-
Jya ureka “itegeko ry’ineza yuje urukundo” ririnde ururimi rwaweUmunara w’Umurinzi—2010 | 15 Kanama
-
-
18, 19. Kuki itegeko ry’ineza yuje urukundo ritagombye kubura ku rurimi rwacu mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera?
18 Urukundo rudahemuka rwagombye kugaragarira mu mishyikirano tugirana n’abasenga Yehova. Nubwo twaba turi mu mimerere igoranye, ururimi rwacu ntirwagombye kureka gukurikiza itegeko ry’ineza yuje urukundo. Igihe ineza yuje urukundo y’Abisirayeli yabaga nk’“ikime gitonyorotse hakiri kare” byababaje Yehova (Hos 6:4, 6). Ariko kandi, Yehova yishimira ineza yuje urukundo tugaragaza buri gihe. Reka dusuzume uko aha imigisha abakomeza kuyigaragaza.
-
-
Kuki ugomba kubahiriza igihe?Umunara w’Umurinzi—2010 | 15 Kanama
-
-
Kuki ugomba kubahiriza igihe?
KUBAHIRIZA igihe si ko buri gihe byoroha. Zimwe mu nzitizi zo kubahiriza igihe tugomba guhangana na zo, harimo gukora urugendo rurerure, ibinyabiziga byinshi mu muhanda na gahunda zicucitse. Icyakora, kubahiriza igihe ni ngombwa. Urugero, umuntu wubahiriza igihe muri rusange ariringirwa ku kazi kandi babona ko akorana ishyaka. Ariko umuntu ukererwa ashobora kugira ingaruka ku byo abandi bakora, kandi ntagire icyo ageraho kigaragara. Gukererwa bishobora gutuma umunyeshuri acikanwa n’amasomo amwe n’amwe, kandi bikamudindiza mu myigire ye. Iyo umuntu atubahirije isaha kwa muganga bamuhaye, bishobora kugira ingaruka ku kuntu avurwa.
Mu duce tumwe na tumwe ariko, kubahiriza igihe ntibihabwa agaciro. Ahantu nk’aho, hashobora gutuma tugira akamenyero ko gukererwa mu buryo bworoshye. Niba ibyo ari uko bimeze, ni iby’ingenzi ko twitoza kubahiriza igihe. Gusobanukirwa akamaro ko kubahiriza igihe, mu by’ukuri bizadufasha kujya twubahiriza igihe. Zimwe mu mpamvu zituma twubahiriza igihe ni izihe? Ni mu buhe buryo twanesha inzitizi zituma tutubahiriza igihe? Kandi se, ni izihe nyungu twakwitega kubona kubera ko twubahirije igihe?
Yehova ni Imana yubahiriza igihe
Impamvu y’ibanze ituma twifuza kubahiriza igihe ni uko dushaka kwigana Imana dusenga
-