ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 42 p. 230-p. 233 par. 5
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Intangiriro ibyutsa ugushimishwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gushishikariza abandi gukoresha bibiliya
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kubakira neza imirongo y’ibyanditswe
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 42 p. 230-p. 233 par. 5

ISOMO RYA 42

Disikuru ifite icyo yigisha abandi

Ni iki ugomba gukora?

Ungura ubumenyi abaguteze amatwi, ubikore mu buryo bubashishikariza gutekereza, maze basigare bumva ko bize ikintu cy’ingirakamaro.

Kuki ari iby’ingenzi?

Niba ubwira abantu ibintu basanzwe bazi gusa, bashobora kutazamara igihe kirekire bakurikiye ibyo uvuga.

NIBA ushaka ko disikuru yawe igira icyo yigisha abo ubwira, ugomba gukora ibirenze kuvuga ku ngingo ifite akamaro. Ahubwo, ibaze uti ‘kuki aba bantu bakeneye kumva iyi ngingo? Ni iki nzayivugaho kugira ngo bazumve ko hari icyo disikuru yanjye yabamariye by’ukuri?’

Mu ishuri, iyo usabwe kwerekana uko wabwiriza umuntu, uwo mutangana icyo cyerekanwa ni we ubwira. Hari n’igihe ushobora kubwira abagize itorero bose.

Ni iki abo ubwira basanzwe bazi kuri iyo ngingo? Ibaze uti ‘ni iki abo nzaba mbwira basanzwe bazi kuri iyi ngingo?’ Ibyo ni byo wagombye guheraho utegura disikuru yawe. Niba abenshi mu bagize itorero utangamo disikuru bakuze mu buryo bw’umwuka, ntugomba gupfa kubasubiriramo inyigisho z’ibanze, kuko baba bazizi. Ahubwo ubakira kuri izo nyigisho z’ibanze z’ukuri. Birumvikana ariko ko niba mu baguteze amatwi harimo abantu benshi bashya, ugomba kwita ku byo na bo bakeneye.

Ugomba guhuza umuvuduko uvugana n’ibyo abaguteze amatwi bazi. Niba muri disikuru yawe harimo ibintu abenshi mu bo ubwira bazi neza, ushobora kubinyuramo wihuta. Ariko niba ari ibintu abenshi mu baguteze amatwi batazi, bivuge witonze ku buryo babyumva neza.

Ni ikihe gitekerezo kizabigisha? Ikintu cyigisha abandi si ko buri gihe kigomba kuba ari gishya. Hari abantu bafite ukuntu bavuga inyigisho z’ukuri abantu bari basanzwe bazi, bakazivuga mu buryo bworoheje cyane, ariko ugasanga ari bwo bwa mbere abenshi mu bateze amatwi bazisobanukiwe mu buryo bwuzuye.

Mu murimo wo kubwiriza, kuvuga ku kintu cyavuzwe mu makuru ntibiba bihagije kugira ngo ugaragaze ko turi mu minsi y’imperuka. Koresha Bibiliya ugaragaza icyo icyo kintu gisobanura. Ibyo bizagira icyo byigisha nyir’inzu. Nanone mu gihe uvuga ku mategeko agenga ibintu kamere cyangwa ku buzima bw’ibimera cyangwa ubw’inyamaswa, intego yawe ntigomba kuba iyo kubwira nyir’inzu ibintu bitangaje byo mu rwego rwa siyansi atari yarigeze yumva. Ahubwo, intego yawe yagombye kuba iyo gufata ibyo bihamya bigaragara mu byaremwe ukabihuza n’ibyo Bibiliya ivuga kugira ngo umugaragarize ko hariho Umuremyi udukunda. Ibyo bizafasha nyir’inzu kubona ibintu mu bundi buryo.

Gutanga disikuru abateze amatwi bumvise kenshi bishobora kugorana. Ariko kugira ngo ube umwigisha mwiza, ugomba kwitoza gutanga bene izo disikuru neza. Ni gute wabigeraho?

Gukora ubushakashatsi bizabigufashamo. Muri disikuru yawe, aho gupfa kuvuga ibintu bikuje mu bwenge byose, koresha ibikoresho by’ubushakashatsi bivugwa ku ipaji ya 33 kugeza ku ya 38. Zirikana ibitekerezo byahatanzwe bigaragaza intego ugomba kwihatira kugeraho. Mu gihe ukora ubushakashatsi, ushobora kugwa ku kintu abantu benshi batazi cyabayeho mu mateka gifitanye isano ritaziguye na disikuru yawe. Ushobora no kumva inkuru igezweho ishobora kugufasha gusobanura ikintu uteganya kuvugaho muri disikuru yawe.

Mu gihe usuzuma ibitekerezo wakusanyije, kwibaza ibibazo nka iki? kuki? ryari? hehe? ni nde? na gute? bishobora kugufasha gutekereza. Urugero, ushobora kwibaza uti ‘kuki iki kintu ari ukuri? Ni gute nagaragaza ko ari ukuri? Ni iyihe myizerere yogeye mu bantu ituma badasobanukirwa ukuri kwa Bibiliya? Kuki iki kintu ari icy’ingirakamaro? Cyagombye kugira izihe ngaruka ku mibereho y’umuntu? Ni uruhe rugero rugaragaza akamaro ko kugishyira mu bikorwa? Uku kuri kwa Bibiliya guhishura iki kuri kamere ya Yehova?’ Ukurikije ingingo uvugaho, ushobora no kwibaza uti ‘iki kintu cyabaye ryari? Ni gute ibi bintu twabishyira mu bikorwa muri iki gihe?’ Ushobora no gutuma disikuru yawe ishyuha binyuriye mu kubaza no gusubiza bimwe muri ibyo bibazo mu gihe uyitanga.

Hari igihe disikuru yawe ishobora kugusaba gukoresha imirongo ya Bibiliya abo ubwira bakunze kumva. Wabigenza ute kugira ngo igire icyo ibigisha? Ntugapfe kuyisoma gusa; ahubwo jya uyisobanura.

Ushobora kugira icyo wigisha abantu ku murongo bari basanzwe bazi uramutse usesenguye amagambo awugize, ukagenda ufata amagambo afitanye isano n’umutwe wa disikuru yawe akaba ari yo usobanura. Dore ibitekerezo ushobora kuvuga ku murongo wo muri Mika 6:8. “Gukiranuka” ni iki? Amahame yo gukiranuka avugwa aha ngaha yashyizweho na nde? Ni gute wasobanura icyo ‘gukora ibyo gukiranuka’ byumvikanisha? “Gukunda kubabarira” byo bisobanura iki? Naho se kwicisha bugufi byo? Ni gute wakwerekeza ibisobanuro by’uwo murongo ku muntu ugeze mu za bukuru? Birumvikana ariko ko ibitekerezo uzakoresha bigomba guterwa n’umutwe wa disikuru, intego ugamije, abo ubwira abo ari bo n’igihe ufite uko kingana.

Akenshi, kugaragaza icyo amagambo yakoreshejwe asobanura biba ingirakamaro. Hari abantu usanga batangazwa no kumenya icyo “ubwami” buvugwa muri Matayo 6:10 ari cyo. Kwibutsa abantu icyo ijambo runaka risobanura bishobora gufasha ndetse n’Umukristo umaze igihe kirekire kumva neza icyo umurongo usobanura by’ukuri. Ibyo bigaragara neza iyo usomye muri 2 Petero 1:5-8, hanyuma ukagenda usobanura amagambo atandukanye awugize, ari yo kwizera, ingeso nziza, ubumenyi, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda abavandimwe bacu, n’urukundo. Iyo mu murongo umwe hakoreshejwe amagambo ajya gusobanurwa kimwe, ushobora gufasha abateze amatwi kuyatandukanya binyuriye mu kugaragaza icyo buri jambo risobanura. Ibyo ni ko bimeze nko ku magambo ubwenge, ubumenyi, kujijuka n’ubwenge bwo guhitamo, yakoreshejwe mu Migani 2:1-6.

Gufasha abantu gutekereza ku murongo runaka bishobora kugira icyo byigisha abateze amatwi. Abantu benshi batangazwa no kumenya ko mu Itangiriro 2:7, mu buhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya, havuga ko Adamu yari ubugingo buzima kandi ko dukurikije Ezekiyeli 18:4, ubugingo bupfa. Igihe kimwe, Yesu yatangaje Abasadukayo igihe yafataga amagambo yo mu Kuva 3:6, bihandagazaga bavuga ko bemera, akayahuza no kuzuka kw’abapfuye.—Luka 20:37, 38.

Hari n’igihe kugaragaza icyo imirongo ikikije uwo wasomye ivuga, imimerere wanditswemo, uwawuvuze n’uwo yabwiraga bishobora kugira icyo byigisha abandi. Abafarisayo bari bazi neza ibivugwa muri Zaburi ya 110. Ibyo ariko ntibyabujije Yesu kwerekeza ibitekerezo ku kintu cy’ingenzi kivugwa ku murongo wa mbere. Yarababajije ati ‘“ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?” Baramushubije bati “ni mwene Dawidi.” Arababaza ati “nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n’umwuka amwita umwami we? Ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye, ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”’? Nuko ubwo Dawidi amwita Umwami we, none abasha ate no kuba umwana we”’ (Mat 22:41-45)? Iyo ufashije abantu gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe nk’uko Yesu yabigenzaga, ubatera inkunga yo kujya basoma Ijambo ry’Imana bitonze kurushaho.

Niba uvuze igihe igitabo cya Bibiliya cyandikiwe cyangwa igihe ikintu runaka cyabereye, ugomba no gusobanura imimerere yariho muri icyo gihe. Muri ubwo buryo, ushobora gufasha abateze amatwi kurushaho gusobanukirwa neza akamaro k’icyo gitabo cyangwa k’icyo kintu.

Kugereranya ibintu bishobora gutuma ibyo uvuga birushaho kugira icyo byigisha abandi. Ushobora kugaragaza itandukaniro riri hagati y’ukuntu abantu muri rusange babona ikintu n’ukuntu Bibiliya ikibona. Ushobora no kugereranya inkuru ebyiri zo muri Bibiliya zivuga ku kintu kimwe. Ushobora gushaka aho izo nkuru zitandukaniye, impamvu zitandukanye n’icyo zitwigisha. Kubigenza utyo bishobora gufasha abaguteze amatwi kubona ibintu mu bundi buryo.

Niba wasabwe kuvuga ku kintu gifitanye isano n’umurimo wa Gikristo, kubanza kukivugaho mu ncamake bishobora kugira icyo byongera kuri disikuru yawe. Garagaza ikigomba gukorwa, impamvu ari ngombwa ko gikorwa n’isano gifitanye n’intego rusange twe Abahamya ba Yehova dufite. Hanyuma, sobanura aho kizakorerwa, igihe ndetse n’ukuntu kizakorwa.

Byagenda bite se niba muri disikuru yawe ugomba kuvuga kuri bimwe mu bigize “amayoberane y’Imana” (1 Kor 2:10)? Nubanza gutahura ibitekerezo bimwe na bimwe by’ingenzi bikubiye muri disikuru yawe no kubisobanura, ibindi bisobanuro by’inyongera bishobora kuzumvikana neza kurushaho. Kandi nusoza usubiramo mu ncamake ibyari bikubiye muri disikuru yawe, nta kizabuza abari bateze amatwi gusigara banyuzwe, bumva mu by’ukuri ko hari ikintu bize.

Inama zirebana n’imibereho ya Gikristo. Abaguteze amatwi bazungukirwa cyane kurushaho nubafasha kubona aho disikuru yawe ihuriye n’imibereho yabo. Mu gihe usuzuma imirongo uzakoresha muri disikuru yawe, ibaze uti ‘kuki iyi nyigisho yakomeje kubikwa mu Byanditswe kugeza uyu munsi’ (Rom 15:4; 1 Kor 10:11)? Tekereza ku bibazo byo mu buzima abaguteze amatwi bashobora kuba bafite. Suzuma ibyo bibazo wifashishije inama hamwe n’amahame yo mu Byanditswe. Muri disikuru yawe, genda usobanura imirongo y’Ibyanditswe ugaragaza ukuntu ishobora gufasha umuntu kugira ubwenge mu gihe akemura ibyo bibazo. Irinde kuvuga ku bintu muri rusange. Ahubwo vuga ku mitekerereze hamwe n’ibikorwa runaka byihariye.

Niba ushaka gutangira gushyira mu bikorwa ibitekerezo byatanzwe haruguru, hera ku gitekerezo kimwe cyangwa bibiri mu gihe utegura disikuru y’ubutaha. Igihe uzaba umaze gushyira mu bikorwa neza ibyo bitekerezo, uzabone kujya ku bindi. Nyuma y’igihe, uzasanga abantu basigaye bategerezanya amatsiko disikuru zawe, kubera ko bazaba bizeye ko bazumva ikintu kizabagirira akamaro koko.

UKO WABIGERAHO

  • Zirikana ibyo abo ubwira basanzwe bazi ku ngingo ugiye kuganiraho.

  • Hinduranya umuvuduko uvugana: ingingo bazi neza uzivuge wihuta, naho ingingo nshya uzivuge witonze.

  • Ntugapfe kuvuga ibintu gusa, ahubwo jya ugaragaza icyo bisobanura cyangwa icyo bimaze.

  • Ibaze ibibazo bigufasha gutekereza, urugero nk’ibi bikurikira: iki? kuki? ryari? hehe? nde? gute?

  • Fata umwanya wo kugira icyo uvuga ku mirongo y’Ibyanditswe, wibanda ku magambo amwe n’amwe yihariye.

  • Garagaza aho ibintu bihuriye n’aho bitandukaniye.

  • Teganya gusubiramo mu ncamake ibikubiye muri disikuru yawe.

  • Garagaza uko umuntu yakwifashisha ibyo uvuga mu gihe akemura ikibazo cyangwa mu gihe afata imyanzuro.

IMYITOZO: (1) Kora ubushakashatsi ushaka ikintu ushobora kwigisha abandi wifashishije umurongo uzwi, urugero nka Matayo 24:14 cyangwa Yohana 17:3. (2) Soma mu Migani 8:30, 31 no muri Yohana 5:20. Ni gute gutekereza ku isano Yehova Imana na Yesu Kristo bafitanye rigaragara muri iyo mirongo, byagufasha kuyikoresha ku bw’inyungu z’umuryango wawe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze