Indirimbo ya 28
Indirimbo nshya
Igicapye
1. Muririmbire Yehova mumusingiza.
Mubwire abantu iby’Imana yacu.
Mushimagize ugukomera kw’Imana.
Mu by’ubutabera irakiranuka.
(INYIKIRIZO)
Ririmba!
Irya ndirimbo nshya.
Ririmba!
Yehova Umwami.
2. Murangurure muririmbira Imana;
Nimuyisingize kubw’izina ryayo.
Nimuririmbe muri umutwe munini.
Inanga n’impanda nibirangurure.
(INYIKIRIZO)
Ririmba!
Irya ndirimbo nshya.
Ririmba!
Yehova Umwami.
3. Inyanja nini n’ibirimo nibyishime.
Ibyaremwe byose nibimusingize.
Ubu butaka n’imigezi nibyishime.
Imisozi yose Na yo niririmbe.
(INYIKIRIZO)
Ririmba!
Irya ndirimbo nshya.
Ririmba!
Yehova Umwami.