Indirimbo ya 82
Tujye twigana Kristo mu birebana no kugaragaza ubugwaneza
Igicapye
1. Yesu Kristo arakomeye cyane;
Ntabwo yigeze aba umwibone.
Ni we w’ingenzi mu mugambi wa Yah;
Ariko yakomeje kwiyoroshya.
2. Mwe mufite ibibaremereye,
Abasaba kuba abakozi be.
Azabagarurira ubuyanja.
Ni umugwaneza ku biyoroshya.
3. Yavuze ko ‘muri abavandimwe.’
Bityo mujye mukorera abandi.
Imana ikunda abagwaneza;
Bazahabwa isi ho umurage.
(Reba nanone Mat 5:5; 23:8; Imig 3:34; Rom 12:16.)