“Mugire imitima ishima”
“Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu . . . kandi mugire imitima ishima.”—ABAKOLOSAYI 3:15.
1. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’itorero rya Gikristo n’isi iyoborwa na Satani?
MU MATORERO agera ku 94.600 y’Abahamya ba Yehova mu isi yose, uhasanga umwuka wo gushimira. Buri teraniro ritangizwa kandi rigasozwa n’isengesho riba rikubiyemo amagambo yo gushimira Yehova. Dukunze kumva aho mu Mazu y’Ubwami ari abakiri bato, abakuze, abashya n’abamaze igihe iyo baje mu materaniro cyangwa se iyo basabana n’abavandimwe babo bishimye, babwirana ngo “wakoze” n’andi magambo nk’ayo yo gushimira, abandi bagasubiza bati “urakoze nawe” (Zaburi 133:1). Iyo myifatire ihabanye rwose n’iy’ubwikunde usanga mu bantu benshi ‘batazi Imana kandi batumvira ubutumwa bwiza’ (2 Abatesalonike 1:8)! Turi mu isi y’indashima. Ibyo kandi ntibitangaje iyo tuzirikanye ko Satani ari we mana y’iyi si, akaba ari na we ushishikariza abantu kwikunda, kandi ko umwuka we w’ubwibone no kwigomeka ari wo abantu bo muri iki gihe bahumeka.—Yohana 8:44; 2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19.
2. Ni uwuhe muburo dukwiriye kumvira, kandi se ni ibihe bibazo tuzasuzuma?
2 Kubera ko dukikijwe n’isi ya Satani, tugomba kuba maso cyane kugira ngo tutanduzwa n’imitekerereze yayo. Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yibukije Abakristo bo muri Efeso ati “ibyo [ni byo] mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umutware utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose” (Abefeso 2:2, 3). Ibyo ni na ko bimeze ku bantu benshi muri iki gihe. None se, ni gute twakomeza kugira umutima ushima? Yehova we se abidufashamo ate? Ni mu buhe buryo bufatika twagaragazamo ko mu by’ukuri turi abantu bashimira?
Impamvu dufite zo kuba abantu bashimira
3. Ni nk’ibiki dushimira Yehova?
3 Yehova Imana Umuremyi wacu, ni we waduhaye ubuzima. Ni we tugomba gushimira, cyane cyane iyo dutekereje ku migisha myinshi yaduhaye (Yakobo 1:17). Buri munsi dushimira Yehova ko twaramutse turi bazima (Zaburi 36:10). Twibonera ibihamya byinshi by’ibintu bikomeye Yehova yakoze, urugero nk’izuba, ukwezi n’inyenyeri. Uyu mubumbe wacu uhunitse imyunyu ngugu itagira uko ingana ituma ubuzima bushoboka, imyuka ya ngombwa mu buzima iba mu kirere ivanze neza ku gipimo gikwiriye, hamwe n’imikorere ihambaye iboneka mu bintu kamere, ibyo byose bikaba bigaragaza ko dufite inshingano imbere ya Data wo mu ijuru udukunda. Umwami Dawidi yararirimbye ati “Uwiteka Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, ntihariho uwagereranywa nawe, nashaka kubyātura no kubirondora, byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.”—Zaburi 40:6.
4. Kuki twagombye gushimira Yehova ku bw’incuti zishimye turi kumwe mu matorero yacu?
4 N’ubwo muri iki gihe isi itarahinduka paradizo, abagaragu ba Yehova bishimira ko bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Haba mu Mazu y’Ubwami no mu makoraniro yacu, twibonera ukuntu umwuka w’Imana ukorera muri bagenzi bacu duhuje ukwizera. Koko rero, Abahamya ba Yehova bamwe iyo babwiriza abantu batita cyane ku bintu by’idini cyangwa batanabyitaho rwose, bababwira ibyo Pawulo yasobanuye mu ibaruwa yandikiye Abagalatiya. Babanza kubasobanurira “imirimo ya kamere” iyo ari yo, hanyuma bakababaza niba batajya bayibona (Abagalatiya 5:19-23). Abenshi bahita babemerera ko ari yo yiganje mu bantu bo muri iki gihe. Iyo bamaze kubereka imbuto z’umwuka izo ari zo bakabatumira no mu Nzu y’Ubwami kugira ngo bibonere ukuntu abahateranira bazigaragaza, benshi bahita bababwira bati “Imana iri muri mwe” (1 Abakorinto 14:25). Izo mbuto ariko ntizigaragarira ku Nzu y’Ubwami gusa. Aho uzajya hose, abo muzahura bose mu Bahamya ba Yehova basaga miriyoni 6, uzasanga na bo bafite ibyishimo nk’iby’Abahamya b’iwanyu. Koko rero, kuba dufite incuti nk’izo zitwubaka ni impamvu ituma dushimira Yehova, we utanga umwuka we kugira ngo ibyo bishoboke.—Zefaniya 3:9; Abefeso 3:20, 21.
5, 6. Twagaragaza dute ko dushima Imana cyane ku bw’impano iruta izindi zose yaduhaye y’incungu?
5 Impano ikomeye kuruta izindi zose kandi itunganye Yehova yaduhaye, ni Umwana we, Yesu Kristo, kuko igitambo cy’incungu cyatanzwe binyuriye kuri we. Intumwa Yohana yaranditse ati “ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana” (1 Yohana 4:11). Ntitugaragaza ko dushimira ku bw’iyo ncungu binyuriye mu gukunda Yehova no kumushimira gusa, ahubwo tunabigaragaza tugira imibereho irangwa no gukunda bagenzi bacu.—Matayo 22:37-39.
6 Nidusuzuma ibyo Yehova yagiye agirira Abisirayeli ba kera, tuzamenya byinshi ku birebana n’uko twagaragaza umutima ushima. Mu Mategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli binyuriye kuri Mose, yabigishije ibintu byinshi. Binyuriye ku ‘cyitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa mu mategeko,’ dushobora kumenya byinshi bizadufasha gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “mugire imitima ishima.”—Abaroma 2:20; Abakolosayi 3:15.
Amasomo atatu tuvana mu Mategeko ya Mose
7. Ni mu buhe buryo gahunda y’icya cumi yaheshaga Abisirayeli uburyo bwo gushima Yehova?
7 Mu Mategeko ya Mose, Yehova yahaye Abisirayeli uburyo butatu bashoboraga kugaragarizamo ko bashimira babikuye ku mutima ku bw’ineza ye. Uburyo bwa mbere ni gahunda y’icya cumi. Icya cumi cy’imyaka babaga bejeje, hamwe na ‘kimwe mu icumi cyo mu mashyo cyangwa imikumbi,’ byagombaga kuba ikintu ‘cyera cy’Uwiteka’ (Abalewi 27:30-32). Iyo Abisirayeli bumviraga Yehova, yabahundagazagaho imigisha. “Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.”—Malaki 3:10.
8. Amaturo yatangwaga ku bushake yari atandukaniye he n’icya cumi?
8 Uburyo bwa kabiri: uretse kuba Abisirayeli barasabwaga gutanga icya cumi, Yehova yari yarabashyiriyeho na gahunda yo gutanga amaturo ku bushake. Yategetse Mose ngo abwire Abisirayeli ati “nimugera mu gihugu mbajyanamo mukarya ku mitsima yacyo, muzajye mutura Uwiteka ituro.” Uko ibihe byari kugenda biha ibindi, ku muganura ‘w’irobe ryabo’ bagombaga kujya batura Yehova “ituro” ry’umutsima. Zirikana ko nta tegeko ryavugaga uko uwo muganura wagombaga kuba ungana (Kubara 15:18-21). Ariko iyo Abisirayeli batangaga amaturo y’ishimwe, na bo Yehova yabahaga umugisha nta kabuza. Hari gahunda nk’iyo igaragara mu rusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa. Iyo nkuru igira iti “umuganura w’imyaka yose n’amaturo yose y’ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby’abatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura w’irobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha.”—Ezekiyeli 44:30.
9. Ni iki Yehova yigishije Abisirayeli binyuriye kuri gahunda yo guhumba?
9 Uburyo bwa gatatu Yehova yateganyije yari gahunda yo guhumba. Imana yarababwiye iti “kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z’imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa. Ntuzahumbe uruzabibu rwawe, ntuzatoragure imbuto ziruhungukiyemo, ubisigire umukene n’umusuhuke w’umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu” (Abalewi 19:9, 10). Aha nanone, nta tegeko ryagenaga uko ibyo bagombaga gusiga byari kuba bingana. Buri Mwisirayeli yagombaga kugena ibyo asigira abakene. Umwami w’umunyabwenge Salomo yabivuze ukuri ati “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye” (Imigani 19:17). Nguko uko Yehova yabigishije kugira impuhwe no kwita ku batagira kirengera.
10. Byagendekeraga bite Abisirayeli iyo bananirwaga kugaragaza imitima ishima?
10 Igihe Abisirayeli bumviraga bagatanga icya cumi, bagatanga impano ku bushake kandi bakagira icyo bagenera abakene, Yehova yabahaye imigisha. Ariko iyo bananirwaga kugaragaza umutima ushima, Yehova ntiyakomezaga kubemera. Ibyo byatumye bagira amakuba, amaherezo bajyanwa mu bunyage (2 Ngoma 36:17-21). Twe se ibyo tubivaneho irihe somo?
Uko tugaragaza ko dufite imitima ishima
11. Ni ubuhe buryo bw’ibanze dushobora kugaragarizamo Yehova ko tumushima?
11 Uburyo bw’ibanze dushobora gusingizamo Yehova kandi tukanamushimira bukubiyemo gutanga “ituro.” Ni byo koko, twebwe Abakristo ntitugengwa n’Amategeko ya Mose; ntidusabwa gutanga ibitambo by’amatungo n’iby’imyaka (Abakolosayi 2:14). Ariko rero Pawulo yabwiye Abakristo b’Abaheburayo ati “tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Turamutse dukoresheje ubushobozi bwacu n’umutungo wacu dutambira Yehova igitambo cy’ishimwe haba mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu “iteraniro” twifatanyije n’Abakristo bagenzi bacu, dushobora gushimira tubivanye ku mutima Data wo mu ijuru udukunda (Zaburi 26:12). Ariko se mu gihe dutambira Yehova ibyo bitambo, ni irihe somo dushobora kuvana ku buryo butandukanye Abisirayeli bagombaga kugaragarizamo ko bashima Yehova?
12. Gahunda yo gutanga icya cumi itwigisha iki ku birebana n’inshingano yacu ya Gikristo?
12 Nk’uko twabibonye, gahunda yo gutanga icya cumi ntiyari ikintu umuntu akora abishatse. Yari inshingano ya buri Mwisirayeli. Twe Abakristo dufite inshingano yo kubwiriza no kujya mu materaniro ya Gikristo yose. Ibyo si ibintu dukora iyo tubishatse. Mu buhanuzi bwa Yesu buvuga ku gihe cy’imperuka, yabivuze mu buryo busobanutse neza ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ku bihereranye n’amateraniro ya Gikristo, intumwa Pawulo yarahumekewe maze arandika ati “tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Tugaragaza ko dushimira Yehova iyo dushohoje twishimye inshingano yacu yo kubwiriza no kwigisha hamwe no kwifatanya n’abavandimwe bacu buri gihe mu materaniro y’itorero, tukabona ko ibyo ari igikundiro n’ishema.
13. Ni ayahe masomo twakura kuri gahunda yo gutanga ku bushake no guhumba?
13 Byongeye kandi, dushobora kungukirwa no gusuzuma ubundi buryo Abisirayeli bashoboraga kugaragarizamo ko bashimira: amaturo yatangwaga ku bushake no guhumba. Ku birebana n’amaturo yatangwaga ku bushake hamwe na gahunda yo guhumba, nta tegeko ryagenaga ibyatangwaga uko byagombaga kuba bingana, bikaba byari bitandukanye na gahunda y’icya cumi kuko yo yari itegeko kandi hakaba hari haragenwe ibyatangwaga uko byagombaga kuba bingana. Ahubwo ubwo buryo bwombi bwatumaga umugaragu wa Yehova atanga bitewe n’urugero ashimiramo Yehova mu mutima we. Hanyuma se, n’ubwo natwe tuzi ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza no kujya mu materaniro ya Gikristo ari inshingano z’ibanze zireba buri mugaragu wa Yehova, aho twaba tuzisohoza n’umutima wacu wose kandi tubikunze? Izo nshingano se twaba tubona ko ari uburyo bwiza tuba tubonye bwo kugaragaza ko dushimira ku bw’ibyo Yehova yadukoreye byose? Twaba se tuzifatanyamo mu rugero rwagutse uko imimerere turimo ibitwemerera kose? Cyangwa tubona ko ibyo byose ari inshingano gusa tugomba gusohoza? Birumvikana ariko ko ibyo ari ibibazo buri muntu ku giti cye agomba kwisubiriza. Intumwa Pawulo yabivuze muri aya magambo ati “ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we.”—Abagalatiya 6:4.
14. Yehova aba atwitezeho iki mu murimo tumukorera?
14 Yehova Imana azi imimerere turimo. Azi aho ubushobozi bwacu bugarukira. Aha agaciro ibitambo abagaragu be bamutambira, byaba bikomeye cyangwa byoroheje. Ntiyitega ko twese twatanga ibintu bingana, kandi ibyo ntitwabishobora. Igihe intumwa Pawulo yasobanuraga ibyo gutanga impano, yabwiye Abakristo b’i Korinto ati “iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite” (2 Abakorinto 8:12). Iryo hame ni na ryo ritugenga mu murimo dukorera Yehova. Kugira ngo Yehova yemere umurimo wacu ntibiterwa n’uko ibyo twakoze bingana, ahubwo biterwa n’uburyo tubikoramo, niba tubikora tubyishimiye kandi tubigiranye umutima wacu wose.—Zaburi 100:1-5; Abakolosayi 3:23.
Tugire umwuka w’ubupayiniya kandi tuwugumane
15, 16. (a) Umurimo w’ubupayiniya no kugira umutima ushima bihuriye he? (b) Abantu badashobora gukora ubupayiniya bagaragaza bate umwuka w’ubupayiniya?
15 Uburyo buhesha ingororano nyinshi bwo kugaragariza Yehova ko tumushimira, ni ugukora umurimo w’igihe cyose. Urukundo abagaragu ba Yehova benshi bamukunda no kuba bamushimira ku bw’ubuntu yatugiriye, rubatera guhindura ibintu byinshi mu mibereho yabo kugira ngo babone igihe gihagije cyo kumukorera. Ibyo bituma bamwe bashobora kuba abapayiniya b’igihe cyose, bakamara amasaha agera kuri 70 buri kwezi babwiriza ubutumwa bwiza banigisha abantu ukuri. Abandi bari mu mimerere itandukanye itabibemerera bo, rimwe na rimwe bishyiriraho gahunda bakamara amasaha 50 buri kwezi babwiriza ari abapayiniya b’abafasha.
16 Hanyuma se, abagaragu ba Yehova benshi cyane badashobora kuba abapayiniya b’igihe cyose cyangwa ab’abafasha bo bakora iki? Bashobora kugaragaza ko bafite imitima ishima bagira umwuka w’ubupayiniya kandi bakawuhorana. Bate? Batera inkunga abashobora gukora ubupayiniya, bafasha abana babo kugira icyifuzo cyo kugira umurimo w’igihe cyose umwuga, bakanifatanya babigiranye umwete mu murimo wo kubwiriza uko imimerere barimo ibibemerera kose. Ibyo dutanga mu murimo wo kubwiriza biterwa ahanini n’ukuntu mu mutima wacu dushimira Yehova ku bw’ibyo yadukoreye, ibyo adukorera n’ibyo azadukorera.
Kugaragaza ko dushimira dukoresheje “ubutunzi” bwacu
17, 18. (a) Ni gute twagaragaza ko dushimira dukoresheje “ubutunzi” bwacu? (b) Yesu yavuze iki ku ituro umupfakazi yatanze, kandi kuki?
17 Mu Migani 3:9 hagira hati “wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, n’umuganura w’ibyo wunguka byose.” Abagaragu ba Yehova ntibagikeneye gutanga icya cumi. Ahubwo Pawulo yabwiye abo mu itorero ry’i Korinto ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Gutanga impano ku bushake zo gushyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose na byo bigaragaza ko dushimira. Niba dushimira tubivanye ku mutima, tuzabikora buri gihe, nibishoboka buri cyumweru tujye tugira ikintu dushyira ku ruhande nk’uko Abakristo ba mbere babigenzaga.—1 Abakorinto 16:1, 2.
18 Uko ibyo dutanga bingana si byo bigaragaza ko dushimira Yehova. Ahubwo umutima tubitangana. Ibyo ni byo Yesu yabonye igihe yitegerezaga abantu bashyiraga amaturo mu isanduku yo mu rusengero. Igihe Yesu yabonaga umupfakazi w’umukene ashyira mu isanduku ‘amasenge abiri,’ yaravuze ati “ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose, kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”—Luka 21:1-4.
19. Kuki ari byiza ko twongera tugasuzuma uburyo tugaragazamo gushimira?
19 Turifuza ko ibi tumaze gusuzuma ku birebana n’uko dushobora kugaragaza umutima ushima byadusunikira kongera gusuzuma uburyo tugaragazamo gushimira. Wenda se ntitwakongera ibitambo by’ishimwe dutambira Yehova, kandi tugashyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose dutanga impano? Urugero dutangamo rwose, dushobora kwiringira ko Data udukunda kandi ugira ubuntu Yehova, azishimira ko tugaragaza umutima ushima.
Mbese uribuka?
• Ni izihe mpamvu dufite zo gushimira Yehova?
• Gahunda y’icya cumi, iyo gutanga impano ku bushake n’iyo guhumba zitwigisha iki?
• Twakora iki kugira ngo tugire umwuka w’ubupayiniya?
• Ni gute twakoresha “ubutunzi” bwacu dushimira Yehova?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
“Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru”
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Ni ibihe bintu bitatu amategeko atwigisha tubona aha ngaha?
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Ni ibihe bitambo dushobora gutamba?