, Yehova, tukamutura ibibazo byacu. Koko rero, Yehova adutumirira kumwikoreza ibituremerera n’ibiduhangayikisha. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Kimwe n’umwana utongera guhangayikishwa n’ibibazo bye iyo yamaze guhumurizwa na se, ntitwagombye gusa kwikoreza Yehova ibituremerera, ahubwo twagombye no kubimusigira.—Yakobo 1:6.
Ni gute twikoreza Yehova ibiduhangayikishije? Mu Bafilipi 4:6, 7 hatanga igisubizo hagira hati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko Amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.” Koko rero, mu gusubiza amasengesho yacu hamwe no kwinginga kwacu bya buri gihe, Yehova ashobora kuduha amahoro yo mu mutima arinda ubwenge bwacu kubuzwa amahwemo n’imihangayiko itari ngombwa.—Yeremiya 17:7, 8; Matayo 6:25-34.
Ariko kandi, kugira ngo dukore ibihuje n’amasengesho yacu, ntitugomba kwitandukanya n’abandi, haba mu buryo bw’umubiri cyangwa mu bwenge (Imigani 18:1). Ahubwo, byaba byiza dusuzumye amahame ya Bibiliya n’inama zayo bikomoza ku kibazo cyacu, bityo tukirinda kwishingikiriza ku bwenge bwacu (Imigani 3:5, 6). Abakiri bato kimwe n’abakuze, bashobora kwifashisha Bibiliya hamwe n’ibitabo bya Watch Tower, kugira ngo babone ibisobanuro byinshi ku bihereranye n’ukuntu bafata imyanzuro hamwe n’ukuntu bakwitwara mu bibazo. Byongeye kandi, mu itorero rya Gikristo, dufite umugisha wo kugira abasaza hamwe n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka b’abanyabwenge kandi b’inararibonye, bahora biteguye kuganira natwe (Imigani 11:14; 15:22). Abantu badafite aho babogamiye mu bibazo byacu mu buryo bw’ibyiyumvo kandi bakaba babona ibintu nk’uko Imana ibibona, akenshi bashobora kudufasha gusuzuma ibyo bibazo mu bundi buryo. Kandi n’ubwo batazadufatira imyanzuro, bashobora kutubera isoko ikomeye y’inkunga kandi bakadushyigikira.
“Ujye Utegereza Imana”
Nta muntu ushobora guhakana ko guhangana n’ibibazo byacu nyakuri bya buri munsi, tutabyongeraho imihangayiko iterwa n’ibibazo umuntu yitekerereza, na byo ubwabyo bihangayikisha cyane. Mu gihe guhangayikira ibintu bishobora kubaho bitumye twumva tugize ubwoba kandi tukumva tutamerewe neza, icyo gihe nimucyo tujye twiyambaza Yehova mu isengesho kandi tumwinginge. Dushakire ubuyobozi, ubwenge no gushyira mu gaciro mu Ijambo rye no ku muteguro we. Tuzibonera ko uko imimerere ishobora kuvuka yaba iri kose, haba hari ubufasha bwo guhangana na yo.
Igihe umwanditsi wa Zaburi yumvaga akubiswe hasi mu mutima kandi abuze amahwemo, yaririmbye agira ati “mutima wanjye, ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana: kuko nzongera kuyishima, ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.” (Zaburi 42:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Nimucyo natwe tugire ibyiyumvo nk’ibyo.
Koko rero, tujye duteganyiriza ibyo dushobora kwitega mu buryo bushyize mu gaciro, maze ibyo tutiteze tubirekere Yehova. “Mu[mw]ikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”—1 Petero 5:7.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Mbese, kimwe na Dawidi, nawe wikoreza Yehova ibikuremerera n’ibiguhangayikisha?