ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 23 pp. 165-171
  • Nasobanura nte icyo Bibiliya ivuga ku baryamana bahuje igitsina?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nasobanura nte icyo Bibiliya ivuga ku baryamana bahuje igitsina?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ibisa na byo
  • Nakwirinda nte kuryamana n’abo duhuje igitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese ubutinganyi ni bubi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Bibiliya ivuga iki ku baryamana bahuje igitsina?
    Nimukanguke!—2016
  • Nakora iki niba ndarikira abo duhuje igitsina? Ese byaba bivuga ko ndi mu mubare w’abaryamana n’abo bahuje igitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 23 pp. 165-171

IGICE CYA 23

Nasobanura nte icyo Bibiliya ivuga ku baryamana bahuje igitsina?

Reka tuvuge ko habaye ibirori byo gutanga ibihembo. Abari muri ibyo birori bariyamiriye bishimye cyane, babonye abagore babiri b’abakinnyi ba filimi basomana nk’abakundana! Ababireba babanje kumera nk’abakubiswe n’inkuba, ariko nyuma bakoma amashyi y’urufaya. Abantu baryamana n’abo bahuje igitsina bo barabona ari ikintu gikomeye bagezeho. Abatabishyigikiye bo bavuze ko abo bagore babikoze bashaka kwiyerekana no kwimenyekanisha. Amashusho y’abo bagore basomanye azamara igihe anyura kuri televiziyo zitandukanye, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bazashishikarira kuyareba kuri interineti.

NK’UKO urwo rugero rubigaragaza, hari igihe umuntu w’icyamamare avuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina cyangwa aryamana n’abagabo ndetse n’abagore. Yabivuga yeruye cyangwa ateruye, inkuru nk’iyo iri mu zivugwa cyane mu binyamakuru kurusha izindi zose. Bamwe bashima abantu nk’abo babita intwari; abandi bo barabamagana bakavuga ko ibyo bikorwa ari urukozasoni. Muri ibyo bitekerezo byombi, abenshi babona ko kuryamana kw’abahuje igitsina ari ubundi buryo bwo kubaho budasa n’ubw’abandi. Umusore witwa Daniel, ufite imyaka 21, yaravuze ati “abanyeshuri twiganaga bumvaga ko umuntu udashyigikiye igitekerezo cyo kuryamana kw’abahuje igitsina, aba anenga abandi kandi arangwa n’urwikekwe. Kandi ibyo byavugwaga n’abanyeshuri bataryamanaga n’abo bahuje igitsina.”

Uko abantu babona ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina, biterwa n’ikigero bagezemo cyangwa igihugu babamo. Ariko Abakristo ‘ntibajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’inyigisho’ (Abefeso 4:14). Ahubwo bagendera ku byo Bibiliya yigisha.

Bibiliya ivuga iki ku birebana no kuryamana kw’abahuje igitsina? Niba ugendera ku mahame ya Bibiliya, wasubiza ute abavuga ko ugirira urwikekwe abaryamana n’abo bahuje igitsina, ko ubanenga cyangwa ko ubanga? Suzuma ibibazo cyangwa ibitekerezo batanga ndetse n’uko ushobora kubasubiza.

“Bibiliya ivuga iki ku birebana no kuryamana kw’abahuje igitsina?”

“Bibiliya isobanura mu buryo bwumvikana neza ko Imana yari yarateganyije ko imibonano mpuzabitsina igomba gukorwa n’umugabo n’umugore bashyingiranywe gusa (Intangiriro 1:27, 28; Abalewi 18:22; Imigani 5:18, 19). Iyo Bibiliya yamaganye ubusambanyi, iba yerekeza ku busambanyi bukorwa n’abaryamana bahuje igitsina hamwe n’abaryamana badahuje igitsina, batabyemerewe.”a—Abagalatiya 5:19-21.

“Ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina wowe ubibona ute?”

“Sinanga abaryamana bahuje igitsina, ariko sinemera ibyo bakora.”

Ujye uzirikana iki: niba ugendera ku mahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, ubwo ni bwo buryo wahisemo bwo kubaho, kandi ni uburenganzira bwawe (Yosuwa 24:15). Ntibikagutere ipfunwe.—Zaburi 119:46.

“Ese Abakristo ntibari bakwiriye kubaha abantu bose, batitaye ku kuba baryamana n’abo bahuje igitsina?”

“Rwose pe! Bibiliya iravuga iti ‘mwubahe abantu b’ingeri zose’ (1 Petero 2:17). Abakristo ntibanga abaryamana n’abo bahuje igitsina. Bagaragariza ubugwaneza abantu bose, hakubiyemo n’abaryamana n’abo bahuje igitsina.”—Matayo 7:12.

“Ese kuba udashyigikiye kuryamana kw’abahuje igitsina, ntibituma wanga ababikora?”

“Oya. Icyo nanga ni igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje igitsina, sinanga ababikora.”

Ushobora kongeraho uti “reka nguhe urugero. Nk’ubu sinywa itabi. Mu by’ukuri, no kubitekereza ubwabyo numva binteye ishozi. Reka noneho tuvuge ko wowe unywa itabi kandi ukumva nta cyo bigutwaye. Icyo si cyo cyatuma nkwanga, nk’uko nzi neza ko nawe utanyangira ko ntanywa itabi. Si byo se? Ibyo ni na ko bimeze ku bantu tutabona kimwe ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina.”

“Ese Yesu ntiyigishije ko abantu bagomba koroherana? None kuki Abakristo batakwihanganira ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina?”

“Yesu ntiyigeze atera abigishwa be inkunga yo kubaho uko bishakiye. Ahubwo yabigishije ko ‘umwizera wese’ azabona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16). Kwizera Yesu bisobanura gukurikiza amahame mbwirizamuco Imana yashyizeho. Ayo mahame abuzanya imyitwarire imwe n’imwe, urugero nko kuryamana kw’abahuje igitsina.”—Abaroma 1:26, 27.

“Abantu baryamana n’abo bahuje igitsina ntibashobora guhinduka; ni ko bavutse.”

“Nta cyo Bibiliya ivuga ku miterere y’umubiri w’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina. Icyakora, yemera ko hari abantu bamwe baba bafite ingeso zababayeho akarande (2 Abakorinto 10:4, 5). Nubwo hari bamwe baryamana n’abo bahuje igitsina, Bibiliya itera inkunga Abakristo yo kwamaganira kure ibyo bikorwa.”

Inama: ntukagwe mu mutego wo kujya impaka z’urudaca ku mpamvu ituma abantu bifuza kuryamana n’abo bahuje igitsina. Ahubwo ujye wibanda ku gitekerezo cy’uko Bibiliya itemera iyo myitwarire. Ushobora kumuha urugero, ukavuga uti “hari benshi bavuga ko kuba umuntu ari umunyarugomo bishobora kuba bimuri mu maraso, ko hari bamwe babivukana (Imigani 29:22). Ese aho ibyo byaba ari ukuri? Nk’uko ushobora kuba ubizi, Bibiliya iciraho iteka abanyamujinya (Zaburi 37:8; Abefeso 4:31). Ese kuba abantu bamwe bagira urugomo, bisobanura ko iryo hame ridashyize mu gaciro?”

“Kuki Imana yasaba umuntu ukunda abo bahuje igitsina, kureka kuryamana na bo? Ibyo byaba ari ubugome.”

“Imitekerereze nk’iyo ishingiye ku gitekerezo gikocamye cy’uko abantu bagomba gukora icyo irari ry’ibitsina ryabo ribategeka. Bibiliya yubaha abantu ibizeza ko, niba koko ari byo bashaka, bashobora guhitamo kudakurikiza ibyo irari ridakwiriye ry’ibitsina rishaka kubashoramo.”—Abakolosayi 3:5.

“Nubwo waba utaryamana n’abo muhuje igitsina, ukwiriye guhindura uko ubona ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina.”

“Reka tuvuge ko ntemera gukina urusimbi ariko wowe ukaba ubona ko nta kibazo. Ese byaba bishyize mu gaciro ko wampatira guhindura uko mbona ibintu, ngo ni uko gusa hari abantu babarirwa muri za miriyoni bakina urusimbi?”

Ujye uzirikana ibi: abaryamana n’abo bahuje igitsina, n’abandi bantu bagira amahame mbwirizamuco bagenderaho atuma banga ibintu runaka, urugero nk’uburiganya, akarengane n’intambara. Bibiliya na yo ibuzanya ibintu nk’ibyo. Nanone iciraho iteka imyitwarire imwe n’imwe ifitanye isano n’ibitsina, hakubiyemo no kuryamana kw’abahuje igitsina.—1 Abakorinto 6:9, 10.

Bibiliya ishyira mu gaciro, kandi ntishishikariza abantu kwishisha abandi. Ahubwo itera inkunga abumva bashaka kuryamana n’abo bahuje ibitsina yo ‘guhunga ubusambanyi,’ nk’uko ibisaba n’abumva bashaka kuryamana n’abo badahuje igitsina.—1 Abakorinto 6:18.

Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bashaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya, bakomeza kwirinda nubwo baba bahanganye n’ibishuko bitandukanye. Abo bantu bajya bagira icyifuzo cyo kuryamana n’umuntu badahuje igitsina. Muri bo harimo abatarashaka kandi badafite icyizere cyo kubona uwo bazashakana. Hari n’abafite abo bashakanye ariko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo abantu nk’abo baba badashobora kwimara irari ry’ibitsina, babana neza bishimye. Abaryamana n’abo bahuje igitsina na bo bashobora kwigana abantu nk’abo, niba mu by’ukuri bashaka gushimisha Imana.—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 28

MU GICE GIKURIKIRA:

Hari abakobwa bibwira ko iyo baryamanye n’abasore b’incuti zabo bituma barushaho kubakunda. Baba bibeshya rwose! Reka dusuzume impamvu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ijambo rihindurwamo “ubusambanyi” muri Bibiliya, ntirisobanura gusa imibonano mpuzabitsina, ahubwo nanone risobanura gukinisha igitsina cy’undi, kurongorana mu kanwa cyangwa mu kibuno.

UMURONGO W’IFATIZO

“Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.”—Abakolosayi 3:5.

INAMA

Nubwo wababazwa n’imyifatire y’abandi, ujye wirinda kwigira umukiranutsi. Na bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bwo kubaho.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bahoze baryamana n’abo bahuje igitsina, baretse ibyo bikorwa by’umwanda kandi Imana ibona ko ‘buhagiwe bagacya.’—1 Abakorinto 6:9-11.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Nihagira uvuga ko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana no kuryamana kw’abahuje igitsina bidahuje n’igihe tugezemo, dore uko nzamusubiza: ․․․․․

Dore icyo nzavuga kugira ngo ngaragaze neza ko nanga kuryamana kw’abahuje igitsina, ariko ko ntanga ababikora: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki Imana ifite uburenganzira bwo gushyiriraho abantu amategeko arebana n’umuco?

● Gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya arebana n’umuco bikugirira akahe kamaro?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 170]

“Hari umuhungu twiganaga watekerezaga ko namwangaga bitewe n’imyitwarire ye. Ariko maze kumusobanurira ko atari we nanga, kandi amaze kubona ko ntanga gusa kuryamana kw’abahuje igitsina ahubwo ko ntemera n’ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, yatangiye kunyubaha ndetse akajya amvuganira igihe abandi babaga bandwanyije.”—Aubrey

[Agasanduku ko ku ipaji ya 168]

Abaryamana n’abo bahuje igitsina ndetse n’abo batagihuje

Nubwo kuryamana n’abo bahuje igitsina ndetse n’abo batagihuje biboneka mu bahungu n’abakobwa, ahanini bikunze gukorwa n’abakobwa. Hari bamwe babikora bashaka kwimara amatsiko gusa. Umukobwa witwa Lisa, ufite imyaka 26, yaravuze ati “iyo za filimi, televiziyo n’umuzika byerekana abakobwa basomana, bituma urubyiruko rushaka kubigana, cyane cyane mu gihe babona ko atari bibi.”

Abandi bo ariko, bashobora kubikora bumva babikunze koko. Umukobwa witwa Vicky, ufite imyaka 13, yaravuze ati “ubwo nari mu munsi mukuru, nahuye n’abakobwa babiri baryamanaga n’abandi bakobwa ndetse n’abahungu. Nyuma yaho umukobwa w’incuti yanjye yambwiye ko bankunze. Natangiye kujya nohererezanya ubutumwa bugufi n’abo bakobwa, ndetse numva nanjye ntangiye kubakunda.”

Ese nawe wigeze wumva umeze nka Vicky? Hari benshi bazagutera inkunga yo kugaragaza niba ukururwa n’abantu muhuje igitsina cyangwa abo mutagihuje. Bazagushishikariza kwemera ku mugaragaro ko wumva ukururwa n’abantu b’ibitsina byombi. Icyakora, ukwiriye kuzirikana ko gukururwa n’abo muhuje igitsina akenshi bijyana n’ikigero ugezemo kandi bigashira vuba. Ibyo ni byo Vicky yiboneye. Umukobwa witwa Lisette ufite imyaka 16, na we ni ko byamugendekeye. Yaravuze ati “kubwira ababyeyi banjye uko merewe, byatumye ndushaho kumererwa neza. Nanone kandi, igihe ku ishuri twigaga isomo ry’ibinyabuzima, namenye ko mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu hari ihinduka ridasanzwe riba mu misemburo yo mu mubiri. Mu by’ukuri ntekereza ko ingimbi n’abangavu bamenye neza uko imibiri yabo iteye, bashobora gusobanukirwa ko gukururwa n’abo bahuje igitsina ari ibintu bimara igihe gito, bityo bakaba batari bakwiriye kuryamana n’abo bahuje igitsina.”

Nubwo waba wumva ibyo byifuzo byarashinze imizi, kandi ukaba ubona ko bisa n’aho bidashira mu gihe gito, zirikana ko hari inama Bibiliya ikugira: ushobora guhitamo kutayoborwa n’ibyifuzo bibi, uko byaba biri kose.

[Ifoto yo ku ipaji ya 169]

Ku birebana n’ibyo rubanda rwose baba batekereza, Abakristo bagira ubutwari bwo kutaba ba nyamujya iyo bigiye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze