-
Kuki tugomba ‘gukomeza kuba maso’?Umunara w’Umurinzi—2011 | 15 Ukwakira
-
-
birenze urugero’ (Luka 21:34). Bityo rero, Abakristo bose ntibagombye kwitega ko bazasohorerwaho na buri kintu cyose kigize ikimenyetso. Ahubwo Yesu yagize ati “nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje” (Luka 21:31). Uburyo bw’itumanaho bugezweho muri iki gihe butuma tubona ibintu byose bigize ikimenyetso, uko ibyaba bigera aho dutuye byaba biri kose.
Wibuke nanone ko Yehova yashyizeho ‘umunsi n’igihe’ umubabaro ukomeye uzatangirira (Mat 24:36). Ibibera ku isi ntibizagira icyo bihindura kuri iyo tariki.
Yesu yagiriye Abakristo bose inama igira iti “muhore mwiteguye” (Mat 24:44). Twagombye guhora twiteguye. Birumvikana ko atari ko buri munsi dushobora gukora ibikorwa bya gikristo umunsi wose. Byongeye kandi, nta n’umwe muri twe uzi icyo azaba akora igihe umubabaro ukomeye uzatangirira. Wenda bamwe bazaba bari mu murima cyangwa bakora imirimo yo mu rugo (Mat 24:40, 41). Ku bw’ibyo se, ni iki twakora ngo duhore twiteguye?
Emmanuel na Victorine, hamwe n’abakobwa babo batandatu baba mu gihugu cyo muri Afurika, aho batagerwaho n’ibintu byose bigize ikimenyetso. Bityo, biyemeje kujya baganira ku bintu by’umwuka buri munsi kugira ngo bibafashe guhora biteguye. Emmanuel yagize ati “kubona igihe kinogeye buri wese byari bigoye. Amaherezo twaje gufata igice cy’isaha hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo. Iyo tumaze gusuzuma isomo ry’umunsi, dutegura paragarafu nkeya mu gitabo tuba dukoresha mu cyigisho cya Bibiliya cy’itorero muri icyo cyumweru.” Ese iyo gahunda yabafashije gukomeza kuba maso? Yego rwose! Emmanuel ni umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza b’itorero. Victorine akunda gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, kandi yafashije abantu benshi kumenya ukuri. Abakobwa babo bose bafite amajyambere mu buryo bw’umwuka.
Yesu yatugiriye inama ati “mwitonde, mukomeze kuba maso” (Mar 13:33). Ntukemere ko ibirangaza bikubuza gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka. Ahubwo, ujye wita ku nama nziza ziboneka mu bitabo byacu n’izo tubonera mu materaniro ya gikristo nk’uko Arielle yabigenje. Kimwe n’umuryango wa Emmanuel, buri munsi jya ukora ikintu kigaragaza ko uhora witeguye kandi ko ‘ukomeza kuba maso.’
-
-
Nimucyo twishimane!Umunara w’Umurinzi—2011 | 15 Ukwakira
-
-
Nimucyo twishimane!
MURI iki gihe, kubona ibyishimo n’umunezero ntibyoroshye. Abantu benshi ntibabona ibintu bitera inkunga baganiraho n’abandi. Imibereho yo muri iki gihe, cyane cyane mu migi minini, ituma abantu baba ba nyamwigendaho kandi bakaba mu bwigunge.
Hari umwarimu wo muri kaminuza witwa Alberto Oliverio, wavuze ati “usanga abantu benshi bari mu bwigunge, kandi rwose ubuzima bwo mu migi minini bugira uruhare runini mu gutuma abantu barushaho kuba ba nyamwigendaho. Incuro nyinshi bituma batamenya amakuru y’umukozi bakorana, umuturanyi cyangwa abakozi bakora mu iduka riri hafi yabo.” Akenshi, ubwigunge nk’ubwo butuma abantu barwara indwara yo kwiheba.
Icyakora, Abakristo bagenzi bacu bo babaho mu buryo bunyuranye n’ubwo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mujye mwishima buri gihe” (1 Tes 5:16). Dufite impamvu nyinshi zo kugira ibyishimo no kwishimana n’abandi. Dusenga Imana Isumbabyose Yehova; dusobanukiwe ukuri ko muri Bibiliya; dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka kandi dushobora
-