Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
1-7 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 1–3
“Ubwami bwo mu ijuru buregereje”
nwtsty, ibisobanuro, Mt 3:1, 2
abwiriza: Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo kubwiriza, ubusanzwe risobanura “gutangaza ubutumwa mu ruhame.” Ryerekeza ku buryo bukoreshwa mu gutangaza ubutumwa. Akenshi uba ubwira abantu bose; si uguha disikuru itsinda ry’abantu.
Ubwami: Muri uwo murongo ni ho ijambo ry’Ikigiriki ba·si·leiʹa riboneka bwa mbere, rikaba ryerekeza ku butegetsi buyobowe n’umwami, aho ategeka n’abo ategeka. Iryo jambo ry’Ikigiriki riboneka inshuro 162 mu Byanditswe by’Ikigiriki bya gikristo. Inshuro 55 muri zo ziboneka mu Ivanjiri ya Matayo, inyinshi zikaba zerekeza ku butegetsi bw’Imana bwo mu ijuru. Matayo yakoresheje iryo jambo kenshi, ku buryo Ivanjiri ye ishobora kwitwa Ivanjiri y’Ubwami.
Ubwami bwo mu ijuru: Ayo magambo aboneka mu Ivanjiri ya Matayo inshuro zigera kuri 30. Mu ivanjiri ya Mariko n’iya Luka, hakoreshwa amagambo nk’ayo ari yo “Ubwami bw’Imana.” Ibyo bigaragaza ko “Ubwami bw’Imana” buba mu ijuru akaba ari na ho bukorera.—Mt 21:43; Mr 1:15; Lk 4:43; Dn 2:44; 2Tm 4:18.
buregereje: Bisobanura ko Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru yari hafi kugaragara.
nwtsty, amafoto
Imyambaro ya Yohana Umubatiza n’uko yabagaho
Yohana yambaraga umwambaro uboshywe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu yashoboraga no gutwaraho ibintu bitaremereye. Umuhanuzi Eliya na we yambaraga umwambaro nk’uwo (2Bm 1:8). Uwo mwambaro ntiwabaga unoze kandi wambarwaga n’abakene. Imyenda yorohereye yo yambarwaga n’abakire (Mt 11:7-9). Birashoboka ko Yohana atigeze yiyogoshesha umusatsi kuko yabaye Umunaziri akivuka. Imyenda yambaraga n’uko yabagaho, bigaragaza ko yari yaroroheje ubuzima, kugira ngo akore umurimo w’Imana.
Inzige
Ijambo “inzige” rivugwa muri Bibiliya, rishobora kwerekeza ku moko atandukanye y’ibihore bifite uduhembe tugufi, cyanecyane ibikunda kwimuka biri mu matsinda manini. Ubushakashatsi bwakorewe i Yerusalemu bugaragaza ko mu bigize inzige, 75 ku ijana ari poroteyine. Muri iki gihe, abantu barya agatuza gusa ari kabisi cyangwa gahiye, maze agatwe, utuguru, amababa n’inda bakabijugunya. Bavuga ko utwo dukoko turyoha nk’ingaru kandi ko dukungahaye kuri poroteyine.
Ubuki bw’ubuhura
Iyi ni ifoto y’igishashara cyubatswe n’inzuki zo mu gasozi (1) hamwe n’ikinyagu (2). Ubuki Yohana yaryaga bwitwaga ubuhura, bukaba bwari ubw’inzuki zo mu gasozi zabonekaga muri ako gace (Apis mellifera syriaca). Izo nzuki zikunda kudwinga abantu, zibera mu turere dushyuha two mu butayu bwa Yudaya, ariko ntizororwa. Icyakora mu ntangiriro z’ikinyejana cya kenda Mbere ya Yesu, abantu babaga muri Isirayeli bororeraga inzuki mu mizinga y’ibumba. Hari ibisigazwa by’iyo mizinga byavumbuwe mu mugi wa Tel Rehov wo mu Kibaya cya Yorodani. Inzuki zororerwaga muri iyo mizinga zishobora kuba zaraturutse muri Turukiya y’ubu.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Mt 1:3
Tamari: Ni we wa mbere mu bagore batanu bavugwa mu gisekuru cya Mesiya kiri muri Matayo. Abandi bane ni Rahabu na Rusi batari Abisirayeli (umurongo wa 5); Batisheba “muka Uriya” (umurongo wa 6) na Mariya (umurongo wa 16). Abo bagore bashyizwe mu gisekuru cya Yesu, kandi ubundi bagombye kuba abagabo gusa, bitewe n’uko hari ikintu kihariye bazwiho.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 3:11
azababatiza: Cyangwa “azabibiza.” Ijambo ry’Ikigiriki ba·ptiʹzo risobanura “kudubika cyangwa kwibiza.” Hari indi mirongo yo muri Bibiliya yerekana ko kubatiza ari ukwibiza. Hari igihe Yohana yabatirije mu Kibaya cya Yorodani hafi y’i Salimu “kuko hari amazi menshi” (Yh 3:23). Igihe Filipo yabatizaga inkone y’Umunyetiyopiya, bombi ‘baramanutse bajya mu mazi’ (Ibk 8:38). Iryo jambo ry’Ikigiriki rinakoreshwa muri Bibiliya ya Septante, mu 2Bm 5:14, havuga ko Namani ‘yibiye muri Yorodani incuro ndwi.’
8-14 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 4-5
“Amasomo tuvana mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi”
nwtsty, ibisobanuro, Mt 5:3
Hahirwa: Ibyo ntibisobanura kunezerwa gusa, igihe umuntu ari mu bihe byiza. Iyo iryo jambo ryerekeza ku bantu, riba ryumvikanisha ko Imana yabahaye imigisha kandi ikaba ibemera. Iryo jambo rinerekeza ku Mana na Yesu wahawe ikuzo mu ijuru.—1Tm 1:11; 6:15.
abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka: Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “abazi ko bakeneye” risobanura “abakene (abantu batifite, abatindi cyangwa abantu basabiriza).” Ijambo ryakoreshejwe muri uwo murongo ryerekeza ku bantu bazi neza ko hari ikintu bakeneye kandi bakaba babyemera. Ni na ryo ryakoreshejwe muri Lk 16:20, 22, havugwa “umuntu wasabirizaga” witwaga Lazaro. Amagambo y’Ikigiriki Bibiliya zimwe zihinduramo “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” yerekeza ku bantu bazi neza ko ari abakene mu buryo bw’umwuka kandi ko bakeneye Imana.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 5:7
abanyambabazi: Amagambo yo muri Bibiliya ahindurwamo “abanyambabazi” n’“imbabazi,” ntasobanura gusa kubabarira umuntu cyangwa kumusonera mu rubanza. Akenshi yumvikanisha igitekerezo cyo kumva ubabajwe n’umuntu kandi umufitiye impuhwe, bigatuma ugira icyo umukorera.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 5:9
abaharanira amahoro: Si abantu b’abanyamahoro gusa; ahubwo banagarura amahoro aho yabuze.
Mwigishe abana banyu kuba abanyamahoro
Ababyeyi b’Abakristo bashishikazwa no gutoza abana babo ‘gushaka amahoro no kuyakurikira’ (1 Petero 3:11). Kugira ngo tubone ibyishimo duheshwa no kuba abanyamahoro, tugomba gushyiraho imihati myinshi tukarwanya urwikekwe, uburakari n’urwango.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Mt 4:9
niwikubita imbere yange ukandamya: Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “kuramya” itondaguwe mu gihe kigaragaza igikorwa cy’akanya gato. Ayo magambo agaragaza ko Satani atasabye Yesu ngo age ahora amuramya. Ahubwo yagira ngo “amuramye” rimwe gusa.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 4:23
yigisha . . . abwiriza: kwigisha bitandukanye no kubwiriza, kuko uwigisha akora ibirenze kuvuga ibintu. Ahubwo anatanga amabwiriza, agasobanura kandi agatanga ingingo zemeza n’ibimenyetso bifatika.
15-21 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 6-7
“Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami”
Impano ihebuje y’isengesho
12 Ni ibihe bintu twagombye kwibandaho mu masengesho yacu? Twagombye kwibanda kuri Yehova n’ibyo ashaka, tukamushimira tubivanye ku mutima ku bw’ibyo yadukoreye byose (1 Ibyo ku Ngoma 29:10-13). Ibyo tubibwirwa n’uko igihe Yesu yari ku isi, yigishije abigishwa be gusenga. (Soma muri Matayo 6:9-13.) Yavuze ko tugomba gusaba ko izina ry’Imana ryezwa. Hanyuma Yesu yagaragaje ko tugomba gusaba ko Ubwami bw’Imana buza maze ibyo Yehova ashaka bigakorwa ku isi hose. Yesu yavuze ko ibyo bintu by’ingenzi ari byo bigomba kubanza, tukabona gusaba ibyo twe dukeneye. Iyo dushyize Yehova n’ibyo ashaka mu mwanya wa mbere mu masengesho yacu tuba tugaragaje ibyo tubona ko ari iby’ingenzi.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 6:24
kuba umugaragu: Iyo nshinga y’Ikigiriki yerekeza ku mugaragu uhatswe na shebuja umwe. Muri uwo murongo, Yesu yashakaga kuvuga ko Umukristo adashobora kwiyegurira Imana nta kindi ayibangikanyije na yo, ngo aniyegurire ubutunzi.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 6:33
Mukomeze . . . mushake: Inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe hano, yerekana igikorwa gikomeza, ikaba yahindurwamo “gushaka ubudatuza.” Abigishwa b’ukuri ba Yesu ntibagomba gushaka Ubwami igihe gito, hanyuma ngo bigire mu bindi. Ahubwo bagomba guhora babushyira mu mwanya wa mbere.
ubwami: zimwe mu nyandiko z’Ikigiriki zandikishijwe intoki zivuga ngo “Ubwami bw’Imana.”
bwa: Iki kinyazina kerekeza ku Mana, ari na yo ‘Data wo mu ijuru,’ uvugwa muri Mt 6:32.
gukiranuka: Abantu bashaka gukiranuka kw’Imana bakora ibyo ishaka kandi bagakurikiza amahame yayo agenga ikiza n’ikibi. Iyo nyigisho ihabanye n’iy’Abafarisayo kuko bashakaga kwishyiriraho gukiranuka kwabo.—Mt 5:20.
Dushake Ubwami aho gushaka ibintu
18 Soma muri Matayo 6:33. Abigishwa ba Kristo bagomba buri gihe gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere. Yesu yavuze ko iyo tubigenje dutyo, ‘ibyo bintu bindi byose tubihabwa.’ Kuki yavuze atyo? Mu murongo ubanziriza uwo, yaravuze ati “So wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose,” akaba yaravugaga ibintu by’ibanze dukenera mu buzima. Yehova ashobora kumenya ibyo buri wese muri twe akeneye, byaba ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, akabimenya na mbere y’uko twe tubimenya (Fili 4:19). Aba azi ko umwambaro wacu uri hafi gusaza. Azi ibyokurya dukeneye, n’ahantu ho kuba hadukwiriye, bitewe n’uko umuryango wacu ungana. Yehova azatuma tubona ibyo dukeneye by’ukuri.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Tujye tuba abagwaneza kandi twite ku bandi mu murimo wo kubwiriza
14 Tekereza umuntu aguterefonnye ariko ntumenye uwo ari we. Ntumuzi, ariko akubajije ibyokurya ukunda. Wakwibaza uwo ari we n’icyo mu by’ukuri ashaka. Wenda wamuganiriza umwanya muto kugira ngo atabona ko uri umuntu utagira ikinyabupfura, ariko ukamwereka ko udashaka gukomeza kuvugana na we. Reka noneho tuvuge ko umuntu uguterefonnye avuze uwo ari we, akakubwira ko akora mu birebana n’imirire, kandi akakubwira mu kinyabupfura ko hari ibintu byakugirira akamaro ashaka kukubwira. Ushobora kumutega amatwi. Mu by’ukuri, twishimira ko umuntu atwibwira mbere yo kutuvugisha. Ni mu buhe buryo natwe twabigenza dutyo mu murimo wo kubwiriza?
15 Mu mafasi menshi tubwirizamo, tuba tugomba kubanza kumenyesha nyir’inzu ikitugenza. Ni iby’ukuri ko hari ibintu by’ingirakamaro tuzi we atazi. Ariko se byagenda bite tutamwibwiye maze tugahita tumubaza tuti “mu bibazo byugarije isi, ni ikihe wakemura uramutse ubishoboye?” Tuzi ko impamvu tuba tumubajije icyo kibazo ari ukugira ngo tumenye icyo atekereza, hanyuma tumwereke icyo Bibiliya ivuga. Ariko nyir’inzu ashobora kwibaza ati “uyu muntu ni nde, kandi se kuki ambajije iki kibazo? Arashaka iki?” Ku bw’ibyo rero, twagombye gutuma nyir’inzu atatwishisha (Fili 2:3, 4). Twabigeraho dute?
16 Hari umugenzuzi usura amatorero ubigenza atya: iyo amaze gusuhuza nyir’inzu, amuha Inkuru y’Ubwami ifite umutwe ugira uti “Mbese wifuza kumenya ukuri?,” maze agakomeza agira ati “iyi Nkuru y’Ubwami turimo turayiha buri wese mu batuye muri aka gace. Isubiza ibibazo bitandatu abantu benshi bibaza. Akira iyawe.” Uwo muvandimwe yavuze ko iyo abantu benshi bamenye impamvu abasuye, bumva bisanzuye maze bakemera kuganira na we. Hanyuma uwo mugenzuzi abaza nyir’inzu ati “ese wigeze wibaza kimwe muri ibi bibazo?” Iyo ahisemo kimwe muri byo, uwo muvandimwe arambura iyo Nkuru y’Ubwami maze bakareba icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’icyo kibazo. Iyo bitagenze bityo, uwo muvandimwe ahitamo ikibazo maze agakomeza ikiganiro niba abona ko gusubiza bimugoye. Birumvikana ko hari uburyo bwinshi bwo gutangiza ikiganiro. Mu duce tumwe na tumwe, abo tuganira na bo bashobora kwitega ko tubanza gukurikiza imigenzo runaka ijyanirana no kuramukanya mbere y’uko tubabwira ikitugenza. Tugomba kuzirikana ko icy’ingenzi ari ugutangira ibiganiro dukoresheje uburyo butuma abo tubwiriza badutega amatwi.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 7:28, 29
batangazwa: Inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe muri uwo murongo isobanura “gutangara cyane ku buryo bikurenga.” Iyo nshinga igaragaza igikorwa gikomeza. Ibyo byerekana ko inyigisho za Yesu zagiriraga abantu akamaro igihe kirekire.
uburyo bwe bwo kwigisha: ayo magambo yerekeza ku kuntu Yesu yigishaga, ni ukuvuga uburyo bwe bwo kwigisha. Ibyo bikubiyemo ibyo yigishaga, ari byo biri mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi.
ntamere nk’abanditsi babo: Yesu ntiyigishaga nk’abanditsi kuko bo bigishaga inyigisho za ba Rabi, we akavuga nk’umuntu ufite ubutware uhagarariye Yehova, kuko inyigisho ze zabaga zishingiye ku Ijambo ry’Imana.—Yh 7:16.
22-28 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 8–9
“Yesu yakundaga abantu”
nwtsty, ibisobanuro, Mt 8:3
amukoraho: Amategeko ya Mose yasabaga ko ababembe bashyirwa mu kato kugira ngo batanduza abandi (Lw 13:45, 46; Kb 5:1-4). Icyakora abayobozi b’idini ry’Abayahudi bashyiragaho andi mategeko. Urugero, umubembe yagombaga gusiga intera ireshya na metero 1,8 hagati ye n’undi muntu, ariko mu gihe hari umuyaga agasiga intera ya metero 45. Ayo mategeko yatumaga ababembe bafatwa nabi. Hari inkuru ivuga ko hari rabi wihishe ababembe n’undi wababonye akabatera amabuye ngo batamwegera. Nyamara Yesu yagiriye impuhwe uwo mubembe yemera ibyo yamusabaga, maze amukoraho, icyo kikaba ari ikintu Abayahudi babonaga ko ari ikizira. Yamukozeho nubwo yashoboraga kumukiza avuze ijambo rimwe gusa.—Mt 8:5-12.
ndabishaka: Yesu ntiyemeye gusa gukiza uwo mubembe, ahubwo yanagaragaje ko yari afite ubushake bwo kubikora. Ibyo bigaragaza ko yabikoze abikunze, atari uko abisabwe gusa.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 9:10
bicarana ku meza: Kwicarana n’umuntu ku meza byagaragazaga ko mufitanye ubucuti bukomeye. Ni yo mpamvu Abayahudi bo mu gihe cya Yesu batashoboraga kwicarana ku meza n’abandi bantu batari Abayahudi cyangwa gusangira na bo.
abakoresha b’ikoro: Hari Abayahudi benshi basoresherezaga abategetsi b’Abaroma. Abantu bangaga abo basoresha kuko bakoranaga n’abo Baroma bari abarakare kandi bagasaba imisoro ihanitse. Abayahudi bagenderaga kure abo basoresha kandi bakabafata nk’abanyabyaha n’abasambanyi.—Mt 11:19; 21:32.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 9:36
yumva abagiriye impuhwe: Inshinga y’Ikigiriki splag·khniʹzo·mai yakoreshejwe muri uwo murongo, ifitanye isano n’ijambo “amara” (splagʹkhna), rikaba ryerekeza ku byiyumvo byimbitse, biri imbere mu mubiri. Ni rimwe mu magambo akomeye y’Ikigiriki agaragaza ko umuntu afite impuhwe.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
‘Mbahaye icyitegererezo’
16 Mu buryo nk’ubwo, igihe umukuru w’ingabo, ushobora wenda kuba yari Umunyamahanga w’Umuroma, yegeraga Yesu akamusaba kumukiriza umugaragu wari urwaye, Yesu yari azi ko uwo musirikare yakoraga ibintu bibi. Buri musirikare mukuru wo muri icyo gihe yabaga yaragize imibereho yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo, kumena amaraso no gusenga ibigirwamana. Nyamara, Yesu yibanze ku kintu cyiza, ni ukuvuga ukwizera kudasanzwe k’uwo mugabo (Matayo 8:5-13). Nyuma y’aho, igihe Yesu yavuganaga n’umunyabyaha wari umanitse ku giti iruhande rwe, ntiyacyashye uwo muntu amuziza ibyaha yari yarakoze, ahubwo yamuhaye ibyiringiro by’igihe kizaza (Luka 23:43). Yesu yari azi ko kugaya abandi nta kindi byari kumara uretse kubaca intege gusa. Nta gushidikanya, imihati yashyizeho kugira ngo yite ku byiza abantu bakoraga, yatumye benshi bisubiraho.
Kuki abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa?
Yesu yafashaga abigishwa ba Yohana Umubatiza kwiyumvisha ko nta muntu wagombaga kwitega ko abigishwa be bakurikiza imihango ya kera y’idini ry’Abayahudi, urugero nk’umugenzo wo kwiyiriza ubusa. Ntiyaje gusana no kongera igihe cya gahunda yo gusenga yari ishaje, kuko iyo gahunda yose uko yakabaye yari hafi kuvanwaho. Gahunda yo gusenga Imana Yesu yashishikarizaga abantu kuyoboka, ntiyari ishingiye ku gukurikiza idini ry’Abayahudi ryariho icyo gihe, n’imigenzo yaryo yahimbwe n’abantu. Oya, ntiyageragezaga gushyira ikiremo gishya ku mwenda ushaje, cyangwa divayi nshya mu mufuka w’uruhu ushaje.
29 MUTARAMA–4 GASHYANTARE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 10-11
“Yesu yatangaga ihumure”
nwtsty, ibisobanuro, Mt 10:29, 30
ibishwi: Ijambo ry’Ikigiriki strou·thiʹon risobanura akanyoni gato, ariko rikunda kwerekeza ku bishwi, zikaba ari zo nyoni ziribwa zaguraga make cyane.
igiceri kimwe cy’agaciro gake: Icyo giceri kitwaga “asariyoni” kikaba kingana n’igihembo cy’umukozi wakoze iminota 45. (Reba agatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, umugereka wa 18B.) Igihe Yesu yari mu rugendo rwa gatatu ajya i Galilaya, ni bwo yavuze ko ibishwi bibiri byaguraga igiceri cya asariyoni. Ikindi gihe, wenda nka nyuma y’umwaka akorera umurimo i Yudaya, Yesu yavuze ko ibishwi bitanu byaguraga ibiceri bibiri (Lk 12:6). Iyo ugereranyije izo nkuru zombi, usanga ibishwi byaraguraga amafaranga make, ku buryo waguraga bine bakakongeza icya gatanu.
ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe: Imisatsi y’umuntu igera ku 100.000. Kuba Yehova azi n’umubare w’imisatsi yacu, bitwizeza ko yita kuri buri mwigishwa wa Kristo.
nwtsty, amafoto
Igishwi
Ibishwi ni zo nyoni ziribwa zaguraga make. Ibishwi bibiri byaguraga amafaranga bahemba umukozi ukoze iminota 45. Ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa aha ryerekeza ku bwoko butandukanye bw’inyoni, harimo ibishwi bisanzwe (Passer domesticus biblicus) n’ubundi bwoko bw’ibishwi (Passer hispaniolensis), bikiboneka muri Isirayeli ari byinshi.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 11:28
abaremerewe: Abo Yesu yabwiraga ngo baze bamusange bari “baremerewe” kandi bananijwe n’imihangayiko. Gusenga Yehova byari byarababereye umutwaro bitewe n’imigenzo y’abantu yari yariyongereye ku Mategeko ya Mose (Mt 23:4). Ndetse n’isabato yagombye kubagarurira imbaraga, yari yarababereye umutwaro.—Kv 23:12; Mr 2:23-28; Lk 6:1-11.
nzabaruhura: Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe muri uwo murongo rishobora gusobanura “kuruhuka” (Mt 26:45; Mr 6:31) cyangwa gutura umutwaro ukongera ukagarura agatege (2Kr 7:13; Fm 7). Imirongo ikikije uwo igaragaza ko kwikorera “umugogo” wa Yesu (Mt 11:29) bisaba gukora; si ukwiruhukira. Inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe aha yumvikanisha ko ari nk’aho Yesu yari kongerera umuntu unaniwe imbaraga kugira ngo yongere kugira ubushake bwo kwikorera umutwaro wa Yesu utaremereye.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 11:29
Mwikorere umugogo wange: Yesu yakoresheje ijambo “umugogo” mu buryo bw’ikigereranyo, kugira ngo yumvikanishe ko tugomba kugandukira ubutware n’amabwiriza duhabwa. Iyaba Yesu yarashakaga kuvuga imigogo ibiri, harimo uwo Yehova yikoreje Yesu, yari kuba asabye abigishwa be kumufasha kwikorera umugogo we, maze akabakira. Icyo gihe yari kuvuga ati “mumfashe kwikorera umugogo wange.” Niba uwo mugogo ari Yesu uwikoreza abandi, ibyo byaba bisobanura ko abigishwa be bagomba kugandukira ubutware bwe n’amabwiriza atanga.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu ijambo ry’Imana
Yohana ashaka kumva ibya Yesu
Ese icyo kibazo ntigisa n’igiteye urujijo? Yohana yari umuntu wiyeguriye Imana, hakaba hari hashize imyaka hafi ibiri abonye umwuka w’Imana umanukira kuri Yesu igihe yamubatizaga akumva n’ijwi ry’Imana ryavugaga ko imwemera. Nta mpamvu n’imwe dufite yo gutekereza ko ukwizera kwa Yohana kwari kwaracogoye. Kuko iyo biba bimeze bityo, Yesu ntiyari kuvuga neza Yohana cyane nk’uko yabikoze icyo gihe. None se niba Yohana atarashidikanyaga, kuki yabajije Yesu icyo kibazo?
Yohana ashobora kuba yarashakaga gusa ko Yesu amwibwirira ko ari we Mesiya. Ibyo byari gutera inkunga Yohana wari mu nzu y’imbohe. Ariko uko bigaragara hari izindi mpamvu zatumye Yohana abaza icyo kibazo. Yohana yari azi ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko uwatoranyijwe n’Imana yari kuzaba umwami n’umucunguzi. Nyamara hari hashize amezi menshi Yesu abatijwe, kandi Yohana yari agifunzwe. Bityo rero, Yohana yabazaga niba hazaza undi uzasimbura Yesu, akazasohoza mu buryo bwuzuye ibintu byose byari byarahanuwe Mesiya yari kuzakora.
Abatitabira ubutumwa bwiza bazabona ishyano
Yesu yubahaga cyane Yohana Umubatiza; ariko se abantu benshi babonaga bate Yohana? Yesu yaravuze ati ‘ab’iki gihe bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo, bati “twabavugirije umwironge ntimwabyina; twaboroze ntimwikubita mu gituza ngo mugaragaze agahinda.”’—Matayo 11:16, 17.
Yesu yashakaga kuvuga iki? Yabisobanuye agira ati ‘Yohana yaje atarya kandi atanywa, abantu baravuga bati “afite umudayimoni.” Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa, na bwo abantu baravuga bati “dore uwo munyandanini n’umunywi wa divayi, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha”’ (Matayo 11:18, 19). Ku ruhande rumwe, Yohana yabagaho mu buzima bworoheje ari Umunaziri, ndetse akirinda kunywa divayi, nyamara abo mu gihe cye bavuze ko afite umudayimoni (Kubara 6:2, 3; Luka 1:15). Ku rundi ruhande, Yesu we yabagaho nk’abandi bantu. Yararyaga kandi akanywa mu buryo bushyize mu gaciro, ariko bamushinje ko arenza urugero. Bisa naho gushimisha abantu bidashoboka.