Indirimbo ya 10
“Ni jye. Ba ari jye utuma”
1. Ubu abantu batuka
Izina ryiza ry’Imana.
Ngo ni ‘kigwari n’ingome.
Bavuga ko ‘itabaho.’
Ni nde warivuganira?
Ni nde washima Imana? ‘
Ba ari jyewe utuma.’
Nzakuririmbira cyane.
(INYIKIRIZO)
Nta gikundiro cyiza nk’icyo!
‘Ba ari jye utuma.’
2. Ngo Imana iratinda;
Ntabwo bajya bayitinya.
Basenga ibishushanyo;
Bakaramya Kayisari.
Ni inde uzababurira
Iby’intambara y’Imana?
‘Ba ari jyewe utuma.’
Nzababurira nta bwoba.
(INYIKIRIZO)
Nta gikundiro cyiza nk’icyo!
‘Ba ari jye utuma.’
3. Abeza baranihira
Ko ibizira byogeye.
Barashaka nta buryarya
Amahoro yo mu kuri.
Ni nde wabahumuriza
Ngo na bo bakiranuke?
‘Ba ari jyewe utuma.’
Nzabigisha nihanganye.
(INYIKIRIZO)
Nta gikundiro cyiza nk’icyo!
‘Ba ari jye utuma.’