Indirimbo ya 57
Ibyo umutima wanjye utekereza
Igicapye
1. Ibyo mu mutima wanjye,
Ibyo mpora ntekereza,
Mwami, nibigushimishe,
Ngo ngume mu nzira yawe.
Nintagoheka nijoro,
Hari ibindemereye,
Nzajya nibwira ibyawe,
N’ibintu bikiranuka.
2. Ibiboneye by’ukuri,
Iby’ingeso nziza byose,
N’ibivugwa neza byose,
Byanzanira amahoro.
Mana, ibyo wahamije,
Birenze ibyo nabara.
Nzajya mbitekerezaho,
Mbihorane ku mutima.
(Reba nanone Zab 49:4; 63:7; 139:17, 23; Fili 4:7, 8; 1 Tim 4:15.)