-
Byayigendekeye bite?Umunara w’Umurinzi—2003 | 1 Nyakanga
-
-
Byayigendekeye bite?
NOFU na No ni amazina Bibiliya yita Mofu na Thèbes, imijyi yari ikomeye y’ibyamamare yo muri Misiri. Nofu (ari yo Mofu) yari yubatse ku birometero bigera kuri 23 mu majyepfo ya Kayiro y’ubu, iburengerazuba bw’Uruzi rwa Nili. Amaherezo ariko Mofu ntiyakomeje kuba umurwa mukuru wa Misiri. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 15 M.I.C., Misiri yaje kugira undi murwa mukuru ari wo No (cyangwa se Thèbes), wari mu birometero bigera kuri 500 mu majyepfo ya Mofu. Mu nsengero nyinshi zahoze i Thèbes, ubu zose zikaba zarahindutse amatongo, harimo n’urw’i Karnak, bavuga ko rwarutaga andi mazu yose yabayeho yari yubakishijwe inkingi. Thèbes n’urusengero rwayo rw’i Karnak byari byareguriwe Amoni, imana nkuru y’Abanyamisiri.
Ni iki se Bibiliya yari yarahanuriye imijyi ya Mofu na Thèbes? Farawo wa Misiri n’imana ze baciriweho iteka rikaze, ariko cyane cyane imana nkuru “Amoni w’i No” (Yeremiya 46:25, 26). Imbaga y’abayoboke bahoraga bisukiranya i No bagiye kuhasengera bari ‘kuzatsembwaho’ burundu (Ezekiyeli 30:14, 15). Kandi uko ni ko byagenze koko. Ubu iyo umuntu ahageze, nta kindi kimwibutsa ugusenga kwa Amoni uretse amatongo y’urusengero rwe. Ahahoze Thèbes ya kera ubu hari undi mujyi witwa Luxor, n’utundi tujyi duto duto.
Mofu na yo yararimbutse, ubu nta kindi isigaranye uretse amarimbi. Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Louis Golding yagize ati “Abarabu bari barigaruriye Misiri, bamaze ibinyejana byinshi batunda ibisigazwa by’umujyi wa Mofu bajya kubyubakisha umurwa mukuru wabo [Kayiro] wari uteganye n’uruzi. Nguko uko Nili n’abubatsi b’Abarabu ubwabyo byafatanyije gusiba uwo mujyi, ku buryo ubu kuri bya birometero n’ibirometero byari biwugize nta buye wahasanga. Nk’uko rero Bibiliya yari yarabihanuye, Mofu yaje guhinduka ‘amatongo, . . . itagira uwo kuhatura.’—Yeremiya 46:19.
Izo ni zimwe gusa mu ngero nyinshi zigaragaza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya ari ukuri. Kuba Thèbes na Mofu byarazimangatanye burundu, bituma turushaho kwiringira ko n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya tugitegereje buzasohora nta kabuza.—Zaburi 37:10, 11, 29; Luka 23:43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Ibyahishuwe 21:3-5.
-
-
Mbese wakwemera gusurwa?Umunara w’Umurinzi—2003 | 1 Nyakanga
-
-
Mbese wakwemera gusurwa?
No muri iyi si ivurunganye, ushobora kubonera ibyishimo mu bumenyi nyakuri butangwa na Bibiliya ku byerekeye Imana, Ubwami bwayo, no ku byerekeye umugambi uhebuje ifitiye abantu. Niba ushaka ibisobanuro birenzeho, cyangwa ukaba wifuza ko hagira ugusura kugira ngo akuyoborere icyigisho cya Bibiliya mu rugo iwawe nta kiguzi, andikira Abahamya ba Yehova, B.P. 529, Kigali, Rwanda, cyangwa kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 2.
-